Ingengabitekerezo ya jenoside iri muri Dr. GASANA Anastase ni uburambe n’akarande

Standard

Na: Dr BIZIMANA Jean Damascene

Umunyarwanda yaciye umugani ko akabaye icwende katoga ndetse yongeraho ko agakambye ugatega u Rwanda. Umenya abaciye iyo migani yombi barahuye n’abantu bameze nka GASANA Anastase. Tumaze iminsi dukurikira amafuti uyu mugabo akwiza ku maradiyo nka BBC na VOA. Abatamuzi bashobora gukeka ko ingengabitekerezo ya jenoside afite ubu ari iya vuba cyangwa se ko iterwa koko n’impamvu we ubwe atangaza kuri izo ndangururamajwi. Siko biteye kuko urwango rwa GASANA ku batutsi n’ingengabitekerezo ya jenoside ari akarande kuri we. Urwango yanga INKOTANYI narwo ni urwa kera.

GASANA Anastase yabaye umukozi wo mu rwego rwo hejuru wari ukomeye cyane mu bunyamabanga bukuru bwa MRND. Yari ashinzwe ubushakashatsi muri iryo shyaka (affaires scientifiques) akorana bya hafi n’izindi ntagondwa zabaye ruharwa mu gutegura jenoside nka Speransiya KARWERA – MUTWE, Leon MUGESERA na Ferdinand NAHIMANA banakoranye muri kaminuza i Nyakinama.

Ku itariki 19 Ukwakira 1990, nyuma y’ibyumweru 2 gusa ingabo za FPR INKOTANYI zitangije urugamba rwo kubohora igihugu, GASANA yahaye ikiganiro Radio Rwanda mu rurimi rw’igifaransa atangaza amagambo n’ibitekerezo bikomeye mu gushimangira politiki y’urwango, ivangura, amacakubiri n’imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ibitekerezo bikubiye muri icyo kiganiro bigaragaza ko GASANA Anastase ari mu mubare w’abashyizeho umugambi mubisha na gahunda mbi zo kwangisha Abatutsi abandi banyarwanda byakurikiwe no gushyira mu bikorwa jenoside yabakorewe. Amahame GASANA yatangaje muri icyo kiganiro akubiye mu bice by’ingenzi bikurikira :

1. Inkotanyi ngo ni abanzi b’u Rwanda

Imwe mu ngingo zikomeye zakoreshejwe n’abamamaje ubukangurambaga bwo gukora jenoside ku Batutsi yabaye gukwiza ko INKOTANYI ari abanzi b’u RWANDA, cyangwa se ko atari abanyarwanda, ko kubera iyo mpamvu abanyarwanda nyabo bagomba kuzirwanya no kuziheza mu mahanga. GASANA Anastase ari mu bantu ba mbere batangije kandi bakamamaza imvugo y’abajenosideri ivuga ko INKOTANYI ari abanzi b’u Rwanda, abanzi ba demokarasi, bakwiye kurwanywa na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange. Yabivuze muri aya magambo : « Vous m’avez posé la question sur la stratégie qu’utilisent ces ennemis du RWANDA INKOTANYI. Et bien, leur stratégie c’est de semer la zizanie et la division, mettre le feu à la maison et se présenter ensuite en sauveur, en pacificateur pour mettre de l’ordre. Le Gouvernement et le peuple rwandais sont aujourd’hui assez mûrs pour ne pas tomber dans ce piège et 17 ans de paix c’est pas beaucoup, mais ce n’est pas peu non plus.  Une évolution des mentalités en faveur de la cohésion nationale grâce aux 17 ans de la deuxième République et aux 15 ans du MRND est en train de donner ces fruits ».

2.  Ngo nta burenganzira bw’impunzi ku gihugu cy’u Rwanda

Muri 1990, GASANA yahakanye atsemba ko nta kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda cyariho. Ari muri Uganda, Zaire (Kongo) n’ahandi mu mahanga. Gasana yatanze impamvu ebyiri. Iya mbere ngo nuko abanyarwanda bagiye muri Uganda no muri Kongo ngo bari barajyanyweyo no gushaka akazi n’imibereho. Iya kabiri ngo nuko n’abitwa impunzi ngo nta kibazo bari bafite cyatumaga bagomba gushaka gutaha mu Rwanda, ngo bari babayeho neza cyane ntacyo babuze na kimwe, ngo icyabateye gutangiza urugamba nta kindi uretse icyo yise inyota yabo ihoraho yo gushaka kugarura mu Rwanda uburetwa n’ingoma ya cyami. Yabivuze gutya :

« Le conflit armé qu’il y a actuellement à la frontière rwando-ugandaise est de nature purement politique. C’est ça le véritable enjeu. Il est politique. Je veux signifier par là que le problème qui se pose est plutôt un problème politique qu’il n’est social et humain car il existe de nombreux rwandais en Uganda qui sont d’anciens travailleurs immigrés des années 55-60 où les rwandais partaient en masse pour travailler en Ouganda. Nombreux d’entre eux y sont restés et y demeurent encore.

 (…) D’autres sont au Zaïre partis dans le cadre du recrutement des travailleurs des mines du Katanga au Shaba. Ils sont aussi nombreux là-bas et ailleurs mais ne causent pas de misères au Gouvernement rwandais. (…) Le conflit armé dont le Rwanda est victime à sa frontière nord avec l’Ouganda est plutôt de nature politique qu’il n’est ni social ni humain. Ces réfugiés ne manquent de rien partout où ils sont, sauf le pouvoir radico-féodal qu’ils veulent réinstaurer au Rwanda ». Iri ni ihame rikomeye cyane ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi yashingiyeho nkuko byagaragaye ku buryo ndakuka mu myaka ya 1992-1994 kuva aho Hutu power itangijwe na CDR na MRND.

