Muri Mutarama 1994 Abanyamerika bari bazi ubwicanyi buzahitana nibura 500,000 mu Rwanda

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ukwezi kwa Mutarama 1994, kwakomeje kuba ukwezi kwuje ibimenyetso by’umwijima. Ari muri ibyo bihe ari no mu bihe by’imbere.

Imbunda nka za Kalashnikov n’amasasu yazo byakwizwaga mu baturage b’Abahutu ijoro n’umunsi biherekejwe na za grenade. Hamwe bagahabwa imipanga n’ibindi bikoresho. Abashishoza babonaga ko inzira u Rwanda rwaganaga yari mbi.

Abantu bakomezaga kwicishwa izo ntwaro hiyongereyeho n’amacumu n’imyambi. Ibyakorwaga byerekanaga neza ko  hari umugambi mubi.

Imyigaragambyo y’interahamwe zambaye imyenda yazo n’amashara, zinaganitse ku mamodoka biziritseho, ubwicanyi bwabo mu gihugu, yari integuza.

Mugenzi n’ikinyoma cya RTLM

Abakoraga ayo mahano birumvikana ko batashakaga kwemera ko bari mu migambi mibisha. Ku itariki ya 28 Ukuboza 1993, radiyo RTLM yazindutse yamagana umunyamakuru wa radiyo Rwanda Mugenzi Ally Yusufu (uyu usigaye ari kuri BBC)

Bati: “Ee…  Bwana Mugenzi Ali Yusuf watubeshyeye  rwose,  wabeshyeye  RTLM  uvuga  ngo  iyi  radiyo  yigenga  ari iya  MRND  na  CDR.  Ee…  ndakeka  yuko  utasobanukiwe  neza,  usabwe  rero  guhita  hano  vuba  vuba bakakwereka  liste  y’abantu  bali  muri  iyi  sosiyete  (société),  urasanga  ari  abantu  b’amashyaka  yose, b’amoko  yose,  n’uturere  twose…  ni  radiyo  y’Abanyarwanda  bose  n’abanyamahanga n’abandi  bantu  bose  bashaka  ko  démocratie  yatera  imbere  muri  iki  gihugu.

Abo banyamakuru ba RTLM bayiburaniye bavuga ko ngo nta  congrès  n’imwe  ya  MRND cyangwa CDR yigeze  iterana  ngo  ivuge  yuko  igiye  gushyiraho  radiyo.

Muri icyo kiganiro bashinje Mugenzi ko ari umunyakinyoma nka Minisitiri w’Intebe Agatha Uwilingiyimana ngo kuko yigeze kuvuga ko RTLM ari iya perezida Habyarimana. Nta kinyoma cyarimo.

Ikinyoma cyari icya RTLM yashatse kwemeza abantu ko abanyamigabane bayo bari mu mashyaka yose no mu moko yose. Abazi RTLM, n’abanyamigabane yayo ba mbere, bari abo muri MRND na CDR gusa.

Iyo radiyo ntiyari kugibwamo n’Umututsi kandi gahunda yayo yari ukuzabarimbura.

Muri icyo kiganiro, RTLM yagarutse ku rwango aba PAWA bangaga abasirikare b’ababiligi n’uko ingabo zari mu mutwe wa MINUAR zidakwiye gucunga aho intwaro z’abasirikare ba FAR n’interahamwe zihishe. Muri icyo kiganiro bakanerekana imyiteguro y’intambara no kwica amasezerano y’amahoro ya Arusha.

RTLM iti: “Tuzi  neza  yuko  FPR  mu  ntego  zayo  yo  yishakira  intambara,  naho  twe turasinziriye  ngo  amahoro  yarabonetse.  Ari he se?  Rwose  niba  koko  ibyo  mvuze  ari  ko  bimeze mwatubwira …. mwatubwira  tukitahira  muri  commune  cyangwa  tugahungira  ahandi  aho  kwicwa nk’ibikeri,  twari  dufite  intwaro  zacu.  Ariko  icyizere  mufitiye  Ababirigi  mukivana  he?  Muzi  neza  ko kuva  intambara  yatangira,  igitangira  FPR  yafashijwe  n’Ababirigi  ku  buryo  bugaragara.  FPR  yo izarinda  abategetsi  bayo,  kuki  twe  tutakwirinda  kandi  tukarinda  n’abategetsi  bacu,  noneho  MINUAR yo  ikareba  gusa  abarenga  ku  masezerano,  aho  kugaragaza  nta  n’ukwezi  kurashira  ko  bari  kumwe  na FPR  bakoresha  amayeri  agaragara  yo  kudufatanya.  Tubasabye  rero  kwiga  icyo  kibazo  ku  buryo bwihutirwa  naho  ubundi  twaba  tumeze  nk’abana  batagira  icyo  bazi.  Ariko  ibyabereye  i  Burundi  nta n’icyumweru  murabyibagiwe?  Muyobewe  amayeri  y’  Abatutsi…”

