Ni iya 1 Ukwakira. Ngo Inkotanyi zagombaga gutegeka ingabo z’u Rwanda mu 2003!

Standard

Na: Tom Ndahiro

Amateka ntagahere.  Mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, hari ikinyamakuru cy’Interahamwe cyitwaga Medaille Nyiramacibiri. Icyo kinyamakuru kikayoborwa n’uwitwa Rwabutogo Francois. Ni kimwe mu binyamakuru byamamaje jenoside biyishishikariza abaturage.

Muri uwo mugambi mubisha, Medaille Nyiramacibiri, kimwe n’ibindi binyamakuru byavugaga rumwe, cyarwanyije Amasezerano y’Amahoro ya Arusha.

Ayo amasezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 4 Kanama 1993 na Leta y’u Rwanda iyobowe na Juvenal Habyarimana, na FPR-Inkotanyi iyobowe na Alexis Kanyarengwe.

Icyo bangiraga ayo masezerano ni amahame yari akubiyemo kuko yahaga u Rwanda indi shusho itari iyo bari bamenyereye n’iyo bifuzaga. Bimwe muri ibyo bangaga harimo kuvana amoko mu ndangamuntu, no kugira ingabo z’igihugu zirimo Inkotanyi.

Nkuko byari biteganyijwe muri ayo masezerano, Inkotanyi zagombaga kugira abasirikare 40% muri rusange, ariko zikanagira 50%  mu buyobozi bwose bw’ingabo z’igihugu.

Mu kwezi kw’Ugushyingo 1993, icyo kinyamakuru Medaille Nyiramacibiri cyanditse inkuru cyahaye umutwe wanyibukije uyu munsi w’itariki ya 1 Ukwakira 2013. Icyo kinyamakuru kiti: “MU MYAKA 10 INKOTANYI ZIZABA ZITEGEKA INGABO Z’U RWANDA!” (Medaille Nyiramacibiri  No 17 urup. 1&13). Iyo nkuru ikaba isoza ngo “Amasezerano mabi aragatsindwa”.

Iyo nkuru yuzuye urwango n’amarenga ya jenoside yakurikirwaga n’izindi ebyiri zifite insanganyamatsiko imwe; “NYUMA YO KUVANGA INGABO HAZABE IKIZAMINI” na “MBE NKOTANYI MUZATAHA MU RUHE RWANDA?” (urup. 14)

Kugirango ayo masezerano bitaga mabi agerweho ntibyatewe n’ikindi, kitari uko ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, hari abana b’u Rwanda bateye intambwe idasubira inyuma bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

Abo bana b’u Rwanda batangiye,  Leta ya Habyarimana na MRND yabise “inyangarwanda”, “inyenzi”, “imburagasani”, “abanzi” n’ibindi bibi byose bibonetse.

Mubyo icyo kinyamakuru cyacagamo amarenga asa n’ubuhanuzi ni uko Inkotanyi zidakwiriye kandi zidashobora kuba mu ngabo z’u Rwanda.

Inkotanyi gutegeka igihugu n’ingabo zacyo ntibyategereje umwaka wa 2003. Ku itariki ya 4 Nyakanga 1994 Inkotanyi zari zimaze gufata ubutegetsi zinahagaritse jenoside yakorewe abatutsi.

Imyaka 10 yahanuwe na Medaille Nyiramacibiri yageze u Rwanda rufite Itegeko Nshinga rishya n’icyerekezo kitari icyo guha agaciro ivangura.

Ubuhanuzi bwa Medaille Nyiramacibiri n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha ubu bimaze imyaka 20.

Mu mwaka wa 2013, dukwiye no kwibuka ko mu myaka 30 ishize, mu Mutara n’ahandi nka Nasho hari abanyarwanda bari barirukanywe n’ubutegetsi bwa Milton Obote bagahungira mu Rwanda.

Leta ya Habyarimana na MRND yahakanye ku mugaragaro ko abo banyarwanda nta burenganzira ku gihugu cyabo ko ahubwo ari abanyamahanga. Nyuma y’imyaka itatu muri 1986, iyo Leta itangaza ko nta mpunzi y’umunyarwanda ifite uburenganzira bwo gutahuka.

Nyuma yo ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, intambwe yo kurwanya iyo politiki n’ingengabitekerezo yo guheza yaratewe hakaba hashize imyaka 23. Si imyaka mike kuko ibyakozwe gusa nyuma y’uwa 2003 ari byinshi kandi byiza, harimo no kugira uburenganzira bwo kwibuka no kwibutsa ibyabaye mu mateka yacu.

Muri uko kwibuka no kwibutsa, uyu mwaka ukwiye kuzaba uwo kuzazirikana kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku buryo bw’umwihariko. Hari mu mwaka w’1963, ubwo hakorwaga ubwicanyi bukabije bw’Abatutsi mu  Rwanda.

Bwari ubwa mbere ijambo jenoside rikoreshwa gusobanura ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi mu Rwanda.  Imyaka 50 ishize dukwiye kuzayibuka cyane cyane guhera mu ijoro rya Noheli uyu mwaka, hakazaba ibikorwa byo kwibuka iyo jenoside yabayeho mbere mu Rwanda; aho kuvugwa igacecekwa.

Iryo jwi ryapfukiranywe ubu rishobora kumvikana, abato batazi amateka y’u Rwanda rwabo bakayamenya.

Hari abantu bibaza ko ku munsi wa Noheli muri 1963 abakirisitu bose mu Rwanda bari mu byishimo byo kuvuka kwa Yezu, ntibamenye ko hari abicwaga, abari mu nzira bajyanwa kwicwa, abihishaga ngo baticwa, abahungaga bagana amahanga…

Uwo munsi wa Noheli yo muri 1963, hari n’abakirisitu batagiye mu misa kubera ko bahigaga abo bica.

Ku itariki ya 1 Ukwakira twibuke ko intambwe yatewe idasubira inyuma, yo kurwanya ayo mahano.    Niyo mateka y’u Rwanda.

One thought on “Ni iya 1 Ukwakira. Ngo Inkotanyi zagombaga gutegeka ingabo z’u Rwanda mu 2003!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s