Jenoside Yakorewe Abatutsi Ni Ubugome Burenze Ubundi, Si Inzira Yabaganishaga Heza (Igice cya 1)

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ntekereza kwandika iyi nyandiko, nabanje kwibaza umwanya mwiza yasohokeraho, bityo bikampa kugena n’umwanya wo kuyandika. Nasanze byaba byiza bibaye mu gihe cya Pasika kuko aricyo muhanzi mvugamo akoresha apfobya jenoside. Kubona jenoside nk’inzira y’izuka? Ni inyandiko ngeneye abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abakunze, kandi kenshi, kugereranya icyaha cyakorewe ubwoko n’akababaro n’urupfu bya Yezu/Yesu Kristu. Ni inyandiko nakoze mbanje kuganira n’abantu batari bake mu gihe kirenga ukwezi. Ikaba inyandiko isa n’amaraso atemba ava aho nakomeretse.

Mu rugendo rwo kwibaza

Ku wa 19 Werurwe, nari nagiye i Nyanza gutanga ikiganiro ku bijyanye no guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ni ikiganiro cyateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije na Kaminuza ya Tilburg yo muri Netherlands. Ni gahunda ngaruka mwaka ihuza abantu bava mu mahanga atandukanye n’abanyeshuli b’abanyarwanda.

Ngaruka i Kigali nazanye na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, wari wavuze kubijyanye n’ubuyobozi no gusana igihugu nyuma ya jenoside.

Turi mu nzira, namubwiye ko hari ikibazo kijyanye no gupfobya jenoside bikozwe n’abacitse ku icumu. Yambajije icyo nshaka kuvuga, mubaza niba azi indirimbo nshya ya Kizito Mihigo “Igisobanuro cy’urupfu”.

Yambwiye ko atayizi. Narayimweretse mu magambo kuko mu majwi Atari kubona neza amagambo uko ateye. Yarayisomye arumirwa. Jye mubwira ko nsanga iyi atari indirimbo irimo ipfobya rya jenoside gusa, ko ahubwo igomba kuba hari ikintu kinini kandi kibi kiyiri inyuma.

Ibyo nkaba narabivugaga nkurikije ibikubiye muri iyo ndirimbo, n’abantu bamwe bayishimye kandi ari abantu basanganywe urukundo ku bajenosideri n’urwango kuri Leta y’u Rwanda.

Ibyari inkuru byabaye impamo aho nyiri indirimbo afatiwe na bagenzi be, nkumva ibyo bemeye, nkanazirikana ko n’abanyamakuru ba BBC bamwamamaza.

Inkuba mu nkuru

Si guverineri Munyentwali wenyine watinze kuyimenya, najye ni uko. Namutanze iminsi mike kumenya ibyayo.

Hari mu gitondo cyo ku wa 13 Werurwe uyu mwaka, ubwo umunyarwandakazi wacitse ku icumu yanterefonaga arira. Namubajije icyabaye atinda kunsubiza ikimuriza ahubwo akomeza kumbwira ngo “Ndahiro iri ni ishyano”! Nti irihe se? Ati: “Hari aho umuntu wacitse ku icumu yaririmba akoresha imvugo y’abatwiciye nkaho ntacyo bimutwaye?”

Nakomeje kumuhumuliza ngo ambwire uwo ari we, nibwo agize ati: “Ubwo se nturumva indirimbo nshya ya Kizito Mihigo yise Igisobanuro cy’urupfu?”

Namubwiye ko ntarayumva. Yatangiye kumbwira ibirimo, sinabyumva neza. Namusabye kuyinyoherereza mu magambo yayo. Mu kanya katari karekare ayinyoherereza yayandukuye kuli email.

Uwo munsi, Igihe.com bari basohoye inkuru bahaye umutwe “Kizito Mihigo yabonye umukobwa bazarushingana”. Muri iyo nkuru nyiri indirimbo ashimangira ibyo yaririmbye nta soni nta no guca iruhande.

