Rwanda/Burundi: Ibinyoma n’impuha mu bivugwa ku Rweru. N’Akagera barakabeshyeye (1)

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ndi mu bantu bakunda umuhanzi w’umunyekongo witwa Koffi Olomide. Agira umuhogo uvamo ijwi rishyira umuntu igorora. Soma ibyabanje aha

Si ijwi gusa ariko n’amagambo aririmba, amenshi aba aremereye. Koffi Olomide namukundiye aho atandukanya inzira ukuri n’ikinyoma binyura.

Uwo muhanzi avuga ko ibinyoma bikunda kunyura mu nzira yihuta, ukuri kukagenda buhoro ariko amaherezo kukagera aho kujya.

Ngo: Lokuta eyaka na ascenseur (ibinyoma bizamuka muli asanseri/lift) kasi vérité eyei na escalier mpe ekomi (ukuri kukazamukira muri za esikariye amaherezo kukagerayo).

Ibinyoma byinshi mu mpuha

Ikibazo cy’imirambo y’abantu bagaragaye mu kiyaga cya Rweru mu mpera za Kanama 2014 kiragaragaza byinshi bitari kuzamenyekane.

Nyuma y’aho igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gitangarije ko zisaba leta y’u Burundi n’u Rwanda gufatanya gukora iperereza ryimbitse byaba na ngombwa ngo bakiyambaza impuguke muri ibyo.

Nyuma y’ubwo, kimwe na mbere y’aho amagambo atarimo ukuri aracicikana muri za asanseri.

Imirambo yarobwe ikanahambwa ni ine. Aho yahambwe twarahageze ndetse tuhagerana n’abari bahari ihambwa.

Ku itariki 19 Nzeri 2014 ndi mubasubiyeyo kujya kureba ibyari byongeye kuhavugwa ko hari indi mirambo babonye nkuko byari byavuzwe n’Imvo n’Imvano ya BBC yo ku wa 13 Nzeri.

Tuhageze umuyobozi w’abarobyi mu ntara ya Muyinga, Nyandwi Sadiki atugeza aho avuga ko iyo mirambo yakabiri bayibonye, ariko avuga ko batigeze bayihamba ngo kuko yari yarashengutse.

Nabajije uwo Nyandwi impamvu batayihamye, kandi ari iy’abantu nibura nk’uburyo bwo kubaha icyubahiro. Aha nibukaga ko uretse n’iyashengutse mu Rwanda duhamba n’amagufwa.

Nta gisubizo yigeze ampa, kuko yarengejeho akivugira ibindi. Nibutse ko imirambo ine barobye bakayihamba, bavuga ko babitewe n’uko yabandurizaga amazi. Iyi yo se? Ni ikibazo!

Kuri uwo munsi, (19 Nzeri) umunyamakuru w’umurundi, Esdras Ndikumana,ukorera ibiro ntara makuru by’ubufaransa AFP, yanditse inkuru nasomye ye mu rurimi rw’icyongereza ifite umutweGruesome bound and bagged body mystery on Burundi-Rwanda Lake.” 

Mu nteruro ya mbere y’i nyandiko ya Ndikumana avuga ko abarobyi bamubwiye ko hashize amezi abiri batangiye kubona imirambo. “Fishermen say the corpses started coming some two months ago.

Twe bakaba baratubwiye ko byari nyuma y’itariki 20 Kanama. Ukwezi kumwe gusa. Hari icyo kinyuranyo. Icyo batubwiye cyari kimaze amezi abiri, kandi cy’ikinyoma, ni icyo bita “Akagera kuyobera mu Rweru”.

AFP iti: “Officially, just four bodies were found …Fishermen report seeing as many as 10 times that number…”

AFP yo ivuga ko iperereza ritazakorwa kuko ngo u burundi budashaka kwiteranya n’u Rwanda. Ayo magambo bakavuga ko yavuzwe n’umwe mu bategetsi b’abarundi.

Ibyo kwanga kwiteranya n’u Rwanda bita umuturanyi w’igihangange AFP ivuga ko yabibwiwe n’umutegetsi utarashatse kwivuga izina.

Babivuze muri aya magambo mu rurimi rw’icyongereza:

Local residents say the bodies started coming in mid-July. But after discovering them, they pushed them back into the water, for fear of bringing trouble on themselves. Local official Manirabarusha also insisted the bodies come “down the Kagera River.” But asked if that means the bodies come from Rwanda, the governor declined to comment. “I do not know where exactly the Kagera is… I forget, ask geographers who have studied this,” she said, visibly embarrassed. A senior Burundi official, speaking on condition of anonymity, said the case may never be brought to light because “Burundi will sacrifice the truth on the altar of its relations with Kigali.” “It is crucial, because Burundi cannot afford to antagonise its powerful neighbour,” he said.

Ngo umubare w’imirambo yabonetse ubutegetsi buvuga ni 4 ngo ariko abarobyi bakavuga ko wikubye inshuro 10. Ufite ukuri ni nde? Ufite inyungu mu guhisha iyo mirambo ni nde?

Ku mbuga z’abashyigikira FDLR nka Jambo news, hari amashusho berekana y’imirambo itatu ihambiriye. Yo ntiyambaye ubusa nk’uko twabibwiwe n’abarobyi b’abarundi bo ku Rweru.

