Umuhamya w’Amateka: 6/1/1994, Kavaruganda na Uwiringiyimana Batabarije Abanyarwanda Loni irirengagiza.

Standard

Na: Tom Ndahiro

Nkuko twabyanditse ubuheruka, Perezida Juvenal Habyarimana yarahiye mu gitondo cyo ku wa 5 Mutarama 1994, asezeranya abari aho ko ari bugaruke kurahiza abadepite nyuma ya saa sita za ku manywa. Ntiyagarutse muri iyo nteko kurahiza abadepite kugeza apfuye.

Perezida Habyarimana yaraye arahiriye kuzayobora u Rwanda mu gihe cy’inzibacyuho, nkuko yari yabisezeranije amahanga n’abanyarwanda, izindi nzego ntizashoboye kujyaho kubera ubwumvikane buke. Ariko, ntibyari ubwumvikane buke,  hari n’ubushake buke ku ruhande rwa HUTU-PAWA Perezida Habyarimana yari arimo.

Bwarakeye, ni ukuvuga ku itariki ya 6 Mutarama 1994, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe amahoro ku isi yafashe icyemezo No 893 cyasaga n’impuruza igenewe abanyapolitiki b’abanyarwanda. Twibutse ko icyo gihe gihe kandi u Rwanda rwari rufiye ikicaro muri iyo nama.

Muri icyo cyemezo No 893 umuryango w’abibumbye impande ebyiri zirebwa n’amasezerano kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, by’umwihariko kwihutisha gushyiraho leta y’inzibacyuho vuba cyane bishoboka.

Nko kwerekana imbaraga z’uwo muryango, icyo cyemezo cyavugaga ko ubufasha bwa MINUAR buzaturuka ku gushyirwa mu bikorwa kw’amasezerano y’amahoro yatumye ya Arusha.

Muri make icyo cyemezo cyararikiraga abanyapolitiki gushyiraho bidatinze inzego nz’inzibacyuho, bitaba ibyo umutwe wa MINUAR ukamburwa ubushozi ugacyura igihe.

Inama y’ako kanama k’Umuryango w’abibumbye karangiye, hemejwe ko umutwe wa MINUAR wongerewe igihe cy’amezi atatu, kugeza ku itariki ya 6 Mata 1994.

Hagati aho, Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga  na Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’intebe, bagiye kureba umukuru wa MINUAR. Bombi bamugejejeho impungenge zabo ko niba amahanga ntacyo akoze ngo afashe mu kwambura intwaro Interahamwe n’abandi bari bazifite batabifitiye uburenganzira, u Rwanda ruzatemba imivu y’amaraso.

Baje gukurikirwa n’Uwitwa Jean Pierre Turatsinze, wari Interahamwe nkuru, akaza no guhishurira umukuru w’ingabo za MINUAR Gen. Romeo Dallaire umugambi wo kuzamara abatutsi n’aho intwaro zizakoreshwa muri iyo jenoside zihishe. Uyu Jean Piere tuzamugarukaho, umunsi yabitangarijeho nugera.

Twibutse ko MINUAR yashyizweho n’icyemezo No 872 cyo ku wa 5 Ukwakira 1993 ikagena igihe yagombaga kumara, n’umubare w’abasirikare 2,548 bagombaga kuba bawugize.

Icyo cyemezo cyahaye MINUAR ishingano zirimo kugira uruhare mu gucunga umutekano wa Kigali, gukurikirana itahuka n’ituzwa ry’impunzi kimwe n’abakuwe mu byabo n’intambara; gufasha mu gikorwa cyo gutegura ibisasu biteze mu butaka; gukora iperereza ku bikorwa bigaragaza kutubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha no gukurikirana ihagarikwa ry’imirwano bakanakurikirana n’uko umutekano wifashe mu gihugu mu gihe cyose cy’inzibacyuho.

Iminshi yakurikiyeho, yabaye iy’imishyikirano hagati y’amashyaka anyuranye, iyobowe na MINUAR cyangwa se na Perezida Habyarimana.

Havuzwe iki ? Byatanze iki?

Amananiza yavuye he? Kurikira “Umuhamya w’amateka” (Témoin de l’histoire) kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s