Maze gusoma ibiri mu Igihe.com numvise icyateye uwanterefonnye kurira. Yari afite impamvu igaragara nubwo jye ntarize nka we nkahitamo kubyandika.

Ahari umunuko ntihihishira

Ahari ikintu gifite umwanda cyangwa kiboze ntihatana n’intumo y’urusazi ruterwa n’umunuko. Iyo icyo kintu kiboze kiri ahihishe ibyo bintu byombi biraharanga.

N’ahari igitekerezo kibi uhabwirwa n’uko abasanzwe bafite cyangwa bashyigikira ikibi bashimira utanze igitekerezo nk’icyabo cyangwa ikibashimisha.

Maze kubona iyi ndirimbo n’amagambo mabi akubiyemo nagiye kuli internet kureba ibitekerezo by’ababa baramushimye cyangwa abamugaye.

Nahereye ku mbuga zose zisanganywe ingengabitekerezo ya jenoside. Abazandikaho wabonaga ko bari mu minsi mikuru. Akaba ari nabyo byatumye nibaza kandi nkumva ko iyo ndirimbo igomba kuba itarahimbiwe “Abakristu” nkuko nyirayo abivuga.

Ku itariki ya 6 Werurwe, Indirimbo ya Kizito yaraye isohotse, ikinyamakuru Le Mediateur-Umuhuza kiyoborwa n’uwahoze ari Padiri Theophile Murengerantwari cyanditse ko ngo “Nta mwijima ubura inyenyeri… Jya mbere mwana w’Imana, komeza uhanike iryo jwi, akari kera uzatuma bamwe bava ibuzimu basubire ibuntu!” Murengerantwari aba mu Budage.

Umuvugizi w’abajenosideri, Padiri Thomas Nahimana, yarahimbawe cyane. Ku wa 9 Werurwe, ‘yagiye mu mwuka’ asa n’ubwiriza ibonekerwa ati: “Mu ntangiriro y’iki gisibo, reka dufatanye gutega amatwi iyi ndirimbo dutuje maze tuzirikane ubu butumwa bw’umuhanzi.”

Nahimana uba mu Bufaransa asubiramo amagambo ya Kizito Mihigo ngo “Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi ariko rutubera inzira igana icyiza kiruta ibindi….”

Agakomeza agereranya iri pfobya cy’icyaha ndengakamere n’ivanjiri: “Iyi ndirimbo ihuje rwose n’ubutumwa bw’Ivanjiri. Dukwiye kuyumva, tukayikunda kandi tukayikundisha n’abandi.

Agakomeza ngo “Igihe kirageze, “Revolisiyo y’imyumvire” ngiyi iratangiye. Ni nde uzayihagarika!”Agasoza avuga ko bakwiye gushimira uyu muhanzi, n’inganzo ye “yakomeje gufasha abanyarwanda batari bake, mu buryo bunyuranye”.

Urundi rubuga “Ikazeiwacu” narwo rukora nk’urwa Nahimana, kuwa 13 Werurwe rwashimiye Kizito ngo “noneho habonetse umuntu utinyuka kubwira FPR ko akababaro k’abanyarwanda bose kangana.”

Nkuko basanzwe bandika, bakomeje bavuga ngo:None muri DMI bamaze kubona ko aribo babwirwa bamutumaho wa muzindaro wabo witwa “igihe.com” ngo umuhate ibibazo. Ese aho azakira bariya bicanyi cyangwa nawe agiye kuba ikigarasha nk’ibindi byose?”

Abantu nk’aba kwikoma Igihe.com, bifite ishingiro. Umunyamakuru wagiranye ikiganiro na Kizito kuri iyo ndirimbo, yagize neza cyane kuko yafashije abantu kumva iby’ingenzi biyirimo.

Aha tuvuze ingero nke tutagiye no mubyavuzwe n’uwitwa Gad Gatorano, Inyeyerinews n’ibindi nk’ibiri mu itangazo rya FDLR ku kababaro kabo ku ifatwa rya Kizito na bagenzi be.

