Kwica no gutwikira Abatutsi byari akamenyero. Iterabwoba rihahamura MINUAR

Standard

Na: Tom Ndahiro

Jenoside yari yaratangiye mu bice bimwe. Ikinyamakuru ISIBO cyo muri Gashyantare 1993, cyanditse ku rugomo rwakorewe Abatutsi mu majy’epfo y’igihugu ku itariki ya ku wa 6 Gashyantare 93.  

Iyo nkuru yiswe “ABA C.D.R BARIYE INKA Z’ABATUTSI BANATWIKA AMAZU MURI KOMINI KIVU”yanditswe na Nehemie Mureramanzi. (ISIBO N° 87 yo ku wa  24/02/1993).

Ngo kuri uwo munsi, imyaka 21 ishize, ati: “Agatsiko kayobowe n’uwitwa NTABUHUNGIRO Fideli karikoze no ku mututsi bita GAPYISI, bamutemagurira inka 2, barangije baranamutwikira. Ubwo bwarakeye ako gatsiko kirara muri bene wabo na GAPYISI gatwika amazu yabo, harimo n’umwarimu KAYIHURA.”

Icyo kinyamakuru cyakomeje kigira kiti ingo z’abatutsi batwikiwe zageraga ku munani, ba nyirazo. bagahungira muri Komini Mubuga na Rwamiko. Ngo ako gatsiko k’abasederi kari karigize “simbikangwa”.

Uruhare rw’ubutegetsi rwaragaragajwe. Ikinyamakuru cyanditse ko “Abaturage bashatse gufata NTABUNGIRO Superefe Damien BINIGA ati muramenye nta burenganzira mufite bwo gufata umuntu”.

Ngo Perefe Laurent BUCYIBARUTA we yashekeje abantu ubwo yakoreshaga inama akavuga ko ashimiye byimazeyo abo bantu bariye inka. “Yagize ati: ‘Nshimiye rwose byimazeyo abo bantu bariye inka, ariko ntibice abantu. Biragaragaza rwose ko bazi ikiremwamuntu icyo aricyo, ndasaba kandi ko baba barekeye aho’.”

Uwari uyoboye icyo gitero, NTABUHUNGIRO Fideli, we ngo yatangajwe n’abahangayikishijwe no kubona hari abamukurikirana. Ng akaba yaravuze ngo “mwa baturage mwe muranshakaho iki ko nta nka y’umuhutu nariye, ko nta n’inzu y’umuhutu natwitse! Ati nagira ngo ndebe koko niba ziriya mbwa z’abatutsi zifite imbunda nk’uko babivuga.

Ubwo icyo kinyamakuru cyajyaga mu icapiro NTABUHUNGIRO n’agatsiko ke “bari bigaramiye n’amarorerwa bakoze.” Umwanzuro w’ikinyamakuru: “Ubutegetsi ntacyo bubyumvaho burabashyigikiye. Ntaho tuva ntaho tujya.”

Kuba jenoside yarabaye nkuko yagenze mu 1994, ni uko hari abari baratojwe ko kwica cyangwa gusenyera umututsi ntacyo bitwaye.

Iterabwoba muri RTLM

Kimwe mu byiciro by’itegurwa rya jenoside, ni ugutera abantu ubwoba hagamijwe gutandukanya abantu. Hakabamo n’igikorwa cyo kubeshyera abazakorerwa ubwicanyi ko ari bo babi.

Hari ibiganiro bya RTLM byo ku wa 31/1-2/2/1994 byakoreshejwe mu manza muri ICTR. Muri ibyo biganiro hari aho berekana ko ngo Abatutsi bateguraga kugirira nabi abahutu .

Bafashe ibihimbano muri Lycée de Kigali ngo aho abanyeshuri b’Abatutsi birataga ku bana b’abahutu ngo “muzaba mureba ngo mu minsi mike muzapfa ngo nta n’umwe uzarokoka”.

RTLM, itavuga aho babikuye igahamya ko ababivuga “bafite  impamvu”. Iyo radiyo ikavuga ko ngo “umwuka mubi uhereye mu banyeshuri”, ko kenshi bagiye babona aho ugarukira.

