Perezida Joseph Kabila yabaye umuhuza wa Ingabire Victoire na FDLR-Berwouts

Standard

Na: Tom Ndahiro

Umugabo witwa Kris Berwouts ni umubiligi wari umaze imyaka ayobora ihuriro rya rya za ONG z’Ibulayi ziyita ko zikorera ubuvugizi Afurika yo Hagati. Mu magambo ahinnye iryo huriro rizwi nka  EurAc.

Berwouts kandi yiyita ko ari impuguke ku bibazo bya Afurika yo hagati. Cyakora uyu mugabo w’imyaka 50  y’amavuko akanaba n’umuvugizi mwiza w’abagitekereza ko u Rwanda rutarimo ivangura n’umwiryane ari rubi.

Ku itariki ya 1 Gicurasi uyu mwaka, urubuga rwa African Arguments  rwasohoye ubuvugizi bwa Berwouts kuli Ingabire Victoire, afitiye akabyiniro ka ‘Lady in Pink’ (L in P)bisobanura “umugore mu iroza”.

N’ubwo mbyise ubuvugizi, byanakwitwa kumuburanira kuko imvugo n’ibisobanuro Berwouts atanga kuli ‘L in P’ ari ibyo kumuburanira. Avuga ko ibyaha aregwa bijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri no kurema/cyangwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba ari ibihimbano na politiki yo kubuza amahwemo “abatavuga rumwe na leta.

Iyo ubisomye wibaza impamvu ‘L in P’ atagize Berwouts avoka we. Berwouts agaragaza ko aziranye bihagije na ‘L in P’. Avuga ibyo ‘L in P’ yakoze n’ibyo yatekereje.

Berwouts avuga ko ku itariki ya 13 Ukwakira 2010 yavuganye imbona nkubone n’inshuti ye ‘L in P’.  Bwarakeye ‘L in P’ arafungwa. Cyakora Berwouts akibutsa ko bavuganaga kenshi bihagije amezi 18 mbere y’uko ‘L in P’ atahuka mu Rwanda.

Berwouts aburanira ‘L in P’ kubijyanye no gukorana na FDLR ugasanga atari ukumenyana gusa ahubwo harimo no gukorana. Berwouts atanga amakuru atari ay’inkuru mbarirano ahubwo ari ibintu yahagazeho ubwe cyangwa se yaba yaragizemo uruhare.

Imishyikirano na FDLR  n’uruhare rwa Perezida Joseph Kabila

Berwouts yemeza ko ari byo koko ko muri Nyakanga 2009 Ingabire yabonanye n’abayobozi ba FDLR i Kinshasa bahagarariwe na Jenerali Majoro Ntiwiragabo Aloys. Ipeti rya gisirikare rya Ntiwiragabo Berwouts ntarivuga cyakora akavuga uko byagenze.

Berwouts asobanura ko mu byumweru bike mbere y’uwo mubonano wa Ingabire na FDLR,  Minisitiri w’itangazamakuru wa DR Congo, Lambert Mende, yagiye mu ruzinduko rw’akazi  mu gihugu cy’Ububiligi. Ngo muri urwo ruzinduko aboneraho umwanya wo gusura Ingabire mu gihugu cy’Ubuholandi kugirango amugezeho ubutumwa bwa Perezida Joseph Kabila.

Minisitiri Mende yarambutse asanga Ingabire iwe mu mujyi wa Zevenhuizen uri hafi ya  The Hague aho yamugejejeho ubutumwa bumusaba kujya i Kinshasa ngo kubafasha kwinginga FDLR kureka intambara.

Nyuma y’urwo ruzinduko rudasanzwe rwa Lambert Mende, Ingabire yagiye i Kinshasa abonana na Perezida Joseph Kabila wamuhuje na Jenerali Ntiwiragabo.

Berwouts agasoza avuga ko ikibabaje ari uko FDLR yanze kumvira Ingabire none ubu akaba abiregwa mu rukiko.

Hari ibidasobanutse

Kugirango umukuru w’igihugu atume minisitiri we ku muntu, ni uko uwo muntu aba akomeye cyangwa ari afitiwe icyizere cyane. Byari kuba bihagije Perezida Kabila gutuma Ambasaderi we mu Bubiligi cyangwa mu Buholandi ubwo butumwa bukumvikana. Ingabire yahawe ate ako gaciro, agahererwa iki?

Kugirango Perezida Kabila agere aho yiyumvisha ko ari Ingabire wakumvisha FDLR ni uko hari ububasha yamubunagamo ndetse buruta n’ubwe nubwo ari umukuru w’igihugu.