Muri make, habaye guhuza ibyaririmbwe n’ibindi bikorwa byiswe “revolusiyo” kandi ngo igomba gukomeza. Bakanabihuza  n’ibigarasha, nabyo umuntu yumva abo ari bo (RNC). Ibi byari amagambo gusa? Oya. Birimo injyana.

Hari imvugo mu rurimi rw’icyongereza ivuga ngo mbwira inshuti zawe jye ndakubwira uwo uri we. Kimwe no mu Kinyarwanda ngo ‘ibisa birasabirana’.

Tuganira na Gov. Munyentwali, namubwiye ko mubyo nandika, hagize igishimwa na FDLR, abapadiri ba Leprophete cyangwa n’abandi batekereza nkabo, nabura amahoro kuko namara igihe nibaza icyo nakoze kikabashimisha. Haba harimo ikintu kinuka.

Ipfobya rya jenoside naryo ntiryihishira

Igisobanuro cy’urupfu cyaririmbwe na Kizito kirimo amagambo nafashemo ngirango nibandeho. Ni n’aya magambo abashaka kumwamamaza nk’abo muri BBC, bari bakwiye kureba.

Muri iyo ndirimbo, harimo amagambo nk’aya:

  • “Urupfu ni cyo kibi kiruta ibindi…Ariko rutubera inzira igana icyiza kiruta ibindi.”
  • “Urupfu ni wo muryango ugana Imana Nyirubuzima Ariko kugira ngo uwo muryango ukinguke hagomba ijwi ry’Imana”;
  • “Mu Kinyarwanda gupfa ni ukwitaba Imana”;
  • “Nta rupfu rwiza rubaho yaba Jenoside cyangwa intambara Uwishwe n’abihorera, uwazize impanuka cyangwa se uwazize indwara”;
  • “Jenoside yangize imfubyi; ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe Jenoside”; na
  • Ishema n’urukundo byanjye si ibyo mvana mu buzima bw’aha munsi (soma kw’isi).

Hari umuntu naterefonnye mu ntagiriro z’uku kwezi kwa Mata, tuvugana mubwira ku kibazo cy’indirimbo zipfobya jenoside kandi zigacurangwa nkaho nta kibazo kirimo.

Namuhaye urugero rw’indirimbo za Kizito zirimo inshya ndetse n’iza kera. Twabivuganyeho umwanya nsanga tubyumva kimwe. Yaje kunyoherereza kopi ya email Kizito yamwandikiye ku itariki ya 31 Werurwe amusaba kumufasha gusobanura ibya ririya sobanura ry’urupfu.

Ibyo Kizito yasobanuraga bimwe bisa n’ibyo yabwiye igihe.com. Ibisobanuro yatanze byerekana ko amagambo ari muri iyi ndirimbo nshya, urebye neza, yatangiye kwubakwa kera.

Amwe mu magambo Kizito yiyandikiye muri email, nyagaruye mu burebure ngo umuntu yumve ko iyi ndirimbo “Igisobanuro cy’Urupfu” idashingira ku bintu bya vuba.

Yagize ati:

 “Iyi ndirimbo nyihimba natekerezaga ko mu gisibo, abakristu tuzirikana akababaro n’urupfu bya Yezu, ariko ntibirangirire aho (ntibirangirire ku musaraba). Urupfu rwe rwakurikiwe n’izuka. Ni nka bya bindi naririmbye muri Twanze gutoberwa amateka, nti: “Sintaka umusaraba ubwawo, jyewe nivugira izuka wangejejeho”. Nibyo rero, numva akababaro kanjye kabona igisobanuro mu kababaro ka Yezu, maze icyizere kiruta ikindi nkakivana mu izuka rye. Niyo mpamvu, muri Twanze gutoberwa amateka na none, mvuga ngo: “Sinkunda urupfu ubwarwo kuko nta kiza rugira, ahubwo rutubera nk’umuryango, tukinjira mu buzima buhoraho.” Ayo magambo yo muri iriya ndirimbo, (Twanze gutoberwa amateka) abenshi ntibayumva, biyumvira uwo mutwe (titre) yayo: “Twanze gutoberwa amateka “.

