Francis Gakwerere ushinjwa urupfu rwa Karegeya na AP, BBC ari i Kigali

Standard

Na: Tom Ndahiro

Maze iminsi soma amakuru ko hari abantu bafatiwe mu gihugu cya Mozambique bashinjwa urupfu rwa Patrick Karegeya, wiciwe i Johannesburg ku bunani.

Akenshi ni amakuru atangirira ku rubuga rwa twitter akaza no kugera mu binyamakuru bisanzwe. Kenshi ayo makuru aravugwa hanyuma igipolisi cya Mozambique na Afrika y’Epfo bakabihakana.

No ku wa 15 Mutarama 2014 ayo makuru yiriweho. Uwayakwije wa mbere nabonye ni umunyamakuru witwa Sonia Rolley w’umufaransakazi. Nashakishije inkomoko yayo yanditse.

Naje no kuyibona mu kinyamakuru cyo muri Africa y’epfo ariko ikomoka kuri Emmanuel Camillo wa Associated Press, kenshi akaba yaranakoreraga na BBC-Africa nayo yatangaje ayo makuru ikanayashyira  kuri Twitter.

Camillo wabyanditse, afite n’uwo abyitirira wabimubwiye. Ngo ni umuvugizi w’igipolisi cya Mozambique witwa Joao Machava.

Ku mbuga zivugira Interahamwe nk’ Inyenyerinews, iwacu1, france-rwanda, n’izindi blog bimazeho iminsi. Urundi rubuga rwa twitter rwabishyizeho n’urw’abafana ba INGABIRE Victoire Umuhoza.  Cyakora rwitirirwa iyo mfungwa, n’amafoto ye.

Mubavugwa buri kanya ko bafashwe bazira ko bishe Karegeya, bashyiramo izina ry’Inkeragutabara y’umucuruzi witwa Francis Gakwerere. Bamwita Liyetona Koloneli kandi uwo nzi ni Kapiteni.

Hatarashira igihe numva na BBC ivuga ngo Gakwerere bamuvanye Mozambique ajyanwa Afrika y’Epfo. Aho navaga mba mbonye Gakwerere. Byabaye ngombwa ko niruka ngo mwegere ndebe ko atari wenda impanga ye.

Namubajije niba avuye Maputo cyangwa Johannesburg? Ati reka da! Nti ese uherukayo ryari? Ati: Ukwezi kwa 12  kwose kw’umwaka ushize nari mu Rwanda.

Nabuze icyo mvuga! Yampaye telefoni ye ngo nimushaka ko tuvugana tuzavugane.

Maze kumubona nibajije impamvu y’ibi byose. Amakuru y’abafunzwe badafunzwe, abapfuye ari bazima….

Byaba se hari undi muntu witiranwa na Gakwerere amazina yombi cyangwa umwiyitirira? Niba atari byo ni nde uzabwira abo banyamakuru n’ibitangazamakuru byabo ko bigize icyo badakwiriye.

Itangazamakuru ryitwa mpuzamahanga, riranze ribaye mpuza mpuha? Kandi bimaze igihe. Kenshi Gahuzamiryango yita Karegeya Colonel kandi yarahunze atakiri we.

Byaba ari ubuswa? Ni agasuzuguro se? Ni imvange ya byombi se? Ikigambiriwe ni iki?

Kurikira: https://umuvugizi.wordpress.com/

2 thoughts on “Francis Gakwerere ushinjwa urupfu rwa Karegeya na AP, BBC ari i Kigali

  1. Cyakoze nanjye ndatangaye ibi byose bigaragaza guhuzagurika no kugendera kubihuha.Nkimara gusima iyinkuru nihamagariye Gakwerere turivuganira ambwirako atanaheruka muri Mzambique.biratangaje niba hari ushidikanya akomeze ategereze ibyo muri mz gusa nabandi ninzirakarengane bagiye kurekurwa kuko barenganyijwe ninterahamwe zo muri mz kubera kwanga abava murwanda nabajyayo.Nibyo bahereyeho bahohotera abanyarwanda.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s