24-27/1/1994 Interahamwe zateguraga jenoside, guhahamura MINUAR no guhangana n’Ababiligi

Standard

Na: Tom Ndahiro

Hari hashize amazi hafi atandatu Amasezerano y’Amahoro ya Arusha asinywe. Amasezerano yari yarasinywe na Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi.

Ayo masezerano, niyo yanatumye abayobozi ba FPR Inkotanyi basesekara i Kigali ku itariki ya 28 Ukuboza 1993.

Abantu batonze ku mihanda kuva i Nyacyonga, Gatsata… kugera CND, bavugiriza impundu Inkotanyi basanganiye. Uko kwakirwa neza kw’Inkotanyi, byeretse Leta ya MRND ko n’ubwo bari baragerageje kubangisha abaturage, umutego wari waranze gufata.

Ayo masezerano ni nayo yatumye Juvenal Habyarimana arahira ku itariki ya 5 Mutarama 1994 ariko akanga kurahiza izindi nzego.

Uko bakomezaga kunaniza ishyirwa mu bikorwa kw’ayo masezerano, ni nako bakwizaga imbunda n’izindi ntwaro mu myiteguro ya jenoside.

Kwanga ayo masezerano byari byaragaragaye cyane mu nyandiko z’Interahamwe n’Impuzamugambi.

Urugero ni ibyanditswe muri “7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe” aho abasederi batsembaga ko badakwiye kuyemera.

Muri izo mvugo, ba nyirazo bumvaga ko bazavutswa ibyo ngo ibyo abahutu bagezeho mu 1959.

Ku itariki ya 21 Mutarama 1994 Umunyamakuru wa RTLM yazindutse akangurira “Rubanda Nyamwinshi” (Abahutu) kuba maso ngo batazatakaza imitungo “barwaniye” mu 1959.

Mu minsi yakurikiyeho bakajije ibitero by’iterabwoba mu gihugu, cyane cyane i Kigali. Ku itariki ya 24 Mutarama 1994, abantu batamenyekanye barashe ku musirikare w’Umubiligi wari urinze urugo rw’Uwari umukuru wa MINUAR, Jacques Roger Booh-Booh.

Kurasa ku rugo rwa Booh-Booh ntibyari bitangaje. Uwo munsi yari yabwiye inama y’abanyamakuru ikibazo cy’intwaro zari zikomeje guhunikwa no gukwizwa muri Kigali no hanze yaho.

Ibyo kurasa ku bantu bamurinze byari ukumwihaniza ko abo yari yatamaje.

Uwo munsi kandi hari n’Interahamwe yari yafatiwe mu cyuho itera grenade ku rugo rumwe hano i Kigali. Uko gufatwa kw’iyo nterahamwe byatumye haba imyigaragambyo ya ngenzi zayo ubuzima mu mujyi burahagarara. Bikaba ibintu byari byarateguwe.

Amakuru y’ibyo bikorwa by’urugomo yari akomeje kumenyekana anateye na benshi impungenge nkuko twakomeje kubibamenyesha.

Kuri 25 Mutarama 1994, ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Johan Swinnen, yandikiye MINAFET y’igihugu cye abasaba ko bakora uko bashoboye bagasaba icyicaro gikuru cya Loni, New York, ko bakwiye kwongerera ububasha MINUAR (mandate) cyane cyane guhabwa uburenganzira bwo gukumira intwaro zitemewe muri Kigali.

Ambasaderi Swinnen yabwiye abamuyobora ko i New York basanze MINUAR idakwiye kwongererwa ububasha bayihana mu Rwanda burundu.

Kuri uwo munsi kandi Ambasaderi Swinnen  yamenyesheje MINAFET ko yari yagiranye inama n’umunyamabanga w’Ishyaka MDR, Dr. Donat Murego.

N’ubwo Murego yari rarigaragaje cyane ko ari ku ruhande rwa Hutu-Pawa ndetse akaba yaranakomeje kuba hamwe nayo kugeza jenoside iba, yaburiye uhagarariye Ababiligi mu Rwanda ku migambi y’Interahamwe.

Murego yamubwiye ko Interahamwe zashakaga guteza intambara mu gihugu hose, ibyo kandi bikabaha uburyo barwanya Ababiligi bangaga urunuka.

Murego yavuze ko abari muri uwo mugambi ari Perezida Juvenal Habyarimana, Felicien Kabuga  (wari umucuruzi akaba n’umuterankunga mukuru w’ibikorwa by’abajenosideri) , Mathieu Ngirumpatse wari perezida wa MRND n’umucengezamatwara (propagandiste) wabo Dr. Ferdinand Nahimana.

Gahunda y’abo bose yari ukwenyegeza urwango ku babiligi, babaziza ko ngo baba babogamiye ku batutsi. Ikinyoma bari barahimbye cyakora balkakigenderaho nk’ukuri.

Bwarakeye, kuri 26 Mutarama, abayobozi bo muri MRND koko basa nkaho bari batumye Dr. Murego.

Robert Kajuga wari perezida w’interahamwe ku rwego rw’igihugu yakoranye inama n’abayobozi bakuru ba MRND, aribo Mathieu Ngirumpatse, Joseph Nzirorera, Edouard Karemera na Jean Habyarimana.