“Abenshi barambwiye ngo: “Kizito uratiza umurindi abavuga double genocide mu Rwanda” abandi bati: “Abo bandi bapfuye ni abahe?

“Mu mwaka wa 2009, nahimbye indirimbo yitwa AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO.
Harimo interuro ivuga ngo “… Mana akira abahemu n’abahemukiwe, ubahinduremo abatagatifu.” Nkimara kuyiririmba bwa mbere ku itariki ya 7 Mata 2009, ubwo abanyarwanda b’i Buruseri bibukaga ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe abatutsi, umugabo umwe w’umunyarwanda yaraje arambaza ati; “Ese ubona ibintu uririmba bishoboka?” Ndamubaza nti ibiki? “Ati “none se Abahemu n’abahemukiwe, baramutse bahuriye mu ijuru, ntihaba iyindi Jenoside?” Nuko ndaseka ndamwihorera, kuko nakekaga ko yigiza nkana. Nyuma naje gutekereza, nsanga ashobora kuba atigizaga nkana ahubwo ukwemera kwanjye gushobora kuba kwari gutandukanye n’ukwe. Abantu bose ntabwo bemera ko Imana ari Nyirimbabazi, Nyirububasha na Nyirubutagatifu.”

“…Nyuma y’iyi ndirimbo (Igisobanuro cy’urupfu) hari abambwiye ngo ndapfobya Jenoside. Ese umuntu wacitse ku icumu rya Jenoside buriya yayipfobya ate?”

Jenoside ni ubugome si ubuhemu

Iyi nyandiko nayitekereje ntaramenya ko Kizito Mihigo ashobora kuba ari mu wundi mugambi utari uw’ubuhanzi.

Akabaza ngo umuntu wacitse ku icumu apfobya jenoside ate? Ni uko nyine! Kugereranya ibitagereranywa byakwitwa iki se?

Agerageza kwisobanura, niwe werekanye ko ibyo yahimbye mu 2009, bifitanye isano n’ibyo yakomeje guhanga kugeza mu 2014. Imyaka itanu ishize yasohoye iyo ndirimbo, aririmbamo ngo “… Mana akira abahemu n’abahemukiwe, ubahinduremo abatagatifu.”

Igihe iyo ndirimbo yasohokeye, ku wa 7 Mata 2009, gisobanura ko abo bahemu n’abahemukiwe yasabiraga ku Mana ko bahindurwamo abatagatifu, ari abakoze jenoside n’abayikorewe.

Ikibazo cya mbere kiri muri ayo magambo arimo inyoroshyacyaha. Jenoside si ubuhemu, ahubwo ni icyaha cy’ubugome budasanzwe. Ijambo ubuhemu numvise kenshi rikoreshwa ku bintu nk’ubwambuzi, n’ibikorwa byinshi bijyana no kutubahiriza amasezerano, n’ibyo abantu bagutezeho.

Ukumva umuntu abwiye undi ngo “genda warahemutse kuba warantengushye ntiwubahirize ibyo twemeranyije”.

Umuntu wirengagiza ubuvandimwe n’ubucuti afitanye n’umuntu akamwicana n’umuryango we, si umuhemu ni umugome ukabije. Cyane kuba icyo aba abajijije ari ubwoko batihaye.

Kizito yarangiza akabaza ngo uwacitse ku icumu rya jenoside apfobya ate icyo cyaha? Ni uko nyine!

Ubutagatifu bw’abajenosideri!

Si ndi umugatolika nka Kizito ngo menye ibishingirwaho byose ngo umuntu abashe kugirwa umutagatifu. Cyakora icyo nzi, umutagatifu bisobanura intungane yubahiriza bishoboka ugushaka kw’Imana. Muri make uwiswe umutagatifu ni uwo abantu babonamo ubutungane buhebuje n’urukundo rw’Imana.

