10/1/1994: TURATSINZE yahishuye umugambi wa Jenoside. TWAGIRAMUNGU Faustin yamuhuje na DALLAIRE

Standard

Na: Tom Ndahiro

Iyo abari bahagarariye Umuryango w’Abibumbye  i Kigali na New York baza gushyira mu gaciro bagaha agaciro ibyo babwiwe n’umugabo w’Umunyarwanda Jean Pierre TURATSINZE, buri mwaka ntabwo twagena igihe cyo kujya mu cyunamo cy’iminsi ijana twibuka abanyarwanda barenga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo.

Ku itariki ya 10 Mutarama 1994, nibwo JP Turatsinze yabonanye n’abaofisiye bo muri MINUAR akabagezaho amakuru y’impamo ajyanye n’umugambi wa gutsemba abatutsi. Ubu ni imyaka 20

Abaofisiye bakiriye kandi bakaganira na Turatsinze ababwira iyo migambi mibisha ni uwari Captain Frank CLAEYS w’Umubiligi, na Captain Amadou DEME wo muri Senegal. Ndetse banabonanye na Colonel Luc MARCHAL.

Uwo munsi yababwiye byose. Yababwiye ko ari Interahamwe kandi igera ahakomeye. Ababwira uko batojwe n’ibyo batojwe. Avuga ko icyatumye ahitamo kubivuga ari uko bari bahawe amabwiriza atandukanye n’ibyo yari azi.

Turatsinze yavuze uburyo ingo zose z’abatutsi n’abazirimo bagomba kumenyekana, anavuga n’umubare w’abatutsi bagomba kwicwa mu minota 20 ari (1000).

Yabasobanuriye ko intwaro bari bafite nk’Interahamwe bazihabwaga n’ingabo kandi ko hari izari zarakwirakwijwe ariko hakiri n’izindi zikiri mu bubiko.

Yabasabye ko bemeye kumuha ubuhungiro we n’umuryango we, yabereka aho intwaro zihishe hashoboka ndetse akanababwira abari barazihawe. Hari n’aho yabarangiye kandi koko bazisangayo.

N’icyatumye atanga ayo makuru nacyo yarakivuze. Yasobanuye ko batangira kwitoza bababwiraga ko gahunda ari ukuzahangana n’abasirikare b’Inkotanyi, ngo ariko byaje guhinduka biba kwica Umututsi wese aho ava akagera mu Rwanda.

Turatsinze yanabahaye n’amakuru atari ajyanye no gutsemba abatutsi. Yabwiye izo ntasi za MINUAR zakoreraga mu biro bya Dallaire (CLAEYS na DEME) ko imyigaragambyo yo ku wa 8 Mutarama yari igamije gushotora MINUAR kugirango bakozanyeho.

Ibi bikibutsa ko na Maj. Gen NDIDILIYIMANA Augustin yari yaraye abwiye MINUAR ko batari kubasha guhosha imvururu zaterwaga n’Interahamwe kuko ngo abaturage bari bafite grenade nyinshi.

Uzagira akamaro ku bantu no ku nyokomuntu ntagombera kuba igihangange cyangwa kuvukira heza. Kugira akamaro bituruka ku mutima-nama w’umuntu.

Raporo TURATSINZE yatanze niyo yatumye ku itariki ya 11 Mutarama 1994, Dallaire yohereza Fax New-York ababwira ibyo yamenye kandi abasaba uruhushya rwo kugira icyo yakora.

Ku bantu batamuzi, Jean Pierre Turatsinze, yavukiye ku Kabatwa, mu Biryogo hano mu mujyi wa Kigali. Ubu ni mu karere ka Nyarugenge.

Akazi kazwi yakoze ni ubushoferi.  No kumenya amakuru bisa nkaho bifitanye isano n’ibyo yakoze kuko yatwaye abagabo babiri bategetse ibiro bishinzwe iperereza. Abo ni NDUWAYEZU Augustin na Donat HAKIZIMANA.

Uretse abo bakuru mu iperereza, nyuma yabaye umushoferi wa NGIRUMPATSE Mathieu. Yatwaye NGIRUMPATSE amaze no kuba perezida wa MRND, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’Interahamwe.

