1-3/2/1994- Ubuyobozi, Ubugome n’Urugomo by’Interahamwe, Abaziteraga Inkunga n’Aho zitorezaga

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ukwezi kwa Gashyantare 1994, kwatangiye ibikorwa by’Interahamwe n’iterabwoba ryazo ritacyihishira. Ku itariki ya 1 Gashyantare 1994, uwari Umushinjacyaha wa Kigali, François Nsanzuwera yandikiye umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’ubujurire amubwira ikibazo cy’umutekano muke warangwaga mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Nsanzuwera yagaragarije umukuriye mu kazi ko ibikorwa by’umutekano muke byiyongeraga cyane bigatera ubwoba bukabije abaturage basanzwe ndetse n’abakozi ba leta.

Yamumenyeshaga ko hari ikibazo cy’ubushake buke bw’abagomba kurinda uwo mutekano n’abashaka gutabara bakabura ibikoresho.

Yatanze ingero. Urwa mbere, ku wa 8 Mutarama Interahamwe zafunze umuhanda unyura kuli CND zikamenagura imodoka z’abahisi n’abagenzi.

Urugero rwa kabili: Ku wa 26 Mutarama Impuzamugambi  zakoze imyigaragambyo n’ibikorwa by’urugomo ku Kacyiru ndetse bica umugabo witwa Ngarambe. Ubwo bwicanyi bwabaye hari ushinzwe iperereza (G2) muri  jandarumori Maj. Pierre Karangwa arebera.

Ibyo bikaba byaranavuzwe mu ibaruwa No.  031/G.3.3.2.5 yo ku itariki ya 29 Mutarama yanditswe na komanda w’icyari groupement  ya Kigali.

Uwo munsi wo ku wa 29 Mutarama, Interahamwe bateye grenade imodoka yarimo Maj. Kamanzi Mushyo wari muri MINUAR ahagarariye Inkotanyi.

Ibyo byabereye hariya mu Nyakabanda (Kicukiro) habaga Interahamwe ziyitaga Abazulu. Ku bw’amahirwe baramuhushije, ubu ni Major General wa RDF akaba ari umugaba w’Ingabo z’igihugu zirwanira ku butaka.

Kuri uwo munsi wa 26 Mutarama hari hanabaye ibindi bikorwa by’urugomo bikozwe n’Interahamwe hafi ya CND aho Inkotanyi zari zicumbitse. Nsanzuwera yagaragaje ko ku itariki ya 31 Mutarama Impuzamugambi zo muri segiteri ya Kimisagara zafunze imihanda zigatangira guhohotera  abahisi.

Nsanzuwera yanamenyesheje umukuriye ko umunsi yandika iyo baruwa, Interahamwe n’amabandi atazwi bari bafunze umuhanda wa Nyamirambo zikambura abakozi bajyaga ku kazi mu gitondo.

Nsanzuwera yarabajije: Ntabwo abaminisitiri b’Ingabo,  uw’Ubutegetsi bw’Igihugu  n’uw’Ubutabera bagira icyo bakora ngo bahoshe ibi bikorwa by’urugomo? Ese kuki jandarumori y’igihugu itagira icyo ikora ngo icubye abahohotera abantu?

Yabajije byinshi ariko ugasanga yarasaga n’uteta kuko abagahosheje bamwe ari bo boshyaga abakora ishyano. Wowe se umuntu wibazaga impamvu minisitiri nk’uw’ubutegetsi bw’igihugu, Faustin Munyazesa  adahagarika ibikorwa by’Interahamwe n’Impuzamugambi kandi ari umwe mu babyeyi bazo muri batisimu?

Nsanzuwera yaraye yanditse iby’iterabwoba ry’Interahamwe n’abandi bicanyi muri Kigali, bwarakeye ku wa 2 Gashyantare umukuru wa MINUAR Jacques Roger Booh-Booh yandikiye Kofi annan n’abo bakorana mu bijyanye no kubungabunga umutekano ko Perezida Habyarimana atari yitaye ku kibazo cy’umutekano muke wari mu gihugu. Yaregaga nyirabayazana.

 

Interahamwe n’ibikorwa byazo

Ibyo umushinjacyaha Nsanzuwere yari yanditse hari n’abandi bari babizi.

Ku itariki ya 2 Gashyantare 1994 Major Hock wari mu nzego z’ubutasi bwa gisirikare cy’Ububiligi yashyize ahagaragara raporo yakoze ku Interahamwe. Yiswe  “Étude  sur  les  milices  Interahamwe.

Muri iyo raporo avuga ko ikibazo cy’interahamwe n’indi mitwe nkayo, ari ikibazo cyari gikwiye kwitabwaho n’inzego nkuru z’umuryango w’abibumbye.

Yagaragaje ko Interahamwe ari umutwe ushyigikiwe kandi ukora ibyo ushatse kandi ushyigikwe. Yavuze muri iyo raporo ko Interahamwe unafite ijambo kubitangazamakuru harimo na RTLM.

Havuzwe aho zitorezaga harimo hafi y’ikiyaga  cy’Ihema, muri parike y’Akagera,  mu kigo cya gisirikare cya  Gako,  muri Rukara hafi y’ikiyaga cya Muhazi,  Gikoro,  Gishali  na Murambi (yo mu burasirazuba.

