Yanze kuba umukozi n’ umufatanyacyaha wa leta ikora jenoside

Standard

Hashize imyaka 50 umugabo w’Umusuwisi witwa Denis-Gilles VUILLEMIN, avuze ko atakwihanganira gukorera leta ikora jenoside.

Uyu mugabo wafashe icyo cyemezo yari mu Rwanda mu mpera za 1963 n’intangiriro ya 1964, akaba yari afite amasezerano n’Ishami ry’Umunyamuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburezi, Ubuhanga n’Umuco (UNESCO) yo kwigisha muri Groupe Scolaire ya Butare.

Akihagera ngo VUILLEMIN yasanze abafurere b’iryo shuri, abenshi b’ababiligi, bari bazi itsembabwoko ryakorerwaga abatutsi “epuration ethnique” ndetse bamwe babigiramo uruhare.

Uyu mwalimu wari woherejwe na UNESCO, avuga ko imikoranire ya Perezida Gregoire KAYIBANDA na Musenyeri Andre PERRAUDIN yamuteye isereri , hamwe na mugenzi we wari expert wa ONU, bahitamo gusezera. Myr. Perraudin yari uwa diyosezi ya Kabgayi.

Mu nyandiko ya VUILLEMIN mu kinyamakuru Le Monde cyo ku wa 17 Mutarama 1964 yaravuze ati: “Sinakwihanganira gukomeza kureberera ntavuga. Sinumva ukuntu abanyamahanga bose bakorera ibihugu byabo cyangwa imiryango mpuzamahanga mu Rwanda binumira. Ndabifata nk’ubufatanyacyaha. Byashoboka bite ko nkomeza kwigisha mw’ishuri ubutegetsi buza bukavanamo abana bakajya kubica? Nakomeza gute kwigisha abana bashobora kwicwa ejo cyangwa ejobundi”?[1]

Muri iyo nyandiko akomeza avuga ko kuva muri Nzeri 1963, PARMEHUTU yakusanyije abatutsi bose bajijutse, bakabarunda muri za gereza nyuma bakabicisha inzara. Muri Cyangugu ngo bapakiye ikamyo abagera kuri 80 babajugunya mu mikoki yo mu ishyamba rya Nyungwe bamaze kubarasa.

VUILLEMIN yongeraho ko ibyakozwe na ba Perefe na Burugumesitiri hagati y’uwa 24 na 28 Ukuboza 1963, byo ari jenoside nta gushidikanya, kuko icyo gihe hafashwe abagore n’abana babicishisha impiri n’amacumu, babajugunya mu nzuzi babambitse ubusa.

N’ubwo ntawamenya neza umubare w’abishwe, ahamya ko muri Gikongoro honyine abishwe barenga 14.000. Ariko, akongeraho ko n’ahandi ariko bigomba kuba byaragenze: “il y a lieu de craindre qu’il en soit de meme pour d’autres prefectures, et qu’un plan de nettoyage soit etabli.” Amakuru arambuye kuri https://umuvugizi.wordpress.com/

Iyo amakuru yatanzwe n’uyu muzungu ukomoka muri Suisse tutayasanga mu gitabo cyanditswe na Sixbert MUSANGAMFURA ubarizwa mu Ishyaka FDU Inkingi cyitwa: “LE PARTI M.D.R. PARMEHUTU: INFORMATION ET PROPAGANDE, pg 201-204”, byashoraga gufatwa nko gukabya.

Muri icyo gitabo cye cyo mu 1987, MUSANGANFURA yemeza ko  kuva ku wa gatandatu tari ya 21 Ukuboza 1963, Police Nationale yatangiye umukwabu mu mujyi wa Kigali no mu zindi perefegitura, hafatwa abayobozi benshi b’amashyaka y’abatutsi (UNAR, RADER), abenshi muri bo bicirwa muri gereza ya RUHENGERI nta rubanza rubaye. [2]

Ubwicanyi bwabaye muri ibyo bihe bya Noheri ya 1963 bwanditswe kandi n’ibinyamakuru mpuzamahanga byinshi.

  • L’Afrique Nouvelle No 862 du 14 au 20/2/1964: “la tragique elimination d’une race”.
  • Le Monde du 21/2/1964: “Le Rwanda insulte”.
  • Le Figaro du 11/2/1964: “massacres au pays des 1000 collines”.
  • La Revue de presse Suisse du 10/2/1964: “Halte aux massacres”.
  • France Soir du 11/2/1964: “Nous avons tues a peine 12.000 geants TUTSI, les cafards”.
  • Tribune de Lausanne du 12/2/1964: “Veritable genocide au Rwanda”.
  • La Suisse, Geneve du 3 mars 1964: “Pourquoi j’ai denonce les massacres du Rwanda”.
  • Jeune Afrique du 172/1964: “L’immence pogrom du Rwanda et Un Neron du Rwanda”
  • Washington Post, Feb 6th, 1964: “10.000 slain in few weeks, watutsi press suicide March:
  • Sunday Nation, Feb 9th, 1964: “watutsi appeal launched”, (fleuves rouges de sang).
  • Le Figaro du 25-26/1/1964: “7% de la population Rwandaise massacres”.
  • New York Times Jan 22nd, 1964: “8.000 watutsi killed”.
  • L’Etoile du Congo No 188 du 4/2/1964: “les massacres du Rwanda”.

