Abanyamakuru bari muri “Dream Team” y’Interahamwe n’Impuzamugambi

Standard

Na: Tom Ndahiro

Radiyo rutwitsi RTLM yumvikanye bwa mbere ku ya 8 Nyakanga 1993. Ibyo Kangura yabyanditse munsi y’inkuru ifite umutwe “RTLM: Aho umututsi yanitse ntiriva”[1]. Ubundi mu Kinyarwanda uko uwo mugani ucibwa, ni “Aho umutindi yanitse ntiriva”. Uwo mugani, ubusanzwe ucibwa bigaraza umuntu w’umunyabyago. Uko guhinduranya amagambo

Iyo nyandiko itangira igira iti: “A b i s h y i z e hamwe ntakibananira. Ibyo abahutu bifuje  barashyize babigeraho. .. Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu inyenzi zakomeza kwiharira urubuga zonyine.  Twahise dutekereza ukuntu twashinga radiyo na televiziyo yigenga. Uko iminsi yagendaga yicuma, niko habonekaga twa “groupe” tunyuranye natwo twifuzaga ko iyo radiyo yajyaho bitarambiranye.” Abasoma igifaransa n’icyongereza babona iyi nkuru yose nkuko yasemuwe na ICTR.

Ibi bishimangira ibyo Ferdinand Nahimana yabwiye urukiko ko abarimo Venuste Nshimiyimana baje kumubwira ko hakwiye gushingwa radiyo yindi ifite gushyigikira Interahamwe.

Nkuko iyi numero ya Kangura ibisobanura yeruye, RTLM yashyiriweho kwamamaza urwango no gutegura jenoside. Umwanditsi w’iyo nkuru itangaza ivuka rya RTLM yavuze ko ari radiyo yari ije kunganira Kangura. Icyo Kangura yakoraga kuva igishingwa amateka ntazacyibagirwa.

Kangura ntiyabiciye hirya isobanura ko abantu badakwiye kwibeshya ngo RTLM ni radiyo y’ubucuruzi nkuko bamwe babivugaga bashaka guhisha umugambi wayo nyakuli.

Gihamya y’uko itari radiyo y’ubucuruzi ahubwo ari iy’abateguraga jenoside, bigaragarira mu ikipe yashyizwe muri Comité d’Initiative na za komisiyo zayo. Comité d’Initiative ya RTLM yari “Dream team”[2] y’Interahamwe n’impuzamugambi.

Hari umuntu wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi wasomye ibyo nanditse ko yabonye amazina Comité d’Initiative akumva agize ubwoba. Icyabumuteye kirumvikana, ni indobanure.

Mu bantu bari muri iyi komite, mubo nzi ntawuba mu Rwanda. Na bamwe muri bo bapfuye baguye mu mahanga. Musabe Pasteur yapfiriye Cameroun, Jean Bosco Barayagwiza na Joseph Serugendo nabo bapfiriye muri gereza bamaze gukatirwa na ICTR.

Felicien Kabuga ntawe uzi aho aba kuko ashakishwa n’amahanga ngo aburanishwe. Inshingano yagize mu gutegura jenoside ndetse no mu gihe yakorwaga nibyo bituma ahora yihishe.

Umwe mu bantu badakunze kuvugwa bari mu ikipe y’indobanure z’abajenosideri ni Spérancie KARWERA MUTWE. Uyu yari umugore wa Mutwe Barthazari ubu utuye mu gihugu cy’ubuholandi. Uyu Barthazar MUTWE akaba ari mu bari bagize komite ya mbere iyoboye Impuzamugambi za CDR kimwe na Jean Bosco BARAYAGWIZA na Stanislas SIMBIZI bari muri Comité d’Initiative ya RTLM.

Spérancie KARWERA MUTWE[3] ntiyari umuntu muto muri MRND kuko niwe wari umuyopozi ushinzwe kwamamaza amatwara y’ishyaka rye, akanaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UMURWANASHYAKA.

Iki kinyamakuru gitangira cyarimo inkuru yanditswe na Spérancie KARWERA MUTWE igaragaza umugambi wa jenoside mu buryo butaziguye. “Gutsinda lnkotanyi ni ukuryamira “amashyamba”, yagize ati: “lnkotanyi ziramutse zibeshye ngo zirarota ku butegetsi bw’u Rwanda, zakoga imivu y’amaraso, igihugu basanga ari umuyonga kuko ibyabaye muri 1959, byakongera kudogera, tugatangira icyiciro cya kabiri cy’impunzi n’iza mbere zitaragera mu nzira zo gutaha”[4]

Ubwo ntibwari ubuhanuzi kuko iyo mivu yaratembye, itemba atari impanuka ahubwo ari umugambi. Gushyirwa muri ndobanure z’interahamwe n’impuzamugambi byatewe n’iyo ngengabitekerezo yari yarashyize ahabona kera.

Muri iki kinyamakuru hakoragamo abanyamakuru b’ibyamamare muri jenoside nka Gaspar GAHIGI na Habimana KANTANO bagiye muri RTLM igitangira.

