Jean Kambanda yicishije abaturage b’Abahutu. Yahungiye Zaire abeshya ko agiye i Kigali

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ikinyoma kijyana na nyiracyo mu mva. Hari inyandiko yanditswe na Jean KAMBANDA ku wa 1 Ugushyingo 2011. Uyu Kambanda uvugwa ni uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yashyize jenoside mu bikorwa mu mwaka w’i 1994. Ni inyandiko yandikiye aho afungiye  muri Gereza iri i Koulikoro muli Mali.

Iyo nyandiko y’impapuro yanyujijwe kuli internet ifite umutwe “La planification du genocide des Tutsi et des Hutu par Paul Kagame.” Birumvikana ko ku muntu wakoze jenoside, akabyemera, akabihanirwa ubu akaba afunzwe, iyo ahindutse akayihakana nta gitangaza. N’ubundi kugirango Kambanda ahabwe igifungo cya burundu yaremeye icyaha, ni uko abacamanza basanze nta mpamvu yo kumugabanyiriza igihano atagaragaza kwicuza icyaha yakorewe.

Muri iyo nyandiko Kambanda ahakana ibyo bakoze ahubwo agashinja FPR ubwicanyi. Ikinyoma nicyo cyuzuyemo ku buryo ntawasesengura ingingo ku yindi uko abeshya.

Ikigaragaza ikinyoma gikabije ni aho Kambanda afata ifoto y’imirambo iri mu rwibutso rw’ i Murambi ho muri Nyamagabe, akavuga ko ngo ari imirambo y’abahutu mu mashyamba ya Kongo.

Kubeshya kwe, kimwe n’abandi bajenosideri ntabwo bitangaje. Icyaha kirabarya bakabura amahoro. Ni nayo mpamvu ubu bahagurutse bagahagarara bakarwanya gahunda ya “Ndi  Umunyarwanda”.

Ntibareka kuyirwanya kuko ihinyuza ingengabitekerezo yabo. Ikibarya kindi ni ikinyoma bakoresheje bakicisha abaturage b’Abahutu bababeshya, ubu bakaba babigereka ku basirikare b’Inkotanyi.

Kambanda yavuze  ko nta na rimwe  Guverinoma y’u Rwanda izongera kwemera  ibyitso  by’Inkotanyi  biyikoreramo.  Ni mu nama yakoranye n’abategetsi n’abavuga rikumvikana kurusha abandi.

Hari muri Gicurasi 1994. Soma: Dr. Murego yavuze ko FPR itazongera kugira ubutegetsi mu Rwanda!  Yavuze ko Guverinoma  y’u Rwanda ari  iy’Abanyarwanda,  ngo abashaka gufasha F.P.R.  bazayisange ku Murindi. Abemera abajenosideri nibo bari abanyarwanda.

 

Kora cyangwa ubure amahaho

Muri iyo nama yasabye  icyo yise “abanyapolitiki  bicecekeye”  ko  ngo “bagomba  guseruka bakagaragara,  bakavuga niba baharanira  inyungu z’abaturage cyangwa se niba babogamiye  ku  bitekerezo  by’Inkotanyi”  arabihaniza avuga ko  “utazagaragaza  icyo  atekereza atazazanwa gusa no  gushaka imyanya mu gihe igihugu kizaba kimaze kugarukamo amahoro.”

Iyi yari imvugo ibibutsa ko bagomba “gukora” (kwica abatutsi) ariko by’umwihariko abayobozi bagakora akazi ko gushishikariza abaturage “gukora”. Icyo abibutsa kandi ni uko ngo utazavuga atazagira icyo abaza, bisobanura ko atazahembwa. Gukora jenoside byari umushinga w’abanyapolitiki wo kuzungukamo.

 

Abaturage basabwa kuba abarwanyi

Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, hari abaturage benshi bagomba kuba baraguye mu mirwano biyahura ku basirikare b’Inkotanyi kubera ikinyoma cy’abategetsi bababeshyaga ko batsinda kandi batsindwa.

