Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wa BBC mu mugambi wa jenoside

Standard

Na: Tom Ndahiro

Imyaka igiye kuba icumi radiyo BBC- Gahuzamiryango ihitishije ikiganiro umwe mu banyamakuru babo yagiranye n’abajenosideri bafungiye muri Mali. Uwo munyamakuru ni Venuste Nshimiyimana wahaye ijambo abarimo inshuti ye magara Jean Kambanda wabaye minisitiri w’intebe wa guverinoma y’abajenosideri.

Mu bari kumwe na Kambanda muri icyo kiganiro ni George Rutaganda wari visi perezida wa mbere w’interahamwe, uwari perefe wa Kibuye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’abandi.

Hari hashize igihe nibaza impamvu umuntu w’umunyamakuru mwiza nka Venuste (mubyo akora kuli BBC) yatinyuka akajya gushakisha abajenosideri ngo bigambe kuli BBC.

Kimwe mu bisubizo nari narabonye ni uko ari inshuti magara ya Jean Kambanda ku buryo mu buhamya bwa Kambanda yahaye abagenzacyaha ba ICTR/TPIR avugamo ko hari amadosiye ye yahaye Venuste. Ariko kandi bakaba banaturanye aho bakomoka.

Kuba ari inshuti kandi akomoka ahantu hamwe na n’uwabaye umukuru wa guverinoma y’abajenosideri, si ikibazo kuko byo birumvikana. Abanyarwanda twese dusangiye isano nkuko Rugamba Sipiriyani yabiririmbye.

Ikindi gikomeye cyatumye numva isano ya Venuste Nshimiyimana n’abajenosideri, ni aho ahurira na radiyo rutwitsi ya RTLM.

Venuste Nshimiyimana ntabwo agaragara ku rutonde rw’abatangije RTLM, ariko ari mu bantu bagize igitekerezo cyo gushinga iyo radiyo yamarishije Abatutsi n’Abahutu banze umugambi wa jenoside.

Amazina ya Venuste Nshyimiyimana na Joseph Serugendo aza mubagize igitekerezo cyo gushyiraho radiyo yaje kuba RTLM urw’itangazamakuru.

Umujenosideri Nahimana Ferdinand yabwiye urukiko rwa ICTR ko hagati ya Nzeri n’Ukwakira 1992, Venuste Nshimiyimana na Joseph Serugendo baje bakamugezaho igitekerezo cyo gushyiraho radiyo yarwanya Radiyo Muhabura ikaba n’ijwi rwa MRND.[1]

Joseph Serugendo we yaje no kuba mu bayobozi bakuru b’Interahamwe akaba yaranemeye ko umugambi wa jenoside wateguwe.

Ngo nyuma y’aho abo bagabo babiri bahuriye na Nahimana, bwarakeye  bahura na Felicien KABUGA kunoza igitekerezo bamugejejeho.

Hashize igihe, mu mwaka w’1993 nibwo RTLM yashinzwe. Nkuko bigaragarira mu nyandiko ziboneka muri ICTR bashyizeho Comité d’Initiative igizwe na Felicien KABUGA (Perezida), Ignace TEMAHAGARI (Umunyamabanga) Ferdinand NAHIMANA[2],  Joseph SERUGENDO, Ephrem NKEZABERA,  Dr. Augustin HATARI, Charles NZABAGERAGEZA[3], Jean-Bosco BARAYAGWIZA[4] na Silas MUCUMANKIKO[5].

Cyakora iyo Comité d’Initiative, yari inarimo Stanislas HARELIMANA, Vénuste NSHIMIYIMANA, Jean Berchmans UTEZURUNDI,  Ephrem NKEZABERA, Charles BUNANE, François SERUSHYANA, Cyprien Ndagijimana, Phocas HABIMANA, André HAKIZIMANA, Gaspard MUSABYIMANA, Koroneli Pierre Célestin RWAGAFILITA, Georges GAKERI, Stanislas SIMBIZI, Froduald NTAWULIKURA,  Aron NTIZIHABOSE, Innocent SHYIRAMBERE, Bernard MANIRAGABA, Spérancie KARWERA MUTWE, Munyagishari BERNARD, Georges Rutaganda, Ignace RUDAHUNGA, Régine MUKESHIMANA, Pasteur MUSABE, Donat HAKIZIMANA , Pierre KAYONDO, Séraphin RWABUKUMBA, Charles GASARABWE na Ann Marie MUKAKAYANGE.[6]

Venuste Nshimiyimana yaranterefonnye ambwira ko atigeze ajya muri uwo mugambi n’ubwo iyo list koko ayizi. Kuba yarahangayikishijwe no kuba kuri urwo rutonde wenda bishobora kuba bifite ishingiro.