Iyi Comité d’Initiative ya RTLM yari irimo abantu batekereje gushyirwaho kwa CDR, binyuze mu itsinda ryiyitaga Le Cercle des Républicains Progressistes (CRP). Abo ni Ferdinand Nahimana wari Visi perezida wa CRP, na Phocas HABIMANA. Muri iyo CRP harimo n’umugore wa Phocas HABIMANA witwa Gaudance NYIRASAFARI.

Perezida w’iyo CRP yari Charles NDEREYEHE NTAHONTUYE usigaye akorana na Rwanda National Congress nk’umujyanama mukuru mu bya politiki. Abashinze CRP, n’ubwo ari bo batanze igitekerezo cyo gushinga CDR, nta n’umwe wagiye muri CDR ku mugaragaro. Ahubwo, bo bayoboraga ibikorwa kubera ingengabitekerezo yabahuzaga.

Comité d’Initiative ya RTLM yari ikipe y’indobanure mu nterahamwe n’impuzamugambi koko. Bane (4) muri yo bari muri komite y’igihugu y’Interahamwe. Abo ni Bernard MANIRAGABA, Ephrem NKEZABERA, Georges RUTAGANDA (Visi-Perezida wa kabili) na Joseph SERUGENDO.

Izindi nterahamwe nkuru ni Koroneli Pierre Célestin RWAGAFILITA wategekaga Interahamwe mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo, na Bernard MUNYAGISHARI wategekaga nk’izo muri perefegitura ya Gisenyi.

Amazina yose ntacyo umuntu yayavugaho. Gaspard MUSABYIMANA uba mu bubiligi ntarareka gutera-hamwe kimwe na Ignace RUDAHUNGA mu Bufaransa. Gaspar MUSABYIMANA asigaye ari ishuti magara ya Gerald GAHIMA na murumuna we RUDASINGWA.

Ibya musaza wa Agatha KANZIGA (Séraphin RWABUKUMBA) n’uruhare rwe mu AKAZU ni ibindi kandi byinshi.

Dr. Augustin HATARI amaze imyaka yigisha muri Kaminuza ya Dar es Salaam. Izina rye rya Hatari yarikuyeho inyajwi ya nyuma asigara yitwa “HATAR”. Uko guhindura izina ni ikimwaro.[5]

Uyu witwa Cyprien NDAGIJIMANA yigeze gufungirwa i Kinshasa mu mwaka w’1996 aho bamujyanye bamukuye mu nkambi zo muri Kivu kubera ko ari mubabuzaga impunzi gutaha. Abantu nkawe bari barahawe izina INTIMIDATORS.

André HAKIZIMANA yari Interahamwe ariko akaba umunyamabanga mukuru w’ishyaka RAMARWANDA. Iri shyaka, kimwe na CDR, RTD, PECO, PADER … rikaba rimwe muri twa dutsiko twashyizweho na MRND.

Ku itariki ya 7 Gicurasi 1994, jenoside iri hagati, André HAKIZIMANA yari mubatumiwe kuli Radiyo Rwanda n’umunyamakuru w’interahamwe witwa Hyacinthe BICAMUMPAKA.

André HAKIZIMANA yavuze ko ngo yari amaze iminsi anyuze mu nzira za Butare na Cyangugu agasanga ibintu bimeze neza. Ati: “…Aho hose nanyuze nasanze abaturage barafashe ingamba koko zo gutsimbura umwanzi, eeh nkaba nizera ko muri iki gihe, ikintu cyitwa icyitso cyose cyashize rwose, eeh ibyitso byose abaturage babashije kubitsimbura”.[6]

Uwo munezero HAKIZIMANA agaragaza ni uw’ibyishimo ko jenoside yakorwaga uko babyifuza. Kwica abatutsi bikitwa gutsimbura umwanzi/ibyitso. Ayo magambo abiri akaba yarasobanuraga umututsi.

Abo bose bavugaga ibyo nibo bari abagize ikipe irimo Venuste Nshimiyimana wa BBC. Ajya gusura ba Kambanda na Rutaganda muli Mali, ni ba kamarade yahasangaga abifuriza kwihanganira umunyururu no kuba baragize ibyago bagafatwa bakanaburanishwa, bagahamwa n’icyaha yabashishikarije gukora binyuze muri RTLM yagiraga inama.


[1] Kangura No. 46 p. 13-14

[2] Iyi nyito ya Dream Team ubundi ni iy’ikipe ya Basketball iserukira igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu mikino ya Olympique.

[3] SKM yabaye muri Senegal igihe kinini ahagarariye ikinyamakuru Jeune Afrique.

[4] Umurwanashyaka No O cyasohotse muri Werurwe 1991 (pg. 17)

[5] Mu mwaka w’1997 Major Aloys NTABAKUZE wigeze kuyobora abaparakomamdo yandikiye Alphonse NGIRUMPATSE amushakaho impapuro zamufasha. Amazina ye n’ay’umugore yarayahiduye. We yabaye N.TABA Kuze. A. Umugore we usanzwe yitwa NYIRABACURUZI amuhindura NYIRABA Curuzi B. Abana nabo bahinduka ba TABA sylvestre, TABA Patrick, TABA Rose na TABA Diane.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s