RTLM Yasabye Kiliziya Kuyifasha Muri Jenoside. Yabonye Abayoboke i Cyangugu

Standard

Na: Tom Ndahiro

Imyaka 20 igiye kurangira jenoside ikorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyo ni iyamenyekanye kuko na mbere hari ubundi bwicanyi bwari bwarabakorewe ariko ntibwitwe icyo cyaha ndengakamere. Iyo myaka 20 si mike, ariko si na myinshi ku bafite inshingano yo kureba ko icyo cyaha kidakwiye kuzongera kubaho ukundi mu Rwanda. Inzira iracyari ndende yo kurwanya abagifite ibyo bitekerezo.

Abantu basoma amakuru yo kuri Internet, bazi urubuga rwitwa Leprophete. Urwo rubuga rushingiye ku rwango bakanarushimangira, rwatangijwe n’abapadiri babiri ba diyosezi Gatolika ya Cyangugu.

Abo bapadiri, Nahimana Thomas, na Rudakemwa Fortunatus ni abapadiri bemewe bagikoresha umwuga wabo gukora ibinyuranye n’ibyo bitwa ko barahiriye.

Niwo muhamagaro babonye kurusha uwo kwigisha urukundo kurusha uwo bitwa ko yabahamagaye. Yezu Kristu.

Amashusho ya Yezu n’amagambo ye usanga muri Bibiliya niyo bakoresha gukomeza uwo mugambi wabo. Nabyanditse kenshi ariko Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene ubayobora, bigaragara ko ntacyo bimubwiye.

N’umupadiri Evarist Nambaje wari waratinyutse kubamagana abagizi ba nabi baherutse kumwica. Ubu Nahimana Thomas urupfu rwa Padiri Nambaje ararutwerera FPR azi neza ko nta muntu wangaga nyakwigendera nk’abemera bimwe na ba nyiri leprophete.

Hari abapadiri bashima CDR

Inyandiko ya Padiri Nahimana masomye avuga kuri urwo rupfu yanyibukije wa mugani wa Kinyarwanda ngo “Intati y’impyisi yiyabiza maka”. Si ubwa mbere.

Kuri 23 Mata 2011, Padiri Rudakemwa yigeze kwandika ku rubuga rwabo yiyama uwo yise umusomyi wa Rushyashya.

Iyo nkuru mu ntangiriro igira iti: “CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi.” Agakomeza avuga ngo “Nafatanije na mugenzi wanjye padiri Thomas Nahimana , dushinga urubuga leprophete naho urwitwa veritasinfo  ntabwo ari urwacu rwose, nta n’aho duhuriye narwo.”

Uri umupadiri, kandi w’umunyarwanda, ugatinyuka kugereranya CDR n’inkotanyi uba ufite ikibazo. Witwa ko uri muzima, ukagereranya CDR na FPR nta kundi wabisobanura uretse kuba uri umujenosideri. Waba utari umujenosideri, waba uri umurwayi wo mu mutwe ku rwego rwo hejuru. Ni ibyo byombi.

Waba uru muzima cyangwa utari umujenosideri, abahagaritse jenoside ukabagereranya abateguye bakanakora jenoside? Waba utari umwicanyi cyangwa umusazi uwakoze jenoside ukamugereranya n’uwayihagaritse agahuza abishe n’abiciwe? Ukavuga ko abakoze jenoside aribo beza?!

Ku bantu bazi urwo rubuga rundi rwa veritasinfo, ni imbuga zitagira aho zitandukaniye mu ngengabitekerezo. Ikibitandukanya ni uko rumwe rwatangijwe n’abapadiri urundi rukaba ari urw’abalayiki.

Rudakemwa, yiyamye umuntu wasabaga ko urubuga rwabo rufatirwa ibyemezo. Muri abo basabaga ko urwo rubuga na ba nyirarwo bakomanyirizwa ni Padiri Nambaje.

Padiri Rudakemwa, yavuze ko ibyo we na mugenzi we padiri Thomas  ngo “ndetse n’abandi benshi” bakora, ngo ni “uburenganzira, ni inshingano, ni ububasha buri munyarwanda wese afite…”

Ibi musenyeri Bimenyimana yarabibonye aricecekera. Kwigisha urwango ukoresheje ijambo ry’Imana, byabaye inshingano y’umupadiri ryari? Iyo nshingano yayihawe na nde? Kuba yarabyanditse ntabibazwe n’umuyobora ubwo wenda koko ni inshingano yahawe!

