Interahamwe Zifitiye Urwango Abatutsi n’Abayahudi

Standard

Na: Tom Ndahiro

Intambara yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ikwiye ingamba zihariye kandi zirambye kuko nayo imaze igihe kitari gito. Ahanini izo ngamba zikwiye gushingira ku kubanza  kwiga imikorere n’imikoranire y’abakwiza ibyo bitekerezo byuzuye urwango.

Mu bushakashatsi nkora maze kubona gihamya ko abanga Abatutsi banagira n’urwango ku Abayahudi. N’uburyo bakoresha mu mvugo y’urwo rwango inyinshi zirasa.

Igereranywa ry’Abatutsi n’Abayahudi

Ugiye muri google search ukandikamo Judaisation de Tutsi + Rwanda usangamo inyandiko nyinshi cyane zirimo amagambo “Judaïsation des Tutsi: identité ou stratégie de conquête”.

Imbuga zo kuri murandasi ziganjemo iz’abanyarwanda n’iz’abanyekongo. Abandika ibyo bose baba ari bantu bize bihagije.

Ingero z’abakwiza iyo ngengabitekerezo igereranya Abatutsi n’Abayahudi, ni nka Innocent Twagiramungu, Leopold Munyakazi, Eugene Shimamungu, Jean Baptiste Nkuliyingoma etc… (Abanyarwanda).

Hari na Erik Kennes (Umubiligi?), Dr. Lazare Ndayongeje (Umurundi), Dieudonné Amisi Mutambala na Bucyalimwe Mararo (Abanyekongo). Urutonde ni rurerure cyane cyane imbuga z’abanyekongo zo kuri internet.

Muri izo mvugo zabo, umuntu yagatekereje ko bavuga ibijyanye ni uko Abatutsi n’Abayahudi basangiye amateka yo kuba barakorewe ivangura na jenoside. Icyo ababiba urwo rwango bahurizaho ni uko ngo ayo moko yombi mu miterere n’imitekerereze yabo harimo “ububi”bwashingiweho cyangwa bwagizwe impamvu n’abateguye  imigambi yo kubatsemba.

Ari mbere ya jenoside yakorewe Abayahudi, hari harakwijwe igitekerezo mpimbano (myth) ko hari amategeko cyangwa amabwiriza yateguwe n’abantu b’imfura b’Abayahudi bakayakorera abo bahuje ubwoko bose muri gahunda yo kuzigarurira andi moko.

Iyo ngirwa mategeko yiswe The Protocols of the Elders of Zion/ Les protocoles des sages de Sion akwizwa cyane guhera mu mpera z’ikinyejana cya 19 birakomeza kugeza aho ajya mu byatumye aba Nazi bibasira Abayahudi.

Igisa n’ayo mategeko ku Batutsi kiri mu byiswe amazina atandukanye. Hari icyitwa “Le plan de la colonisation Tutsi au Kivu et région centrale de l’Afrique” (umugambi w’Abatutsi wo gukoroneza kivu n’akarere ka Afrika yo hagati), “Hima-Tutsi Empire” na “Tutsi International Power” (TIP).

Uko byitwa kwose, ari izo za ‘protocols’ na ‘empire’, byahimbwe bigamije kwerekana ko Abayahudi n’Abatutsi bakwiye kurwanywa mu rwego rwo kwikiza abantu bashaka kubakoroneza. Izi mvugo zabayeho zikora ishyano, ariko kandi ziracyanakomeje muri aka karere ka Afrika k’Ibiyaga Bigali.

Abatutsi n’Abayahudi bagereranywa

Guverinoma y’abajenosideri imaze gutsindwa ikimukira mu nkambi z’icyahoze ari Zaire, umugambi wo gukwiza urwango ku bwoko bw’Abatutsi warakomeje. Yakomeje kuba inshingano yihariye y’abitwa “Abanyabwenge” n’ubundi bari bari basize boretse imbaga.

Muri Gicurasi 1996, ikinyamakuru cya buri kwezi cyitwa Le Mediateur No 10 cyasohoye inyandiko ndende ku ntambara Interahamwe zari zarateje muri Masisi (urup 62-66). Muri iyo nyandiko bagaragazaga ko Abatutsi aribo ba nyirabayazana.

Icyo bashingiragaho ni inyandiko “Le plan de la colonisation Tutsi au Kivu et région centrale de l’Afrique ngo yandikiwe i Nyamitaba mu 1962. Iyo nyandiko nyibona bwa mbere yari muri Kangura No 4 yo mu Ugushyingo 1990.

Muri iyo nyandiko berekana ko Abayahudi n’Abatutsi bafite ingengabitekerezo yo gukunda kuganza abandi. Mu gifaransa babyise: “Similitude entre l’Ideologie de domination Tutsi et celle des Juifs” bagatanga ingero umunani aho   “Le plan de la colonisation Tutsi…” ihurira na “Protocols of the Elders of Zion”.

