Imyumvire y’Abicanyi na Politiki Yabo ya Jenoside

Standard

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ikiganiro cyatanzwe na Senateri Bizimana Jean Damascene ku munsi wo kwibuka abanyapolitiki bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo kiganiro yagitanze ku itariki 13 Mata 2014. Icyo kiganiro cye kirebana na POLITIKI ZA JENOSIDE. Akaba yaragitanze agihuza n’amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda, agendera ku ngero zifatika ziri mu mateka y’imitegekere y’igihugu cy’u Rwanda n’inkurikizi zijyanye nayo ziterwa n’abagize uruhare muri ayo mateka mabi n’ababashyigikiye.

Birazwi ko muri 1994 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, bigakorwa bikomotse kuri Politiki mbi y’urwango n’ivangura yariho mu Rwanda. Iyo Jenoside yanajyanye no kwica abanyapolitiki bari bafite ibitekerezo byubaka u Rwanda, baharaniraga Demokarasi n’uburenganzira busesuye bwa buri Munyarwanda. Ubwo bwicanyi abanyapolitiki bakorewe si Jenoside ahubwo ni Icyaha cyibasiye inyoko muntu kuko amategeko asobanura neza ko iyicwa ry’abantu bazizwa ibitekerezo byabo byitwa icyaha cyibasiye inyoko muntu bititwa Jenoside, kandi abanyapolitiki bishwe mu gihe na Jenoside yakorwaga bajijijwe ibitekerezo byabo byubaka U Rwanda, ntabwo bajijijwe uko bavutse. Aha niho hari itandukanyirizo rya Jenoside n’Icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Ariko yaba Jenoside, yaba icyaha cyibasiye inyoko muntu byombi bifite uburemere nubwo Jenoside ifatwa nk’icyaha ndengakamere kurusha ibindi byose bibaho kuko yo irangwa n’umugambi wo gutegura kwica abantu bazizwa icyo baricyo gishingiye ku bwoko, ku bwenegihugu, ku ibara ry’uruhu cyangwa se ku idini, haba mu bihe bisanzwe cyangwa se mu bihe by’intambara.

Muri 1994, ibi byaha byombi byarabaye: Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakorewe icya rimwe, ariko ikidakunze kugarukwaho ni ukwibutsa no gusobanura ko byakozwe biri no mu mugambi wa COUP D’ETAT ni ukuvuga igikorwa cyo GUSHAKA GUFATA UBUTEGETSI KU NGUFU cyakozwe n’agatsiko k’intagondwa zari zibumbiye mucyo zari zarise HUTU POWER kari kayobowe na Koloneli BAGOSORA. Mu ijoro ryo ku wa 6-7 Mata 1994 habayeho igikorwa cya COUP D’ETAT yari yateguwe ariko ininjira mu mugambi wa Jenoside nawo wari wateguwe.

Niyo mpamvu BAGOSORA n’abambari be, bakimara gutunganya umugambi wo guhanura indege ya Perezida HABYARIMANA, babanje kwica mu gihe gito cyane abategetsi bakomeye barimo Nyakwigendera Agatha UWILINGIYIMANA wari Minisitiri w’Intebe akaba yarashoboraga gusimbura Perezida wa Repuburika mu nzibacyuho igihe apfuye. Niyo mpamvu hishwe Yozefu KAVARUGANDA, Perezida w’Urukiko rwari rushinzwe iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga, akaba ariwe mucamanza mukuru wari ufite inshingano zo kwakira no guha agaciro indahiro ya Perezida wa Repuburika. Niyo mpamvu, mbere y’ihanurwa ry’indege, BAGOSORA n’abambari be bashyize abasilikare imbere y’ingo z’abantu bose batashakwaga n’izo ntagondwa kugira ngo bahite bicwa mu kanya gato, kandi ba Minisitiri bose bo muri Hutu Power bagahabwa uburinzi budasanzwe.