Iti: “ababwira abandi ngo bazapfa, ndakeka yuko batakwiye kubyitaho cyane cyane ko barimwo bavuga bati “abo batubwira ngo tuzapfa ni kimwe cy’icumi cy’abanyeshuri ba Lycée de Kigali”…none se mukaba mufite ubwoba bw’iki ? Kimwe cy’icumi se n’ubwo cyaba gifite Kalashnikov cyabagira gite ? Ubwo rero mwiyigire naho ibindi, ibyo kwicana mubyigize ku ruhande, mwige …”

RTLM iti: “ugasanga umuntu araje muri quartier ati “Abatutsi iri joro murapfa”,bose bagahambira utwangushye, bagahungira he, mu misozi abandi bakarara mu nzina, abandi bati “uyu munsi Abahutu murapfa”, nta kundi na bo bakarara…”

Aya yari amagambo y’abantu bazi neza ko bategura jenoside. Imvugo ikoreshwa yari iyo kubiba urwango mubahutu ngo bishishe Abatutsi, hakabamo no kubwira Abatutsi ko nta bwoba bakwiye kugira.

RTLM yamamaje ikinyamakuru KANGURA nimero 55. Bati  “imaze kugera ku isoko, ngo muri Kigali harategurwa imirwano y’Inkotanyi’byitso byazo, ngo bazahangana na twe dushyigikiye ubusugire bwa Repubulika”. Ijambo ibyitso ryavugaga Abatutsi, abaharanira ubusugire bwa Repubulika ari abahutu b’abahezanguni.

Iyo nyito ni nayo yari mu izina CDR (Coalition pour la Défense de la République) cyangwa Impuzamugambi ziharanira ubusugire bwa Repubulika.

Ikindi iyo nimero ya Kangura yanditse kikamamazwa na RTLM ni uko ngo  hari abantu bagombaga gukorera  Habyarimana coup d’Etat. Icyo iyo nimero ya Kangura yari yanditse ni uko Habyarimana yagombaga gupfa muri Werurwe 1994.

Muri icyo kinyamakuru cyamamazwaga na RTLM nkuko nacyo cyamamazaga iyo radiyo, hari hananditswemo ikibazo ngo “rubanda nyamwinshi yamera ite Inkotanyi ziramutse zitsinze intambara ya politiki.”

Bavuye kubyo kwamamaza Kangura bajya mu kwamagana abanyapolitiki bavugaga ko bashigikiye Inkotanyi n’abatutsi.

Abo bibasiye ni FaustinTwagiramungu  na Nayinzira Jean Nepomscene.

 

Twagiramungu na RTLM

Iyo radiyo yatangaje ko hari abanya Cyangugu bari bayibwiye ko bamaganye Twagiramungu kuba abiyitirira. Bavuga ngo “ese mwo kagira Imana mwe…iyi Perefegitura yacu agiye kuyegurira Inkotanyi gute?”

Bavuye kuri Twagiramungu bajya ku mugabo w’umucuruzi witwa Zacharia Serubyogo “…nyabuneka nimutabare, mutwamaganire n’uwitwa Serubyogo.

Iyo radiyo rutwitsi yatangiye no kuranga aho uwo mugabo ari. “Serubyogo we uri ahantu bita i Giheke… ni ahantu nyine mu Batutsi gusa”.  Ibyitirira abanya Cyangugu, iyo radiyo ngo uwo Serubyogo yari yagiye kwihisha ngo ariko bakaba bari bamaze kumugota.

Bati “Serubyogo atumereye nabi cyane.” Ngo we na Twagiramungu bari barabatahuye ibinyoma byabo. “burya baratubeshyaga ngo ni aba MDR, none barimo baraduha Inkotanyi… nta Nkotanyi rero dushaka ino…ntabwo bishoboka”.

Ayo magambo ya RTLM ntiyabaye ay’ubusa, uwo mugabo Serubyogo na benshi mu muryango we barishwe mu gihe cya jenoside. Bicwa kimwe na bene wabo wa Twagiramungu ubu uhakana ko nta jenoside yateguwe. Kubana n’Inkotanyi cyangwa Abatutsi cyari icyaha gikomeye.