Ibyakorwaga nyuma, nkuko twagiye tubibagezaho, ni ibintu byari kuri gahunda. Iki kiganiro cyahise umunsi abayobozi b’ Inkotanyi bavuye ku Mulindi bakinjira i Kigali baje gushyiraho inzego z’ubutegetsi bw’inzibacyuho.

Ibyo ntabwo byashimishaga Interahamwe n’Impuzamugambi. RTLM yarabigaragaje ivuga ngo:  “ I Kigali  Abatutsi bamwe  biyemeje  ko  bazafata  ibicuba  bagashyiramo  amata,  abandi  bagafata  ingoma  bakajya Nyacyonga,  kubera  ko  bari  ku  isiri,  bavugana  nyine…,  bafite  ukuntu  bavugana,  bati  “turajya  kwakira abo  bana  bacu,  tubajyanire  amata,  tuvuze  ingoma,  binjire  mu  mujyi  n’ishema  n’isheja,  berekana  ko batsinze”…Ibyo  bintu  rero  ntabwo  ari  ko  mu  masezerano  twasinye  Arusha  bimeze.”

Iyi mvugo irumvikana aho yaganishaga. Nta kwishimira amahoro yari yarashyizweho umukono kandi agomba gushyirwa mu ngiro. Ivangura riri muri iyo mvugo ntiryihishira.

 

Abasirikare ba FAR bareze Habyarimana

Kunaniza ishyirwa mu bikorwa kw’amasezerano y’amahoro ya Arusha, byari byaravuzwe n’abasirikare bakuru muri FAR mu rwandiko bandikiye Romeo Dallaire  ku wa 3 Ukuboza 1993.

Abo basirikare barimo Col. Rusatira Leonidas na Lt. Col Rutayisire Laurent, bashingiye ku bwicanyi bwari bumaze kubera muri Ngenda (Kigali-Ngali) Mutura (Gisenyi) na Kirambo.

Bavuze ko bwari ubwicanyi bukorwa n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, kandi buzaba n’ahandi henshi mu gihugu hatuye Abatutsi benshi. Abo basirikare basobanuye ko ubwo bwicanyi n’imvururu byari bigamije kwica amasezerano yo guhagarika imirwano bityo Inkotanyi zikananirwa kubyihanganira nkuko zabikoze muri Gashyantare 1993.

Muri uwo mugambi mubisha abanyapolitiki Twagiramungu Faustin na Gatabazi Félicien ndetse n’abandi bagombaga kwicwa. Kandi koko Gatabazi wari umunyamabanga w’ishyaka PSD yarishwe na Twagiramungu akizwa n’Inkotanyi.

Iby’ubu bwicanyi n’inzego z’ubutasi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zibizi. Igitangaje ariko kinababaje ni uko bagereranyaga bagasanga  ngo ubwo bwicanyi bubaye hashobora kuzapfa nk’abantu barenga 500,000. Ibyo byose bakaba barabimenye mbere, n’aho bibereye bakanga gutabara.

 

Inkotanyi zihura na MRND

Ku itariki ya 28 Mutarama 1994, Jacques Roger Booh-Booh yandikiye Koffi Annan raporo amumenyesha ko intumwa za FPR-Inkotanyi zahuye n’iza MRND ku cyicaro cya MINUAR cya Kigali.

Iyo nama yayobowe na Booh-Booh nk’umuhuza, yari yifujwe na MRND, mu ntumwa zayo hazamo abayobozi bakuru b’iryo shyaka. Hari Mathieu Ngirumpatse (Perezida wa MRND), Edouard Karemera, Ferdinand Kabagema na Joseph Nzirorera. Uko ari bane nibo bari abayobozi bakuru ba MRND.

Intumwa za FPR zarimo Patrick Mazimhaka(yari Visi-perezida wa FPR), Tito Rutaremara na Seth Sendashonga.

Ngo iyo nama itangira, MRND yasaga nk’aho ishaka indi mishyikirano. Intumwa za FPR ziyobowe na Mazimhaka zibabwira ko imishyikirano yarangiye hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda bikavamo amasezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe ku wa 4 Kanama 1993.

