Rwanda: Leprophete n’Inyigisho za FDLR, KANGURA na CDR mu ijambo ry’Imana

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ukwezi kw’Ukuboza kwageze, ni ku itari ki ya mbere yakwo. Nsuye urubuga rw’abapadiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa ngo ndebe icyo batangiranye ukwezi kwa nyuma kw’umwaka w’2013. Reba aha

Binahuriranye ni uko ari umunsi w’icyumweru. Umunsi abakristu benshi batabonye umwanya wo kujya mu misa yo hagati mu cyumweru, bahurira muri za Kiliziya zitandukanye bagasenga.

Icyo nguyeho kuri urwo rubuga ni inyandiko ya Padiri Thomas Nahimana yise “DUSANGIRIJAMBO. Nta joro ridacya, Umukiza aregereje: Nidukanguke tube maso!”

Ni inyandiko yanditse ku buryo bukurikije gahunda isanzwe ya misa uretse ko nta ndirimbo n’amasengesho bisanzwe.

Umutwe w’iyi nyandiko sengesho utumye nibaza ko hari ibitangaza byabaye umwarimu w’urwango yamenye impuhwe n’urukundo.

Umwanditsi wayo niwe Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana w’i Cyangugu avuga ko yahagaritse kandi ngo atari byo. Arcyari Padiri no kuri internet babireba.

Inyandiko ya misa yo kuli Leprophete, ndayisomye  mpereye ku masomo ya liturjiya ku Isomo rya mbere ni iryo muri Izayi/Yesaya 2,1-5.

Ndebye aho yanditse inyugutsi zibyibushye aho Izayi avuga ngo: “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uhoraho, ku Ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze tuzikurikire.”

Ibikurikiraho ni aho abo mu Nzu ya yakobo babwirwa ngo “nimuze, tugendere mu rumuri rw’Uhoraho.” 

Akurikijeho Zaburi ya 122 (121).  Nsomye uko bikurikirana ariko ijisho ryihutiye aho “Padiri” abyibuhije inyuguti handitse ngo “Nimuze dusange Uhoraho twishimye.”

Numvise nishimiye aho asoreza ngo “Kubera abavandimwe banjye n’incuti zanjye, mpimbajwe no kukubwira nti “Amahoro naganze iwawe!”

Nti noneho se atekereje amahoro? Ni icyizere gisa ntahiye!

Misa ya Leprophete irakomeje kandi igeze kure. Ni ku Isomo rya kabiri aho yigisha ibyandikiwe Abanyaroma 13, 11-14a.

Impuzamugambi Padiri Nahimana ati: Bavandimwe, mumenye ko aya magingo turimo ari igihe cyo gukanguka mukaba maso, kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera. Nongeye kureba inyuguti zibyibushye kandi ziciriwe umurongo, ndibajije.

Akurikijeho ni amagambo meza ariko aho avugiye  “gukanguka” no “kuba maso” binteye kugira amatsiko y’ibikurikira, cyane cyane ko muzi nk’Impuzamugambi.

Ibyo nsomye binyibukije ikinyamakuru Kangura n’ishyaka ry’abajensdieri rya  CDR. Kimwe cyakoraga akazi ko “kuvana abantu mu bitotsi”, abasederi bakavuga ko bo bahora “bari maso”.

Amagambo anteye amatsiko atumye nkomereza mu Ivanjiri ya Matayo 24,37-44. Impuzamugambi Padiri Nahimana akomereje kuri “Yezu abwira abigishwa be ati “Mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu bizamera nko mu minsi ya Nowa. … Nuko rero murabe maso…”

Kuba maso birongeye bisubiye mu nyuguti zibyibushye zinacibwaho n’umurongo kwerekana uburemere bwayo. Araganisha he?

Ageze kuri “Tuzirikane”. Nyuma yo kuba maso ijambo “Tuzirikane” rinyibukije ikinyamakuru cyandikwaga n’ishyaka CDR cyitwa ZIRIKANA. Ikinyamakuru cyigishaga urwango ku buryo budasanzwe.

Impuzamugambi Padiri Nahimana inyandiko arongeye ayishyize mu nyuguti zibyibushye, aho agira ati: “Nta joro ridacya, Umukiza aregereje : Nidukanguke tube maso.”

Icyo akurikijeho ni ubuhanuzi ko atangiye kwiyumvamo ko “iyi Adventi dutangiye” idasanzwe ku Banyarwanda. Ati wagira ngo “ni iya nyuma, maze Umukiza agasesekara.” Ngo uwo mukiza ariko akaba atari wa wundi uzaza “ku munsi w’imperuka…abemera bategereje”.

Nti ese uyu ni umupadiri utagitegereje umukiza wa nyuma y’izuka? Nyamara niko bimeze!

Impuzamugambi Padiri Nahimana arakomeje na misa ye ati: “hagati aho hashobora guhita n’abandi bacunguzi banyuranye.”

Uwo mucunguzi aramusobanuye,  ko ari “nk’uwakiza abaturage ingoma mbisha ya “Ndi umunyarwanda.”  Padiri Nahimana agasoza iyo ntero yibaza k’uby’uwo mucunguzi ngo “na we ntiyaba ari Umutabazi?”

Harya kuba cyangwa kwiyibutsa ko turi abanyarwanda burya hari ababibonamo ishyano n’akaga? Uyu mupadiri w’impuzamugambi aragaragaza ko ari ko abibona.