Yabwiye abari muri iyo nama (birumvikana ko nta mututsi n’umwe wari uyirimo) ko ngo FPR itashoboraga gukoresha mitingi aho yagendaga ifata ngo kuko yacengezaga gusa abasirikare bayo ifite intege nke.

Kambanda ababwira ko ngo:  “Ariya mayeri yayo yo gucengeza ingabo  mu giturage zarasa rubanda rwose rugahunga yaravumbuwe.”

Kambanda yasobanuye ko guverinoma yayoboraga yatangiye gahunda yo “kwigisha abaturage  kwirengera  bagahangana  na  zo  ari byo  bita Defense  Civile”,  ngo bakaba bari baremeje ko ubwo buryo bari batangiye “bwaganza ibyo bitero shuma birwana ku buryo bwa gerira (Guerrilla).

Kambanda yasobanuye uburyo bwagenda. Ati: “Muri buri segiteri hazatoranywa abasore hagati y’10 na 20 bazatozwa bahabwe n’ibya  ngombwa bifasha abaturage guhashya Inkotanyi aho  kumva  amasasu  bagahita  bahunga  kandi  birukanywe n’agatsiko k’Inkotanyi  katabarusha imbaraga.”

Kambanda ati ndagana i Kigali

Aha bikumvikana ko abaturage benshi bari binjijwe mu ntambara mu bwinshi. Kambanda ntiyarekeye aho.

Hari ikiganiro cyanyuze kuri Radiyo Rwanda na RTLM abeshya abaturage kwiyahura ku Nkotanyi, ababeshya ngo nta mbaraga n’intwaro bafite. Usesenguye ibyo yavugaga wumva ko hari nyuma y’itariki ya 15 Kamena 1994. Icyo dushingiraho ni uko, uko yavugaga yari amaze kuva i Gitarama, kandi kwizihiza umunsi w’ubwigenge (ku wa 1 Nyakanga) biri hafi.

Nimwisomere ikinyoma cya Kambanda:

“Mumenye  ko  tuzatsinda  Inkotanyi.  Mumenye  ko nta  na  hamwe  tuzi ku isi, abaturage  bamaze  kumva yuko umwanzi  uwo ari we, ari mutoya,  ari mukeya,  ngo abatsinde.  Nanjye ndemeza  ko F.P.R  idashobora  gutegeka  iki gihugu. Na rimwe! Ndemeza  ko F.P.R  idashobora  gutegeka  u Rwanda. Nkurikije ko mwese  mwashiritse  ubwoba. Nkurikije ko mwese  mwamaze  kumva abo rubanda nyamuke,  batageze  no  ku  icumi  ku ijana,  mukaba  muri mirongo  cyenda.  Nkurikije ko musigaye mujya  ku marondo,  akaje  gutata  mukagafata.  Ni yo mpamvu mbatumiye  ku itariki ya mbere z’ukwezi  kwa karindwi  kuri stade Amahoro,  (Amashyi menshi).

Nsubiremo,  kandi  ndifuza  ko ubwo wumva  Inkotanyi  zigira  ibyitso  hose,  ubu  butumwa  bwazigeraho  na zo,  yuko na zo zizaba zaramaze  gushyira  imbunda  hasi,  na  zo nzitumiye  ku itariki ya mbere  y’ukwezi kwa karindwi  kuri stade  Amahoro.  Icyo nzibwiye  gusa  ni kimwe.  Ni uko  Inkotanyi  ziri mu Rwanda  ubu  ngubu  guhera uyu munsi mbivugiye  aha  ngaha itazashyira  imbunda  hasi  ngo  ishyire  amaboko  hejuru,  ivuge  ko intambara  yayo iyirangije,  itazasubira  i Bugande  (Amashyi menshi)

Mwavuga muti  “araturema  agatima nyamara  ziri i Gitarama  ziri hose,”  ati “buriya ni ukuturema agatima  na  we  rwose  yirema  agatima  kugira  ngo  arebe  ko yakomeza  kureba ko iminsi  yaba  yigirayo.” Inkotanyi ziturusha iki mu by’ukuri? Zaturushaga  ko zari zaramenyereye  intambara.  Zigashirika  ubwoba zikatwiyahuraho. Tuzirusha ubwinshi.