PARMEHUTU yagerageje kuvuguruza ibyo binyamakuru ivuga ko bayibeshyera abo yishe atari 20.000 nk’uko ibyo binyamakuru bibivuga, ko ahubwo abo yemera YISHE ari  abantu 870 mu nyandiko yise: “ Toute la verite sur le mouvement terroriste Inyenzi”.

Mu bisobanuro byatanzwe na PARMEHUTU, ntaho bavuga na hamwe icyo n’abo 870 baziraga, cyane ko abenshi bari abaturage basanzwe. Umwanditsi Domique FRANCHE mu gitabo cye: Genealogie du Genocide Rwandais. Hutu et Tusi: Gaulois et Francs avuga ko uwabaye Guverineri Generali wa nyuma w’u Rwanda-Urundi, Jean Paul Harroy, yabaruye abantu bari bafite ubutegetsi muri 1959 agasanga batagera kuri 10.000 ushyizemo n’abakozi basanzwe.

Ibihumbi birenga by’abatutsi byari bifite ibibazo bimwe n’abahutu. Ariko kandi, ukuri ni uko n’abo bitwaga ko bafite akazi, bose bari abakozi bal eta y’ubukoloni bw’Ababiligi.

Ibinyamakuru byavuzwe ntabwo byamenywe na benshi muri twe. Ikigaragara gusa ni uko nta gushidikanya ko ibyabaye mu bihe bya Noheri 1963 n’Ubunani bw’1964, byari JENOSIDE.

Aho gushaka gahunda z’iterambere ry’igihugu cyari kikibona ubwigenge, gahunda za PARMEHUTU yari urwango rushingiye ku bwoko!!!! Nibyo VUILLEMIN avuga: “le gouvenement rwandais…faute d’idees sur le developpement…la haine raciale lui tient de programme”.

Igitangaje kandi kibabaje ni uko amahanga yanze kwemera no kwemeza ko icyo cyaha ndengakamere cyakorewe abanyarwanda. Nyuma y’imyaka 30 (1963/4-1994) hongeye kuba ubwicanyi bushingiye ko bwoko noneho bukemerwa n’amahanga (jenoside yakorewe abatutsi).

Dominique FRANCHE asanga abanyarwanda batazabona ubarogora uburozi banyowe igihe cyose bazaba bakirebera mu moko yabo, atari na yo ahubwo akomeza kubatanya: “…un poison dont on n’a pas encore trouve l’antidote, que les rwandais ne pourront pas trouver tant qu’ils resteront tournes vers de mythiques origins, vers un passé fausse qui exacerbe leurs differences communautaires”.

Umuti wo kuturogora (l’antidote) umaze kuboneka ni “NDI UMUNYARWANDA”. Ni umuti uzaduha gufata ingamba nshya zo kubaka u Rwanda rushya, tukava mu bikorwa n’imyitwarire idutanya, naho ubundi nta gaciro twaba twiha nk’abanyarwanda.

Hagati aho mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi kuva Mata 1994, hakwiye no kwibukwa JENOSIDE yakozwe mu myaka 50 ishize, ihereye mu mpera z’Ukuboza 1963.

Na: Valens Munyabagisha


[1] Yagize ati: “il ne m’est plus possible de rester au service d’un gouvernement responsable ou complice d’un genocide. Je ne peux plus partager l’indifference et la passivite de la grande majorite des Europeens d’ici, des agents d’assistance technique bilaterale ou multilaterale. Je la considere comme une complicite objective. Comment pourrais-je enseigner a des eleves qu’on assassine pour l’unique raison qu’ils etaient Tutsi? Comment pourrais-je enseigner a des eleves qu’on assassinera peut-etre dans quelques mois ou dans quelques annees.” Le Monde du 17 janvier 1964

[2] Ngo: “le samedi 21 decembre des raffles furent effectuees a Kigali par la police nationale. Dans d’autres prefectures des arrestations eurent lieu. De nombreux leaders TUTSI furent arretes et certains d’entre eux executes dans la prison de RUHENGERI sans aucune forme de proces. (Furent executes E. AFRIKA, D.BURABYO, J.RUTSINDINTWARANE, M.RWAGASANA,                  Chr. GISIMBA, M.NDAHIRO et Th. MPIRIKANYI de l’UNAR et P. BWANAKWELI, L.NDAZARO et C. KARINDA du RADER. Ce fut la fin de l’existence politique du RADER et de l’UNAR,” pg 202

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s