Bararengera Perezida Kayibanda wa PARMEHUTU ngo ntiyagiraga irondabwoko n’ivangura mu Rwanda

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ku wa 5 Nyakanga 1973, Juvenal Habyarimana yahiritse ku butegetsi Kayibanda Grégoire. Nyuma y’iyo kudeta, Habyarimana yiraye muri bamwe mu banyapolitiki, abakozi bakuru muri leta n’abasirikare bakomoka mu majy’epfo y’igihugu arabica.

Benshi mu bishwe icyo gihe bakomokaga mucyahoze ari prefegitura ya Gitarama. Ariko, mu bishwe hari abakomokaga ku Kibuye, Gikongoro na Butare. Kugeza ubu, ikizwi n’uko bishwe urubozo harimo n’abicukuriraga bakihamba ari bazima.

Ariko, na n’ubu nta muntu uragaragaza aho bahambwe.Uretse Kayibanda kandi nawe biracyarimo gushidikanya.

Amazina y’abishwe hagati y’1973-76 nayabonye mu gitabo cyanditswe n’umu CDR  Shyirambere Jean Barahinyura “Le Général-major Habyarimana, 1978-1988: Quinze ans de tyrannie et de tartuferie au Rwanda.

Urundi rutonde rw’abo bishwe ruri mu kinyamakuru Le Flambeau No 2 cyo ku wa 5 Gashyantare 1993. Muri icyo kinyamakuru, ni naho usanga ubuhamya bwa bamwe mu bigeze gushijwa ko bagize uruhare mu iyicwa ry’abo bantu.

Ababajijwe n’umunyamakuru Rangira Adrien kuri icyo kibazo ni Theoneste Lizinde (yarapfuye) na Stanislas Biseruka (ariho). Imvo n’Imvano ntacyo yari yabaza Biseruka.

Abishwe ni ba nde?

Ku itariki ya 16 Kanama 2014, mu gihugu cy’ububiligi hahuriye abakomoka mu miryango y’abishwe. Bwa mbere nyuma y’imyaka 41 ubutegetsi bwa Kayibanda buhiritse kwicwa kw’abo bategetsi bigatangira, nibwo bibutse ababo.

Iyo bavuga abishwe harimo uwigeze kuba perezida w’u Rwanda, Abaminisitiri be, abadepite, abasirikare b’abaofisiye, abayobozi bakuru mu nzego za leta, n’abandi.

BBC-Gahuzamiryango yavuze ko umunsi babibuka mu bubiligi, amazina yasomwe agaragaza abishwe ngo arenga 60. Urwo rutonde sinarubonye, urwo narinsaganwe ni uru:

Kayibanda Grégoire, Nzanana Fidèle, Munyaneza Augustin, Bizimana André, Mbarubukeye Athanase, Harerimana Gaspard, Nyiribakwe Godefroy, Minani Frodouard, Kaberuka Emmanuel, Ndahayo Claver, Niyonzima Maximilien, Ntarikure Elie, Hodari Alype, Kanani Aminadab, Munyandamutsa Philippe, Gakire Jean, Kalisa Narcisse, Ndandari Gaspard, Shumbusho François, Ugirashebuja Eric Joseph, Bizindori Louis, Mivumbi Damien, Ndahimana Stanislas, Nyamwasa Gallican, Twagirayezu Aloys, Zihinjishi Oscar, Niyoyita Dominique, Bisabo Aloys, Habimana Mathias, Habimana Siridion, na Muganamfura Aphias.

Abandi ni: Ntirushwa Siridion, Nubashyimfura Charles, Nyabuhene Fidèle, Ndutiye Justin, Muvunankiko Gerard, Misago Mathias, Mporanyi Prosper, Turatsinze Désiré, Musabe Jules-Simon, Ntaganzwa Alexandre, Kabarenzi Agnès, Kanakuze Omar, Gasamunyiga Melchior, Kabandana Pierre, Sebagabo Athanase, Twagirayezu Epimaque, Musabe Jules-Simon, Bizimana Izaie, Semanyenzi Alfred, Twagirimana Boniface, Batsinduka Alphonse, Mbaraga Augustin, Ndakebuka Godefroid, Niyibizi Canisius, Nkurunziza Cyprien na Nsanzishuri David.

Imvo n’Imvano yarasubiriye

Kwibukwa kw’abo bantu bishwe na Habyarimana, byabaye akandi kanya keza Ally Yusuf Mugenzi yabonye ko kuburanira ubutegetsi bwa Habyarimana, guhakana amateka no gupfobya jenoside.

Urubuga yakoresheje si urundi ni ikiganiro cy’Imvo n’Imvano. Ikiganiro cyose wakibona ukanze aha

Guhera ku itariki ya 23 Kanama kugeza ku wa 6 Nzeri abanyarwanda bagomba kumva ibyo gusa. Ari icyo cya mbere ndetse n’icyo ku wa 30 Kanama narabyumvise byose.

Mu mitegurire y’ibiganiro ubonamo Mugenzi aburanira cyane ubutegetsi bwa Habyarimana ngo bube inzirakarengane.

Yibanda ku kwerekana ko gukurwaho kwa Kayibanda byatewe no kunanirwa. Nizere ko abatumirwa be bumvise uko kubogama.