Ahandi hakorerwaga imyitozo y’interahamwe ni mu ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu ishyamba rya nyungwe Nyungwe  hanakekwaga ko hitorezaga aba PALIPEHUTU, ku musozi wa Kigali, i Kanombe, mu ishamba rya Gishwati no mu kigo cya Mukamira.

Iyo raporo igaragaza ko Interahamwe n’impuzamugambi ari iri n’iri. Ko bose bashyigikiwe n’ingabo z’igihugu.

Iyo raporo yasobanuye ko hari udutsiko tw’abicanyi bari baratojwe bihagije kandi ko abasirikare bari baturiye inkambi z’impunzi z’Abarundi mu Rwanda bazitozaga kuzica Abatutsi igihe kigeze. Kandi koko aho izo mpunzi zari ziri hose zakoze ubwicanyi bukabije. Zari zaratojwe.

Nta kwirengagiza ukuri

Iyo raporo yakomoje ku kibazo cy’abategeka Interahamwe ariko bakabihakana. Perezidansi y’igihugu ngo yahakanaga ubufatanye hagati y’Interahamwe n’Ingabo z’igihugu. Uwanditse ati ibyo ariko ntabwo bihindura ukuri.

Yabwiye abo yandikiye iyo raporo ko byaba ari uburangare bukabije kwirengangiza ingaruka z’ibikorwa bitegurwa n’izo nterahamwe zishyigikwe na perezida wa repubulika ndetse n’ishyaka rya MRND.

Iyo raporo, uyisomanye ubwitonzi, usanga n’uwayanditse atari yamenya neza aho iterabwoba ry’Interahamwe ryari rigeze. Avuga ko abaturage benshi bazinubaga bityo kubera amashyaka menshi bakaba baneshwa.

Ni raporo ndende ivuga ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi bitavugwa mu nyandiko ngufi nk’iyi ariko ikazagarukwaho ubundi.

Icya ngombwa umuntu yavuga ni uko iyi raporo yakomoje ku buyobozi bw’interahamwe n’abazishyigikiye.

Ubuyobozi bw’Interahamwe

Jerry Robert Kajuga (Perezida); Phénéas  Ruhumuliza (visi-perezida I); Georges  Rutaganda (visi-Perezida 2); Eugène  Mbarushimana (Umunyamabanga mukuru); Dieudonné  Niyitegeka (Imali).

Bari bafite n’abajyanama bakuru bayobora komisiyo zitandukanye. Abo ni: Bernard  Maniragaba; Joseph  Serugendo; Jean  Pierre  Sebanetsi; Ephrem  Nkezabera; Jean Marie  Vianney Mudahinyuka na Alphonse  Kanimba.

Uyu Mudahinyuka uzwi ku kazina ka ZUZU yafatiwe muri Amerika ubu afungiye mu Rwanda.

Iyi raporo yatangaje amazina y’abantu bazwi cyangwa bakekwa ko bateraga inkunga Interahamwe. Abo ni baramu ba Perezida Habyarimana bitwa Séraphin  Rwabukumba na Col.  Sagatwa; Col.  Theoneste Bagosora; Lt. Col. Anatole Nsengiyumva; Lt. Col. Juvenal Bahufite; Dr. Ferdinand Nahimana na Felicien  Kabuga.

Iyi raporo yagaragaje amazina y’abantu bari mu nterahamwe zubahwa. Iyitwa Setiba, Séraphin Twahirwa, Gervais  Nzabanterura (yari umukontabure wa Nzirorera), Claudien  Nshimiye  wakoraga muri caisse sociale, iyitwa Gaparata,  yo ku Kimisange na Rose  Karushara wari ushinzwe guhungabanya kwica ku Kimisagara na Nyabugogo.

Ku wa 3 Gashyantare Gen. Romeo Dallaire yandikiye abayobozi be New York ko mu Rwanda ibintu bimaze kudogera, ko ntagikozwe ishyano rizagwa. N’ubwo bamwongereye ububasha bw’uko ashobora gufata ibyemezo atabagishije inama, bamubujije kuba yagwa gitumo abicanyi akabambura intwaro.

Uko ibintu byari bimeze mu gihugu byatumye uwo munsi ambasaderi Johan Swinnen, w’Ababiligi mu Rwanda yandikira MINAFET y’iwabo ababwira ko MINUAR nta bubasha n’imbaraga zo guhagarika ibikorwa by’ubugome bw’Interahamwe  n’intwaro zakwizwaga uko bwije n’uko bukeye.

Hari uruhurirane rw’abatabaza kuri icyo kibazo cy’umutekano muke ukabije wari mu Rwanda. Ubuyobozi bw’ingabo mu Bubiligi bwandikiye MINAFET yabo bubamenyesha ko busanga za grenade ziterwa muri Kigali n’ibindi bikorwa bibangamiye ubuzima bw’abantu ari ibintu byateguwe.

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe bihagije.

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

One thought on “1-3/2/1994- Ubuyobozi, Ubugome n’Urugomo by’Interahamwe, Abaziteraga Inkunga n’Aho zitorezaga

  1. Pingback: Kwica no gutwikira Abatutsi byari akamenyero. Iterabwoba rihahamura MINUAR #Rwanda #Kwibuka20 | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s