Gahunda y’iyo nama yari iyo kwiga uburyo Interahamwe zashoza akaduruvayo n’intambara hagati yazo n’abasirikare b’Ababiligi bari muri MINUAR.

Amwe mu mabwiriza batanze ni uko bagombaga gukora ibikorwa binyuranye, harimo n’ibyo kujijisha ingabo zose za MINUAR nk’uburyo bwo kubasaza cuangwa kubatesha umutwe.

Ku mwihariko w’abasirikare b’Ababiligi, iyo nama y’interahamwe nkuru yemeje ko kuva ubwo Interahamwe zigombwa guhabwa amabwiriza ahoraho yo kutubahiriza ibyo abasirikare b’Ababiligi bababwiye cyangwa babategetse. Icya kabili, Interahamwe zigahora ziteguye guhuruza ngenzi zazo nyinshi aho zaba ziri hose, kandi mu gihe gito, mu gihe basakiranye n’abasirikare b’Ababiligi.

Ibyo kandi bikunganirwa n’uko bajya bakora uko bashoboye bagahuruza abaturage bari hafi aho kuza gushungera no kureba ibihabera. Ibyo bikaba byari mu mugambi wo kwereka abaturage ko Interahamwe n’impuzamugambi bafite ingufu kurusha ingabo za MINUAR.

Iyo nama ikimara kuba, muri uwo mugoroba grenade ebyiri zajugunywe kuri CND aho Inkotanyi zari zikambitse cyakora ntawakomeretse.

Mu ijoro rishyira uwa 27 Mutarama umuntu utaramenyekanye arasa ku musirikare w’umubiligi wari ku irondo (patrol) risanzwe ryakorwaga.

Bwarakeye radiyo rutwitsi ya RTLM yirirwa itukana ariko cyane yibasira abari muri MINUAR. Muri ibyo biganiro byabo RTLM yasabye abahutu bose gufata ibyemezo bagahangana n’uwo mutwe wa MINUAR ngo kuko bari bafite amakuru ko Ababiligi bashaka kwambura ubutegetsi abatutsi bakabuha Abahutu.

Iyo RTLM yahariye uwo munsi kuba uwo kubwira Abahutu ko bakwiye kwirwanaho kugeza ku wa nyuma.

Iterabwoba rya RTLM ryari rimaze gusa n’irimenyerwa ariko nta n’urisuzugura. Ku wa 7 Mutarama iyo radiyo yihanije uwari umuyobozi wa ORINFOR, Jean Marie Vianney Higiro ko akwiye kurekera aho gusaba ko RTLM ifungwa kubera ibiganiro byayo bishyushya imitwe bikanigisha n’urwango.

Iyo radiyo yavuze ko Higiro nakomeza kwikoma RTLM, abahutu bazamumerera nabi. N’ubwo Higiro yaje guhinduka akaba Interahamwe mu buhungiro, ku buryo yigeze no kuba umuyobozi wa FDLR, ntiyirengagije iterabwoba rya RTLM.

Perezida Habyarimana yaraye apfuye Higiro ntiyigeze asubira ku kazi, arahunga atinya ko Interahamwe zizamuvunira umuheto.

Uburyo bwo gutera ubwoba kw’iyo radiyo bwari bwinshi. Ikinyoma cyabo bakakibyaza ukuri.

Mu Ukwakira 1993, Perezida Melchior Ndadaye amaze kwicwa, RTLM yatangaje ko Faustin Twagiramungu yari mu mugambi wo kwica uwo muperezida w’u Burundi.

Kuli 21 Mutarama 1994 RTLM itangaza ko Faustin Twagiramungu na Landould Ndasingwabari mu migambi yo kwica abanyapolitiki mu gihugu. Mu by’ukuri aribo bagombaga kwicwa.

Ikinyoma n’iterabwoba byakoreshejwe cyane na RTLM, kenshi ari ugucira amarenga abo babwira. Ubundi ari uguhahamura abantu ngo ibizababaho ntibizagire uwo bitangaza. Byari mu mugambi wabo. Bakavuga urupfu kenshi ngo abantu barumenyere

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

3 thoughts on “24-27/1/1994 Interahamwe zateguraga jenoside, guhahamura MINUAR no guhangana n’Ababiligi

  1. Urakoza Tom gukomeza gushyira ahagaragara ibigaragaza uburyo jenoside yzkorewe abatutsi muri Mata 1994 yateguwe MINUAR irebera ntigire icyo ikora. Isi nta mpuhwe igira koko! Hari aho wibeshye ariko: aho RTLM yarakariye ababiligi si ukwambura ubutegetsi abatutsi ibuha abahutu ahubwo ni inverse. Habaye kwibeshya bitagira uwo bitera urujijo!

  2. Kuri Rwiza.net hari discours za Kayibanda zigaragaza uburyo Repubulika ya mbere yari ayoboye ari yo yatangiye jenoside.

  3. Pingback: Kwica no gutwikira Abatutsi byari akamenyero. Iterabwoba rihahamura MINUAR #Rwanda #Kwibuka20 | umuvugizi

Leave a reply to Iradukunda Olivier Cancel reply