Abatumirwa be bo mu kiganiro cya mbere Dr. Yosefu Nkusi, Karake na Alphonse Munyandamutsa bagerageje kwereka Mugenzi ko impamvu zatanzwe na Habyarimana ari ukubeshya.

Nta na hamwe muri icyo kiganiro wumva n’impuwe abagirira n’ubwo ubundi atabura amarangamutima. Nzabigarukaho ikindi gihe.

Kayibanda yiswe inzirakarengane

Mu kiganiro cya 30/8/2014, igice kinini cyafashwe n’ikiganiro hagati ya Ally Yusuf Mugenzi nk’umuhuza w’umutumirwa ngo uba Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we akaba yaranze ko bamuvuga mu izina, na Karake Canisius.

Ikindi gice cyarimo umuyobozi w’ikiganiro na ex-FAR Jacques Kanyamibwa  usanzwe muri gahunda za Mugenzi.

Uwo mugabo w’i Los Angeles hari aho yabwiye Karake Canisius ko Kayibanda yarangwaga n’ivanguramoko n’akarere.  Karake yatinze kuby’akarere asoza aca hejuru ikibazo cy’ingutu cy’irondabwoko.

Uwo Karake wabaye Ambasaderi, yahakanye ko Kayibanda atavanguraga ari nacyo ngirango nkomozeho.

Ivangura

Kayibanda yari mubatangije ishyaka PARMEHUTU, ishyaka ryari rishingiye ku irondabwoko (racism) n’ivangura (racial discrimination). Usoma azashake ibiri muri izi nyandiko.

Ingero si iz’ibura. Mpereye ku babaga muri politiki ya PARMEHUTU.

Muw’1967, hategurwaga amatora y’abajyanama ba Komini bazabonekamo n’abadepite mu kindi cyiciro. Na perezida wa Repubulika yagombaga kwitoza.

Muri komini Nyamabuye Perezida Kayibanda yari atuyemo, abakandida bemejwe bari 46. Bose, bivuga 100%, bari Abahutu bakaba n’100% abanyagatolika. Umugore yari umwe nk’uw’umuti.

Amazina yabo ni aya:

  • Kayibanda Grégoire
  • Niyonzima Maximilien
  • Sibomana Joseph
  • Ndagijimana Albert
  • Mpyisi Michel
  • Sembwa Pierre
  • Uwemeyingwe Moise
  • Muberanziza Jean
  • Ziguriza Felicien
  • Ugirashebuja Stanislas
  • Nkinamubanzi Deogratias
  • Sindambiwe Mathieu
  • Hakizimana Gedeon
  • Mporanzi Balthazar
  • Birikunzira
  • Magwagwali Jean
  • Ilikulije Martin
  • Rukimirana Athanase
  • Sekabatsi Eulade
  • Kamonyo Pascal
  • Bulingo
  • Hategekimana Eulade
  • Segatashya Martin
  • Twagirumukiza Dismas
  • Rushema André
  • Rutegesha Gaspard
  • Nzaramba Thomas
  • Hategekimana Gelson
  • Mutuhura Nelason
  • Mukamugema Thérèse
  • Kanzira Grégoire
  • Semutwa Melchior
  • Ugirashebuja Jean
  • Sengabo Hormisdas
  • Iyamuremye Tharcisse
  • Sibomana Jean
  • Habarulema Michel
  • Musoni Fréderic
  • Mpakanyi Vianney
  • Rudabali Joseph
  • Ndarukiye Thélesphore
  • Ukurikiyimfura Alphonse
  • Segacuzi Célestin
  • Sebimana Jean
  • Ngiruwonsanga Boniface
  • Twagirumwami Cléophas

Uko byari biteganijwe hagombaga kuba n’abazahagararira abakandida. Muri abo uko ari 30, harimo Umututsi umwe. Abakora ijanisha babikora n’idini nayo ni uko byo byari 100 ku rindi.

Amazina y’abo ni aya

  • Nzeyimana Jean
  • Rurangwa François
  • Bibonobono Froduard
  • Gashugi Mathias
  • Byikwasi Charles
  • Nsingayehe Boniface
  • Kagenza Charles
  • Minani Nicolas
  • Kayonga Pascal
  • Singirankabo Froduard
  • Nzabamwita
  • Munyampama Gervais
  • Habimana Benoit
  • Rugangare Eustache
  • Sibomana Nicodème
  • Ndolimana Nicodème
  • Gakwaya Antoine
  • Rwamirera Polycarpe
  • Sembwa Calixte
  • Nsengiyumva Michel
  • Munyankindi Paul
  • Niragire Aloys
  • Munyaburanga Jean
  • Nshagayintwari Tharcisse
  • Misago Laurent
  • Kamanzi Espérance
  • Ruhimbana Michel
  • Muberuka Claver
  • Bakulira Paulin
  • Akalikumutima Helene

Waba perezida w’ishyaka rishingiye ku ivangura ntugire ivangura? Haba hari bangahe mu muntu umwe?

Uretse kugira ingengabitekerezo y’ivangura no kurengera jenoside, Kayibanda wamuburanira ute ko ntaryo yagiraga? Koko? Ubwo ikizakulikira ni ukutubwira ngo Papa si umugatolika.

Ibindi kuri icyo kiganiro biracyazaza.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s