Nakomeje gushakisha umuntu  wagejeje TURATSINZE kuri MINUAR, kugeza ubu abantu nizera amakuru yabo bagusha kuri TWAGIRAMUNGU Faustin waje kuba Minisitiri w’Intebe nyuma ya jenoside mu mwaka w’1994.

Ngo Twagiramungu niwe wagiye kubwira Gen. Romeo Dallaire ko afite umuntu ufite amakuru akomeye yerekana ko hategurwa ubwicanyi ndengakamere.

Kuba TWAGIRAMUNGU yaba yarabigizemo uruhare, tuzabigarukaho ikindi gihe kuko ari indi nkuru yihariye.

Ubushake n’ubwitange bwa TURATSINZE bwo kwanga kuba rukarabankaba, no kubwira abo yumvaga bagira icyo bakora, ni ibyo kwibuka no guha agaciro bikwiriye. Ibyo mu isi igira abatita ku buzima bw’abo babona ko nta gaciro, byatumye nta gikorwa kugeza abatutsi bishwe.

Kubera ubwumvikane buke  hagati ya Dallaire na Booh-Booh, no kubera imyumvire idahwitse y’abategetsi bo ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye nta cyemezo bafashe vuba cyo kurinda umutekano we n’uw’umuryango we.

TURATSINZE abonye bishobora kuzamuviramo aka munani, muri Gashantare 1994 bivugwa ko yaba yarahungiye muri Tanzania. Amarengero ye nkaba ntayazi.

Kuri iyi tariki, hashize imyaka 20 umunyarwanda wari mu nda y’ingoma y’amaraso yitandukanyije nayo agahitamo kuvugisha ukuri. Yabaye umunyarwanda. Yabaye umunyarwanda kuko kwihererana ibanga azi ko rizakora ishyano byamubuzaga amahoro.

Turatsinze yari afite amahitamo. Kuba nk’abandi agakora igihugu cye mu nda. Akagira n’amahitamo yo kutagira icyo avuga ariko ntanice. Kuba yaragize ubushake bwo kugira abo amenera ibanga bakamutenguha bikwiye kwibukwa mu buryo bw’umwihariko.

Turatsinze agomba kuba ari mubyatumye Romeo Dallaire ahahamuka kuko amatwi ya LONI yabaye ya nka ya yandi abamo urupfu ntiyumve. Ariko si amatwi ya LONI yagiyemo urupfu. LONI yishe amatwi hapfa abanyarwanda.

Itariki ya 10 Mutarama, si umunsi usanzwe mu mateka y’u Rwanda. Ni umunsi ukwiye kuzajya wibutswa abahakana ko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe. Muri abo hakabamo na TWAGIRAMUNGU wo TURATSINZE yizeye akamusaba kumugeza kuri Dallaire.

Gutabaza LONI ni ko guta inyuma ya Huye. Uretse ko Huye ari hafi!

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

5 thoughts on “10/1/1994: TURATSINZE yahishuye umugambi wa Jenoside. TWAGIRAMUNGU Faustin yamuhuje na DALLAIRE

  1. Bishobotse byaba byiza gukora ubushakashatsi ku irengero rya Turatsinze, nubwo yaba yarapfuye, hari igihe umugore we cg abana baba bariho. Uyu mugabo ntasanzwe. Abaye akiriho, akwiye kugaragara abanyarwanda bakamubona, cg bakabona umwana we, cg undi umukomokaho – bakamushimira mu izina rya Turatsinze

  2. Pingback: #Rwanda #Kwibuka20 Imyaka 20 irashize LONI imenyeshejwe umugambi wo kwica Abatutsi 1000 muri buri minota 20 | umuvugizi

  3. MANA IKUNDA U RWANDA UDUHE GUTERA IMBERE UTURINDE KWIBAGIRW HANYUMA IGIHUGU CYACU KIZABE IGIHUGU CYIGIRWAMO UKO UMUNTU ASHOBORA KWIGOBOTORA INGOYI Y’UBUKORONI YARANZE ABANYAFURIKA KUEZA N’UYU MUNSI.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s