Jenoside Yakorewe Abatutsi Ni Ubugome Burenze Ubundi, Si Inzira Yabaganishaga Heza (Igice cya 2)

Standard

Na: Tom Ndahiro

Guhakana jenoside no kuyipfobya bikorwa mu nzira nyinshi. Ubushize nakomoje ku kuyita ubuhemu. Imiterere, n’uburemere n’ingaruka by’iki cyaha, nibyo byari bikwiye kwereka abantu ko bagomba guhora bari maso kuko bamwe mubayikoze batagoheka bagirango yibagirane. Umwana w’umunyarwanda ubyiruka akwiye kubwirwa ububi bwa jenoside aho kwigishwa ko ari ikintu gisanzwe kandi cyiza. Bukumva ububi bw’icyo cyaha bukakirwanya. Urubyiruko rukabasha guhangana n’abagihembera ibitekerezo kirimbuzi. Ndakomereza aho nagarukiye mvuga ibigayitse mu ndirimbo za Kizito Mihigo.

Jenoside si nk’impanuka

Umuntu gupfa azize impanuka bitandukanye no gupfa azize jenoside. Kubona ko izo mpfu ari zimwe, ni uguhakana jenoside. Impanuka bivuze icyago kiba ku muntu cyangwa ibye gitunguranye kandi kitagambiriwe.

Uko gutungurana niyo mpamvu impanuka zitandukanye zifatirwa ubwishingizi.

Igifatirwa ubwishingizi kiba ari ikintu kigaragara ko gishobora kugera ku muntu kandi akagishakira ubwishingizi ngo azagobokwe bibaye.

Ntawufata ubwishingizi ngo buzamuviremo umukiro. Nta n’uwifuza ko yakora impanuka ngo yishyurwe.

Jenoside si nk’impanuka. Jenoside ni icyaha, impanuka si icyaha. Haba umugambi wa Jenoside, ntaw’impanuka ubaho. Jenoside irategurwa, impanuka igatungurana.

Hagize ikiba ku muntu cyangwa ibye bikitwa impanuka kandi atari yo, biba ari ubugizi bwa nabi. Nkuko tujya twumva ko hari abitwikira ngo bazishyurwe.

Nta bariyeri yigeze ishingwa mu Rwanda igenzura abagomba gukora impanuka n’abatagomba kukuyikora.

Hashyizweho za bariyeri zitandukanya abagomba kwicwa n’abagomba gukira. Icyashingirwagaho ni ubwoko bwari mu ndangamuntu n’ibindi biranga umuntu.

Bikitwa ibya ngombwa. Ibyo bya ngombwa bigahesha umuntu gukira cyangwa bikamucira urwo gupfa.

Jenoside igirwa n’ingengabitekerezo y’urwango yigishwa abantu igihe kirekire.

Nta ngengabitekerezo y’impanuka ibaho, keretse hari uvuze ko impanuka igira ubwoko ikanavangura.

Impanuka ntiyigwa nkuko itanigishwa.

Iyo ugereranyije jenoside n’impanuka uba uhakanye icyo cyaha kuko uba uhakanye ko nta mugambi wayo ubaho.

Jenoside si nk’indwara

Gupfa ni ibya bose. Ariko kugereranya urupfu rwa jenoside n’urw’ikirago kubera uburwayi ni umuntu gushinyagura agakabya.

Umugabo wishwe ashahuwe n’umugore witwa Mwamini i Nyamirambo cyangwa mu Biryogo ni iyihe ndwara wabigereranya? Uburagaza na mburugu bishobora kuvurwa. Mwamini se?

Jenoside yo ni icyaha gitekerezwa kigakorwa n’abantu bagikorera abandi. Nta nyamaswa izwi yari yakorera jenoside izindi zihuje ubwoko. Ni icyaha gikorwa gusa n’abantu.

Indwara ziterwa n’ubukoko, kanseri, cyangwa imihindagurikire y’imyumyu n’imisemburo mu mubiri.

Jenoside ikorwa n’abantu si virusi. Jenoside ihanwa n’amategeko indwara ikavurwa ikanashakorwa urukingo. Habimana Kantano yari umuntu uzwi usanzwe akaba n’umufana uzwi w’umupira. Yarahindutse aba umutoza, utari uw’umupira ahubwo uwo kurimbura Abatutsi!

Ubukoko butera indwara abantu bose jenoside igakorwa n’igice kimwe cy’abantu kigambiriye kumara ikindi gice cy’abantu bavugwa ko bafite inkomoko runaka.

Indwara kimwe n’impanuka zigira ubwishingizi. Indwara zimwe ndetse zikagira n’urukingo. Nta rukingo rwa jenoside.

