Umuhamya w’amateka: Mu Rwanda, Imyaka 20 Irashize Habyarimana arahiriye kuyobora abanyarwanda bose ariko atabyemera

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ndibuka ibyabaye ku itariki ya 5 Mutarama 1994, i Kigali mu masaha y’igitondo.

Hari ku munsi wa gatatu w’icyumweru. Umunsi wari ufite agasusuruko mu kirere, ariko habuditse iterabwoba ry’aba Pawa ‘interahamwe n’abo bafatanyaga.

Wari umunsi  wahuje imbaga y’abatumire bahuriye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko yari izwi nka CND. Niko yitwaga kuko abayikoreragamo mbere bitwaga Inama y’igihugu iharanira amajyambere.

Abaje aho bari baje gurikirane irahira rya  Perezida Juvenal Habyarimana nk’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nk’uko byari biteganijwe n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha. Niwe wari umukuru wa Guverinoma yaguye y’Inzibacyuho.

Ayo masezerano yari yashyizweho umukono  ku itari ya 4 Kanama 1993, bityo Habyarimana akaba yari abaye perezida w’Abanyarwanda bose harimo n’Inkotanyi.

Ibyo ariko ntibyagenze neza nkuko byari byitezwe. Mbere y’uko Perezida Habyarimana ahagera, abamurindaga bazwi cyane kw’izina ry’aba GP, barahasesekaye, maze baba aribo bashaka ko bacunga umutekano.

Ariko aba GP bananiwe kuhiganza kuko n’Inkotanyi zari zahafashe ibirindiro, dore ko icyo gihe, ingabo zabarirwaga kuri 600 za FPR zari zikambitse mu rukari rw’iyo ngoro.

Abayobozi b’Inkotanyi, baherekejwe n’abasirikare babo bari barahageze guhera kuwa kabiri  wo kw’itariki ya 28 Ukuboza 1993. Abasirikare b’Inkotanyi bari baje gucunga umutekano w’abayobozi babo FPR bari batorewe kuzajya mu nzego za leta y’inzibacyuho.

Nkuko byateganywaga na Arusha, ishya rya MRND ryari ryahawe umwanya w’umukuru w’igihugu, abaminisitiri 5, n’abadepite 11.  Ishyaka FPR naryo ryaro rifite abaminisitiri 5 harimo na minisitiri w’intebe wungirije n’abadepite11.

Andi mashyaka  nka PSD, MDR na PL yari afite imyanya ya Perezida w’Inteko Ishingamategeko n’umwungirije, Minisitiri w’intebe,  hakiyongeraho n’abaministiri. Uretse ishyaka rya CDR amashyaka yandi yose yari afite abaminisitiri 11 n’abadepite n’abadepite 37.

Ishyaka rya Perezida Habyarimanan’ishyaka rye MRND, ryari ryaragaragaje impungenge ko imitwe ya politiki irimo na FPR, yazagira ubwiganze bw’amajwi mu nteko ishinga amategeko ari nayo mpamvu MRND yafashije amashyaka amwe n’amwe kwicamo ibice hakavukamo icyiswe HUTU-PAWA.

Iyo PAWA ikaba yari yaratangaje ku mugaragaro ko iri kumwe na MRND. Kubera ko MRND yizeraga ingufu za gisirikare (ingabo z’igihugu) n’imitwe yishyiriyeho y’interahamwe n’impuzamugambi, yo ntiyacitsemo PAWA kuko yari yararemye PAWA yayo ariyo CDR.

Buru wese ku ruhande rwe, yakururaga yishyira. Kandi muri politiki ibyo birumvikana. Icyo gihe, hari bamwe mu badepite cyangwa se abaminisitri batemerewe kwinjira kubera ko bavugwagaho kuba bafite imiziro cyane cyane uruhare rwabo mu guteza imvururu no gukwiza urwango mu bantu.

Ishyaka FPR n’andi mashyaka ya MDR, PL, PSD na PDC yashakaga ko inzego z’ubutegetsi zijyaho ku itariki ya 5 Mutarama, nkuko byari biteganijwe, ariko ntiyifuzaga ko Perezida Habyarimana yagira ubwisanzure buhagije bwatuma akora icyo ashaka mu nzibacyuho. Muri iyo mitwe ya politiki FPR niyo itari yaracitsemo PAWA.

Ubwo bwisanzure, harimo no kuba yakora ubwicanyi afatanyije n’aba PAWA, ntagire ubimubaza kubera ko nta jwi rihagije yari kugira mu nama ya guverinoma yagombaga gufata ibyemezo ku bwumvikane busesuye. Ibyo Habyarimana n’akazu ke bari abizi, ntibitume bagoheka.

Icyanatumaga izo mpungenge zibaho ni uko hari ibikorwa byinshi byerekana ko badashaka gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha, hari n’amashyaka kwitandukanya n’ingengabitekerezo y’urwango.

Ni muri uwo rwego ku wa mbere tariki ya 3 Mutarama 1994, uwari uyoboye MINUAR, umunyakameruni Jacques Roger Booh-Booh yagejejweho  na Minisitriri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, urutonde rw’abadepite bagomba kurahira ku itariki ya 5.

Urwo rutonde ariko  ntirwashimishije Perezida Habyarimana, watumye umuyobozi w’ibiro bye Enock Ruhigira kuvuga ko iyo listi iramutse idahindutse, nawe atazakira indahiro y’abo badepite.

Byarakomeje birazurungutana, biba urudaca.

Uwo munsi wo kw’itariki ya 5 Mutarama kandi, Interahamwe n’impuzamugambi zari zamanutse ari nyinshi, ziri kumwe n’ aba GP, maze bafunga imihanda yombi yanyuraga imbere ya CND.

Ibyo byatumye Ingabo z’Ikotanyi zari zihakambitse zari zuriye hejuru  y’igorofa, zihagendagenda nta  mususu,  ariko ubona ko ziteguye guhangana bibanye ngombwa.

Byababye mahire,  umuhango wo kurahiza Perezida Habyarimana urangira badakozanijeho.

Abakozi ba MINUAR, barimo abari bashinzwe itangazamakuru, Moctar Gueye  na Venuste Nshimiyimana baguye mu gaco k’Interahamwe zari zimeze nk’izariye karungu, zirabavudukana, Moctar Gueye zimutwara isaha, ndetse hari n’abasivili bakubiswe.

Nkuko byari biteganijwe, ko urwego rw’Umukuru w’igihugu arirwo rubimburira izindi, Habyarimana yaje kurahira ku wa gatatu tariki ya 5 Mutarama 1994.

Umuhango urangiye Perezida Habyarimana yafashe ijambo, ashimira abahari bose, abari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kimwe n’abiteguraga kwinjira mu nzego z’inzibacyuho.

Maze abarikira kugaruka nyuma ya saa sita, kugirango n’abagize izindi nzego barahire. Intambara yarinze itera bitarashoboka. Byatewe n’iki?

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s