Ibyo byose BAGOSORA yabikoraga azi neza ko ariwe mutegetsi mukuru mu rwego rwa gisilikare wari uhari kuko Minisitiri w’ingabo yari mu butumwa bw’akazi muri Kameruni, n’umugaba mukuru w’ingabo Jenerali NSABIMANA yari yapfiriye mu ndege, kandi byaranemejwe ko NSABIMANA yagiye DAR-ES-SALAM ku itariki 5 mata 1994 mu gitondo ku buryo butunguranye yoherejwe na BAGOSORA. Iyi COUP D’ETAT rero yari mu mugambi wa Jenoside igamije kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro y’Arusha izi ntagondwa zari zararwanyije cyane cyane ibice byayo byari byerekeye igabana ry’ubutegetsi hagati ya Guverinona yariho icyo gihe n’amashyaka ya Politiki yari muri opposition arangajwe imbere na FPR-INKOTANYI. Jenoside rero yari no mu mugambi w’iyi COUP D’ETAT nkaba nayitangira ibimenyetso 2 muri byinshi bihari.

Icya mbere ni ibikubiye mu ibaruwa y’ibanga yanditswe  kuwa  27 Nyakanga 1992 yanditswe na Koloneli Anatole NSENGIYUMVA wari ukuriye inzego z’iperereza rya gisilikare ayandikiye Jenerali NSABIMANA umugaba mukuru w’ingabo. Muri iyo baruwa, Koloneli NSENGIYUMVA mu rwego rwo kugaragaza ko adashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Arusha arebana no kuvanga ingabo zahoze ar’iza Guverinoma y’ u Rwanda mbere ya 1994 n’izahoze ari iz’Umutwe wa FPR-INKOTANYI, yanditse avuga ko biramutse bigenze bityo, ingabo z’ u Rwanda ziteguye « gutsemba Abatutsi (…) n’abandi bayobozi bacu bagize uruhare mu guteza ibyo bibazo (…); zizihorera ku basirikare bakuru bazaba baremereye abasivili b’abanyapolitiki gushyira mu bikorwa ibyo bashaka bitabagoye ».

Muri iyo nyandiko kandi, Koloneli NSENGIYUMVA yaburiye Perezida HABYARIMANA amwereka ibyashoboraga kumubaho muri aya magambo : « Niba uwo mu perezida atarengeye abantu be, natava mu byo arimo vuba […] azisanga ari wenyine (…) Niba umukuru w’igihugu adashaka kubahiriza inshingano ze ngo arengere igihugu, azegure  abandi babikore». Ubukana buri muri iyi nyandiko ni bwinshi cyane.

Ikindi kimenyetso kigaragaza ubushake bwa BAGOSORA n’agatsiko ke mu gukora Jenoside ariko bikajyana na COUP D’ETAT ni amagambo BAGOSORA yivugiye ubwe Arusha ku itariki ya 08 Mutarama 1993 ati imishyikirano nyivuyemo « Ndatashye, ngiye kubategurira imperuka (Apocalypse) ». Nyuma y’ibyumweru 2 hakimara gusinywa amasezerano yerekeye kuvanga ingabo z ’impande zombi, BAGOSORA n’agatsiko k’abasilikare bakuru bari bafatanyije kashyizeho mu ibanga rikomeye ku itariki ya 20 Mutarama 1993, ishyirahamwe ryiswe AMASASU ryari riyobowe na BAGOSORA.

Kuri iyo tariki, ako gatsiko kandikiye Perezida HABYARIMANA ibaruwa imumenyesha ishingwa ry’iryo shyirahamwe bavuga ko intego yaryo yari iyo gukomeza intambara na FPR, kwigizayo Abatutsi no gutegura ubwicanyi bushingiye ku moko. Banavuze ko intego y’iryo shyirahamwe AMASASU ari iyo « gushaka no kwica biramutse bibaye ngombwa abanyapolitike b’indyarya bakora ibishoboka byose, bitwaje intambara, kugira ngo bagume mu myanya barimo cyangwa bakoresha andi mayeri kugira ngo bashobore kubona imyanya mu butegetsi ».

