Mugesera arasaba kuburanira mu kindi gihugu, ntashaka kuburanishwa n’abanzi

Standard

Na: Tom Ndahiro

Abanyafurika babili bigeze kuba abanyamabanga b’Umuryango w’Abibumbye (LONI), Boutros Boutros Ghali na Koffi Atta Annan basabiwe kuregwa mu rukiko rukuru rw’u Rwanda.

Ibyo byasabwe na Leon Mugesera mu rubanza rwe none ku itariki ya 23 Mata.

Ibyo yabivuze amaze kubazwa aho yumva yaburanira nyuma yo kuvuga ko atizera Leta y’u Rwanda, Leta ya Canada, ndetse n’umuryango w’abibumbye.

Boutros Ghali na Koffi Annan ngo bakwiye kugezwa mu rukiko gusobanura uburyo batereranye u Rwanda rwatewe kandi ntibakurikirane ababateye.

Mu bisobanuro birebire Mugesera yagaragarije urukiko ko atizeye ubutabera bw’u Rwanda asaba ko bazamushakira igihugu yaburaniramo. Nkuko yari yaranabivuze mbere yashimangiye ko u Rwanda atahabona ubutabera butabogamye.

Impamvu atanga ni nk’iyo yari yavuze ejo ko u Rwanda rutegekwa n’ingabo za Uganda, ngo we akaba ari ‘umwanzi’ w’izo ngabo kandi wabigaragaje kuva kera.

Yavuze ko ngo ‘ntawicira urubanza’ ubwe ashaka kuvuga ko leta abereye ‘umwanzi’ idakwiye kumuburanisha kandi we ari umwanzi wayo.

Yagiye mu mateka y’uburyo mu mwaka w’1990 yagiye muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ababwira iby’uko u Rwanda rwatewe na Uganda.

Ngo ubutumwa yari yarahawe bwari uko amahanga yabafasha Uganda igahagarika ibitero bakanasubizayo ingabo zabo, kuzana ingabo zitagira aho zibogamiye zigahagarara ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Mugesera yongeye kuvuga ko ngo yifuje ko urubanza rutari rukwiye kuba kuko abwita ‘ubutabera muhozi’. Ngo ntabwo bari bakwiye kumuburanisha kuko ari “ukuzura akaboze”.

Bimwe mu bihugu yabanje kwifuza kuburaniramo ni ibyamwakiriye nk’impunzi. Espanye akiva mu Rwanda mu ntangiriro za 1993, na Canada ho yagiye nyuma kugeza igihe agaruriwe mu Rwanda.

Abacamanza bamubajije icyo yifuza kuko mubyo yasabaga harimo n’urukiko kwikura mu rubanza. Ubushinjacyaha bwo bwibukije Mugesera ko ava mu Rwanda ajya mu mahanga yagiye ahunze ubutabera kandi iyo leta yahuze akaba itarimo Abagande nkuko abivuga.

Umushinjacyaha yamwibukije ko kenshi avuga ko ngo ‘yagiye Canada’ nkaho yari yagiyeyo muri misiyo aho kuvuga ko yahungiyeyo. Mugesera yavuganye ikiniga asobanura ko ngo we yahunze urupfu kuko yari kuzicwa n’ibyitso by’abanzi.

Yanabajijwe uburyo yumva ari ingabo z’abagande zafashe u Rwanda asobanura ko yatangiye kubivuga mu 1998 aho yaburaniraga muri Canada. Icyo atabashije gusobanura ni impamvu abo yasobanuriye ko u Rwanda rutegekwa n’abagande barenze aho bakamugarura  mu Rwanda.

Kubera kuvuga Canada kenshi, ubushinjacyaha bwabwiye Mugesera ko ashobora afite urukumbuzi rw’icyo gihugu.

Canada nayo ngo nta cyizere ayifitiye kubera ko Urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu rwemeje ko mu Rwanda habaye intambara hagati y’abanyarwanda aho kuvuga ko rwatewe na Uganda. Ikindi cyatumye Mugesera atizera ubucamanza bw’icyo gihugu yabayemo hafi imyaka 20 ari uko rwavuze ko MRND ari ishyaka ry’abahezanguni b’abahutu.

Amashyaka ya MRND na CDR niyo yari ku isonga ry’itegurwa rya jenoside ndetse banayobora n’abandi mu kuyikora. Ejo Mugesera yabwiye urukiko ko kimwe mubyabarangaga harimo urukundo.

2 thoughts on “Mugesera arasaba kuburanira mu kindi gihugu, ntashaka kuburanishwa n’abanzi

  1. Abantu baratemwe ,bafatwa kungufu bakanduzwa sida, ibibondo byiciwe kubibambasi kubera ko umugabo wize yari azi neza ko injiji yabwiraga zari kuzirikana amagambo ye! None ngo yavuganye ikiniga yarize?? Abatemwe barize adatemba,bapfa bahagaze mbere yo kuvamwo umwuka. Ngo yarize? Ntasoni!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s