Padiri Rudakemwa yageze aho na yezu amutangaho umuhamya mu rwango yigisha. “Naho kuri bariya bapadiri usaba ko bafatirwa ibyemezo bikakaye, ndongera ngusubirire mu magambo ya Yezu. Ubwo yinjira mu mugi wa Yeruzalemu ku cyumweru cya Mashami, Abafarizayi baramubwiye ngo “Bwira Abigishwa bawe baceceke, bari kutumena amatwi”. Yezu yarabashubije ati “Ndababwiye: n’iyo aba baceceka, amabuye yo yasakuza” (Lk19, 39-40).”

Umuntu asomye ibyo aba bitwa abapadiri, banyuranya n’ibyo bakagombye kwigisha, wakwibaza ko kiliziya yose ibishyigikiye. Sibyo. Si Kiliziya ibibatuma. Muri iyo kiliziya hari abishe ariko na benshi babo barishwe bishwe n’abo bahuje kwemera.

Umuhamagaro w’aba leprophete si uwa Kiliziya Gatolika ni uw’abajenosideri. Ikosa ry’abayobozi ba kiliziya ni ukudafatira ibyemezo izi mpuzamugambi. Ni abanyeshuri ba Bucyana Martin, Edouard Bandetse cyangwa Rypa Bantari?  Aya ni amazina y’Impuzamugambi zikomeye mu cyahoze ari Cyangugu.

Kiliziya yasabwe gufasha Interahamwe

Gutangizwa kwa radiyo RTLM, yari intambwe ikomeye mu mugambi wa jenoside. Abaturage batabonaga ngo basome ibinyamakuru by’urwango by’amashyaka MRND na CDR batangiye kwigishwa hakoreshejwe iyo radiyo.

Mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukuboza 1993[1] iyo radiyo yanyujijeho ikiganiro cyavugaga ku “Abagome n’Abagambanyi”. Uwagiteguye akanagitanga ni Gaspar Gahigi wayoboraga gahunda za buri munsi za RTLM.

Icyo kiganiro cyari cyahariwe gahunda isanzwe ya RTLM yo kurwanya amasezerano y’amahoro ya Arusha no kwamamaza ibitekerezo byamamaza jenoside. Ayo masezerano, abateguye jenoside bavugaga ko agamije kwambura ubutegetsi abo bitaga “rubanda”, ababubambuye bitwa “abagome n’abagambanyi”.

Muri icyo kiganiro, Gahigi yasabye za Kiliziya n’abihay’Imana muri rusange gufasha abari ku ruhande rwa RTLM na “rubanda nyamwinshi” kubarwanira intambara.

Kugirango bajye muri urwo rugamba Gahigi yabumvishije ko bafite uruhare mu guharanira demokarasi mu bihugu barimo ngo kandi ko badashinzwe umubiri  w’abantu gusa,  ngo ahubwo ko bagomba  ‘gufasha abaturage’ kugira  ngo  ‘basubirane  ubutegetsi  bwabo  babuhe  uwo  bashaka’.

Gahigi yavuze ibyo anagaragaza ko hari inama y’abayobozi b’amadini yari yabereye kuri Hotel de Diplomate, bityo imyamzuro ngo bari bagezeho akaba ari yo yashingiragaho.

Yafashe umwanya yerekana ko  ‘Kiliziya Gatolika,  ifite  iperereza  rya  mbere” ku  isi kurusha  na CIA,  FBI (Abanyamerika),  KGB  y’Abarusiya,  Mossad  y’Abisirayeri  etc.

Muri icyo kiganiro Gahigi yasobanuye impamvu z’ubwo buhangange mu  iperereza  rya Kiliziya Gatolika, ko ngo “rijya  mu  mijyi  rikajya  mu  bategetsi,  rikagenda  rikagaba  n’amashami mu  cyaro,  kugeza  ku  muturage  uyu  wa  rwimbi  …  bazi  rero  kuva  ku mutegetsi  kugeza  ku  muturage  wo  mu  cyaro  iki kivuga  inyoni  n’inyamaswa”.

