Menya ba Gashozantambara n’Abatoje Interahamwe muri Gikongoro

Standard

Na: Tom Ndahiro

Kuva mu mwaka w’1992, Perezida Juvenal Habyarimana abantu batangiye kumwita Ikinani. Iryo zina ryakomotse ku cyivugo yigeze kwivuga ari muri kongre ya MRND ko ari “Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi.”

Hari ikinyamakuru Imbaga cyabyamaganye. Soma iyi nyandiko: “Imvugo ‘Abagome n’abagambanyi’ mu mugambi wa jenoside”  unasome n’iyi: “Habyarimana n’Abagome n’Abagambanyi mu mugambi wa jenoside”.

Cyakora si icyo kinyamakuru cyonyine cyumvise ko umukuru w’igihugu yari yagiciyemo ibice.

Sixbert Musangamfura wayoboraga ikinyamakuru ISIBO yabibonyemo ko Habyarimana yari atangiye kwiyamamaza. (…) Musangamfura ati: “Ikindi gitera kwibaza ni icyivugo umukuru w’igihugu yakoreye imbere y’abagize kongre ya Muvoma agaragaza ko mu banyarwanda harimo abagome n’abagambanyi ngo akaba yarabananiye, yanavuze kandi ko bagiye gukaza umurego kugira ngo ishyaka ryabo rizatsindire imyanya yose y’amatora …”[1]

Icyo kinyamakuru cyanditse kivuga ko abantu benshi bumvise ko perezida wa MRND “ari intwari ifite abanyarwanda b’abanzi yita abagome n’abagambanyi.” Ndetse ngo abo babibonye batyo bagira ubwoba ko Habyarimana azajya abavangura mu gihe cyose atarava ku buperezida bw’igihugu. “Bamwe bavuze ko abanyamashyaka amurwanya aribo bagome n’abagambanyi bakaba bagomba gufatwa nk’abagome n’abanzi bakicwa.”[2]

Ikinani Gashozantambara

Iyo cyivugo banacyise “GASHOZANTAMBARA”, ISIBO kikabaza kiti: “Ese abo bagome ni bande ra? Ese abo bagambanyi avugira ku mutsi w’iryinyo bo ni bande? (……) None ngo abatavuga rumwe nawe, abatari muri MRND ye ngo ni abagome, ngo ni abagambanyi!

Ngo icyo cyivugo cyabahishuriye byinshi harimo ni uko Perezida yari atakiri Perezida w’abanyarwanda bose mu gihe yiyemeza gukenyera akarwanya abo yise “abanzi n’abagambanyi” mbese abatavuga rumwe na MRND ye bose.

Icyo kinyamakuru cyaburiye abanyamashyaka atavuga rumwe na MRND n’akana kayo CDR, kuba maso. ISIBO iti: “Burya ngo Perezida wa MRND yaciraga amarenga INTERAHAMWE za MUVOMA ngo zikore akantu, zihigire hasi kubura hejuru abo Perezida wa MRND yise mu cyivugo cye “abagome n’abagambanyi”[3]

Icyo ISIBO n’abayibwiye icyo batekereza ku cyivugo bibagiwe, ni uko Habyarimana yaretse ku mugaragaro kuba perezida w’abanyarwanda muri Mata 1991 mu ijambo yavugiye muri Kongre ya MRND.

Ijambo abagome ryasobanuraga abatutsi, abagambanyi bakaba abahutu badakurikiza gahunda yo kwanga no guheza abatutsi.

Ikinyamakuru ISIBO cyakurikiyeho, cyashushanyije Cartoon/Caricature yerekana HABYARIMANA asukisha ikibindi cya MRND mu cya CDR, avuga aya magambo: “ Harimo ikinani kizahashya abagome ”!! Naho umurwanashyaka wa CDR washyize amano mu mazuru amusubiza muri aya magambo: “Abahutu se bazemera”?![4]

Icyo CDR yari yarashyiriweho ubundi ni icyo cyo “guhashya abagome” ariko bakagaragaza impungenge ko hari abahutu batazabyemera.

ISIBO hari amakuru yabonaga kandi harimo ukuri. Hari inkuru banditse ngo “Abanyakazu barashaka kumena amaraso” i Kibungo. Ko uwitwa HABYARIMANA Jean Baptiste wakoraga muri MINITRAPE, Liyetona BONANE na Bernard n’abandi ko bavugwaho ko bateguye umugambi wo kwica abatutsi n’abanyenduga ngo kuko ibibera muri MDR, PL na PSD…(p.17)

Abagombaga kwicwa bamwe ni abagome abandi ni abagambanyi ahandi icyo kinyamakuru kikibaza ngo niba ari byo ko “(……) NAHIMANA Ferdinand ashobora kuba ariwe wazanye igitekerezo cyo gushyiraho ishyaka rya CDR rimwe ry’abahutu bava muri MRND kugira ngo bahangane n’abatutsi.” (p.19)

Ibyo bikaba byari byo kuko Nahimana yari visi perezida wa Cercle des Republicain Progressiste (CRP) kandi koko akaba ari bo bagize icyo gitekerezo.

