Imyato y’Inkotanyi

Standard

Byahimbwe na Bizimana Simon

Abana b’Urwanda bari barahejwe mu gihugu barahaburanye /baârahâbuuranye/ bahurira hamwe, bakotanira gutaha, bitwa INKOTANYI.

Baremye umutwe w’ingabo uzabatahura bagatahukana demokarasi tubita ABATURARWANDA.

Bateye baturutse mu Mutara, batuganyije gutaha i Kigali umutegeka w’intambara yitangaho umutabazi tubita INTEGABUGINGO.

Basubiye inyuma kwisuganya bagaba Kagame umugabo wagarukiye u Rwanda ku mugaragaro tubita INGARUKA-MU-MAHINA.

Imishyikirano y’i Ndola na Badolite yaburijwemo bataha mu Ndorwa tubita INDARIKIRA-KWESA.

Amasezerano ya Arusha Gisunzu ayahinduye ibipapuro IZ’AMARERE zikaza umurego ubushyamirane bugumya gucumbeka.

Nyuma y’amezi atatu mu matiku yo gushinga Reta ihuriweho n’impande zombi, impanuka y’indege yabaye impamvu yo guhumba abitwaga ko bahuriye ku bututsi n’abahutu batitabiriye iyo ntero.

INTARUTINYA zituma ku bigize Abatabazi ziti nimutabuza Abajepe n’Interahamwe gutikiza inzirakarengane turatabara.

ABATUGARUGAMBA batereye Rutare Gatete ati itikiza ry’Abatutsi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi riratuzaniye, ati nimuteraguze dutahe muri Tanzaniya tutaratangatangwa ngo tuyacekwe.

Mu ntumva zisengeye insinzi icyuna /icyuûna/ gicura ku Cyimihurura na Kacyiru, gica i Kanombe na Bucumbi mbere yo gutata i Kibungo, abafite imbaraga inda bayirambika ku magezi ngo bakize amagara.

Abishinze Rwambuka bati turetse iby’urwenya Rweru yatubera inzira tugahungira hakurya y’Akanyaru.

INTANYAMAKUNGU ziremye urugamba ku Irebero abari i Nyarugenge bahungira kuri Kigali ubugari bwayo bubabera ingingo y’umugano bagumya kugundagurika. Karamira ati nta cyo nkiramiye. Ashyotashyotana Shyorongi aseserana i Musasa asesekaye ku Gisenyi ati INSUKARUSORO zirasisibiranira kudusiba.

Kantano akoranya ibikaruto akubiramo kayaga /kaayagâ/ y’ibihangano bihimbariza Abahutu guhumbahumba akoma agahindizo ati ndahumeka ngeze mu Bahunde.

Abiyise Abatabazi batashye i Gitarama INTABANGIRA zikomeza kubotsa igitutu ntibatuza guturagurwa.

INKUBA zashirije i Mbuye Kambanda abunze i Murambi ati ko nabwiye abantu guhUngana imbunda none nkaba mbundanye amasasu nabuze amahungiro, ko mbaye imbonwa y’iminsi ndabandwa izihe ?

Sindikubwabo agira abaminisitiri n’abadiregiteri ati INSUKARUSORO zasesekaye nimuseduke bujye gusesa twisuka hakurya ya Sebeya.

Umugaba w’ingabo nganzwa ati uwantwara mu maboko nkibariza n’amaguru sinagana kuri Goma ngakiza amagara ? Bati nuwatera ishapure y’ububabare burindwi ntiyaturinda kubazwa intumbi twagaritse mu Rwanda !

INTAREKA-RUHUMEKA zimutumaho ziti uratarataza ay’ubusa tuzagutahaho utubwire icyaguteye gushyira u Rwanda mu kangaratete.

Urusaku rw’amasasu rusatiriye Rusatira Nyiramasuhuko ati narabasemeye nimwisunike twasatiriwe n’IBISUMIZI.

INTUGARUGAMBA zigeze i Butare zitaragiza Interahamwe zihabira hakurya y’imigezi ifite amasoko mu bisi bya Kigasari, abatagira amavatiri baboneza iy’i Vumbi bavuye mu Kavuguto bati twava aho tuvaruka n’abavabugande.

Abahebye ishya bareka iby’umushyuhira baboneza iy’ishyamba ngo nibagera ishyanga bazishyira bizane, abaciye ku Kibuye amajyo ababera amabuye biyahura mu Kivu imvano y’igihano iva aho.

Abadashoboye gukomeza INGARIKA-MU-MAHINA zibasigira Abafaransa ziti ariko nibadasubira iwabo tuzasakirana, n’abacikiye mu mahanga tuzabacucura /tuzabacucuura/ bacukire aho gucukuruza u Rwanda.

NKUBA-ZIRASANA-KU-NKOMERE, BAZAHURA-B’INZIRAKARENGANE, BAHUZA-B’IMBAGA-Y’INYABUTATU, muri amizero y’Igihugu tuzabazirikana buzima.

One thought on “Imyato y’Inkotanyi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s