Niba atari ibyo, ni kuki atari Kabila ubwe mu bubasha afite nk’uyobora igihugu cya DRC wafashe iya mbere akabwira abayobozi ba FDLR ati nimureke intambara mutuze cyangwa mutahe? Cyane ko mu gushingwa kw’uwo mutwe leta ye yabigizemo uruhare rukomeye!

Uwo mubano wa Kabila na Ntiwiragabo ni uwo kwibazwaho. Bivugwa ko Ntiwiragabo mu 2006-7yigeze guhunga akajya muri Sudan atinya kuzafatwa kimwe na ba Col. Renzaho Tharcise bajyanywe Arusha bavanywe kwa Kabila. (Reba Umugereka)

Berwouts ntavuga igihe Ntiwiragabo yaba yaragarukiyemuri DRC n’inshingano yari afite muri FDLR cyangwa se muri leta ya DRC. Umuvugizi w’Ingabire yagombaga kubwira abasomyi be ko Ingabire yahabwaga icyubahiro kubera ko yari perezida wa RDR kandi Jenerali Ntiwiragabo akaba yari mu nama yayitangije ku wa 3 Mata 1995. Icyo gihe Ntiwiragabo yayoboraga Division ya ex-FAR/Interahamwe muri Kivu y’amajyepfo.

Kuba icyari kigambiriwe ari ukwemeza FDLR kugana amahoro bizandikwaho ubundi kimwe n’iby’uko nta ngengabitekerezo ya jenoside imurangwaho.

*Umugereka w’urutonde rw’abashakishwaga n’ibihugu bakekwaga ko barimo

Wanted members of FDLR/FOCA and Rassemblement pour L’Union Democratique

1. Dr. Ignace Murwanashyaka (Mannheim-Germany)
2. Dr. Straton Musoni (France)
3. Jean Pierre Kamanzi (North Europe)
4. Verite Kambanda (Africa and Australia)
5. Maj. Gen. Nyampame alias Evariste Uruvubi (Norway)
6. Dr. Guillaume Murere (Canada)
7. Dominique Munyampeta (Belgium)
8. Francois Serushishi (USA)
9. Francis Murasa (Norway)
10. Callixte Bizimana (Mozambique)
11. Benjamin Ntibanyurwa (Sweden)
12. Felicien Ngirabakunzi (France)
13. Oscar Nkezabera (Switzerland)
14. Dr. Deo Twagirayezu (Holland)
15. Augustin Karasanga (Austria)
16. Sylvestre Gatera (Denmark)
17. Dr. JMV Higiro (USA)
18. Gorette Abayizigira (USA)
19. Dr. Felicien Kanyamibwa (USA)
20. Dr. Augustin Dukuze
21. Alex Nshimiyimana (Cameroon/AUSTRIA)
22. Alex Byiringiro Kagimbangabo (DRC)
23. Straton Hakizimana (DRC)
24. Maj. Gen. Sylvestre Mudacumura (Katoyi/Masisi, DRC)
25. Maj. Gen. Ntiwiragaba (Sudan)
26. Col. Leodomir Mugaragu Kalongi (DRCongo)
27. Col. Laurent Nubaha (Belgium)
28. Col. Sylvestre Sebahinzi (DRC)
29. Col. Donath Habimana (DRC)
30. Col. Bonaventure Bunani (DRC)
31. Col. Cyprien Uzabakiriho (DRC)
32. Col. Bernadin Nsengamungu (DRC)
33. Col. Faustin Sebuhura Mibaraka (DRC)
34. Col. Ntawunguka Pacifique (DRC)
35. Col. Leopold Mujyambere (DRC)
36. Col. Bigaruka Stanislas (Tanzania)
37. Col. Appolinaire Hakizimana (DRC)
38. Col. Alphonse Nizeyimana (DRC)
39. Lt. Col. Hamada Harerimana (DRC)
40. Lt. Col. Joseph Habyarimana (DRC)
41. Lt. Col. Mbarushimana (DRC)
42. Lt. Col. Sebastien Uwimbabazi (DRC)
43. Lt. Col. Samuel Rucogoza Kalongi (DRC)
44. Lt. Col. Bizimana (DRC)
45. Lt. Col. Michel Habimana Kivu (DRC)
46. Lt. Col. David Mberabahizi Kalongi (DRC)
47. Lt. Col. Kwitonda Ruhoro River (DRC)
48. Lt. Col. Denis Murego Kiterama, (DRC)
49. Maj. Musabyimana(DRC)

2 thoughts on “Perezida Joseph Kabila yabaye umuhuza wa Ingabire Victoire na FDLR-Berwouts

  1. Pingback: #Rwanda @IFDLR : Ingengabitekerezo ya jenoside ntigombera imyaka y’amavuko, irigishwa | umuvugizi

  2. Pingback: #Rwanda/ #FDLR: L’idéologie du #génocide ne dépend pas de l’âge, mais elle s’enseigne | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s