Bicaga Abakobwa beza i Nyamirambo bahiga Abagogwe muri Gishwati

Standard

Na: Tom Ndahiro

Kuva mu mpera y’ukwezi kwa Mata 1994, igice kinini cy’Abatutsi bagombaga kwicwa mu itsembabwoko, cyari cyararangiye hasigaye abagenda batoragurwa hirya no hino.

Uretse abo ngabo bagombaga kwicwa hari umwuka wo kwica n’Abahutu bagaragaje ko badashyigikiye jenoside ndetse n’abo bitiranya. Aba ni abatari mu rwego rwa politiki rwo hejuru kuko bo bishwe rugikubita kimwe n’Abatutsi.

Ibi bikaba ari nabyo byatumye guverinoma y’abajenosideri isohora itangazo ryo ku wa 27 Mata ryihaniza abicanyi ko bakwiye gushishoza kuko bari batangiye “kwikora mu nda”. Ni itangazo ryohererejwe aba Perefe rinasomwa kenshi ku maradiyo.

Hagati y’itariki 28-29 Gicurasi 1994, umunyamakuru wa rutwitsi RTLM, yazindutse yiyama abantu ngo bari barishe abantu babi, bakaba baradukiriye n’abeza. Yibukije ibyo Minisitiri w’Intebe Kambanda ngo yari yaravuze.

Uwo munyamakuru wa RTLM yiyamye abantu b’i Nyamirambo ya Kigali ngo bicaga abakobwa babaziza ko ari beza. Uwo munyamakuru yabivuze asa n’uwisekera nkuko bari basanzwe babikora bamamaza jenoside, ngo: “Abantu basigaye babona umukobwa mwiza yihitira kandi ari umuhutu bakamukebuka bibaza ngo uyu we aracyariho ate?” Ngo bakabazanya ngo kuki batamwishe?

Ntiyarekeye aho kuko noneho yatangiye no kugaragaza ko ngo mubatera ubwo bwicanyi harimo abagore batashakaga ko abakobwa beza basigara mu Rwanda. RTLM iti: “Hari abantu bafite imyitwarire mibi nk’umugore mubi uhoza umugabo we ku nkenke amutegeka kwica umugore mwiza wese abonye mubaturanyi kugirango azasigare wenyine. Ibyo bikagaragaza ko hari amashyari arimo.”

Ingero nk’izi ni nyinshi z’abantu bazize kwitirirwa ubwoko bw’Abatutsi bahigwaga, abaziraga amashyari, ibisahurano n’ibindi.

Abasirikare bagomba kugenzurwa

Ku wa 26 Mata 1994   Colonel  NZUNGIZE Alphonse  wayoboraga ikigo cyatozaga abakomando cya Bigogwe, yandikiye umugaba Mukuru w’Ingabo (FAR) Jenerali BIZIMUNGU Augustin inyandiko y’ibanga (SECRET) isa n’itabaza.

Iyo baruwa yandikishije umukono ifite N° 121/G2.1.3.1, yari ku kibazo cy’ “Abasirikari bagomba kugenzurwa” (Personnel à surveiller) ngo kuko mu kigo yayoboraga harangwagamo umwuka mubi.

Uwo mwuka mubi n’ibindi yari yarabimwandikiye muri raporo zitandukanye zirimo izifite nimero ML N° 120: – OFFR.2 yo kuwa 21 Mata 1994 ; hari n’izindi zifite VT INT/Ops/94/04959 na MT INT/Ops/94/583, zombi zo kuwa 25 Mata 1994.

Colonel Nzungize yavuze ko umwuka mubi uvugwa wari ukomeye mu kigo kurusha hanze yacyo, kandi ngo “ukururwa na Liyetena NKUNDABAKURA n’agatsiko ke”. Aho Koloneri atinya liyetona biba bikomeye.

Nyirabayazana

NZUNGIZE yasobanuriye umutegeka ko hari ibibazo biremereye bibiri. Icya mbere yavuze ni uko ngo “Igihe cy’ishyamirana (affrontements) ry’amoko mu Bigogwe, imiryango y’abatutsi yari ifitanye ubumwe na bamwe mu basirikari bacu, baba abatutsi cyangwa bataba bo, yaratsembwe. Abo basirikari barahiriye guhorera iyo miryango bagatera abaturage b’abahutu cyangwa bagatera abandi basirikari bagize uruhare mw’iyicwa ry’iyo miryango.”

Abo basirikari “bashaka guhora ni aba, ari na bo bagomba kwimurwa”. NZUNGIZE yarabarondoye abashyiriraho matricule zabo n’ubwoko. Kaporali NSENGIYUMVA 16316 (Hutu); Kaporali TUYISENGE 18301 (Tutsi); Kaporali NZABONIMANA 16926 (Hutu); Kaporali MUSANA 15269 (Tutsi); Kaporali NSABIMANA 16372 (Hutu) na Kaporali RUGAMBAGE (Hutu).

Niba bakiriho ubwo umuntu yazamenya amakuru menshi n’ubwo hari uwambwiye ko byaba bikomeye cyane.

Col. NZUNGIZE ntahisha ko hari ubwicanyi bwakorewe abantu bazira ubwoko, ahubwo agasobanura ko ngo “Bamwe mu bacitse kw’icumu bahungiye mu kigo mu miryango y’abatutsi bakingiwe ikibaba na bariya basirikari bavuzwe haruguru.” Ngo bakaza gucumbikirwa mu miryango y’abasirikare yari mu kigo cya Bigogwe.

