FDLR ni iyo Kurwanywa. Uyifuriza Imishyikirano Azayihuze na DRC, si u Rwanda

Standard

Na: Tom Ndahiro

Vuba aha narebye ikiganiro kuri You-tube cy’umuyobozi wa FDLR, Jenerali Major Gaston Iyamuremye alias Michel Byiringiro/Rumuli/ Byiringiro Victor Rumuli/Victor Rumuri. Ayo mazina menshi nk’ay’ishoka ayafite mu rwego rwo kwiyoberanya. Muri icyo kiganiro, aho bakorera muri DRC, Gaston Iyamuremye yabwiye abamuteze amatwi ko bamaze kugira amaboko kubera ababashyigikiye.

Muri abo babashyigikiye hari abari bahari. Umuyobozi wa FDLR yerekanye uhagarariye “PS-Imberakuli” ngo wari wavuye mu Rwanda akabasanga mu ishyamba. Muri uko kumva ko FDLR ishyigikiwe, yavuze ko yizeye inkunga y’ibihugu biri muri SADC.

Gaston Iyamuremye avuga ko afite icyizere ko umuryango wa SADC uzakomeza gusobanurira amahanga ikibazo cyabo ngo kuko wo wacyumvise.

Iyo PS-Imberakuli ikorana na FDLR mu bayiyoboye harimo Alexis Bakunzibake. Aba bakaba batari bigera bihishira ko bashigikiye ingengabitekerezo ya FDLR.

Ijwi ry’i Washington

Ku itariki ya 2 Kanama, Russ Feingold, Intumwa ya Perezida Barack Obama mu karere ka Afurika k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko mu by’ibanze bikwiye gukorwa ari ukurandura umutwe wa FDLR.

Yasobanuye neza ko FDLR ikwiye kurwanywa, atari uko ikomeye cyane mu gisirikare, ahubwo ikwiye kurwanywa kubera ibyo iharanira kandi ishingiyeho. Ibyo ni ingengabitekerezo ya jenoside kuko ariyo nkomoko yayo.

Feingold yanongeyeho ko iby’imishyikirano n’uwo mutwe bidashoboka kandi bitazabaho. Icyo FDLR isabwa ni ugutaha mu mahoro cyangwa ikarwanywa gisirikare.

Iryo jambo rigomba kuba ryarageze kuri benshi, bamwe babihirwa naryo. Muri abo babihiwe wahera kuri bamwe mu banyamuryango ba SADC bashyigikiye FDLR.

Abandi bakwiye kumva icyo bivuze gushyigikira umutwe ushinjwa jenoside n’iterabwoba ni imitwe nka ISHEMA party, RNC, PS-Imberakuli ya Alexis Bakunzibake, Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina.

Kuyirwanya ntibizoroha

Icyemezo cyo kurwanya FDLR kiravuzwe ariko kugishyira mu bikorwa ntibizoroha hadafashwe ibindi byemezo bikaze.

Umutwe w’ingabo za Loni uzwi nka MONUSCO umaze imyaka muri DRC ariko ntacyo wakoze kuri FDLR yajujubije abanyekongo kuko ufite igice kinini cy’icyo gihugu wigaruriye.

Ntacyo MONUSCO yari gutwara FDLR yashinzwe cyangwa ifashwa na leta ya DRC, kandi izo ngabo zikaba zikeneye gukomeza kuba muri icyo gihugu.

FDLR ntiyigeze ihisha ko hari amasezerano yagiranye n’igihugu kiyoborwa na perezida Joseph Kabila. Icyo gihugu kwitandukanya n’umunywanyi wacyo bizaruhanya.

MONUSCO ifite ishami ryitwa FIB rigizwe n’ingabo 3000 zikomoka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
Iyo FIB niyo yagize uruhare rukomeye mu gutsindwa kw’umutwe wa M23. Nyuma yo gukwira imishwaro kw’uwo mutwe gahunda yari ugukurikizaho FDLR na ADF w’abarwanya leta ya Uganda bafite ibirindiro muri DRC.

Uko byari biteganyijwe siko byagenze. Umuvuduko wakoreshejwe mu kurwanya M23 ntiwakomeje bigeze mu kurwanya FDLR. Uwakandagiye feri si undi ni abagize FIB, cyane cyane Tanzania, wenda na Afurika y’Epfo.

Ibyo gushyigikira FDLR, hari abanyapolitiki bo muri Tanzania, batigeze babigira ibanga. Kandi barazwi neza.

Umuntu yakwibaza uburyo abo banyapolitiki bayishyigikira. Bashyigikira FDLR bayiha agaciro idakwiriye.

FDLR ni umutwe uzwi ko ufite amatwara yeruye yo gukomeza umugambi wa jenoside y’Abatutsi muri aka karere ndetse n’ahandi hose.

Inkunga ikomeye FDLR ikeneye ni ukubona uyamamaza ayishyira mu rwego rwo kwemerwa ko ari umutwe wa politiki wagirana ibiganiro na leta y’u Rwanda.

Nta nkunga ya politiki iruta iyo kuko nicyo kintu FDLR yari yarabuze. FDLR yabayeho yarabuze abayobozi b’igihugu runaka batinyuka bakavuga nta soni ko ikwiye kugirana imishyikirano na leta y’u Rwanda.