Birumvikana rero ko GUHANURA INDEGE, KWICA ABANYAPOLITIKE BO MURI OPPOSITION NO GUKORA JENOSIDE BYARI MURI UYU MUGAMBI WAGARAGAJWE NA BAGOSORA N’IZINDI NTAGONDWA Z’ABASILIKARE BAKURU N’ABANYAPOLITIKI BARI MUCYO BARI BARISE HUTU POWER.

Abantu bishwe rero mu buryo bwateguwe, bazizwa ubwoko bwabo, abandi bazizwa ibitekerezo byabo, aha hakaba ariho hagaragarira politiki ya Jenoside. Iyi politike y’ubwicanyi bwa Jenoside igaragara mu byiciro 3. Mbere na mbere, igaragara mbere y’uko ubwicanyi nyirizina bukorwa hagakoreshwa uburyo bwo gukwirakwiza ingengabitekerezo yabwo mu baturage. Icya kabiri nuko  iyo politiki ya jenoside igaragara mu gihe Jenoside iriho ikorwa hakorwa ubukangurambaga bwo kuyishyira mu bikorwa. Icya 3 nuko iyo politiki yongera kwigaragaza Jenoside yaramaze kurangira, akenshi bikarangwa no gushyiraho indi politiki igamije gupfobya no guhakana Jenoside, irimo no gushyigikira abakoze Jenoside. Ku birebana n’u Rwanda, iyo nzira yose ya politiki ya Jenoside yarabaye kandi iracyanafite ibisigisigi byayo muri iki gihe.

Nagira ngo ntange ingero ebyiri gusa. Izo ngero ndazifata mu mwaka wa 1982. Impamvu mfashe uwo mwaka nuko U Rwanda rwari rumaze imyaka 20 rwitwa ko rwigenga rukaba rero rwaragombaga kuba hari aho rugeze mu bwigenge koko. Ariko muri uwo mwaka rwaranzwe n’ibintu bibi.

Ku itariki ya 1 Nyakanga 1982, U Rwanda rwagize umunsi mukuru ukomeye, hatumizwa abashyitsi benshi, igihugu cyizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ubwigenge. HABYARIMANA yashimangiye ko Politiki igihugu kigenderaho ari iharanira imibereho myiza ya RUBANDA NYAMWINSHI. Yabivuze atya:

“Tumaze imyaka 20 twigenga. (…) Kwiharira ubutegetsi by’Abatutsi, kwiharira ubukungu no kugubwa neza, kwihalira amashuri nibyo byakuruye akarengane k’ubwoko bwose abaturage bahora binubira. (…) Ibyasabwaga ntibyitaweho RUBANDA RUGUFI rukomeza gukandamizwa cyane. Agasuzuguro, ibitutsi n’urwiyenzo rw’ubwoko bwose byatumye abaturage bivumbura mu w’1959 maze basezerera ubutegetsi bushaje bwa gihake, batangira gushyiraho ubushingiye kuri demokarasi, bwita ku bifitiye akamaro RUBANDA NYAMWINSHI. Maze icyo gikorwa gisozwa n’ubwigenge bw’igihugu cyacu. None imyaka ibaye makumyabiri”.

Mu magambo ya Perezida HABYARIMANA ntaho ubona ko yimirije imbere ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda n’imibereho myiza yabo. HABYARIMANA arashimangira gusa ko aho politiki ye ishingiye ari ku nyungu z’abo yitaga RUBANDA NYAMWINSHI nkaho Abanyarwanda batabarirwaga muri iyo Rubanda nyamwinshi batari abana b’u Rwanda. Politiki ishingiye aha iba yatangiye kwimika JENOSIDE.

Urugero rwa kabiri ni ururebana n’iyirukanwa ry’Abanyarwanda muri Uganda. Mu kwezi kw’Ukwakira 1982, Perezida Milton OBOTE wa UGANDA yirukanye impunzi z’abanyarwanda. Izo mpunzi zigeze mu Rwanda, Perezida HABYARIMANA nawe yarazirukanye avuga ko atari abanyarwanda, yemera kwakira gusa bake cyane muri bo.

