Umuhamya w’Amateka: 8/1/1994 CLADHO, Pro-Femmes na CCOAIB bagerageje guhangana n’Interahamwe n’Inzirabwoba

Standard

Na: Tom Ndahiro

Perezida Juvenal Habyarimana arahira ku wa 5 Mutarama 1994 hanyuma ntashobore kurahiza abadepite uwo munsi ndetse na nyuma yaho, byari ikimenyetso cy’uko hari umwijima w’icuraburindi imbere.

Mu bice byinshi by’igihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, umutekano w’abantu n’ibyabo wakomezaga kuba muke cyane.

Ababyibuka, nta munsi n’umwe wahitaga abantu badatewe grenade cyangwa se ngo baterwe n’Interahamwe cyangwa Impuzamugambi mu nzira cyangwa se mu ngo zabo.

Icyo gihe hari ibice bimwe na bimwe by’umujyi abantu batabashaga kugeramo ndetse hakaba n’aho abantu bahitagamo kwimuka.

Ku itariki ya 8 Mutarama, imiryango CCOAIB, CLADHO na Pro-Femmes Twese Hamwe yakoze itangazo risaba abayobozi b’abanyarwanda n’ab’umuryango mpuzamahanga kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Iyo miryango nyarwanda y’Uburenganzira bwa Muntu yamaganye umutekeno muke wari mu gihugu uterwa n’ingabo z’igihugu n’interahamwe, bamagana ubwicanyi n’amagrenade yaterwaga hirya no hino.

Iryo tangazo ryamaganye bidasubirwaho abakwirakwiza intwaro mu baturage, n’abahamagarira abandi gukora ibikorwa byo gukwiza urwango (incitement to hatred).

By’umwihariko bamaganye  abanyapolitiki n’itangazamakuru bari muri ibyo bikorwa, iyo miryango igaragaza ko ababikora bagamije gusubiza igihugu mu ntambara.

Agatoki k’ayo mashyirahamwe kirinze kuvuga RTLM na Kangura, kirinda kuvuga MRND n’aba PAWA. Ariko ba nyir’ubwite bariyumvaga.

Mubyo nabagejejeho ejo ngaragaza ko nyuma y’iminsi ibiri Habyarimana arahiye “Joseph Kavaruganda yahuye na Jacques Roger Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe,” nabararikiye kuzababwira abari muri iyo nama.

Hari raporo y’inzego z’ubutasi z’igihugu cy’u Bubiligi yavuze ko iyo nama yahuje Robert KAJUGA nka perezida w’Interahamwe, NGIRUMPATSE Mathieu nka perezida w’ishyaka MRND. Abandi ni Augustin BIZIMANA wari Minisitiri w’Ingabo n’abakuru b’Ingabo na jandarumori arimo ba Jenerali Majoro NSABIMANA Deogratias na NDINDILIYIMANA Augustin.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya MRND, yari yanatumiwemo abari muri inzego z’iperereza zakoreraga muri perezidansi.

Kuri gahunda hagombaga kwigwa uburyo bakwimura intwaro zari zarahishwe zigamije kuzakoreshwa mu bwicanyi. Izo ntwaro zari kwimurwa zigashyirwa ahandi MINUAR itabasha kumenya cyane ko hari hashize iminsi itanu uwo mutwe w’ingabo za LONI ubaguye gitumo ukagira intwaro utahura aho zihishe.

Muri iyo nama y’agaco k’abicanyi, hemejwe ko Interahamwe zizakora uko zishoboye zikarwana na MINUAR hakoreshejwe icyo aricyo cyose (n’amabuye) kugirango batagera aho intwaro zabo zihishe.

Ndavuga ko ari abicanyi kuko muri abo hari abahamijwe icyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho urwanda rukorera Arusha muri Tanzania (TPIR/ICTR). Abo ni NGIRUMPATSE Mathieu na NDINDILIYIMANA Augustin.