Nabyise kutagira isoni, kuko nta muntu uzi amateka ya jenoside, akamenya ko abayikoze bari muri FDLR, akanamenya ko ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi ariyo nkingi y’uwo mutwe watinyuka kuvuga ngo n’ize ku meza amwe n’abarwanyije iyo jenoside.

Abashyira mu gaciro bose bazi neza ko FDLR nta gaciro ifite ahubwo ikwiye kuvugirizwa induru, kurwanywa no gukomanyirizwa. Kubyirengangiza ni ukwambura agaciro abazize jenoside n’abayirokotse batashyira agahinda inyuma yabo.

Gushyigikira FDLR ni ukwitesha agaciro

Gushyigikira FDLR ni ugushyigikira ibitekerezo byayo bya kirimbuzi. Gushyigikira FDLR uri umunyafurika, bisuzuguza abanyafrika kuko bagaragara nk’abantu batibuka amateka yabo ngo babe bayaheraho bamagana bakanakumira ikibi nka jenoside.
Ibiherutse kuvugwa na Russ Feingold, nibyo byakabaye byaravuzwe kera n’abanyafurika bose by’umwihariko abaturanye n’u Rwanda. Bakaba bazi neza ibyahabaye mu 1994. Barabyiboneye n’amaso.

Uri Umuyobozi w’igihugu, cyangwa wa ONG ikomeye, ukabwira Abanyaburayi n’Abanyamerika ngo bemere umutwe wiyita uwa politiki ufite amatwara yose nk’ ay’Abanazi washyirwa mu kato wazicuza ubuzima bwawe bwose.

Iby’abirabura Abazungu barabyirengagiza kubera irondabwoko (racism). Umunyafurika ukora cyangwa uvuga amafuti bamufata kimwe n’uyarwanya. Iryo somo ryo kubona ko kutureshyeshya ari agasuzuguro risa nk’aho ricika benshi.

FDLR ni umutwe watangiriye muri DRC na n’ubu niho ukorera amarorerwa. Ku muntu wese wumva neza ikibazo, FDLR yari ikwiye kurwanywa n’imbaraga nyinshi ziruta n’izakoreshejwe kurwanya M23.

Ndetse ukuri ni uko FDLR ari yo yari ikwiye kurwanywa mbere, kuko ari umutwe w’abanyamahanga wigaruriye igice cya DRC ku ngufu ukanahindura abaturage b’icyo gihugu abacakara.

Ushingiye kuri uko kuri, hakaba kwibeshya ko aho kubarwanya haba ibiganiro, ukwiye kuvugana n’uwo mutwe w’ubugome ni leta ya Joseph Kabila, si u Rwanda. Abana batiga muri za Kivu zombi kubera FDLR, abenshi ni Abanyekongo.

Kugirango ibyo bibeho, ni uko ubutegetsi bwa Kabila bwakwiyumvisha ko gusenyuka kwa FDLR biri mu nyungu zabwo kurusha n’u Rwanda.

Abagirwa abacakara bagakorera FDLR nta gihembo ni Abanyekongo. Abagore n’abana basambanywa ku ngufu ni Abanyekongo. Abenshi bapfa bazize umutekano muke uterwa na FDLR ni Abanyekongo.

Impunzi zihejewe mu Rwanda n’i Burundi ni iz’Abanyekongo. Umutungo ukoreshwa na FDLR ikabona imbaraga zo kwidegembya ni uwa Kongo.

Hakorwa iki ?

Ubutegetsi bwa Perezida Kabila bukwiye gusubiza ubwenge ku gihe bugasaba SADC nayo kumva aho ukuri kuri bakarwanya FDLR.

Ibyo, kubigeraho, bisaba kwiyumvisha ko umugani wa Kinyarwanda uvuga ko uhishira umurozi akakumaraho urubyaro usobanura neza ibibera muri DRC.

SADC ibyemeye ni nabwo yaba igaragaje ko ikunda umwe mubanyamuryango bayo. DRC.

Niba kandi bumva batasubira inyuma ngo bemere ko ari amafuti gushyigikira abajenosideri, bakoze amarorerwa muri DRC, nabyo bazerure babivuge.

Icyo gihe FIB izikure/izavanwe muri DRC vuba kandi neza kuko izaba igaragaje aho ihagaze. Kandi ko gukomeza kuhaguma byabangamira abashaka kurwanya FDLR.

Umuryango w’abibumbye (LONI), niba koko ugomba gushyira mu bikorwa ibivugwa nihashakwe ingabo zifite ubushake n’ubushobozi bwo gukora akazi ko gutabara.
Kurwanya FDLR, ni ukubanza kwiyumvisha ko leta ya DRC ifite ubushake buke bwo kurwanya FDLR. Kuri bo kurwanya FDLR hari ababifata nko kwirwanya.

Abanyekongo benshi ntibakunda FDLR kuko yabishe ikabatindahaza. Guha uwo mutwe amezi menshi ibeshya amahanga ko izayakoresha kwisenya ni ukwibeshya.
Imyiteguro yo kurwanya no gusenya burundu FDLR ikwiye gukorwa vuba cyane. N’ubundi byarakererewe.

One thought on “FDLR ni iyo Kurwanywa. Uyifuriza Imishyikirano Azayihuze na DRC, si u Rwanda

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s