Komisiyo ya tekiniki no gutanga umurongo w’ibiganiro akaba ari nayo yayoborwaga na Ferdinand NAHIMANA yafashe abakozi ba ORINFOR barimo Venuste NSHIMIYIMANA, Dr.  Augustin HATARI (uyu amaze imyaka hafi 19 yigisha muri Kaminuza ya Dar es Salaam ho yiyise Hatar), Joseph SERUGENDO na Froduald NTAWULIKURA. Muri iyi komisiyo bongeyemo Sperancie KARWERA MUTWE na François SERUSHYANA.

Nabajije kandi Venuste ibyo kuba yarabaye muri iyi Komisiyo arabihakana. Ahubwo ambwira byinshi bijyanye n’abayiriho n’impamvu bagombaga kuyibaho. Namusabye ko yazabishyira mu nyandiko ariko kugeza n’ubu ntarabikora. Uko kwanga gushyira icyo yita ukuri mu nyandiko, byerekana ko hari icyo ahisha. Icyo kintu kikaba ko koko bishoboka ko umugambi yari awurimo.

Benshi cyangwa se bose mubari kuri aya malisti ni abantu bakomeje gukataza mu mugambi wose wa jenoside harimo kuyihakana no kuyipfobya.

Izi komisiyo zashyizweho mu mpera y’umwaka w’1993 zikaba ari zo zanakomeje kugeza jenoside itangira. Urebye inshingano z’iyi komisiyo, ukareba n’abari bayigize usanga bari abacurabwenge ba jenoside.

Mu kwezi kwa Nyakanga 1993, Kangura yanditse ko RTLM yavutse, ibisobanura magambo ahinnye ngo “RTLM: Aho umututsi yanitse ntiriva” (Kangura No. 46). Icyo bivuze mu Kinyarwanda kirumvikana, kandi twarakibonye.

Venuste ajya muli Mali mu mwaka w’2002, ntabwo yari akulikiye Kambanda wenyine. Harimo urukumbuzi rushingiye ku ngengabitekerezo cyangwa ni uguturana n’ubucuti gusa? Ibisubizo yampaye ku bushake bwe byansigiye ibisubizo bivanze n’ibindi bibazo tuzakurikirana mu buryo bwimbitse.

Muri iyo gereza ya Mali hari n’abakoranaga cyane na Kambanda kubera umugambi wo kulimbura Abatutsi  barimo na Visi-Perezida wa Kabiri w’Interahamwe, George Rutaganda na Perefew wa Kibuye Dr. Kayishema Clement.


[1] Reba Urubanza No. ICTR-99-52-T Prosecutor v. Ferdinand Nahimana, Jean-Bosco Barayagwiza and Hassan Ngeze) Judgement and Sentence 3 December 2003, (para. 490 na 491)

[2] Perezida wa Çommission de la techniquê et des programmes

[3] Perezida wa Çommission de Sensibilisation

[4] Perezida wa Çommission réglêmentation et préparation de l’Assemblée générale

[5] Perezida wa Commission du Budgêt

[6] Aya mazina uyabona muri Prosecution Exhibit No. P53 tendered on 7 June 2001 na Defence Exhibit No. 1D 148A tendered on 2 September 2002 in Case No. ICTR-99-52-T

2 thoughts on “Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wa BBC mu mugambi wa jenoside

  1. Pingback: Umunyamakuru wa BBC yari muri “Dream Team” y’Interahamwe n’Impuzamugambi | umuvugizi

  2. Pingback: Abari bafite Ishema ryo Gutsemba Abatutsi Barengeye Leon Mugesera | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s