Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi imyaka 50 ishize ni ngombwa cyane

Standard

Na: Tom Ndahiro

Kwibuka ni ukwiyubaka no kwubaka umuryango mugari. Nyuma y’inyandiko ya Uwimbabazi Rose Marie itwibutsa ibyabaye mu Rwanda mu mwaka w’1963 nibajije niba hari benshi bari babizi.

Kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, biteganyijwe kuzaba mu mwaka utaha w’2014. Uko kwibuka ariko, byari bikwiye gutangira vuba aha kuko ibyabaye mu myaka hafi makumyabiri ishize, bitari kuba iyo hataba ibyabaye mu myaka 50 ishize.

Nkuko Uwimbabazi abivuga, kwicwa kw’abanyepolitiki bari mu ishyaka rya UNAR na RADER byabaye nko gukoma imbarutso y’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bagera ku 30,000.

Umunsi wa Noheri w’uwo mwaka hari abakristu benshi batigeze bawubonamo kuvuka kwa Yesu “Umukiza”.

Ahari muri paruwasi ya Cyanika, ho mu karere ka Nyamagabe hishwe abatutsi bagera ku 5000 (honyine) uhereye mu ijoro rya Noheri kugeza mu matariki ya mbere ya Mutarama 1964. Ako karere kari ahitwa u Bufundu.

Muri Kaduha naho haba harishwe abatutsi bagera ku 1700 abagera kuri 500 baburirwa irengero. Muri iyo Paruwasi ya Kaduha (Bunyambiriri), hari hatwitswe amazu y’abatutsi 2060.

Imirambo y’abatutsi hagati ya 2000 na 3000 yagaragaye mu migezi ya Mwogo na Rukarara ihereza Nyabarongo. Isomo ryo kwohereza abatutsi muri Ethiopia umenya Leon Mugesera yararyigishijwe icyo gihe.

Nkuko byagaragajwe n’igitabo cya Antoine Mugesera “Imibereho y’Abatutsi muri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri…”(2004) uwari perefe wa Gikongoro, Nkeramugaba, aho ubwo bwicanyi bwakorewe cyane, yabwitaga “Kwirwanaho” no “guca intege Abatutsi”.

Iyi mvugo yo “Kwirwanaho” kandi ari ukwica abantu ugamije kubarimbura, ni nayo yakoreshejwe mu mwaka w’1994. Na mbere yahoo gutoteza abatutsuti no kurya ibyabo harimo inka zabo byitwaga “Kwihemba akanyama ka demokarasi”, bikaba byari byaranatangiye hakiyoborwa na Jean Baptiste Rwasibo.

Umwe mubari abayobozi ba Parmehutu yemeje ko koko ubwo bwicanyi bwakozwe. Uwo muyobozi tuvuga ni uwitwa Temahagari Justin watanze raporo mu mwaka w’1965 agira ati: “Mu Bufundu, biragarara ko abagize uruhare mu bwicanyi bwa 1963-64, aribo babonye amajwi menshi cyane cyane  muri komini Rukondo, Karama, na Nyamagabe” Muri iyo raporo akavuga ko ku bwe “abo bantu bashoye abaturage mu bikorwa by’ubwicanyi” batari bakwiye kuba aribo bayobora ishyaka rya PARMEHUTU ngo n’ubwo “Babyitwaza bakerekana ko babaye intwari kandi bakiri zo

Temahagari agasobanura ko ngo: “Ako gatsiko gakuriwe na Nkeramugaba, ufatwa nk’aho ari Jenerali, karwanira kuyobora konyine ishyaka muri Gikongoro.” Ati: “Nibabigeraho nta mahoro na make azongera kubaho, ndetse n’ubu kuva aho batsindiye, hari ubwoko (Tutsi), butagifite umutimwa hamwe

Kuba yaranditse asa n’ugaya abakoze ubwicanyi kandi yari yirengagije ko kwica abatutsi yari politiki ya PARMEHUTU. Temahagari yandikaga iyo raporo ku matora atabitewe no kurwana ishyaka ry’abishwe n’abasizwe iheruheru n’ubwo bwicanyi, ahubwo yarwaniraga ishyari abaparmehutu bari ku ruhande rumwe barimo Anastase Makuza.

Ndabyita kurwana ishyari, kuko mu mwaka wa 1964, amezi atari make, Makuza yazengurutse u Burayi ajya gusobanura ko nta jenoside yabaye mu Rwanda, ko ngo niba yaranabaye abayikoze bababeshyera ahubwo bikwiye kwitirirwa Inyenzi.

Makuza yari yaranagize uruhare rwo gutegura ubwo bwicanyi, atari ku rwego rwa perefegitura, ahubwo ku rwego rw’igihugu.

Na Temahagari ubwe, yari yaragize uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi muri Kibungo aho yari Superefe atarazamurwa mu ntera ngo agirwe Perefe ku Gikongoro.

Nkuko A. Mugesera abisobanura mu gitabo cye, uyu Temahagari yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi barimo Karahamuheto Philippe nawe wicanywe na Rwagasana na Bagenzi be i Nyamagumba mu Ruhengeri.

Uwo Karahamuheto niwe se wa Seraphine Bizimungu, bityo akaba se bukwe w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Pasteur Bizimungu. Ab’ i Kibungo bishwe icyo gihe bakanamenyekana tuzababagezaho nyuma.

Uyu Justin Temahagari aho muherukira ari i Kigali. Nigeze no kuvugana nawe kuri telephone.

Muri Gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ Temahagari yari akwiye kuzabwira abato kuri we uko byagenze, muri gahunda y’isana mitima.

Nidutangirira kure twibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bizaba inkingi yo kwibuka no kwubaka urukomeye.

One thought on “Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi imyaka 50 ishize ni ngombwa cyane

  1. Aya mateka mabi yaranze u Rwanda ntabwo urubyiruko ruyazi.Rugenda ruyabwirwa urusorongo ndetse rimwe na rimwe no mu buryo buyapfobya bitewe n’abayavuga mu buryo bucagatse.
    Icyifuzo:
    Nta kuntu Leta yashyiraho itsinda ry’inzobere n’inararibonye ikabagenera ingengo y’imari maze bakadukusanyiriza aya mateka y’ubwicanyi bwibasiye abatutsi guhera muri 1959?
    Nyamara abantu babizi kandi babisobanikiwe barakomeza kuducika tubareba! Kandi bakagenda nta n’inyandiko nimwe badusigiye!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s