Imyaka 50 irashize RWAGASANA Michel na bagenzi be biciwe i Nyamagumba: Byari Jenoside

Standard

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatumye abatari bake bagaragaza ibikomere batewe n’amateka. Hari abandi badakunze kubivuga mu ruhame nyamara bafite ibikomere bamaranye imyaka 50 bibashengura umutima.

Ukwezi kw’Ukuboza 1963, by’umwihariko hagati ya tariki ya 21 na 24 Ukuboza 1963, mu Rwanda habaye ubwicanyi bwibasiye Abatutsi n’abayobozi b’amashyaka ataravugaga rumwe na PARMEHUTU.

Ku wa 23 Ukuboza 1963, nibwo data, RWAGASANA Michel na bagenzi be 27 bafatiwe i Kigali bajyanwa mu Ruhengeri muri Ecole de Police.  Iryo joro baraye bakorerwa iyicarubozo.

Rwagasana yari Umudepite, n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya UNAR.

Nk’uko byatangajwe mu Imvaho Nshya No 1608 yo kuwa 04-10/10/2006, abo ni ba RUTSINDINTWARANE Joseph, MPIRIKANYI Thaddee, NDAHIRO Louis, AFRIKA Etienne, BURABYO Denis, RWENDEYE Etienne, BINIGA Tharcisse, KABIBI Edouard, RUGAMBWABIRI Ignace, ZALI Ramazani, SHABANI Abdallah, MUSA Djuma, NTAGANDA Azarias, MUGABO Deogratias, BWANAKWELI Prosper, NDAZARO Lazare, KALINDA Callixte, NGEZAMAGURU D., NYANGEZI Fiacre, n’abandi….

Amakuru atangwa n’ababibonye barimo abari batuye hafi ya Nyamagumba, bavuga ko bukeye mu gitondo tariki ya 24 Ukuboza 1963 hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya za mu gitondo babajyanye ahitwa Nyakiriba munsi y’umusozi wa Nyamagumba bakabarasa. Ariko mu by’ukuri bari babaye intere kubera kurara bakubitwa.

Mu kiganiro Michel KAYIHURA yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyo ku wa 17 Gashyantare 1964, avuga ko barashwe n’ababiligi TURPIN wari Directeur wa Securite, PIRATE wari Inspecteur de Police n’uwitwa DURIEUX. Abo bose icyo gihe bakoreraga Guverinoma ya KAYIBANDA wari Perezida wa MDR PARMEHUTU.

Abarashwe bose bajyanywe mu irimbi rya Nyamagumba babajugunya mu byobo rusange byari byacukuwe n’abari bafungiye muri gereza ya Ruhengeri.

Kwicwa kw’abo banyapolitiki byabaye intango yo gukora ubundi bwicanyi bwibasiye abatutsi mu duce twinshi tw’igihugu nk’uko byagenze muri Mata 1994 jenoside itangira. Ahishwe abantu benshi cyane muri iyo minsi ine ni mu Bufundu, muri Nyaruguru n’ahahoze ari Perefegitura za Byumba na Kibungo.

Noheli y’uwo mwaka w’i 1963 yabaye hari imiryango itabarika yari mu cyunamo cyangwa ibundabunda, abandi bari mu nzira bahunga ubwicanyi bwari hirya no hino mu gihugu. Ubwo bwicanyi bwarakomeje kugeza muri Gashyantare  1964.

Ibinyamakuru byinshi byo hirya no hino kw’isi byamenyekanishije iby’ubwo bwicanyi. Bimwe byareruye bivuga ko ari “Jenoside” yakorerwaga Abatutsi. Tribune de Lausanne ya 12/2/1964 yabyise “Véritable génocide au Rwanda” muri Jeune Afrique ya 17/2/1964 “L’immense pogrom du Rwanda”, Le Figaro 25-26/1/1964: “7% de la population rwandaise massacrés”, New York Times ya 22/1/1964: “8.000 Watutsis killed”, Washington Post 6/2/1964: “10.000 slain in few weeks…”, n’ibindi binyamakuru byinshi.

Ibikomere by’abiciwe ababyeyi n’abavandimwe biterwa ahanini no kuba ababiciye batarigeze bakurikiranwa, ndetse ntawigeze abisabira imbabazi. Ahubwo, icyakozwe n’ubutegetsi bwabishe ni ugushyiraho itegeko ritanga “amnistie” (imbabazi) kugirango hatazagira ukurikiranwa.

Bamwe mu bahunze ubwo bwicanyi barimo umubyeyi wanjye, ariwe mama, baguye ishyanga. Abagarutse mu Rwanda nyuma y’ubwo bwicanyi, nanjye ndimo, babayeho badafite uburenganzira ubwo aribwo bwose harimo ubwo kubaza iby’urupfu rw’ababyeyi babo.

Abagumye  mu mahanga kugeza 1994 haba indi jenoside, bagarutse mu rwababyaye ariko kugeza n’ubu bahorana intimba yo kutamenya aho ababyeyi babo bajugunywe kugirango bashobore nabo kubashyingura mu cyubahiro no kujya babibuka.

Kuri Noheri ya 2013 hazaba hashize imyaka 50 bishwe. TURABIBUKA

Uwimbabazi Rose Marie

One thought on “Imyaka 50 irashize RWAGASANA Michel na bagenzi be biciwe i Nyamagumba: Byari Jenoside

  1. Pingback: #Rwanda: Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi imyaka 50 ishize ni ngombwa cyane | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s