Jenoside urukingo rwayo ni ukuyirwanya ukoresheje uburezi, politiki, amategeko n’intwaro. RAMA na Mituweli ya jenoside ntibibaho.

Indwara nyinshi ziravurwa zigakira, izindi zidakira umuntu akazibana. Uwo jenoside yishe apfa nabi, uyirokotse akabana agahinda kadashira.

Abacitse ku icumu rya jenoside barwana no kudaheranwa n’agahinda ariko ntaho bagashyira. Kaba gahari mpaka.

Uwapfakajwe cyangwa uwagizwe incike na jenoside byakwitwa ko arwaye iyihe ndwara? Nimurekere aho!

Urupfu rwa Yesu si jenoside

Hari ikosa rikorwa kenshi ryo kugereranya ibyabaye kuri Yesu na jenoside. Ni imvugo ikoreshwa kenshi kandi henshi n’abacitse ku icumu ariko batumva ibyo baba bavuga ni uburemere bwabyo.

Muri Bibiliya handitse ko Yesu yatanze ubuzima bwe nk’igitambo. Iby’urupfu rwe yari abizi kandi azi ko azazuka ku munsi wa gatatu. Soma muri Mathayo 16:21, Mt 17:22-23 na Mt 20:17-19

Bibiliya yanditse ko Malayika yabwiye Mariya Magdalena ko uwabambwe yazutse (Mariko 16:6) akaba yarazutse akiyereka abigishwa be bakamukora (Mathayo 28:9, Yohana 20:19, Luka 24:29)

Yesu amaze kuzuka bandika ko yanasangiye n’abe (Yohana 21:9, Luka 23:13 na 24:36)

Yesu yabanje gucirwa urubanza n’ubwo rwarimo akarengane. Ababikoze bari bazi ibyo bakora. Ntibishe ababyeyi be, abavandimwe be, abanyeshuri be cyangwa n’inshuti ze.

Urw’abatutsi rwaciwe na PARMEHUTU na politiki zayikomotseho. Nta rubanza rwabaye.

Bibiliya ivuga ko Yuda wagambaniye Yesu ababajwe n’ibyo yakoze akiyahura. Ibyo bigaragaza ko yageze aho yicuza icyaha bikabije.

Abo mu mitwe y’Interahamwe n’Impuzamugambi biyahuye kubera kwica Abatutsi ni ba nde, ni bangahe?

Jye si ndi umugatolika nka Kizito n’abandi nka we. We nk’umuyoboke w’iryo dini, yagombye kuba azi neza ko ibyo aririmba, cyangwa ibyo abandi bakunze kuvuga ngo banyuze “inzira y’umusaraba” cyangwa ngo “karuvariyo” ya kanaka.

Mu nyigisho za Kiliziya Gatolika, basoma mu misa buri munsi bavuga ko Yesu yigabije ububabare/ku bushake.

Ibyo ku muntu ujya mu misa y’abagatolika abyibutswa na Padiri buri munsi.

Nta misa irangira Padiri n’abakiristu bavuze ngo Urupfu rwa Yesu bararurata izuka rye bakaryamamaza. Aya ni amagambo akomeye tutagomba kwirengagiza.

Impamvu urwo rupfu bagomba kururata, birumvikana. Yesu uvugwa ni nawe amadini y’abakristu ashingiraho kandi gupfa kwe no kuzuka ni inking ikomeye. Higishwa ko yatsinze urupfu.

Iby’Abatutsi kubigereranya ni amafuti n’ikosa rikomeye cyane. Ni nde muntu muzima warata jenoside? Yayirata avuga ko yamumariye iki?

Nta Mututsi wajugunywe muri Nyabarongo, Mwogo, Rukarara cyangwa Mbirurume ku bushake.

Nta Mututsikazi wasambanyijwe n’imbaga y’abantu mbere yo kumwica ku bushake.

Nta Mututsi watabwe ari muzima, cyangwa agategekwa kunywa amaraso y’umwana we ku bushake.

Yesu yarapfuye arahambwa. Abatutsi biswe urw’agashinyaguro basigwa ku basozi.

Aho abicanyi bagiye babahamba byari ukubera kwanga ko abo bishe babanukira cyangwa kubahisha amahanga ngo atabimenya n’ubwo nta kimwaro byigeze bibatera.

Niba Yesu yarapfuye akazuka ku munsi wa gatatu, Umututsi wapfuye akazuka ni nde.