Abo yavuze ntiyabahaye za matricule n’ubwoko. Abo ni imiryango ya ba Kaporali HATEGEKIMANA (wo muri Gitarama ); Serija KAJUGIRO (w’i Byumba); Kaporali MUBERUKA (wa BASE) n’iya Kaporali NZABONIMANA.

Ikibazo yakomezaga gukikikira n’icy’abatarashakaga ko hari uwarokoka kandi hakaba n’abatarashakaga gutandukanya Umutusi (nyagupfa) n’Umuhutu w’umunyenguga (nyakubaho).

Ipfundo ry’ikibazo

Col. NZUNGIZE yasobanuye aho ikibazo kizingiye. “Icyo gikorwa cyo gucumbikira Abatutsi bafitanye ubumwe n’abahutu cyatumye haba indi myifatire y’agatsiko k’abasirikari b’Abahutu badatandukanya Abatutsi n’Abanyanduga. Kubw’ako gatsiko kaba karihinduyemo agatsiko k’iterabwoba (escadron de la mort), Abatutsi bose n’Abanyanduga bari mu kigo bagomba gupfa bahereye kuri Komanda w’ikigo.”

Byageze aho yisobanura, n’impamvu atagomba kuzira ko ari umunyanduga, aratakamba ko we atahishe Abatutsi n’ubwo hari abagize ubwoba bakamuhungiraho. “Aha twibutse tutabitinzeho ko Komanda w’ikigo acumbikiye abanyeshuli 4 b’abakobwa baturutse muri UAAC MUDENDE igihe habaga amakimbirane, ariko bose bakaba ari abahutukazi. (Reba fotokopi z’indangamuntu zabo).”

Abo yari acumbikiye yabavuze mu mazina aherekeza fotokopi z’indangamuntu ni: UWINEZA Marie Josee wari Umugore wa Suliyetena KABALISA Oscar; Umukobwa witwa MUKAGABIRO wari mwene nyakwigendera Major MUNYANDEKWE wakomokaga muri Segiteri ya Gikomero muri Komini Mushubati.

Uyu Munyandekwe akaba yari na muramu wa NZUNGIZE. Uyu MUKAGABIRO yari kumwe n’inshuti ze Henriette BUCYANA wari umukobwa wa BUCYANA Martin  wari perezida wa CDR n’undi witwa UKUNDA Marie Claire wavukiye muri segiteri Kato ya Komini Rusatira.

Col. NZUNGIZE yavuze amazina y’abari “kw’isonga ry’ako gatsiko k’iterabwoba gashaka kwica abatutsi n’Abanyanduga kandi bagomba kwimurwa”: Suliyetena NKUNDABAKURA (19606); Ajida NAMAHAME (13552); Kaporali SARAMEMBE (11090); Kaporali MANIRAGUHA (15268) na Kaporali RWAMAHUNGU (14179).

Yatakambiye BIZIMUNGU: “Ndibutsa ko nigishije abasirikari ibijyanye n’imyifatire ngamije gucubya uwo mwuka mubi wari utangiye kwibasira ikigo, ariko nkaba nkomeza kubona nta musaruro bitanga. Niyo mpamvu mbasaba gutatanya  bidatinze utwo dutsiko tw’abasirikari n’imiryango navuze haruguru. Ku birebana n’iyo miryango, umuntu yayijyana mu kigo cya Kibuye kugira ngo ijye kure ya Bigogwe.”

Ntiyasobanuye impamvu abashakaga guhorera Abatutsi n’abataravanguraga Abatutsi n’abanyenduga bagomba kujya hamwe, kandi imigambi yabo itandukanye.

NZUNGIZE nawe yari umujenosideri

Col. NZUNGIZE ni musaza w’intwari NIYITEGEKA Felicite, wishwe azira kwanga kwitandukanya n’Abatutsi yari ahishe.  Uwo niyitegeka agasuzugura ubutumwa musaza we Nzungize yamwandikiye amubwira ko akwiye kureka Abatutsi bagapfa urwabagenewe.

N’ubwo NZUNGIZE yatakambiraga Umugaba mukuru w’ingabo ngo amutabare, nawe yari umujenosideri mu bandi.

Yashoje iyo baruwa yibutsa umujenosideri mukuru  BIZIMUNGU ikibazo cy’Abagogwe ngo bashobora kuba barihishe mu ishyamba rya Gishwati.

Yamubwiye ko ngo hari ikibazo yahisemo kutamumenyesha muri za SITREP (raporo z’ibikorwa cg uko ibintu bimeze) ngo “kugira ngo kitamenywa n’abacengezi b’INKOTANYI.”

NZUNGIZE yasobanuye icyo kintu atashakaga kwandika muri SITREP, ati: “Ndashaka kuvuga Abagogwe bacitse kw’icumu birundanyirije mw’ishyamba rya GISHWATI bakitwikira ijoro bagamije kwica abahutu batuye mu nkengero z’iryo shyamba.”

Yarakomeje: “Tuzi neza ko abo Bagogwe baramutse bafite imbunda bateza ikibazo gikomeye mu karere kose. Ni yo mpamvu tunyuzamo tukagenzura GISHWATI twifashishije abaturage bavanze n’abasirikari kugira ngo tubatatanye kandi tubabuze kwisuganya, tukabikora bidasakuje, mbere y’uko Inyenzi zene wabo zihabasanga zicengeye.”

Umugaba mukuru wa FAR yamenyeshejwe ko muri uwo muhigo wo kwica abagogwe wari uherutse hishwe “abarenga 40 muri abo Bagogwe badatinya gutera abasirikari bifashishije intwaro za gakondo.”

Ingoma y’abajenosideri yari mu marembera. Urwikekwe hagati y’abashakaga kumena amaraso n’abatarabishakaga cyari ikimenyetso.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s