Ikinyamakuru ISIBO N° 50 cyo ku wa 13-20 Mata 1992 cyanditse gisaba abantu ngo “twiyibutse gato” icyo abantu biyibutsa ari “Interahamwe zaratahuwe”. (p.4-6) Uko gutahurwa ikinyamakuru cyanditse ngo: “Turasanga rero kariya gatsiko kiyitirira Interahamwe nako kazatuma ibintu bisubira i Rudubi. Ntabwo bazakomeza gutera abandi ngo babihorere! Bishobora kuzateza indi Revolisiyo hakaba izindi mpunzi nazo zikaza “bunyenzi”.

Umwanditsi w’iyi nkuru, yakoresheje imvugo “indi revolisiyo” byibutsa ubwicanyi bwatangiye mu mwaka w’1959.

Ushatse kumenya ibindi Isibo yanditse ku itegurwa rya jenoside reba: “Mu 1992 Habonetse Ibihanga by’Abantu mu Kiyaga, Interahamwe zitoza kwica”.

Byaba byiza unarebye: “Ba Nyirabayazana b’Ingengabitekerezo ya Jenoside” kuko biguha aho ibintu byavaga.

 

Ikibazo cya Biniga cyagejejwe kuri Habyarimana

Muri icyo kinyamakuru No 50 kandi bashyizemo ibaruwa yo kuwa 7 Mata 1992 abanya Gikongoro bandikiye Perezida Habyarimana (p.13-14)

Mubyo babwiye Ikinani ni  kibazo cya Damien Biniga, bari bamaze kugira superefe: “Dufite impungenge ko BINIGA yazateza urugomo ku Gikongoro, ibyo bikagaragazwa n’amagambo yagiye yivugira ubwe muri za mitingi ko azaniga abaturage; none koko dore mumuhaye umwanya wo kuzuza uwo mugambi we, ibyo bikaba byaratumye batangira kumwishisha no kugabanya icyizere bari bamufitiye.”

Babwiye Habyarimana ko bamaze kumenya ko mu nama ya “bamwe bamaze gutorwa muri MRND ba Perefegitura ya Gikongoro yabereye ku Munini, hafashwe icyemezo giteye ubwoba cyo gushinga umutwe w’inkoramaraso, arizo Interahamwe za MRND muri Superefegitura ya MUNINI.” Abavuzwe bamwe ni Silas Mucumankiko ukumoka i Kinyamakara akaba yari n’umuyobozi wa TABARWANDA; Gaudence MUKAKABEGO (Kinyamakara), akaba no muri Komite nyobozi ya MRND akaba yaranabaye depite, Charles NYILIDANDI wari Burugumesitiri wa Komini Mubuga, Justin RUSANGANWA (NSHILI), wari umukozi muri MINAGRI; Thomas RUSHEMEZA (NSHILI) wari Umunyamabanga mukuru muri MIJEUMA, Daniel MBANGURA (MUDASOMWA) akaba yari Minisitiri (MINEPRISEC) na MUNYEMANA Justin wari umujyanama muri Perezidansi ya Repubulika

Bakomeje basobanura ko bazi ibikorwa byategurwaga n’interahamwe muri ako gace ku isonga hari BINIGA wari wagizwe Superefe wa Superefegitura MUNINI. Ngo kuza kwe  byagombaga gusubiza  ako karere “mu rwobo rw’umwiryane abaturage b’ako karere”.

Kandi ko amahano azakora ngo “ntibizitwe ko bitunguranye, cyangwa ngo byitirirwe amashyaka atavuga rumwe na MRND”. Ishyano ryaraguye, mu 1994 BINIGA ahinduka binigimpinja.

Izi nyandiko ku buhamya bw’amateka ni izigamije kwerekana ukuri kw’ibyabaye no gufasha abatazi ibyabaye kubera ko batari bavuka cyangwa bari bato cyane jenoside itegurwa. Abanyarwanda bato nibo bafite uruhare rw’ibanze mu gukumira icyo cyaha, no kubageza ku ntego ya “NTIBIKABE” cyangwa “NEVER AGAIN”.

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

 


[1]MUSANGAMFURA Sixbert, ‘HABYARIMANA YATANGIYE KWIYAMAMAZA’ ISIBO N° 51 du 21 au 28 avril 1992  (p. 2)

[2] Ibidem pp.3-4

[3] Ibid p.4

[4] ISIBO N° 52 du 29 avril au 6 mai 1992 p.1

One thought on “Menya ba Gashozantambara n’Abatoje Interahamwe muri Gikongoro

  1. Abantu kabo twebwe abanyarwanda turabamaganye dukeneye abigisha iterambere ntago dushaka abazana amacakubiri

Leave a comment