Kugira urwango biravuna- Leon Mugesera

Standard

Na: Tom Ndahiro

Urubanza rwa Leon Mugesera rwakomeje none. Igice kinini cy’umunsi cyafashwe na Mugesera ku ijambo rye ngo yaba yaravugiye muri mitingi mu mwaka w’1992.

N’ubwo iryo jambo avuga ko ari irye, Mugesera ntiyibuka aho yarivugiye n’igihe yarivugiye. Inyandiko afite y’iryo jambo avuga ko ari irye, kandi rizamugirira akamaro mu rubanza, riri mu rurimi rw’igifaransa n’ubwo avuga ko ryaba ryaravuzwe mu Kinyarwanda. Ntiyigeze avuga uwarisemuye.

Ibyo bintu bidasobanutse nibyo byatumye  Mugesera asaba urukiko kumuha igihe kingana n’ukwezi kugirango ashakishe inkomoko y’icyo kiganiro. Mugesera yavuze ko yagize uburangare mbere yo gutanga iryo jambo nk’ikimenyetso mu rukiko kuko ngo yibwiye ko nta kosa ryaba mu kintu kivuye muri dosiye yo muri Canada.

Urukiko rwamubajije kenshi ibibazo rushaka gusobanukirwa n’iyo jambo yemeza ko rimushinjura, ariko buri gihe igisubizo cyari uko atabyibuka neza.

Uko kutibuka ariko ntibyamubujije gusobanura aho rishingiye. Mugesera yasobanuye ko yari umunyapolitiki wo mu ishyaka rya “MRND ivuguruye” ahanganye n’abarwanya ishyaka rye.

Mugesera yavuze ko abo bari bahanganye barangwaga “n’amahembe ane ya shitani” ayo mahembe akaba ari: “agasuzuguro, ubushizibw’isoni, ubwirasi n’ubugambanyi”.

Asobanura icyo ubushizibw’isoni yavugaga, yavuze ko ngo nta mwana wasobanura ibya revolusiyo kandi hari abakuru. Ibyo akabigereranya no gutuka umukuru w’igihugu. Abajijwe n’urukiko uwo mwana yavugaga uwo ari we Mugesera yashubije ko atamwibuka.

Urugero yatanze ku bwirasi, ngo ni abantu bavugaga ko impunzi zari hanze zishobora gutaha. Mugesera yabyise ubwirasi kuko ngo birengazaga ko u Rwanda ari ruto ngo nkaho “wakwigizayo u Burundi cyangwa Tanzania” ngo cyangwa “nk’aho ari Yezu utubura imigati”.

Mugesera yanasobanuye icyo MRND yari ifite nk’intwaro. Izo ntwaro ni amatora, ubutwari n’urukundo.

Asobanura iby’urukundo, Mugesera yavuze ko MRND ivuguruye  yabatozaga kudatukana cyangwa ngo bangane, umuntu yakwanga wowe ntumwange. Ati: “Urwango ruvuna uwanga…iyo umuntu akwanze nawe ukamwanga rubura gica.”

Avuze ibyo nabonye abantu mu rukiko barebana bagaragaza gutangara. Dusohotse hari uwambwiye ngo “buriya Mugesera  ntiyitaranyije urwango n’urukundo?” ntaragira icyo mubwira uwari iruhande rwe ati “ntabwo yibeshye avuga ko urwango ruvuna uwanga, kuko urwango ari rwo rwatumye igihugu cya Canada kimugarura mu Rwanda”.

Mugesera yasabwe n’urukiko gusobanura muri make ibyo azageza ku rukiko ejo ku wa 23 Mata. Icya mbere yavuze ni uko azerekana ko ikimenyetso urukiko rwazanye nka disikuru yavugiye ku Kabaya ari igihimbano.

Icya kabili kikazaba gusobanura uburyo ibyo yavugaga nk’umunyapolitiki mu Rwanda nyuma y’aho ruterewe n’ingabo z’abagande mu mwaka w’1990. Mugesera yavuze ko n’ibyo yavuze muri disikuru muw’1992, yarwanya abanzi b’abanyamahanga bateye u Rwanda. Mubyo azasobanura kandi ngo ni uburyo Leta iriho ubu igizwe n’abateye u Rwanda.

Ibyo yavuze nyuma, nabifashe nkaho atanemera n’urukiko rumuburanisha! Ni ugutegereza tukumva icyo yashatse kuvuga n’uko urubanza ruzakomeza.

2 thoughts on “Kugira urwango biravuna- Leon Mugesera

  1. Wow!Ngo ntiyibuka iryo jambo kandi yakagombye kuba yara ri borotse nyuma y’imyaka rimumajije mu manza?!! Ntabwo arakira ikimwaro cy’uko yasebye nya guseba. Ameze nka wamujura bacaniraho itara arimo yiba akigira nkaho atibuka uko yagez’ aho. MRND yigishag’ urukundo???!!!!!! Nawe nirwo yigishaga avuga ngo bazace amajosi y’abantu se??!!!

  2. Pingback: Mugesera arasaba kuburanira mu kindi gihugu, ntashaka kuburanishwa n’abanzi | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s