Gukira kwa Twagiramungu habaye ah’Inkotanyi na MINUAR. Cyae cyane ah’Inkotanyi.

Kuli Nayinzira

Uwo RTLM yangaga yaramusebyaga uko ishoboye. Muri ibyo biganiro bya RTLM badukiriye Nayinzira bavuga ko yabuze kandi ashakishwa. Abamushakishaga ni abantu bari bagaragaye ko bari hafi ya Hutu-PAWA.

RTLM irarangisha “irarangisha umugabo witwa Nayinzira Président  wa  PDC,  iramurangisha  yabuze,  impamvu  yabuze  ni  iyihe? Nimwumve na  mwe  abantu  bose  bamushaka.

Bavuze urutonde rw’abantu bitwa ko bari banditse bashakisha Nayinzira bakanashyiraho n’imyanya yabo muri politiki. Abo ni  Munyarugerero  Amiel,  Visi  Perezida  w’ishaka  PDC, Harerimana  François,  Kabanda  Celestin, Sibomana  Jean  Marie  Vianney na Niyonsaba  Didas.

Abandi ni Rukemanganizi  Janvier, Mugemana  Tharcisse,  Ngerageze  Léonard, Mugambira  Amorti,  Munyakabanza  Papias, Mizerero  Richard, Kibibi  Alphonce na   Ruhumuriza  Gaspard wari Minisitiri.

Uyu Ruhumuriza yaje no kuba Minisitiri muri guverinoma ya Theodore Sindikubwabo na Jean Kambanda. Ubu aba mu Busuwisi.

 

Jenoside n’urwango rw’Ababiligi

Muri icyo kinyamakuru kandi intambara Interahamwe zagabaga ku  babiligi yarakomezaga. Iyo Kangura No 55 (p. 12) yashushanyije abasirikare b’Ababiligi baberekana ko bashyigikiye Inkotanyi kandi bavangura abahutu.

Ibyo biri mu gishushanyo cyerakana umusirikare umwe w’Umubiligi akandagiye ku mutwe w’umuntu wubitse umuntu wubitse inda amubwira ngo “Iki ni igihutu”. Muri icyo gishushanyo hari n’undi musirikare  ufashe undi muntu mu ijosi amubaza ngo “uri Umuhutu cyangwa Umututsi”. Hirya hakaba hari abandi batanu bicaye basubiriza icya rimwe ngo “Twe turi Abanyarwanda”.

Muri Gashyantare mu ntangiriro, hari hasohotse Kangura ikurikira iyo tuvuze nayo yuzuye urwango ku Babiligi. Baregaga abo basirikare ko babogamiye ku nkotanyi kandi ko babiterwa n’Abatutsikazi.

Muri icyo kinyamakuru bari bashushanyije General Romeo Dallaire yicaye akikijwe n’abakobwa babili, umwe asoma Dallaire mu gahanga undi amuri mu kwaha. Hari n’umusirikare w’Umubiligi urinze Dallaire.

Kuri icyo gishushanyo handitse ngo: “General Dallaire n’ingabo ze baguye mu mutego w’ibizungerezi”. (Kangura No 56 p. 15) Interahamwe n’abapawa bitaga abatutsikazi ibizungerezi kubw’urwango.

Iryo terabwoba abasirikare b’Ababiligi muri MINUAR ntibarifashe mu buryo bworoheje. Byari byaragaragaye ko urugomo rw’Interahamwe n’Impuzamugambi rwakorwaga rushyigikiwe n’ingabo z’igihugu.

Kenshi MINUAR bamenyaga ahantu hari intwaro cyangwa Interahamwe zaciye ibintu, aba MINUAR bajya kuhasaka abasirikare ba leta bakabazitira.

Ibi byatumye ku itariki ya 6 Gashyantare 1994, Dallaire na Col. Marchal bahitamo kuba bahagaritse by’agateganyo gusaka intwaro kuko abasirikare ba leta babyitambikagamo. Bari barahahamutse.