3.  Ngo igihugu ni cya rubanda nyamwinshi

Anastase GASANA ntaho atanira n’aba CDR. Muri iyo nyandiko yashimangiye kandi ko uburenganzira busesuye ku gihugu cy’u Rwanda bugomba guharirwa rubanda nyamwinshi ngo yabubonye muri 1959. Ubwo abandi Banyarwanda atabariraga muri NYAMWINSHI yabashyiraga hehe ? Nta ngengabitekerezo ya jenoside irenze iyi ngiyi. Ni nayo KAYIBANDA na HABYARIMANA bategekesheje u Rwanda imyaka yose bamaze ku butegetsi kugeza boretse imbaga y’abana b’u RWANDA. Yabivuze muri aya magambo :

« Les réfugiés rwandais n’ont jamais accepté, n’ont jamais admis, n’ont jamais digéré la révolution sociale de 1959. Ils n’ont jamais accepté la proclamation de la démocratie par la masse populaire composée de conseillers de toutes les communes du Rwanda le 28/1/1961. (…) L’objectif premier de l’attaque de la fraction armée INKOTANYI appartenant à l’armée ougandaise est donc de prendre la revanche sur la révolution rwandaise de 1959. (…) Les causes profondes de ce conflit armé dont le Rwanda est victime à sa frontière nord trouvent leurs racines dans une volonté farouche des réfugiés rwandais de prendre la revanche sur la révolution sociale de 1959 et d’anéantir les institutions républicaines ».

4. Ngo Inkotanyi zitegekesha inkota

Uwakeka ko urwango GASANA yanga FPR-INKOTANYI ari urwa vuba yaba yibeshye cyane. Biragaragara neza muri icyo kiganiro GASANA yahaye Radiyo RWANDA muri 1990 ko yanga FPR urunuka kuva kera. GASANA yatangaje icyo gihe ko FPR ari agatsiko k’abantu bashaka gutegekesha inkota, ngo bagendera ku ihame ryo gushaka kubaga abanyarwanda. Akoresheje umukino w’amagambo INKOTA n’INKOTANYI, Gasana yatsindagiye ko ngo nta kantu na kamwe karanga demokarasi FPR ifite uretse gushaka gufata ubutegetsi ikoresheje INKOTA. Ngo kubera izo mpamvu, ni ngombwa kurwanya FPR uko bishobotse kose. Yasubiyemo ihame akomeyeho ko ngo nta kindi FPR yari igamije uretse kubuza abanyarwanda ibyiza bya revolusiyo yo muri 1959. Yashoje avuga ko FPR ifite ubukererwe muri demokarasi bw’imyaka 30 ngo kuko ishaka kuvanaho iyo u Rwanda rufite kuva muri 1959. Dore amagambo yabivuzemo :

«  L’objectif majeur des INKOTANYI vise de s’emparer du pouvoir au Rwanda par le biais de l’épée INKOTA. Autrement dit, leur principe c’est le pouvoir au bout de l’épée (inkota, inkotanyi). Dès lors on peut se demander comment épée à la main pour égorger les Banyarwanda du Rwanda, comment ces réfugiés peuvent-ils prétendre apporter de la démocratie au Rwanda, démocratie par ailleurs instaurée au Rwanda par le peuple rwandais depuis le 28/01/1961, opération confirmée par le référendum du 25/9/1961. (…) C’est plutôt ces INKOTANYI qui accusent un retard de plus de trente ans car ce qu’ils veulent c’est de rayer d’un trait tous les acquis de la révolution de 1959 et tous les acquis de la République, que ce soit la 1ère ou la 2ème  ».

 Ikigaragara nuko ubwo bukererwe muri demokarasi GASANA yitiriraga FPR atanayizi, ahubwo ariwe wari ubufite, ndetse na n’ubu buracyamwokamye.

Umwanzuro

Aya magambo yo mu kiganiro GASANA yahaye Radiyo Rwanda mu ntangiriro y’urugamba rwo kubohora u Rwanda arerekana ko uwo mugabo arangwa n’urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside. Ni urugero rumwe gusa twafashe muri nyinshi zishoboka. Ariko n’uwakwibutsa ko GASANA Anastase ari umwe mu bambari ba MRND bagize igitekerezo cyo gushinga umutwe w’INTERAHAMWE afatanyije n’uwitwa Desiré MURENZI wabaye umuyobozi mukuru wa PETRORWANDA nawe wakomokaga mu karere kamwe na GASANA, ni indi ngingo ikomeye yerekana neza GASANA uwo ariwe. Ibi bikwiye no kwereka abamutumira ku maradiyo, abamuha ijambo n’abamuha agaciro nk’abanyamakuru Ally Yusuf MUGENZI wa BBC, KAREKEZI cyangwa KAMILINDI Tomasi ba VOA, ko ari umunyacyaha nk’abandi bajenosideri boretse u Rwanda, bagasiga rurese.

Nyakwigendera Padiri Siliviyo SINDAMBIWE akiyobora KINYAMATEKA mbere yuko yicwa n’ababisha bo muri MRND ya GASANA, ku itariki 7 Ugushyingo 1989, yandikaga kenshi impanuro aburira ubutegetsi bwa MRND mu nyandiko yitaga BAZUMVA RYARI ? Byanze bikunze, Dr. Anastase GASANA kimwe natwe, yasomaga KINYAMATEKA. Azi rero izo mpanuro za Padiri SINDAMBIWE. Yari akwiye kuzibuka, akazizirikana, akiyibutsa ko ikinyoma kidatunga umugabo kabiri. Harya Gasana AZUMVA RYARI ?

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s