Ku itariki 19 Ugushyingo 1982, ari mu ruzinduko mu Bubiligi, Perezida HABYARIMANA yabonanye n’abanyeshuri b’abanyarwanda bahigaga icyo gihe abagezaho ikiganiro. Yagarutse ku banyarwanda b’impunzi bari bamaze iminsi birukanywe Uganda, yerekana ku buryo butaziguye ko nta bushake na buke yari afite bwo gukemura ikibazo cyabo ngo babone uburenganzira ku gihugu cyabo nk’abandi Banyarwanda. Dore amwe mu magambo akubiye mu kiganiro yahaye abo banyeshuri uko yanditswe n’IMVAHO muri uwo mwaka :

Mwaba mwarumvise ko hari ikibazo cy’abantu bavuye mu Buganda ejo bundi kuva ku itariki ya 2 Ukwakira, baje bahunga Ubuganda. Ibyo ntacyo twabishoboraho cyane kuko ibitaba iwacu ntitwabibonera umuti twenyine. Ariko ibyo byarabaye. (…) Icyo kibazo giteye gite? Twagiye kubona tubona abantu baza kuva ku itariki ya 2 Ukwakira, bigenda byiyongera kugera igihe hazaga abantu ibihumbi 5000 ku munsi. Ubu rero mu Rwanda hakaba hari abageze ku bihumbi 43.000.

(…) Ikibazo ntikirabonerwa umuti wuzuye kuko mu mishyikirano twagiranye na Leta ya Uganda iratubwira iti : Abo bose baje twe turabona ari impunzi zahunze politiki yo mu Rwanda kuva muri 1959 none ubu bakaba barumvise ngo ubu mu Rwanda hari amahoro bagashaka kugaruka. Twe turebye ariko dusanga atari impunzi gusa. N’impunzi zirimo ariko bose si impunzi. Nababwiye ko hari abantu ibihumbi 43.000.Twakoze ibarura muri izo mpunzi dusanga abanyarwanda ari ibihumbi bitandatu gusa.

(…) Twe turiyemeza ko Abanyarwanda bari muri izo mpunzi; abanyarwanda ni ukuvuga uwagiye agiye gukora, agiye guhaha, akaba afite identite (indangamuntu) y’ubunyarwanda, akaba afite ikarita, ari iya mbere ya independansi ari iya nyuma ya indepandansi (…) uwo ni umunyarwanda; abo bantu twabonye ari ibihumbi 6000, twe tuzabashakira aho baba, abashaka kuba mu Rwanda. Naho abandi tukabwira Guverinoma ya Uganda tuti: mugomba kubasubiza mu byabo kuko ari abagande. Niba mutabishoboye rero nimubwire abandi babishoboye barebe ahandi babashyira kuko twe tutabona aho tubashyira. Ngicyo ikibazo uko giteye. Ngiyo kandi imigambi Leta ifite. (…)

Kuko nkuko mubizi mu Rwanda hari abantu benshi cyane, imirima yabaye mike, iba na mito, ku buryo tutakwemera kuzana abandi batari abanyarwanda ngo tugiye kubaha imirima mu Rwanda kandi hari idakwiriye abanyarwanda bose.

Ku byerekeye impunzi, (…) icyo u Rwanda rwifuza, icyo Leta y’u Rwanda yifuza, ni uko izo mpunzi ziri mu mahanga zafata ubutaka zigahinga, zashaka akazi zigakora, zashaka undi mwuga ushobora kuzitunga aho ziri kuko mu Rwanda tutabona aho tuzishyira. (…) Nababwiye ko mu Rwanda nta mirima igihari, nababwiye ko mu Rwanda nta hantu ho kwororera hagihari, igihe Leta ishaka ko n’abanyarwanda bari mu Rwanda, bishobotse bajya gutura ahandi. (…) Ngicyo igitekerezo cya Guverinoma y’u Rwanda. Ngicyo igitekerezo cyanjye. (…) Ufite amaso ashaka kureba yarabibonye, ufite amatwi yarabyumvise”.