Muri iyo nyandiko Le Mediateur ikagaragaza ko Abayahudi n’Abatutsi barangwa ingengabitekerezo ya gashakabuhake “imperialism/l’impérialisme”  Bakanerekana uburyo ngo abo bombi bakunda ruswa kandi muri kamere yabo barangwa n’ikinyoma.

Ngo “le même impératif de corruption matérielle se retrouve chez le Juif … Et dans les protocoles du sionisme il est dit que la morale est antinomique à la politique.C’est pourquoi chaque dirigeant juif doit considérer la sincérité, l’honnêteté, comme des vices car elles détrônent plus surement que ne peut le faire le plus grand ennemi. Il ne doit jamais se laisser guider par elles”. Le FPR a recouru et recourt toujours au mensonge, a la manipulation, au trucage des faits et à la désinformation.

Iyo nyandiko ishimangira ko Abatutsi bakoresha abagore babo (Abatutsikazi) ngo bibe abahutu n’abanyekongo amabanga, n’Abayahudi nabo ari uko. “Le plan des juif enseigne à la corruption morale. “ Celle-ci fera par l’assistance des femmes juives…

Urwango nk’uru nirwo usanga mubinyamakuru bya jenoside no mu bitabo nk’ibya Pierre Pean, n’inyandiko z’abantu nka Christopher Mtikila na FDLR.

Le Mediateur ni iki kandi ni iya ba nde?

Iki kinyamakuru Le Mediateur gitandukanye n’icyitwa gityo cyandikwa n’uwahoze ari Padiri MURENGERANTWARI Theophile. Iki ni ikinyamakuru cyandikirwaga mu nkambi y’impunzi  z’abanyarwanda ya ADI-KIVU, i Bukavu.

Le Mediateur wari umushinga “Feuillet d’information des refugies Rwandais” w’ishyirahamwe ryitwa “L’ALTERNATIVE A.S.B.L” ngo ryaharaniraga gufatanya na buri wese uharanira itahuka ry’impunzi z’abanyarwanda mu cyubahiro no mu mutekano”.

Muri make wari umushinga wa Ihuriro ryo gucyura impunzi na Demokarasi mu Rwanda (RDR).  Amatwara n’amahame yacyo yari ayo kurengera abajenosideri.

Abatangije iyo Association L’ALTERNATIVE ni aba: BASOMINGERA Alberto, KARANGWA Frederic, NDABAMENYE Joseph, NKURUNZIZA Ananie,  NSENGIYUMVA Jean-Francois, NTAGOZERA Charles, na TWAGIRUMUKIZA Marc. (Le Mediateur No 12 Nyakanga 1996 urup. 3)

Ntibari abantu boroheje. N’ubwo nyiri ikinyamakuru yari “Association, ubuyobozi bw’ikinyamakuru bwahariwe abari basanzwe muri uwo mwuga bakaba baranafashije abajenosideri bihagije. Urebye uko cyanditse, usanga nta kindi bakoraga cyane uretse kwandika.

Umuyobozi w’iki kinyamakuru (Directeur de Publication) yari NSENGIYUMVA Jean- François. Muri mata 1994, guverinoma y’abajenosideri yagiriye icyizere NSENGIYUMVA imugira umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itangazamakuru (ORINFOR).

NSENGIYUMVA yahawe uwo mwanya uwari usanzwe ayobora ORINFOR, Higiro Jean M. Vianney amaze kugenda, jenoside yakorewe Abatutsi igitangira muri Mata 1994.

Umwanditsi mukuru (Rédacteur en Chef) wa Le Mediateur yari NDABAMENYE Joseph. Uyu yigeze kuyobora ikinyamakuru IMVAHO. Akaba ari umuntu wandikaga ijambo ry’ibanze ririmo ubukana mu rwango.

Mu kinyamakuru IMVAHO N0 866, cyo kuwa  29 Ukwakira – 4 Ugushyingo 1990 NDABAMENYE Joseph yanditse agaragaza ko leta y’u Rwanda idakwiye gushyikirana na FPR-Inkotanyi we yitaga INYANGARWANDA.

Kuri NDABAMENYE: “INYANGARWANDA zigomba kubanza kwikorera intwaro zazo zigasubira iyo zavuye. Bitaba ibyo, ingabo z’u Rwanda zigakomeza kuzisatira zikazisubizayo ku ngufu n’ubutwari bwinshi nkuko kuva zahangana n’izo NYANGARWANDA zagiye zibigaragaza”. Uko byagenze kuva ubwo kugeza ubu agomba kubyakira.

Mu kubaririza namenye ko NDABAMENYE avuka mu gace ka Nyumba k’icyahoze ari Gishamvu. Aho ni hafi cyane y’iwabo wa KAMBANDA Jean.

Uwari ushinzwe gutunganya inyandiko (Secrétaire de Rédaction) yari NKURUNZIZA Ananie wari umunyamakuru wa radio RTLM. Ageze i Bukavu Anania yakoze mu biro bya Theodore SINDIKUBWABO (wari perezida w’abajenosideri) ashinzwe kumumenyera amakuru. Ibyo akaba yarabivangaga no kwandika icyo kinyamakuru.