Mu ijambo Musenyeri Smaragde Mbonyintege yagejeje ku bakristu ku itariki 20 Mata 2014  hari aho agira ati: “Mu matwara yaranze Yezu Kristu akamugeza ku bubabare, urupfu n’izuka bye, ni ukunogera Imana Data, akora ugushaka kwayo mukugaragariza abantu ko Imana ibafiteho umugambi n’ubushake bwo gukiza buri wese wemeye Yezu Kristu nk’Umwana w’Imana.”

Abatutsi batangiye kwicwa guhera mu 1959. Bicwa uruhongohongo n’urubozo. Ibyo kwicwa kwabo ntibyarimo kunogera Imana. Keretse abasanzwe bibeshya ko urupfu rw’Abatutsi rusa n’urwa Yesu.

Igihe cyari kigeze ngo izi mvugo zishinyagura zikanapfobya jenoside zihagarara. Ni ukubeshya no kwibeshyera nk’uwikirigita ngo abone uko aseka.

Kugabanya amagorwa y’ububabare si ukwambara umwambaro utari wo no kwishushanya mucyo utari cyo.

Ukurikije ayo magambo ya Myr. Mbonyitege, Imana yari ifite uwuhe mugambi  ku Batutsi?

Ko u Rwanda rutari rurimo Abatutsi gusa mu bemera Yesu, kuki ari bo bagombaga kuba ibitambo bonyine?

Inzira igana heza he

Indirimbo ya Kizito “Igisobanuro cy’Urupfu” ashimangira ko ngo gupfa mu Kinyarwanda byitwa “Kwitaba Imana”. Ibyo bikanyurana n’indirimbo ye. Iyo gupfa biba “Kwitaba” indirimbo yari kuba “Igisobanuro cy’umuhamagaro” kuko hitaba uhamagawe.

Icyo gihe n’ibindi bikagenda bihinduka. Aho yakavuze ngo “Urupfu ni cyo kibi kiruta ibindi… hakavugwa “Guhamagarwa n’Imana ni cyo kibi kiruta ibindi…”. Ahari  “rutubera” (urupfu) hakajya “iryo jwi rihamagara”.

Kuko ni nawe wabyiririmbiye ngo “Urupfu ni wo muryango ugana Imana Nyirubuzima Ariko kugira ngo uwo muryango ukinguke hagomba ijwi ry’Imana”.

Niba urupfu rwose ari ukwitaba Imana, kuki mu idini rye bavuga ko Yesu yapfuye ntibavuge ko yitabye Imana?

Dutegereje ko gatigisimu ihinduka bakavuga ngo “yitabye Imana arashyingurwa…”

Umuntu abifashe atyo, nta mujenosideri numwe ukwiye kugira icyo aryozwa kuko sibo babikoze ahubwo, muri Mata-Nyakanga 1994, abatutsi barenga miliyoni nibo bonyine bumvise “ijwi ry’Imana” barayitaba.

Koko? Koko? Koko? Koko? Koko?!!!!!!

Bibaye ibyo hasigaye kuzaza indirimbo ivuga ngo nihasingizwe abatumikiye Imana bakageza ijwi ryayo ku batutsi bakayitaba. Mubitabye hakabamo abatari bazi n’iryo jwi iryo ari ryo.

Harya ngo “ni inzira igana icyiza kiruta ibindi”. Kuba imiryango myinshi y’Abatutsi yarazimye nicyo cyiza kiruta ibindi? Icyiza ucyifuriza inshuti n’abavandimwe. Iryo jwi rihamagara miliyoni y’abantu waryifuriza nde?

Mu bantu bakoze jenoside habagamo abakristu benshi babagamo. Iyo aho Abatutsi boherejwe haba heza, kandi babizi, bari kwoherezayo ababo bakunda aho hari icyiza kiruta ibindi.

Ese uwabiririmbye yibaza ibyo bitakozwe cyangwa ngo ubwabo bitabe batanahamagawe? Kuki bahisemo abo bitaga abanzi babo ngo abe aribo bohereza aheza? Ni uko aho Abatutsi “boherejwe” ari habi kandi cyane.

Uririmba ibyo ajya yumva imiborogo y’abantu bahungabanye mu gihe cy’ubuhamya bwa jenoside? Ntabwo baba bari mu ikinamico. Ni akababaro kabarenga kakavanga n’ubwoba bw’ibyo babonye.

Ababoroga n’abataka ntibabiterwa no kuba bataragiye aho heza. Barizwa no kuba ababo barishwe nabi bazira kuba Abatutsi.

Muri abo hari abatazi, batazigera bamenya abababyaye kuko batakiriho, kandi batazanazuka ngo bababone bakiriho.

Bizakomeza

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s