Rwanda/Burundi: Imirambo yo mu Kiyaga cya Rweru n’uruganda rw’ibihuha (1)

Standard

Na: Tom Ndahiro

Mu mpera za Kanama uyu mwaka nibwo havuzwe inkuru y’imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru gihuriweho  n’u Rwanda n’u Burundi. Byabanje kumvikana ku maradiyo BBC-Gahuzamiryango ku wa 26 Kanama 2014 (ibisubiramo nyuma y’iminsi itatu) ndetse na VOA ku wa 29 Kanama 2014.

Ayo maradiyo avuga ikinyarwanda n’ikirundi siyo yonyine kuri iyo nkuru kuko urubuga rwa internet rwa BBC ari rwo rwabanje kwandika kuyandika mu rurimi rw’icyongereza ku wa 26 Kanama bavuga ko u Burundi bugiye gutangira iperereza ku mirambo iva mu Rwanda.

Imbuga za internet zisanzwe zitagira icyiza na kimwe zandika kuri leta y’u Rwanda, ariko zikandika neza FDLR n’abandi barwanya leta barayikwije. Izo mbuga ni iz’abanyarwanda (inyenyenyeri, the Rwandan, ikaze…) n’iz’abanyamahanga (Ann Garrison na Global Research).

Ibyanditswe na BBC ku wa 26 Kanama n’ibyavuzwe na bamwe mu bategetsi b’i Burundi n’ibyavuzwe n’umunyamerikakazi Ann Garrison mu kiganiro yagiranye na Prof. Peter Erlinder, byatumye niyemeza gushakisha ukuri kuri ubwo bwicanyi buvugwa.

Nyuma yo kumva ibyavuzwe mu kiganiro Imvo n’Imvano cyo ku wa 13 Nzeri, byangaragariye ko hari akari inyuma y’iyo nkuru. Cyane ko gukora iperereza ku rupfu  rw’abantu atari ikintu gishaka ubuhubutsi mu gutanga imyanzuro.

Iyo ushaka ukuri ku rupfu rw’abantu, biba byiza iyo wirinze kuvangavanga. Igihe cyose ushakisha uko kuri ugomba kureba niba uguha amakuru ari umwizerwa (credible). Iyo adafite kwizerwa kuri bimwe n’ibyo akubwiye ubyibazaho.

Minisitiri yaguye mu mutego cyangwa yari awusanzwemo?

Mu kiganiro Imvo n’imvano cyo ku wa 13 Nzeri, umunyamakuru wa BBC-Gahuzamiryango, Felin Gakwaya, yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, Edward Nduwimana ku bijyanye n’iby’iyo mirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru.

Mu bisubizo minisitiri Edward Nduwimana yatanze, yagaragaje ko amakuru yose bayahawe n’abarobyi (bo mu Burundi no mu Rwanda); ko yemeza ko imirambo atari iy’abarundi cyakora atanakwemeza ko ari iy’abanyarwanda ko ibyo byazagaragazwa; anemeza ko imirambo yatembye irenga 40.

Iby’uko imirambo atari iy’Abarundi, n’ubwo yagaragaye i Burundi akaba ariho inahambwa, byari byaranavuzwe n’umwe mubayobozi b’i Burundi atunga urutoki mu Rwanda.  “The victims are not Burundian citizens because the bodies are coming from Akagera River flowing from Rwanda,” Burundian official, Jean Berchmans Mpabansi, told the BBC.” (26/8/2014)

Uyu Mpabansi ni nde? Igisubizo nacyo kiri muri BBC-Gahuzamiryango aho bavuga ngo: Jean Berchmans Mpabansi, umujyanama w’umukuru w’intara ya Muyinga yabwiye Gahuzamiryango ko abarobyi bavuga ko hashize ibyumweru 2 babona imirambo mu kiyaga Rweru “iboshye.” (26/8/2014)

Felin Gakwaya yabajije Minisitiri Nduwimana impamvu batakoze iperereza ku mirambo kandi bari bafite ibimenyetso bifatika “byabonetse”.

Ibyo bimenyetso Felin Gakwaya yabibwiye Minisitiri: “Hari abo basanganye amakarita ya Mituelle yo ku Gisenyi mu Rwanda, hari n’abari bambaye udupira twanditseho ikinyarwanda.”

Niba ari ugutungurwa cyangwa kudashishoza kwa minisitiri, yatangiye gusubiza Felin nkaho ibyo “bimenyetso” byabayeho koko. Minisitiri Nduwimana yashubije ngo “urumva ko amakuru yatangiye kuboneka” yemeza ko u Rwanda ari rwo rukwiye gukora iperereza kuko aribo bireba.

Iyo ni imvugo yo guca urubanza hatitawe ku kuri. Ibijyanye n’ibi byitwa ibimenyetso, kimwe bivugwa na Felin Gakwaya ni impuha zatangijwe n’abantu tutaramenya. Haravugwa ibiki? Ni nde ubiri inyuma?

Mu iperereza twakoze guhera kuwa 5 Nzeri kugeza ubu tuzabibagezaho mu buryo burambuye ejo. Ntuzacikwe kuko ibyo nita impuha nzabisobanura!

 

5 thoughts on “Rwanda/Burundi: Imirambo yo mu Kiyaga cya Rweru n’uruganda rw’ibihuha (1)

  1. Pingback: #Rwanda/#Burundi: Imirambo yo mu Kiyaga cya Rweru n’uruganda rw’ibihuha (2) @albcontact @onduhungirehe @NoelKambanda @mwasa @YolandeMakolo | umuvugizi

  2. Pingback: Rwanda/Burundi: Imirambo yo mu Kiyaga cya Rweru n’uruganda rw’ibihuha (2) | umuvugizi

  3. Pingback: Cadavres du lac Rweru et “usine à rumeurs” : 4 corps au lieu de 40 | Les Nouvelles de Kigali à Bruxelles

  4. Everything posted was very reasonable. But, what about
    this? what if you added a little content? I ain’t saying your content is not good., however what if you added a headline to possibly get people’s
    attention? I mean Rwanda/Burundi: Imirambo yo mu Kiyaga cya Rweru n’uruganda rw’ibihuha (1) |
    umuvugizi is kinda vanilla. You ought to peek at
    Yahoo’s home page and see how they write news titles to get people to
    click. You might add a related video or a picture or two
    to get readers excited about everything’ve written. In my opinion, it would make your posts a little
    livelier.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s