22 Kanama 2014: Imyaka 20 irashize Operation Turquoise yaje gutabara abajenosideri mu Rwanda irangiye

Standard

Na: Tom Ndahiro

Uyu mwaka twibutse ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Hanabaye kwizihiza ku nshuro ya 20 kwibohora.

Birumvikana ko hibutswe byinshi bibi cyane ibyabaye ku bantu bishwe ndetse n’imibareho y’abacitse ku icumu rya jenoside.

N’ihumure ry’uko kwongera kubaho bishoboka abajenosideri bamaze gutsindwa nabyo twarabyibutse kandi bizahora byibukwa.

Ku wa 4 Nyakanga twijihije gufatwa kw’imijyi ya na Butare na Kigali byibutsa kurunduka ku mugaragaro kw’ingoma y’abicanyi.

Ku wa 19 Nyakanga hijihijwe imyaka 20 leta imaze igiyeho kuko ku munsi nk’uwo mu 1994 aribwo guverinoma yarahiye.

N’ubwo nta birori byabayeho, ariko yari intambwe ikomeye yatewe kuko abajenosideri n’ababashyigikiye bateganyaga ko bazaba bari mu butegetsi hagati y’amezi 6 n’umwaka. Byahe?

Kwibeshya bibaho kandi byababayeho. Icyo cyizere kiraza amasinde bagiterwaga na leta y’Ubufaransa yari yaragabye igitero bise “Operation Turquoise” cyo kugoboka iza Sindikubwabo na Kambanda.

Kurangira kwa Turquoise

N’ubwo ku wa 19 Nyakanga 1994 guverinoma y’u Rwanda nshya yarahiye, hari igice cy’igihugu itategekaga. Ahari za perefegitura za Cyangugu, Gikongoro na Kibuye zari mu butegetsi  bw’Abafaransa n’abajenosideri. Reba iyi video

Ubwo butegetsi bukaba bwaratangiye kuva ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 22 Kanama 1994.

Umunsi nk’uwa none mu 1994 nibwo Operation Turquoise  yarangiye abasirikare ba nyuma b’Abafaransa n’ab’ibihugu bimwe bya Afurika babashyigikiye bavuye mu Rwanda, bagasimburwa n’aba MINUAR II bari bagizwe ahanini n’abo muri Afurika.

Kuva ubwo nibwo umuntu yavuga ko Leta y’u Rwanda aribwo yabashaga kugera mu bice hafi ya  byose.

Iyi Operation Turquoise yateje ibibazo byinshi bitewe no guha umwanya Interahamwe kwisuganya no gukomeza guteza umutekano muke mu gihugu.

Ku wa 22 Nyakanga 1994, uwari minisitiri w’intebe Faustin Twagiramungu yakiriye intumwa za leta y’Ubufaransa  zari zaje mu Rwanda.

Twagiramungu yabwiye abo bafaransa ko inama ya guverinoma yari yafashe icyemezo ko abayobozi bazajya muri “Zone Turquoise” gushishikariza abaturage gusubira mu byabo.

Abo bafaransa bamubwiye ko ngo abo bayobozi bagomba kujya basaba uruhushya abagize Operation Turquoise.

Gusuzugura u Rwanda

Twagiramungu yababwiye ko ngo ako gasuzuguro gakwiye kurangira vuba kuko bitabaye ibyo bizaba ngombwa ko n’imbaraga zizakoreshwa ngo u Rwanda rusubirane uburenganzira n’ububasha ku gihugu cyose.

Faustin Twagiramungu yabwiye izo ntumwa z’abafaransa ko bitumvikana uburyo leta yemewe mu gihugu cyigenga  cyajya gusaba leta y’ahandi uburenganzira bwo gusura abaturage babo mu gihugu cyabo.

Twagiramungu yarababajije ngo “kuki mwumva ko Abanyarwanda bagomba kwizera abanyamahanga kurusha abayobozi babo?”

Abafaransa bari bamaze kubona ko ibyo guhanyanyaza bitazashoboka batangira kubwira abo batabaye guhunga.

Ku wa 18 Nyakanga 1994, ikindi cyiciro cy’impunzi cyantangiye kwicuka muri Kivu y’amajyepfo, mu cyahoze ari Zaire ubu hakaba ari DR Congo. Nibwo abatuye ahahoze ari Cyangugu batangiye kwisenyera bakisamburira amazu ngo bavuye mu Rwanda ubutazagaruka.

Kuri uwo munsi ariko, uwari umuvugizi wa Operation Turquoise, Lt. Col. Didier Bolelli yatangarije radiyo y’abafaransa RFI ko hari abantu benshi bagana mu gice cy’Inkotanyi.

Col. Bolelli yavuze ko hari abantu barenga 45,000 bari bamaze kujya mu gice kiyoborwa na guverinoma banyuze ku rutare rwa Ndaba. Yerekanye kandi ko abantu biyongeraga ku buryo abagera ku 2000 banyuraga aho buri saha imwe.

Kugirango abo bantu bagende ni uko hari amakuru yabageragaho ko gukomeza kwizirika kubyarangiye nta kamaro cyane ko Umujyi wa Gisenyi wari wagiye mu maboko y’ingabo z’Inkotanyi.

Kuhava kw’Abafaransa na Operation Turquoise yabo byatumye u Rwanda rusa n’aho rusubiranye n’ubwo umutekano muke byateguye wabyaye ibirimo FDLR ibuza abatari bake gutaha kugeza ubu.

Andi makuru https://umuvugizi.wordpress.com/ no kuri Tweeter @TomNdahiro

One thought on “22 Kanama 2014: Imyaka 20 irashize Operation Turquoise yaje gutabara abajenosideri mu Rwanda irangiye

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s