Abayisilamu bamwita Mumin. Mu giswayire ni Muumini, ni uwemera Imana atajijisha. Mu bemera mu idini y’Abayuda bakoresha ijambo Tsadik/ Sadik cyangwa intungane. Ari n’andi madini baganisha aho.

Iri jambo Sadik ryakomotse mu Bayuda rigomba kuba ariryo no mu giswayire bakuyemo inshinga kusadiki cyangwa kwemera/kwizera.

Mu bantu tuzi babaye abatagatifu barabanje kuba inkozi z’ikibi, ni Pawulo wabanje gutoteza abakristu. Ntaho byanditse ko yakoze jenoside.

Pawulo amaze guhinduka, yakoze byinshi cyane biganisha ku gukebura abantu ngo bemere cyane kurusha. Yagiriye amoko menshi inama kandi abishyira mu nyandiko.

Siniyumvisha ayo masengesho Kizito yakoresheje cyangwa azakoresha ngo yumvishe iyo Mana yemera ngo abo bagome yita abahemu bahinduke intungane zijya mu Abahire bagana ubutagatifu.

Ibaze Mutagatifu Leon Mugesera?! Wibaze Mutagatifu Hassan Ngeze?! Wongere wibaze Mutagatifu Theoneste Bagosora?! Unibaze Mutagatifu Simbizi Stanislas?! Utekereze Mutagatifu Theodore Sindikubwabo?! Wibaze hari Mutagatifu Jean Bosco Barayagwiza?! Kimwe na Mutagatifu Robert Kajuga?!  Mutagatifu Pauline Nyiramasuhuko?! Mutagatifu Juvenal Habyarimana?! Mutagatifu Karamira Froduald?! Mutagatifu Rose Karushara?! Mutagatifu Phocas Nikwigize?! Mutagatifu Kabuga Felicien?!….

Muri aya mazina make cyane, higanjemo abapfuye ariko barateguye umugambi wa jenoside bakanawushyira mu bikorwa. Hakabamo n’amazina ya bake bakiriho barimo n’uwihishe isi kubera icyaha witwa Kabuga Felicien.

Mubapfuye nta n’umwe nzi wigeze asiga inyandiko igaya ibyo bateguye cyangwa bakoze. Iyo nyandiko ikaba yashingirwaho n’abahitamo abahire n’abatagatifu babashyira ku rutonde rw’intungane z’intangarugero.

Mubakiriho nabo, nta n’umwe ugaragaza ko yababajwe na jenoside. Ushaka kubimenya azajye aho baburanisha Mugesera Leon yiyumvire umwe mubo Kizito asabira ubutagatifu.

Ni impaka ndende. Ubutagatifu cyaba ari ikintu cyoroshye ku buryo uwo ariwe wese agisabira undi? Ugisabira undi abigenza ate?

Ibi ni ugupfobya jenoside bikabije!! Niba ubutagatifu bukomoka ku myemerere n’imibereho y’umuntu, icyo Kizito yasabwaga gukora ni ukuririmba asaba abo bajenosideri guhinduka atigize avoka wabo.

Tugize amahirwe abantu nka ba Bagosora barangiza ubuzima bwabo bamagana jenoside mu nyandiko zakwizwa hose.

Aho kubikora barakubita agatoki ku kandi ngo bagize ibyago hagira abarokoka babasha kwandika ibyababayeho. Keretse niba Imana Kizito yemera inemera kwakira ruswa!

Ubutagatifu bw’abazize jenoside

Kizito kwita abazize jenoside abahemukiwe ubwabyo ni ishyano. Bishe urw’agashinyaguro, bicwa urubozo, bapfa bacunaguzwa.

Mu myumvire isanzwe y’abemera Imana, abo bantu yita ko bahemutse, icyaha bakoze ni ukwica abantu babaziza uko baremwe. Ibi ni mu mvugo y’abemera

Abishwe bakaba barazize kuba icyo badashobora kwikuraho.  Ibyo bigasobanura ko gukora jenoside ari uguhinyuza Imana, kuko ukora icyo cyaha aba ari ubutumwa abwira Imana ko yakosheje kuba yararemye abo bantu.