Gahigi yasobanuye bihagije ko ngo “abantu  ba  Kiliziya  baba  bazi  abo  bantu  bose,  bazi  ababi,  bazi  abeza,  bazi  abicanyi…” Yongeraho ko ngo baba banazi “abagambanyi,  bazi  abagome.”

Kugirango icyo asaba Kiliziya cyumvikane neza, na nyuma yo kuyishima ko ifite iperereza kurusha undi wese ku isi, Gahigi ati: “Kiliziya  rero  ikaba  igomba  gufasha  abaturage  nyine  kudashyira  imbere  abantu  b’ibisambo, kudashyira  imbere  abantu  b’abagome,  kudashyira  imbere  abantu  b’abagambanyi.

Gahigi ati: “Kiliziya  rero koko  niba  yemera  ko  igomba  kurengera  umuntu  udafite  intege,  ni  ukuvuga  ko  igomba  no kumufasha  kudashyira  imbere  abantu  bazamara  rubanda,  abantu  b’abicanyi,  abantu  b’abagome, abantu  b’abagambanyi”

Yasabye ko  Kiliziya  yafasha  rubanda  ikabatiza  ingufu  kugira ngo bambure  ubutegetsi  abantu  “babwiha  ku  ngufu”, abantu  “babushimuta”  babyitirira  rubanda,  bagatuma  “amatora” aba  kandi  “bakigisha”  na  rubanda  “gushishoza”  no noneho  rubanda  “koko  rukihitiramo  abayobozi barukwiye”.

Gahigi yasabye Kiliziya ko  idakwiye  kujya  yicecekera  ikajya  ku  ruhande  rw’abantu  batifite,  badafite  intege, ikwiye  gushaka  ukuri,  igahagurutswa  n’ukuri  n’imibereho  myiza  y’abaturage,  igahagurutswa  n’uko  hajyaho  abategetsi  babereye  rubanda,  kandi bagashyirwaho  na  rubanda  binyuze  mu  matora.”

Gahigi, wabanje kuyobora kuba umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya MRND cyitwa UMURARWANSHYAKA, muri icyo kiganiro yibukije abo mu kiliziya  n’abihayimana ko  bagomba  “kugira  umurava,  bakibuka ngo ko Imana  atari igisambo”,  ngo kandi kiliziya  ikagira uruhare  rwo  gushakira  ubufasha rubanda  rudafite  intege.

Gahigi yashoje yumvikanisha ko  “abategetsi  nyine bahagarariye  Imana,  batari  ibisambo, batari  abajura,  batari abicanyi,  …Kiliziya  ikabigiramo  uruhare,  noneho  koko  abategetsi  bagahagararira  Imana nk’uko  kiliziya  ibivuga.” Nyuma y’ubwo butumwa hakurikiyeho umuziki wa Bikindi.

Ni ibintu bisanzwe cyane ko abategura jenoside, nk’aba CDR biyita ba nyiramukubitwa kugirango abazabayoboka n’abazashishikarira ubwicanyi bakabikorana umurava.

Nta gitangaza na busa kubona ko abo bapadiri b’i Cyangugu bihandagaza bakandika ibyo twakwita amahano ariko Myr. Bimenyimana agaterera agati mu ryinyo. Yumviye RTLM mubyo kurwanya “Abagome n’abagambanyi”?

Imvugo nk’iyi yo gushimagiza abantu ngo bakore niyo yitwa amareshyamugeni. RTLM yasabaga kiliziya Gatolika kuyifasha mu mugambi wa jenoside baratangiye tukaba tuzabigarukaho mu nyandiko izakurikira iyi.

Izi nyandiko ku buhamya bw’amateka ni izigamije kwerekana ukuri kw’ibyabaye no gufasha abatazi ibyabaye kubera ko batari bavuka cyangwa bari bato cyane jenoside itegurwa. Abanyarwanda bato nibo bafite uruhare rw’ibanze mu gukumira icyo cyaha, no kubageza ku ntego ya “NTIBIKABE” cyangwa “NEVER AGAIN”.

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/


[1] Prosecution Exhibit No 136A/288A in case No ICTR-99-52-T tendered on 20 March 2002

One thought on “RTLM Yasabye Kiliziya Kuyifasha Muri Jenoside. Yabonye Abayoboke i Cyangugu

  1. Pingback: Intumwa ya Papa Yasabye Habyarimana Guhitamo Yesu Cyangwa Shitani #Rwanda #Kwibuka20 | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s