Uwa Mbonyumutwa ngo Kayibanda na Habyarimana nibasingizwe

Standard

Na: Tom Ndahiro

Vuba aha hari urubuga rwiyita “Ijwi rya Rubanda” rwagiranye ikiganiro na Marie Claire Mukamugema.

Iri ni izina “Ijwi rya Rubanda” rikomoka ku gihe cya PARMEHUTU kuko aribwo hari ikinyamakuru gifite iryo zina.

Na nyuma yo kubaho kw’amashyaka menshi mu Rwanda mu 1991, ishyaka MDR ryagize ikinyamkuru nk’icyo kimwe nk’URUMURI RWA DEMOKARASI.

Uyu Mukamugema ni umukobwa wa Dominiko Mbonyumutwa wabaye perezida w’u Rwanda mbere y’uko rubona ubwigenge.

Muri icyo kiganiro Mukamugema yavuze ko ngo ahamagariye abanyarwanda kuvuga ibigwi bya Gregoire Kayibanda na Juvenal Habyarimana.

Mukamugema ati: “Kugeza kuri uyu munsi hari benshi bumva ko bari babayeho neza ku ngoma ya Kayibanda cyangwa se ya Habyarimana.”

Ibi rwose ni ukuri kuko mu gihe hari bamwe bapfaga abandi bahunga cyangwa babwerabwera, hari abari baryohewe. Hari abicaga bakagororerwa. Mukamugema yari muri abo bari bamerewe neza.

Uyu Mukamugema ni umugore wa Mbonampeka Stanislas.  Uyu Mbonampeka akaba ari umuntu wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera muri guverinoma yiswe iya Nsanzimana ataraba PL-PAWA.

Uyu Mbonampeka akaba yaranabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Guverinoma y’Abatabazi yakoreraga i Bukavu na Goma. Guverinoma yagiyeho mu kwezi kw’Ukwakira 1994.

Muri icyo kiganiro Mukamugema yagiranye n’Ijwi rya Rubanda yavuze ko ngo “Niba hari umunyarwanda wakoze ibishoboka byose kugirango yunge abanyarwanda ni  Habyarimana.”

Ku rubuga rw’iki gitangazamakuru bafite ibyo biyama ngo: “Nyabuneka, Ijwi rya Rubanda ntiyemera abiyoberanya cyangwa batanga informations zitarizo kuri uru rubuga”

Ese koko ibyo Mukamugema yavuze kuri Habyarimana n’ubumwe ni ukuri si ikinyoma? Kuki atavuze Theodore Sindikubwabo, baba barapfuye iki ko nawe yari muri abo?

Ubumwe bwazanywe na Habyarimana tuzabugarukaho.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s