Izi ngero 2 gusa mfashe muri nyinshi cyane zarangaga Politiki y’u Rwanda mbere ya 1994, zirerekana ubukana bwa Politiki mbi yari mu Rwanda, Politiki y’ivangura, amacakubiri na Jenoside. Nubwo iyi Politiki yakozwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho icyo gihe, habayeho abanyamahanga bayishyigikiye, ariko habayeho n’Abanyarwanda bitanze barayirwanya, haba imbere mu gihugu no mu mahanga.

Nongere ntange ingero nkeya.

Muribuka ko mu kwezi kwa 2/1993, ingabo za FPR-INKOTANYI zarwanye zikagera mu marembo ya Kigali hariya I Shyorongi. Icyo gihe, Minisitiri w’ubutwererane w’Ubufaransa witwa Marcel DEBARGE yaje mu Rwanda. Ku itariki 28/2/1993 yakoranye inama n’amashyaka ya politiki yariho mu Rwanda yari ahanganye na MRND ayasaba kureka gucikamo ibice ahubwo agakora icyo yise FRONT COMMUN CONTRE LE FPR, ni ukuvuga KUREKA GUHANGANA NA MRND AHUBWO BAGASHYIRA HAMWE BAKARWANYA FPR. Ayo magambo ya DEBARGE yatumye MRND na CDR n’andi mashyaka yari muri Hutu Power yumva ko ashyigikiwe n’igihugu gikomeye, bituma akomeza ubutagondwa bwayo no kwizera ko azakomeza gutegura umugambi wa Jenoside nta kibazo. Abanyarwanda se ntibabivuze ukuri ko UHAGARIKIWE N’INGWE AVOMA? Ayo magambo ya DEBARGE yahaye icyizere kinini abakoraga Politiki ya Jenoside.

Iyi Politiki ya Jenoside ariko hari n’abayirwanyije. Bamwe bari hano mu Rwanda abandi bari hanze y’igihugu mu mahanga. Mu bari imbere mu gihugu twavuga nka Padiri Silivio SINDAMBIWE wayoboraga KINYAMATEKA wishwe 7/11/1987 n’ubutegetsi bw’AKAZU kubera inyandiko za KINYAMATEKA zamaganaga politiki y’akarengane n’ivangura yakorwaga na MRND cyane cyane mu mashuri no mu mirimo; hari na Depite NYIRAMUTARAMBIRWA Felicula wishwe muri Gicurasi 1989 azira kwamagana ruswa no kwikanyiza mu gusaranganya imishinga y’iterambere ry’igihugu.

Hari n’abandi bantu 33 b’abanyabwenge barimo Abahutu n’Abatutsi banditse inyandiko ikomeye ku itariki 01 Nzeri 1990 bamagana ubwikanyize bwakorwaga na MRND ndetse banasaba ishyirwaho rya Demokarasi mu Rwanda. Kubikora icyo gihe byasabaga ubutwari bukomeye. Benshi muri aba bantu bafunzwe mubo bise IBYITSO BY’INKOTANYI mu Kwakira 1990 ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora igihugu, hafi ya bose barimburwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Jenoside ikimara kurangira, abayikoze batsinzwe bagahungira mu bihugu bidukikije, habonetse abakomeza gushyigikira Politiki yabo y’ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyishyira mu bikorwa. Byakozwe binyujijwe mu ishyaka bashingiye mu mahanga ryiswe RDR ((Rassemblement pour le retour des réfugiés et de la Démocratie au Rwanda).

RDR yavutse biturutse ku gikorwa cyatangijwe na Francois NZABAHIMANA wahoze ari Minisitiri w’ubucuruzi muri Guverinoma ya HABYARIMANA muri 1991. Nyuma ya JENOSIDE, NZABAHIMANA yahungiye mu Bubiligi. Agezeyo yakiriwe n’inshuti za MRND zo mu ishyaka ry’Ababiligi bo muri Internationale Democrate Chretienne (IDC) n’abamisiyoneri barimo Padiri Serge DESOUTER na Guy THEUNIS. Muri Nyakanga 1994, abo bantu batangije ihuriro bise « Comité Rwandais d’action pour la Démocratie » (CRAD). Iyo Komite yateguye inyandiko yise « Quelques préalables au retour des déplacés de guerre » ishyikirizwa ibihugu by’Iburayi n’Imiryango mpuzamahanga.