Undi muri bo ni BIZIMANA Augustin ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ariko akaba acyihishe nka KABUGA Felicien. Babiri bandi ni KAJUGA Robert (wapfuye nyuma ya jenoside aguye i Kinshasa) na NSABIMANA Deogratias wapfanye na Perezida Juvenal Habyarimana.

Ngarutse kuri ya nama, ubundi buryo bwemejwe bwari ugufata intwaro zimwe bakazikwirakwiza mu ngo z’abasirikare bakuru bazi ibanga ry’izo ntwaro.

Ibyo byari gutuma nta mu MINUAR uzigeraho. Amakuru dukesha abantu batandukanye, ubwo buryo bwarakoreshejwe.

Kugirango uwo mugambi ugerweho neza nibwo hanemejwe ko hazadurumbanywa umubano w’aba ofisiye b’aba jandarume n’aba MINUAR hagamijwe kwangisha abaturage ingabo za LONI by’umwihariko abasirikare b’Ababiligi.

Kuri iyo tariki ya 8 Mutarama 1994, hanakozwe imyigaragambyo y’Interahamwe n’impuzamugambi.

Iyo myigaragambyo yarimo n’imvururu n’urugomo bidasanzwe yari yimvanzemo n’abasirikare barindaga perezida Habyarimana (aba GP) bambaye imyenda ya gisiviri.

Icyo gihe aba GP bayoborwaga na Major MPIRANYA Protais ubu ukomeje kwihisha ubutabera bwo mu gihugu n’ubutabera mpuzamahanga kimwe na BIZIMANA Augustin na KABUGA Felicien.

Mu nyandiko itanda ikirego ya ICTR yo ku wa 25 Nzeri 2002, izina rya MPIRANYA Protais ryari kumwe n’aya ba BIZIMUNGU Augustin, NDINDILIYIMANA Augustin,  NZUWONEMEYE Francois-Xavier na SAGAHUTU Innocent

Muri ako kaduruvayo kuzuye urugomo rufunga imihanda nyabagendwa, ntabwo jandarumori yigeze igira icyo ikora kubera ko ari ibintu byari bizwi.

Amakuru twaje kumenya ni uko mu gihe abantu benshi harimo na MINUAR bari bahangayikishijwe  n’urwo rugomo n’imvururu, ari bwo bimuraga intwaro zivanwa mu bice bimwe zijyanwa ahandi.

Iyo myigaragambyo kandi yari yuzuyemo amagambo asebya kandi akwiza urwango ku basirikare b’ababiligi bari muri MINUAR.

Twibutse ko mu ijambo ritangiza umuhango wo kurahiza Perezida Habyarimana, Joseph KAVARUGANDA yashushe n’ukebura abantu abibutsa ko mbere y’uwo muhango “havuzwe amagambo menshi harimo n’ataragombaga kuvugwa” anibutsa ko kugirango bigere n’aho  “habaye ah’abagabo” ati  “naho ubundi amasezerano yari agiye kuba ibipapuro koko nkuko byari byaravuzwe”.

Uwabwirwaga ni aba CDR na Perezida Habyarimana wari warise ayo masezerano ibipapuro.

Urugomo n’ubugome byaterwaga n’interahamwe byatumye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu insyiraho akayo.

Iby’Ababiligi na PAWA byagenze bite? Izo ntwaro zimurwaga zaje kuvugwaho iki? Politiki y’igihugu yaganaga he? Abangagaga amasezerano y’amahoro ni ba nde?

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

3 thoughts on “Umuhamya w’Amateka: 8/1/1994 CLADHO, Pro-Femmes na CCOAIB bagerageje guhangana n’Interahamwe n’Inzirabwoba

  1. Pingback: #Rwanda #Kwibuka20 Imyaka 20 irashize LONI imenyeshejwe umugambi wo kwica Abatutsi 1000 muri buri minota 20 | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s