Shabakaka ati : Kuba Umututsi ni ubutwari buhambaye

Standard

Na : Tom Ndahiro

Uyu ni umutwe w’inkuru yanditswe mu Kinyamakuru Kiberinka No 7 Werurwe 23, 1992. Umwanditsi w’iyi nkuru yari n’umuyobozi w’icyo kinyamakuru, Vincent Shabakaka. Ubu hashize imyaka 22 avuze akababaro Abatutsi mu Rwanda n’urugomo rwabakorerwaga.

Iyi nyandiko, ya Shabakaka, twamenyanye tukaganira kenshi, yayanditse hari jenoside yakorwaga mu karere k’Ubugesera.

Nyandukuye ngo nyishyikirize abasomyi, ntategereje 23 Werurwe 2014, kuko urumuri rutazima rwageze i Rwamagana none akaba ari naho Shabakaka yari atuye akanahicirwa muri Mata 1994.

Ako kababaro yavuze ko gahari ni akahe? Ati :

  • Ni ukuvuka i Rwanda abo muva indimwe bakagutoteza;
  • Ni ukuba nyiramukubitwa utagira uwo yitabaza;
  • Ni ugukubitwa ibirenge kugeza aho inzara zivamo;
  • Ni ugukubitwa  ikamba umubiri wose;
  • Ni ugukubitwa imigeri mu ruhago ukituma indubaruba;
  • Ni ugukubitwa inyundo ahari ingingo hose;
  • Ni ugukubitwa imihini bakakuvuna ruseke;
  • Ni ugukubitwa mu matwi ntuzongere kwumva;
  • Ni uguta igihugu cyawe ukagana ishyanga;
  • Ni ugufatwa ugafungwa utazi icyo uzira;
  • Ni ugushingwa ibikwasi  ku bugabo bwambaye ubusa;
  • Ni uguterwa ipasi ku nda no ku mugongo;
  • Ni ugutanga umubiri wawe bakawushanyaraza;
  • Ni ukumenya kunywesha igikoma inkweto;
  • Ni ukwambarira ubusa amaso y’abashinyaguzi;
  • Ni ugukurura izuru bakaritema ntutake;
  • Ni ugutega ijosi bakarigesa nk’intama igiye mu ibagiro;
  • Ni ukujombwa inshinge mu moko y’ibere;
  • Ni ukwihanganira gukandwa ubugabo ugahinduka inkone;
  • Ni ukumeneka amaso ngo utabona ibibi bakora;
  • Ni ugukambakamba nk’igitambambuga;
  • Ni ukuba ifunguro ry’ibiheri n’imbaragasa;
  • Ni ukuba nduhirabandi ukamenya ko ibyo utunze ugomba kubita ugahunga;
  • Ni ugutanga umwari wawe bakamwambika ubusa ureba;
  • Ni ukubona inka zawe bazitera imirwi;
  • Ni ukurohwa mu ruzi uziritse ikibuye ku ijosi;
  • Ni ukubona bagutwikira inzu ntushobore kuyizimya;
  • Ni ukubona bagutemera abana bakabata mu musarani;
  • Ni ukubona usahurwa ntusobanukirwe;
  • Ni ukwifuza ubugumba kandi uri umubyeyi;
  • Ni ukubona Fiancee wawe bamwica urw’agashinyaguro;
  • Ni ukubona inka zawe bazitera imirwi;
  • Ni ugutanga umwari wawe bakamwambika ubusa ureba;
  • Ni ukubona umugambo wawe bamushahura ugashinyiriza;
  • Ni ukurara butunda, utabuze icyo wiyorosa;
  • Ni ukurara rwantambi utabuze iwawe;
  • Ni ukwambara ubusa kandi utabuze umwenda;
  • Ni ukwicwa n’inzara kandi warahinze nk’abandi;
  • Ni ukurota nabi bukarinda bucya;
  • Ni ukwishimira uko wavutse kubera ko nta kundi byagenda;
  • Ni uguhorwa inzigo utazi inkomoko yayo.

Twibuke Vicent Shabakaka wanditse ibi bintu. Ni ibintu byari byarabaye, kandi bigikomeza. Hari iyicarubozo ryakorewe abatutsi babita ibyitso by’inyenzi.

Abagogwe n’abatutsi bo mu Cyingogo, bari barishwe mu mpera z’umwaka w’1990 n’intangiriro z’1991. Kangura yari yarasohoye amategeko 10 y’abahutu, irya 8 ribategeka kutagirira impuwe umututsi.

Abangara bo bari benshi mu mahanga guhera muw’ 1959.

Abahakana n’abapfobya jenoside, ntibagira isoni zo kuvuga ko jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.

Shabakaka yanditse uko abatutsi bari babayeho, imyaka ibiri n’ibyumweru nka bibiri mbere y’ihanuka ry’indege. Nkuko Shabakaka yabyanditse icyo gihe, muri make Umututsi yari yarapfuye ahagaze.

Gupfa uhagaze ni ukwitwa ko uriho, ukabaho nta burenganzira. Uburenganzira ubuvutswa na leta yakakurengeye nta kindi uzira uretse kuba uri icyo uri cyo. Uzira uko wavutse.

J-E-N-O-S-I-D-E, J-E-N-O-S-I-D-E, J-E-N-O-S-I-D-E…

Izi nyandiko ku buhamya bw’amateka ni izigamije kwerekana ukuri kw’ibyabaye no gufasha abatazi ibyabaye kubera ko batari bavuka cyangwa bari bato cyane jenoside itegurwa. Abanyarwanda bato nibo bafite uruhare rw’ibanze mu gukumira icyo cyaha, no kubageza ku ntego ya “NTIBIKABE” cyangwa “NEVER AGAIN”.

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

One thought on “Shabakaka ati : Kuba Umututsi ni ubutwari buhambaye

  1. Ndabashimiye uburyo mutugezaho amateka ya Genocide kugira ngo adufashe kumenya ukuri kw’ibyabaye. Gusa,ntekereza ko genocide ari ijambo rigaragaza icyaha ariko ridafite uburemere buhwanye n’ibyabaye mu Rwanda. Mudufashe tubone ijambo rimwe risobanura amarorerwa yabaye mu Rwanda maze “Genocide” murisigire abanyamategeko.
    Murakagira Imana n’igihugu, u Rwanda!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s