Ku nkunga y’Ububiligi n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi, NZABAHIMANA yashoboye kuzana n’ikipe y’abantu bavuye I Burayi, barimo abadepite n’abasenateri na Padiri Serge DESOUTER basura inkambi z’abanyarwanda zari mu nkengero z’imijyi ya Bukavu na Goma. Bahemereje icyo bise « Charte de retour rapide et pacifique des Réfugiés rwandais » ishyirwaho umukono I Bukavu ku itariki 24 Ukwakira 1994. Iyi nyandiko niyo yashingiweho mu gushyiraho ishyaka rya RDR ryavutse ku mugaragaro ku itariki 3 Mata 1995 mu nkambi ya Mugunga.

RDR imaze gushingirwa muri Kongo yagabye amashami hirya no hino mu bihugu by’Iburayi na Afurika.

Idewoloji ya RDR ntaho itaniye na JENOSIDE ubwayo. Icyo ishingiyeho ni uguhakana JENOSIDE yakorewe Abatutsi, gukorera ubuvugizi abakoze iyo JENOSIDE, guharabika FPR-INKOTANYI na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange no kwumvikanisha mu mahanga ko RDR n’abayigize ari abanyapolitiki bagomba guhabwa urubuga no kugirana imishyikirano na Guverinoma y’u Rwanda. Uwo murongo ngenderwaho RDR yawugarutseho kenshi. Urugero ni inyandiko yayo yo mu mwaka wa 2000 yise “UMURAGE W’AMATEKA.”

Muri iyo nyandiko, RDR igaragaza ko amahame yayo ari aya akurikira, kandi iyo umuntu ayasesenguye asanga ari amahame yuzuyemo Politiki y’ingengabitekerezo ya JENOSIDE igaragazwa n’ingingo zikurikira.

Ihame rya 1 : Guharanira kwemeza amahanga ko JENOSIDE yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanuka ry’indege ;

Ihame rya 2 : Guharanira kumvisha amahanga ko Abatutsi bashaka kwigarurira Akarere k’ibiyaga bigari bafatanyije n’Abahima bagategeka igihugu kibumbye u Burundi, Uganda, u Rwanda na Kivu zombi zo muri Zayire (Empire Hima-Tutsi) ;

Ihame rya 3 : Gukwiza mu nkambi z’impunzi n’ahandi hose mu mahanga ko INKOTANYI zikorera Abahutu ubugome n’ubwicanyi ku buryo Umuhutu wese uri mu Rwanda yugarijwe ;

Ihame rya 4 : Gutegura uburyo bwo gufasha no kuburanira abaregwa JENOSIDE bazakurikiranwa n’Urukiko mpuzamahanga. RDR yashakaga ko hashyirwaho uburyo bwo gucengera muri TPIR kugira ngo RDR ishobore kurengera inyungu z’abaregwa JENOSIDE. Ibyo bikubiye mu nyandiko yo ku itariki 23 Ukuboza 1995 yanditswe na HITIMANA Laurent wari Visi Perezida w’Itsinda ryashyizweho ngo ryige uko RDR igomba kwitwara igihe ubutabera mpuzamahanga buzakurikirana bamwe mu bayigize ku cyaha cya JENOSIDE.

Muri iyo nyandiko, RDR yemeje ko ihita itangira imibonano na ba avoka b’iburayi bakomeye kandi bashobora kwemera kuzarengera inyungu z’abagize RDR mu rukiko mpuzamahanga no kugereka ubwicanyi bwose kuri FPR.

Iyo nyandiko ishimangira ko RDR izashyira imbaraga zose mu kurega abanyamuryango ba FPR ihereye ku bayobozi bayo, igasoza yemeza ko abanyamuryango n’abayobozi ba FPR aribo bateye akaga ngo kagwiririye impunzi. Muri iyi propagande, RDR yafatanyije n’inshuti zayo z’abanyamahanga zirimo izo mu ishyaka rya IDC ryo mu Bubiligi  cyane cyane  Andre LOUIS, Alain DE BROUWER na Padiri Serge DESOUTER.