Niba ari  imbunda  bari baravuze  ko twabuze,  bababwiye  ko zatangiye  kuboneka.  N’ejo Umukuru w’ingabo  z’igihugu  na  we  yarabibabwiye.  Kandi  aya  magambo  mvuze  na  we yayasubiyemo.  Niba  rero ayavuga  ari Umukuru w’ingabo, nanjye  nkayavuga  ndi Umukuru wa Guverinoma  ni uko dufite impamvu duheraho  n’ibimenyetso  simusiga.  Ibimenyetso  ni  ibihe?  Iyo bababwiye  bati  “Inkotanyi ziri mu  Mutara ziri  i Kibungo,  ziri mu  Bugesera,  ziri  i Gtarama  ziri hose”.  Si byo?  Inkotanyi ziri  aho  tuzumva  zirasa nta  handi  ziri! Ubu  ngubu  abasore,  bariya  bitoza n’iyo wabaha  imbunda  icumi gusa,  ukagenda  ukabashyira  mu Bugesera,  uti “nimuhagume”,  nta muntu  wabarwanya.  Kuko niba hari  umusirikare  w’Inkotanyi  uhari ni  umwe. Uwo nawe  ni uwakomeretse ukihivuriza. Ariko  nta we uharwanira.  Kuko  ntitwari kubona abantu  dukwirakwiza aho hose. Mujye mubyibuka  namwe.

Mwibuke ko ari rubanda  nyamuke.  Ese  niba  twe tubura  abasirikari  twakohereza  iyo yose,  bo baba babakura hehe?  Baba se babyara kuturusha?  Baba se bafite ubundi bushobozi?  Icyo bakora baraza bagafata  ikibunda  kinini, na  kariya  gato mwumvise  ukuntu  karasa,  bakagishyira  hirya  ku musozi, akakajya  inyuma  akakiduhiriza  hano  hose,  mwese  mukiruka.    Muti twashize: “hari abasirikare benshi  hariya  twumvise  igitero cy’amasasu  menshi”.  Hari  ibibunda  bivubura amasasu  arenga  ijana ku  isogonda.  Imbunda  imwe, ari  umuntu  uyiri  inyuma  gusa  yonyine.  lzo  rero ni zo zibakanga.  Twamaze  kubavumbura.  Tuzi  ko ari abo  ngabo  bagenda  bashyira  hose, noneho  abaturage bamubona,  bakwirukanka,  ati: “igihugu ndacyigaruje.”

Twe  rero,  icyo  tuzakora  ni ukujya  gusubira aho ngaho  mu  butaka  bwacu mu  ntoki zacu iyo  ngiyo  za Kibungo  tugasubira  mu  ntoki zacu  mu Mutara, tugasubira  mu  ntoki  zacu  mu  Bugesera.  Mwavuga muti: “wibabwira ibyo ni ibanga  batava aho barimenya.” Nibashaka barimenye  kuko  nta  cyo barikoraho.  None se bafite abo boherezayo ko nzi ko nta bo bafite?  Ntabo  bazoherezayo  kuko nta  bo bafite.  Ninjyayo  rero nta  bo  tuzahurirayo  na bo.

