Musenyeri Bimenyimana yafashe ibyemezo. Padiri Nahimana yarahagaritswe

Standard

Na Tom Ndahiro

Kugeza ubu uwari Padiri Thomas Nahimana mubyo azakora bitari politiki y’ubugome n’urwango, ntazongera gusoma misa cyangwa  se gutanga amasakaramentu atangwa n’abasaseridoti.

Ubu niba anabikora ntabwo amategeko ya Vatican abimwemerera.

Ku itariki ya 4 Gashyantare 2013, Musenyeri  Jean Damascene Bimenyimana yadutangarije ko agiye gufatira ibyemezo abapadiri batangije kandi bandika ku rubuga leprophete. Abo bapadiri ni Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana.

Nyuma y’icyo gihe cyose twabonye amakuru, kandi yizewe, ko Musenyeri Bimenyimana ibyemezo amaze kubifatira Bwana Thomas Nahimana. Ibyo byemezo yabitangarije  abapadiri bo muri diyoseze ya Cyangugu ejo ku itariki ya 19 Mata .

Musenyeri Bimenyimana yabwiye abapadiri ayobora ko Thomas Nahimana yahagaritswe ku mirimo ye y’ubupadiri ku gihe kitazwi. Icyo bisobanura ni uko kugirango azongere gukora umurimo yiyitiriraga w’ubupadiri ari uko hari ikindi cyemezo kigomba kuzafatwa na Musenyeri ubifitiye ububasha. Uwo akaba ari Musenyeri wa diyoseze ya Cyangugu.

Abakurikiranira  hafi ibijyanye n’icyo cyemezo, ngo ni uko iryo hagarikwa ry’agateganyo ku gihe kitazwi binavuga guhagarikwa burundu kubera ko umupadiri washinze ishyaka akanibera umuyobozi nta kindi aba ashaka uretse kuvanwa mu murimo w’ubusaseridoti.

Twashatse Musenyeri Bimenyimana ngo aduhe ibisobanuro birambuye ntibyadushobokera cyakora uko icyo cyemezo cyafashwe n’igihe cyafatiwe tuzaba tubibagezaho.

Mubyo Musenyeri Bimenyimana yabwiye abo bapadiri bo muri Diyoseze yentiharimo ibya Padiri Rudakemwa. Tuzaba tubigarukaho nyuma.

Advertisements

2 thoughts on “Musenyeri Bimenyimana yafashe ibyemezo. Padiri Nahimana yarahagaritswe

  1. Pingback: Mu #Rwanda Umupadiri Ucyita Abantu Imburagasani n’#Inyenzi | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s