Inyigisho ye irakomeza yibutsa ibya liturjiya agira ati: “Icyo liturjiya isaba buri wese ni ingenzi : NIDUKANGUKE TUBE MASO, DUTEGURE INZIRA . Ntabwo Umukiza mukuru akeneye kugaruka aje kureba imirambo y’abantu, “ikuzo ry’Uhoraho ni abantu babayeho byuzuye “. Kandi umuntu uriho byuzuye si urangwa n’amaganya ya buri gihe kubera incyuro ahozwaho ; si uhora abunza imitima kubera iterabwoba ahozwaho n’ubutegetsi bw’Abidishyi ; si uhozwa ku kenke z’intambara z’urudaca kandi zisesa amaraso ; ntakeneye guhora acishwa bugufi aryozwa ibyaha byakozwe n’abandi ; si umwenegihugu usabwa gutuka no gusebya uwamwibarutse kugira ngo abishuka ko u Rwanda ari umurage wabo bwite basigiwe na ba se, bakunde bamuhe uburenganzira bwo kukibamo!”

Ahandi ati: “Igihe cyo gukanguka tukaba maso, ni n’icyo kwanga AGASUZUGURO dushyirwaho n’abatemera Imana n’igikorwa kiruta ibindi yakoze cyo kuremana umuntu ishema n’ubwigenge bitavogerwa.”

Arasaba Imana ngo “Iyaba iyi adventi dutangiye yashoboraga gufasha abanyarwanda gushiguka mu bitotsi bagakanguka…”.

Ibyo yakurikijeho bindi ndabyihoreye njye aho asoza misa ye. Mbere yo gusoza avuga ngo “Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana” abwira abasomyi be ngo: “Nifurije Adventi nziza abifuza gukanguka, bakinyagambura. Noheli nziza …”

Amatsiko arashize, nsanze Nahimana nzi akiri wa wundi wa Leprophete.

Ubutumwa burimo ni ubuhe?

Ibiri muri iyi misa mbigejeje ku basomyi b’Umuvugizi, ariko by’umwihariko abashinzwe gukurikirana imikorere y’abo Bapadiri. Musenyeri wa diyosezi ya Cyangugu niwe ubwirwa.

Ibyo gukanguka no kuba maso nsimbisubiramo kuko abazi ibyabaga mbere no mu gihe cya jenoside baribuka Kangura yiyitaga “Ijwi rigamije gukangura no kurengera rubanda nyamwinshi”. Baranibuka igitongero cy’impuzamugambi za CDR cya “TURI MASO”

Ijambo “Umucunguzi” Nahimana yakoresheje riraganisha ku ngabo za FDLR kuko ziyita “ABACUNGUZI”. Abatabizi nibabimenye ni uko bimeze.

Umutabazi uvugwa na Impuzamugambi Padiri Nahimana, si umutabazi w’abakristu. Ni “umutabazi” waririmbwe mu ndirimbo “INTABAZA” ya BIKINDI Simon. Muri iyi ndirimbo Mutabazi ajya kuraguza kwa BIRYABAYOBOKE ashakira intsinzi “Rubanda nyamwinshi” rwitwa ko rumarana.

Mutabazi uwo akaza guhindukamo guverinoma yahagarikiye ikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi yiyise “Guverinoma y’Abatabazi.”

Incamarenga ziri mu bice bimwe biri muri iyi nyigisho ni aho abwira abantu bamwe, muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda”. Abo atongera mu ntonganya ni abavuze ku mugaragaro ko bagaye ibigayitse byakozwe n’ababyeyi babo cyangwa abavandimwe babo bazi.

Iyi nyigisho iratangwa n’umuntu ukiri umupadiri kandi ubifitiye ububasha bwo kwigisha. Niba Myr. Bimenyimana acyemera ubukristu, akaba akinemera ko Umupadiri (diocesan) ayoborwa na Musenyeri, akwiriye kugira icyo atangaza kuri aba bapadiri be.

Myr. Bimenyimana akwiye kugira icyo avuga kuri izi nyigisho z’urwango mu mwambaro w’ijambo ry’Imana. Icyo umupadiri avuze, n’ubwo yaba Impuzamugambi nka Nahimana cyangwa Rudakemwa kiba gitandukanye n’icy’abandi.

Iyi Mpuzamugambi irigaragaza ko ariyo yemera Imana kuko ivuga ko igihugu kibangamiwe “n’abatemera Imana”. Ese Myr. Bimenyimana abona inyigisho z’ubugome z’aba bapadiri ariryo yogezabutumwa bw’Imana riboneye?

Igihe cyose mu misa abantu basabira imbabazi ibyaha bakoze n’ibyo batakoze. Bakanasabira imbabazi ikintu kibi baba baratekereje. Ko ibi bisa nkaho bitakiba mu nyigisho z’aba bapadiri ba diyosezi ya Cyangugu, n’ubwo atari bo bonyine, iyi nyigisho yaba yaravuyeho?

Umuyobozi w’aba bapadiri, niba atabahannye ku bijyanye no kuba banyuranya n’amahame y’idini, n’abafashe gufasha abanyarwanda baharanira kugaruka mu nzira y’ubuzima bivana mu nzira y’urupfu nk’iyo aba bapadiri bahezemo.

Ni ah’ubutaha!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s