Nkuko byaje kugaragara MRND yari yifuje ko haba igisa n’imishyikirano. Ariko nkuko Mazimhaka na Rutaremara babimbwiye vuba aha mbabajije iby’iyo nama,  MRND yifuje iyo nama ngo iburanire CDR kugirango yemererwe kujya mu nzego za leta y’inzibacyuho. Byaranze kuko impamvu zatumaga itemererwa zitavuyeho kandi ziri muri na gahunda ya MRND.

Umuhuza, Booh-Booh avuga ko iyo nama yabaye umwanya wo kumenyana, iba n’umwanya FPR yakoresheje kubwira MRND ko yatezaga imvururu mu gihugu. MRND, birumvikana, yarabihakanye.

Intumwa za MRND, uko ari bane, uretse Kabagema abandi bose bakurikiranywe n’ubutabera mpuzamahanga (ICTR) bashinjwa uruhare bagize muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ngirumpatse na  Karemera barakatiwe Nzirorera apfa bataramukatira.

Ku munsi wakurikiyeho, 29 Mutarama, hiriweho ibiganiro muri RTLM  byibasira FPR na MINUAR ariko bica amarenga ko gahunda y’aba-PAWA bategura ubwicanyi. Muri ibyo bikorwa hakaba harimo no kwibasira abasirikare b’ababiligi bari muri MINUAR nkuko twakomeje kubyandika.

Abo babililigi bari baratangiye kubona ko abasirikare ba bamwe mu bihugu byari muri MINUAR batakoraga akazi kabo uko bikwiye. Kuwa 30 Mutarama, Col. Luc Marchal wayoboraga ingabo z’Ababiligi yandikiye Dallaire amubwira ko bitangaje kubona hafashwe imbunda icyenda gusa ku marondo y’igenzura arenze 1200 na za bariyeri zo gusaka 306.

Urwango ku babiligi rwageze aho Radio Rwanda na RTLM bitangaza ko hari umusirikare w’umubiligi washatse kwica umusederi Jean-Bosco Barayagwiza. Barayagwiza yari mu bayobozi bakuru ba CDR.

Ku wa 31 Mutarama, RTLM yavuze ko igihe kigeze cyo kwibasira abasirikare b’ababiligi. Uwo munsi ku cyicaro gikuru cya MINUAR, i Remera, hatewe grenade. N’ubwo ntawe yishe ikimenyetso cy’ibihe cyari gitanzwe.

 

Leta yari ikennye

Perezida Habyarimana yemera kurahira ku iariki ya 5 Mutarama 1994, birashoboka ko bitatewe no gushaka gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ibi bigaragara mu makuru yatanzwe na ambasade y’Abanyamerika i Kigali babwira MINAFET y’iwabo ku wa 28 Ukuboza 1993.

Uwari directeur de Cabinet wa Habyarimana, Enoch Ruhigira, ngo yavuganye na ambasaderi w’ababiligi, Johan Swinnen , akamubwira ko kujyaho ku inzego byari inzibacyuho byari ngombwa kubera impamvu zitabaturutseho.

Icya mbere ni uko igihugu cyari gifite ibibazo by’amafaranga kandi amahanga akaba yarashakaga ko avugana na Leta ishingiye kuri Arusha.

Akanama ku muryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kagombaga guhura ku itariki ya 5 Mutarama 1994 kandi bagafatira u Rwanda imyanzuro. Uyu ni nawo munsi Perezida Habyarimana yarahiye.

Ikindi ni uko Banki y’isi na IMF byagombaga guhura ku wa 15 Mutarama kandi ibyo bigo by’imari bikaa byarashakaga kuzavugana na leta ishingiye kuri Arusha. Ku wa 27 Ukuboza, Inkotanyi ziraye ziribusesekare i Kigali, MINAFET y’u Rwanda yari yakwije ubutumwa mubadiplomate ko umuhango wo kurahira ari ku wa 29 Ukuboza.

Iyo raporo y’Abanyamerika yanavuze ku kibazo cy’umutekano. Bakurikije amakuru bari bahawe n’Ababiligi, ku Gisenyi bari batangiye kuhakwiza imbunda. Ngo burugumesitiri wa komini Kanama yari yahawe izirenga ijana zirimo “into n’inini”. Amaze guhabwa izo ntwaro, burugumesitir yahereyeko aziha abakonseye ayobora.

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

One thought on “Muri Mutarama 1994 Abanyamerika bari bazi ubwicanyi buzahitana nibura 500,000 mu Rwanda

  1. Pingback: Imvugo ‘Abagome n’abagambanyi’ mu mugambi wa jenoside #Rwanda #Kwibuka20 #Racism | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s