Soma: Ubuyobozi, Ubugome n’Urugomo by’Interahamwe, Abaziteraga Inkunga n’Aho zitorezaga aho twigeze kuvuga ibyo bikorwa.

Mubabyitambikagamo ntibari abasirikare bato cyangwa se abari mu nzego ziciriritse. Bafashe uwo mwanzuro kuko uwaherukaga kwitambika mu mirimo yabo yo gusaka intwaro yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu, Maj. Gen. Nsabimana Deogratias.

Ibyo byabateye ubwoba basanga hari umugambi mubisha wo kugirango FAR n’Ababiligi bo muri MINUAR bazakozanyeho nkuko byari byarateguwe.

Soma: Interahamwe zateguraga jenoside, guhahamura MINUAR no guhangana n’Ababiligi

 

Bose babyumva

Ku itariki ya 1 Gashyantare RTLM yatambukije itangazo mu gitondo, kandi kenshi rihamagarira inama y’abakuru b’interahamwe. Itangazo rytanzwe na perezida wazo KAJUGA  Robert.

“Komite  y’Interahamwe  za  MRND  mu  rwego  rw’igihugu iramenyesha  abaperezida  b’Interahamwe  za  MRND  b’amasegiteri  yo  mu  mujyi  wa  Kigali  no  mu nkengero  zawo  ko  basabwe  kuza  mu  nama  yihutirwa  uyu  munsi  itariki  ya  mbere  saa  kumi  ku  cyicaro cy’ishyaka  MRND…saa  kumi, iyobowe  n’abayobozi  bakuru  b’ishyaka  ryanyu  MRND”.

Iri tangazo turaryibukije kubera ko hari umuntu uherutse kumbaza niba imikorere y’interahamwe yarabaga ku mugaragaro. Namushubije ko uretse n’uko zirirwaga mu mihanda zambaye zanduranya, zica… ntabwo zihishiraga.

Abari ku buyobozi bukuru bw’ishyaka MRND n’ab’Interahamwe bari bazwi.

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

One thought on “Kwica no gutwikira Abatutsi byari akamenyero. Iterabwoba rihahamura MINUAR

  1. Tomi Ndahiro wakoze byinshi ku kugusobanaura Genocide yakorewe abatutsi, nayibayemo ndayizi kandi ndagushima.Nkaba mfibibazo nifuzako wazakoraho ubushashatsi: Indege yarahanuwe ubwicanyi buratangira, ariko ntabwo nshyikira ukuntu ingabo zari izareta n’abategetsi muri leta hamwe Ingabo za FPR batigeze barebera hamwe byihuse icyakiza abaturage interahamwe zari zigabije abatutsi? amasezerano yaravuye gusinywa bahise bayagereka kuri Habyarimana bigabiza kwica abaturage!! Bimbamo uyu ni umwaka 20: Ese kuruhande rwa Leta no kurwa FPR haruwigeze atekereza kuba yavugana nurundi ruhande kukijyanye no gutabara abicwaga? Ese haruwigeze atekereza gutabaza ibindi bihugu(amahanga) ngo bize bifashe? Byari no koroha kubona abahezanguni baciga abantu nahose kubihungiye, abo babyara bazigishwa iki? Ubwo nyuma y’imyaka 30-40 izaba indi ntambra? Ese FPR yabonaga iratabara abantu mu gihugu cyose mu gihe kingana iki? kandi ntiyagendaga yiruka yari intambara?Iminsi 100!!!harya buriya iyo habaho gutabaza no kuganira k’umuti utabara mu minsi 100 hari kuba hataraboneka abatabara, kuburyo umubare wabarokoka wari byibuze kwiyongera? uzakore ubushakashatsi kubyo nibaza, ushobora kunsubiza kuri e-mail yanjye?
    Abanyarwanda baranzwe nu bugwari kuva kumwaduko w’abazungu kugera ubu!!kuri njye nta twari mukurasana wica ibaho, kuko hari abakoze revolution nzitishe kandi bakabhora abantu(southafrica, american black, india).
    Ubugwari bw’abantu bari bari muri leta kiriya gihe n’abari abayobizi ba FPR bizasobanuka mu gitabo ndi kwandika.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s