Muri uwo mugambi wo gushaka uburyo bwo gucengera mu rukiko rw’Arusha ngo barukoreshe, RDR yanafashe icyemezo cyo kugira abanyamuryango bayo inama yo gushaka akazi muri TPIR, n’abakabonye bagafasha bagenzi babo ngo binjiremo ari benshi, cyane cyane muri serivisi ishinzwe iperereza no gukurikirana abakoze ubwicanyi mu Rwanda.

Ihame rya 5 : Rirebana n’Uburyo bwo gukwiza Idewoloji ya RDR. Ubwo buryo bukubiye mu nyandiko yo ku itariki ya 3 Ukwakira 1996 yakorewe i Bulonge, ahari icyicaro ex-FAR ikozwe na Liyetona Colonel BAHUFITE Juvenal wayoboraga ubutasi bwa ex-FAR muri Kongo. Iyo nyandiko bayise  “Redynamisation de la Campagne Médiatique” ikaba yari imaze kwemezwa n’abayobozi ba ex-FAR bari bakuriwe na Jenerali Majoro BIZIMUNGU Augustin ari nawe wayoboraga ishami rya gisilikare rya RDR. Muri uwo mushinga, RDR yanditse ko igomba guhera ku banyamakuru b’abanyarwanda bakorera radiyo mpuzamahanga nka BBC na VOA ikanavuga amazina yabo : Augustin KAREKEZI, Augustini HATARI, Phocas FASHAHO na Thomas KAMILINDI (VOA), Ally Yussuf MUGENZI na Venuste NSHIMIYIMANA (BBC), Gerard GATARE wakoreraga Canal Afrique (Afurika y’Epfo) na Balthazar NDUWAYEZU ukorera agence Hirondelle Arusha. RDR yemeje ko abo banyamakuru bagomba gushakwa, bakabegera ku buryo mu biganiro batanga, RDR yajya igiramo ijwi kandi bikaba iteka.

Icyo byari bigamije ukurikije ibikubiye muri iya nyandiko ya BAHUFITE kwari uguhindura ishusho y’Umujenosideri “Changer l’image de génocidaire qui continue de planer sur les réfugiés HUTU”; kwangisha cyangwa guharabika FPR, guhamagarira abaturage bo mu mahanga no mu gihugu bayoboka RDR, n’umuryango mpuzamahanga ugashyigikira ibikorwa byayo.

Iyo ntambara y’itangazamakuru ya RDR yagombaga kwibanda aha hakurikira:

Aha mbere ni mu binyamakuru byandikwa – cyane cyane ibinyamakuru mpuzamahanga, e-mail na za taragiti.

Aha kabiri ni amaradiyo cyane avuga igiswayire ya BBC, n’amakuru mu cyongereza ya BBC na VOA. Ku makuru y’ikinyarwanda kuri ayo maradiyo abiri bavugaga ko bazegera by’umwihariko abanyamakuru b’Abanyarwanda bakorera izo radiyo mpuzamahanga n’abahagararira itegurwa ryayo, bibanze cyane cyane kuri BBC na VOA : “le service Kinyarwanda de VOA et BBC doivent être exploités et des contacts directs avec les producteurs sont recommandés.

Aha gatatu batekerezaga gukoresha ni bigo by’itangazamakuru (agences de presse/news agencies). RDR na ex-FAR bavugaga by’umwihariko ko bazakoresha agences za Kiliziya na Agence France Presse (AFP) : “Des démarches sont en cours pour intéresser le réseau des Eglises (Africa News, News People, Concertation chrétieme pour la région des Grands Lacs, etc). Certaines agences telle que l’AFP disposent d’un systeme d’abonnement au Bulletin quotidien (sélectif) ou par courrier électronique.”