Baherutse kuvugira kuri radiyo yabo ngo “nzakomeza nangarane akarago”, ngo “ngere mu Kivu ngo  nirohemo”.  Navuze  ko urugendo  nzakora  ari ugusubira  i Kigali. Kuko nshaka  ko uwo munsi  mukuru  uzaba, mukaza  nkabakirirayo.  (Amashyi menshi)

Intambara  turwana  ni iyanyu  mwese.  Kuko mwabonye  abantu  bakuwe  mu byabo.  Ntabwo  Inkotanyi zaje zishaka  ubutegetsi  gusa namwe  zirabashaka.  Zishaka  kubamarira  ku icumu. Kuko aho zigenda zizenguruka  hose  mu  Mutara mu  Bugesera,  i Kibungo,  muri Gitarama  mubona  ko abaturage bagenda  bahunga,  abadahunze  zikabica.  Mugomba  rero kumenya  kwirwanaho. Ni  yo mpamvu twasabye  ko abaturage  batozwa  ibya gisirikare.  Bagashirika  ubwoba.  Bakubita isasu ntubunde. Imbunda  ntikomeze kuba  iy’umusirikare  gusa.  Ngo nuyibona  ukuke  umutima ugire  ngo  irirashisha. Ntabwo imbunda  ari  iy’umusirikare  gusa.  Umuntu  wese  akwiye  kugira  imbunda  ye.  Barasa nawe ukabarasa  kuko uba  ufite iyawe.  Nanjye mba nyifite, buri gihe.  Ngiyi (Amashyi menshi).

None  se  ziriya  nsoresore  z’Abatutsi  bagiye  muri  F.P.R  mubona  babarusha  iki?  Babarusha ibigango?  Babarusha  imbaraga  se?  Babarusha  ubwenge  se?  Icyo  babarusha  ni … imbunda bakarasa,  barasa wowe  ukagira  ubwoba.  Nawe  yifate uyige, nta buhanga  buhanitse  bubamo, narasa  nawe umurase.  Kuko  tubarusha  ubwinshi  tuzabatsinde.  Kandi ndemeza  ko tuzabatsinda byanze  bikunze.  Niyo mpamvu…  nk’uko mwabyumvise,  twakomeje  kubizeza  ko intwaro z’abaturage  zizaza. Ubu zatangiye kuboneka. Ejo iza mbere zaraje, ndumva atari ibanga. (Amashyi menshi).

Izaje ejo  tuzaziha  bariya  bitoje bari kumwe  ku rugamba  hamwe  n’ingabo,  nitubonaho  nkeya  duhe n’abaturage, bwangu  batangire  bitoze.  Ariko noneho iz’abaturage na zo ziri mu nzira.  Ni yo mpamvu nemeza  ko muri ya minsi nababwiye  tuzaba  twatsinze.  Kuko  icyo baturusha se si izo mbunda? (Amashyi menshi).

Ubwo natwe tuzifite rero, kandi nkaba narabonye twarashiritse ubwoba, nibahagarare  duhangane.  Tubahaye iminsi gusa icumi yonyine!  Twirinze kujya dutanga amatariki, kuko  twasangaga  tudafite ibikoresho,  tudafite n’ubushobozi.  Ariko  rero ubu twiyemeje  gutanga amatariki  kugira  ngo na  bo bumve  ko tudashobora  gukomeza  kwirukanka.  Njya numva  kuri radiyo bavuga ngo  “nzakomeza  nzinge  akarago”,  ngo  “ngenda ngenda.” Ndagira ngo mbamenyeshe ko noneho nzazubira i Kigali nkahangana na bo ndi i Kigali. (Amashyi menshi). Ntaho  nzongera  kujya handi  hatari  i Kigali.”

One thought on “Jean Kambanda yicishije abaturage b’Abahutu. Yahungiye Zaire abeshya ko agiye i Kigali

  1. ikinyoma cyayo nticyaramye rero barushywaga nubusa. amaco y’inda niyo yatumye boeraka imbaga ngo bakunde bikubire ibyabo. IMANA ishimwe rero ko ibyo bashakaga batabigezeho,kandi igishimishije nuko abo basuguraga aribo batabaye u rwanda.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s