Abanyamuryango basigaye nibo bari bagize komite y’ubwanditsi. Muri bo, ni abanyamategeko bakomeye nka BASOMINGERA Alberto, NTAGOZERA Charles na NKURUNZIZA Charles bari nk’abiru bakuru ba guverinoma y’abajenosideri bayobowe na Sindikubwabo na KAMBANDA Jean.

Na TWAGIRUMUKIZA Marc ashobora kuba yari umunyamategeko cyangwa yarayize ku rwego rugaragara. Ibyo mbishingira ku byanditswe ku rutonde rw’abari mu nama yiswe iy’umutekano (banoza umugambi wa jenoside) yayobowe na  Kambanda Jean ku Kibuye ku itariki ya 3 Gicurasi 1994.

TWAGIRUMUKIZA yari inkoramutima cyane ya KAMBANDA.  Mu buhamya bwa Kambanda ku bagenzacyaha ba ICTR, uyu Twagirumukiza niwe wari umunyamabanga wa hafi, ndetse akaba yaranamubereye umushoferi bava i Kigali bahungira i Gitarama ku wa 12 Mata 1994.

Uyu TWAGIRUMUKIZA bamwise Conseiller A.J.A (Affaire Juridique et Administration) bivuga ko yari umujyanama mu by’amategeko n’ubutegetsi. Kanda aha urebe abari muri iyo nama n’ibyahavugiwe.

NTAGOZERA Charles ni umupawa ukomoka i Kibungo akaba yarigeze kuba n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera mbere no mu gihe cya jenoside. Uyu NTAGOZERA kimwe na NTAMABYARIRO Agnes bavugwa mu iyicwa rya HABYARIMANA Jean Baptiste wari perefe wa Butare.  Uyu HABYARIMANA J.B bamwiciye i Gitarama muri Mata 1994.

NKURUNZIZA Charles, ukomoka i Byumba, yigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera ndetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agirwa Perezida w’Urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga, asimbuye KAVARUGANDA Joseph bishe rugikubita. Yanagizwe umunyamabanga mukuru wa guverinoma kugeza bahunga.

KARANGWA Frederic we yari yarize ubuhinzi muri Kaminuza, akaba yarigeze no kuba Perefe wa Butare ho yavanywe abasirikare bamaze kwica abanyeshuri bagakomeretsa n’abandi mu 1990.

Bakwije uburozi

NKURUNZIZA na BASOMINGERA bagize uruhare rukomeye cyane mu kurema politiki yo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Bayoboraga amatsinda yateguye inyandiko-shingiro z’ingengabitekerezo ya jenoside.

NKURUNZIZA Charles yari no mu bantu bakomeye muri FDLR. Ari mu bantu bahuriye i Brussels ku itariki ya 22 Gicurasi  ngo bayivugurure nyuma yo gucikamo ibice. Abandi bari muri iyo nama ni Perezida wabo MURWANASHYAKA Ignace, RUZINDANA Emmanuel, AKIMANA Claudia, HAKIZABERA Christophe, André SEBATWARE na NDAHIMANA Jean Marie Vianney.

Uyu  NDAHIMANA alias RUMENDE, yari umusirikare ayobora ikigo cya gisirikare cya Kigali, yaje gufatirwa mu Bubiligi araburanishwa, ahamwa n’ibyaha akatirwa gufungwa imyaka 20.

NKURUNZIZA Charles yakomeje gukwiza ibyo bitekerezo aho yari mu buhungiro abicengeza no mu mwana we witwa Olivier NYIRUBUGARA uba mu buholandi aho atererahamwe nk’umurage yasigiwe na se.

Nsoza

Uyu BASOMINGERA Alberto na , NDABAMENYE Joseph baba i Kigali. Uko nagerageje  gushakisha  makuru namenye ko NDABAMENYE agomba kuba ari muby’amashyirahamwe y’abahinzi mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Akaba no mu mucyitwa “Nzambazamaria…”.

By’umwihariko NSENGIYUMVA Jean- François we igihe kirekire yabaye umukozi wa leta mu biro bya Minisitiri w’Intebe (igihe mbiherukira). Nsoza iyi nyandiko hari uwambwiye ko NSENGIYUMVA Jean- François atagikora muri PRIMATURE ahubwo ngo ashobora kuba atari no mu Rwanda.

Aba bagabo bakwizaga uru rwango, by’umwihariko ababa mu Rwanda, bakwiye kuzafata umwanya bakabwira Abanyarwanda ibijyanye n’ibyo bakoze, icyabibateye n’uko urubyiruko rw’isi rwakwirinda kandi rukamagana ibitekerezo bibi nk’ibya Le Mediateur.

Ureba ibyo bandikaga ukabona ko bafashe umwanya uhagije wo kwicengezamo ingengabitekerezo ya jenoside, bagafata n’undi uhagije wo kwiga uburyo bwo kuyicengeza mu bandi.

Inyandiko zabo zuzuye urwango tuzazigarukaho ubutaha.

On Twitter: @TomNdahiro

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s