Ikigaragara nuko gahunda yatangijwe muri 1996 yakoreshejwe mu biganiro bitandukanye byahise kuri BBC cyane cyane mu Mvo n’Imvano no mu makuru n’ibiganiro bya VOA. Ibyo biganiro byababaje Abanyarwanda benshi kumva ijwi ry’Abajenosideri babiciye ababo cyangwa se bari babahambiriye mu nkambi za Kongo bababuza kugaruka mu gihugu cyabo.

Twasoza tuvuga ko RDR  nayo yashyizeho ikinyamakuru cyayo yise FORUM RWANDAIS yasohoyemo inyandiko nyinshi zikwiza ingengabitekerezo ya JENOSIDE. Abakunze kwandikamo ni Oscar NKURUNZIZA ukunze kwerekana ko ngo FPR yateye JENOSIDE yakorewe Abatutsi igamije gufata ubutegetsi, ariko ikanakorera Abahutu indi JENOSIDE. Abandi ni Emmanuel NYEMERA, Jean GAHUTU, Jean Nepomuscene GAHURURU n’abandi.

Ihame rya 6 : Gushishikariza abakozi b’Abahutu guhunga u Rwanda.  Muri Gahunda za RDR harimo no gukaza umurego w’ibitero bagabaga mu Rwanda bakibasira cyane abacitse ku icumu. Ibyo bitero byanagendanaga na propaganda bakoraga ku bakozi b’Abahutu bari mu mirimo no mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, babatera ubwoba ko bagomba guhunga igihugu. Hahimbwe inyito yavugaga ngo abo Bahutu ni ibikoresho : “Hutu de service”. Iyo nyito yagiye ishyigikirwa na bamwe mu banyapolitiki babi bahunze u Rwanda nyuma ya JENOSIDE kubera amakosa, ubusambo cyangwa se ingengabitekerezo ya JENOSIDE bari bifitiye. Abo ni nka ba TWAGIRAMUNGU, Jean Marie Vianney NDAGIJIMANA, GASANA Anastase, Celestin KABANDA, Jean Baptiste NKULIYINGOMA, Jenerali HABYARIMANA Emmanuel, Colonel NDENGEYINKA Balthazar n’abandi.

Izi ngero nkeya ntanze zirerekana ko bimwe mu bikorwa twagiye tubona mu bihe byashize nk’ubufatanye bwabaye hagati y’abacamanza BRUGUIERE na MERELLES byari mu mugambi wo gukomeza Politiki ya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Ni nabyo dukunze gusoma muri raporo mbi zandikwa na za ONG ku Rwanda na bamwe mu bashakashatsi bakoranye na RDR n’amashyaka bihuje ibitekerezo nka FDLR, FDU-INKINGI, RNC, iryitwa ISHEMA ryashinzwe na Padiri Thomas NAHIMANA ; iryitwa MOUVEMENT DEMOCRATIQUE DU PEUPLE RWANDAIS POUR LA RECONCILIATION (INTIGANDA) rya P. Theophile MURENGERWANTWARI, n’utundi nk’utwo.

Ikigaragara nuko aba bantu bose bashinga Amashyaka mu mahanga, nta cyiza baba bafitiye u Rwanda n’Abanyarwanda. Ayo matsinda bashinga bayita amashyaka ya politiki aba ashingiye ku rwango, ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ku ivangura n’amacakubiri. Ibyo bakora rero si politiki ahubwo ni ubukangurambaga bw’urwango, ni ukwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside; bakaba bagombye kwamaganwa n’umuntu wese ufite ubwenge.

Ubundi, umuntu wamamaza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho ari hose, nta gihugu nzi cyo ku Isi kitamuhana ndetse kikanahagarika ibikorwa bye. Ibi niko bimeze mu bihugu byose by’Iburayi, Amerika na Canada, kuko iyo hagize umuntu utinyuka kwamamaza urwango cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside ipfobya cyangwa ihakana Jenoside yakorewe Abayahudi, ahura n’ibyago bikomeye.

Niyo mpamvu bisaba abanyarwanda guhora bari maso kugira ngo iterambere rimaze kugezwaho na politiki nziza ritazagira ikirijegajeza.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s