Abazize jenoside yakorewe Abatutsi harimo abishwe cyangwa basizwe iheruheru bazira icyo bari cyo. Ntibazize na gato imyemerere yabo. Iryo kosa ryo gutagatifuza jenoside ryigeze gukorwa na umunyarwandakazi Martha Uwamugira mu 1996, nza kubyandikaho. Kanda aha ubisome

Mu bishwe icyo gihe, byibukwe ko harimo abari abana bato cyane batagira idini bityo bakaba batajya mu murongo w’abazize imyemerere yabo.

Kizito ubashyira mu gatebo kamwe si ubutamenya ni guhakana imiterere y’icyaha cyakozwe. J-E-N-O-S-I-D-E

Icyo cyaha gifite uko cyitwa n’imiterere yacyo. Utegura jenoside abiterwa no kumva ko Imana yakosheje kurema ubwoko runaka. Igisubizo kuri bo kikaba gutsemba ubwo bwoko.

Ni ukuri ko hari benshi barokotse ariko bakaba bariho batariho kubera ibisare n’agahinda katapfa gusiba kubera ibyababayeho. Guhindura inyito y’ibyababayeho ni uguhakana jenoside no gupfobya icyo icyo cyaha uko giteye, kigahabwa ishusho y’ubuhemu busanzwe.

Mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko nzasubira ku magambo akomeretsa imitima cyane arimo kutwemeza ko jenoside ikwiye kumvikana ko ari “inzira igana icyiza kiruta ibindi”;

Nkagaruka ku kintu gishaka kutwemeza ko urupfu (rurimo jenoside) ari wo muryango ugana Imana Nyirubuzima…Ariko kugira ngo uwo muryango ukinguke hagomba ijwi ry’Imana” harimo na jenoside.

Nkazasobanura ko ibyo kuvuga ngo “Mu Kinyarwanda gupfa ni ukwitaba Imana” atari byo mu gihe tuvuga jenoside.

Ibindi nzakomerezaho ni ukumva umuntu uhakana ko adapfobya jenoside kandi akavuga ko urupfu rwa Jenoside ari kimwe n’intambara, bikaba kimwe n’uwazize abihorera, impanuka cyangwa se indwara… ndetse n’icyo yise “urugomo rutiswe Jenoside” n’ibindi n’ibindi.

Nzanagaruka no kintu cyo kugeranya jenoside n’urupfu rwa Yezu/Yesu. Kwandika kuri ibi birababaza ariko ni ngombwa. Agahinda gaterwa n’imvugo zitoneka ntikazatwica, kandi ntikazanatugira babi.

Tugomba kwibuka turwanya ibitekerezo bipfobya jenoside.

One thought on “Jenoside Yakorewe Abatutsi Ni Ubugome Burenze Ubundi, Si Inzira Yabaganishaga Heza (Igice cya 1)

  1. Ariko ayo matiku yanyu mubona azatugeza he? Ese wowe wanditsi ibi ubu wemera Imana? Ubwo se uhera he uvuga ko nta wagombye gusabira imbabazi ku Mana abayicumuyeho, kabone n’iyo baba barakoze genocide? Niba wowe utababarira,reka abababarira babisabire Imana abo bababariye maze izicire urubanza. Kuvuga ko utagereranya uwiciwe n’uwiciye cyangwa ko utagereranya genocide n’izindi mpfu, wibwira ko umuhutu wiciwe umuryango we wose n’inkotanyi za gisenyi, byumba, ruhengeri cyangwa Congo ababaye gake kuko we abe batazize genocide? Iyo aba ari wowe byabayeho ngo umbwire. Ese interahamwe yishe abatutsi 5 kuri barriere n’inkotanyi yarashe 20 i Kibeho cyangwa i Byumba, wumva imbere y’Imana uwahemutse ari nde? Mwarangiza ngo ubumwe n’ubwiyunge! Nzaba ndora!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s