Aho yari iri n’abo ari bo bizwi n’abo babishyizeho bwa mbere. Iperereza rizakorwa bazabaze abatamgaje ayo mafoto bwa mbere. N’abo bakeneye kumenyekana. Uwafashe ayo mafoto n’aho yayafatiye hakamenyekana.

Ubushake bwo guhisha?

Ku wa 19 Nzeri, tujya ku Rweru bwa kabiri byari nka senema. Tugeze ku kiyaga ku cyambu cya Nzove twahasanze abasirikare b’abarundi benshi kurusha cyane abo twabonye mbere.

Twamaze hafi isaha tutarambuka kuko n’ubundi nibo bari kutwambutsa. Hari n’umusirikare ufite ipete rya Koloneri na Majoro bari baje aho. Mu bwato twagiyemo twajyanye na Koloneri.

Tubaza ibyo gutinda twabwiwe ko ngo hari haraye habaye ikintu kidasanzwe cyatumaga haba kwishisha abahaje.

Ngo hari haje umunyarwanda w’umugabo ari kumwe n’umukobwa w’umurundikazi bavanye mu Kirundo.

Ngo bageze aho ku cyambu cya Nzove bahafashe ubwato bubatembereza mu kiyaga cya Rweru.

Ntitwabwiwe  niba ari ubw’abasirikare ba marini cyangwa ubw’abarobyi, gusa ngo bwabanyujije ku cyambu cy’ahitwa Dagaza uwo munyarwanda ngo avamo ajya gufotora ahahambwe ya mirambo 4.

Ngo ntibagarukiye aho kuko umunyarwanda ngo yashatse kumenya aho Akagera kinjirira mu Rweru. Ngo ahageze yavuye mu bwato, yambukira mu Rwanda ho yasanze abasirikare bambaye imyenda y’akazi bamuterera isaruti arikomereza.

Uwo mukobwa bari kumwe ngo niwe wavuze ibyabaye byose. Uko byavuzwe wumva ko uwo mukobwa utazwi ari we wari utwaye ubwato.

Iyo nkuru twarayumvise tuyisuzugura nk’izindi mpuha zose. Tutazi ko ari integuza y’ibindi byabaye tuhavuye.

Iyo nkuru ntabwo abasirikare b’Abarundi bayifashe mu buryo bukomeye cyane, cyakora mbere y’uko baza aho i Nzove, tukajyana mu kiyaga, twamenye ko bari bavuye i Dagaza ku cyambu.

Ku wa 22 Nzeri, ibyo twasuzuguye tubibona nk’impuha, kandi ni zo koko, BBC-Gahuzamiryango yabibonyemo inkuru bise “Ni nde uwushaka ibiziga vyatowe mu Rweru?

Ni inkuru yanditswe ku rubuga rw’iyo radiyo inatangazwa kuri radiyo yabo.

BBC-Gahuzamiryango ivuga ibyitwa ko byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri, yanavuze ko iby’umuntu witwa umusirikare w’u Rwanda bidakomoka ku basirikare b’Abarundi ahubwo ari abarobyi.

Ngo “…abarovyi bakorera aho ku kiyaga Rweru bemeza ko baheruka kubona umuntu yaje aturuka mu Kirundo, yafashe amafoto y’aho ivyo biziga vyahambwe, n’aho ibirindiro vy’abasirikare b’ i Burundi biri. Uwo muntu mu nyuma ngo yaciye afata ubwato bwamujabukanye hakurya mu Rwanda, nk’uko abamutwaye bavyiganiye umunyamakuru wa BBC, Cyriaque Muhawenayo.”

Ukurikije ibyavuzwe bikanandikwa na  BBC, umunyamakuru Cyriaque Muhawenayo azi neza isoko y’ibyo twafashe nk’impuha na n’ubu tugifata nkazo.

Ikigaragara ni uko iby’iswe umukobwa wo ku Kirundo ari ikinyoma kuko inkomoko y’ibyo byose atari abasirikare cyangwa icyiswe umukobwa ahubwo ari abandi bantu barimo n’abarobyi.

Iby’abajura b’imirambo, isoko y’inkuru nayo ni BBC-Gahuzamiryango itangira ngo:

“Umunyezamu akorera ku cambu ca Dagaza, hafi y’ahahambwe ibiziga bine vyagaragaye mu kiyaga Rweru mu kwezi guheze, yabwiye BBC ko yabonye abantu baje n’ubwato bubiri bufise imoteri. Ngo yagerageje guhamagara abari muri ubwo bwato ntibamwishura, niko kuca arya akara umukuru w’icambu, hari nk’isaha indwi z’ijoro. Uwo munyezamu avuga ko abo bantu babonye abasirikare b’Uburundi barwanira mu mazi b’Inzove, berekeje iyo bari, baca bafata ubwato bajemwo basubira inyuma. Muri ico kibanza kirimwo imva bahataye ibikoresho birimwo, ishitingi, umuringoti n’umuhini. Abo bantu ngo bageze ahitwa ku Mwugo aho uruzi Akagera rumenera kuri Rweru, baca batsa imoteri, nayo abasirikare bo muri “Marines” Inzove bakomeza kubakurikira.

Mu byavuzwe kuri radiyo, bitari ibyo kuri uru rubuga uwo wavuganye na BBC-Gahuzamiryango yavuze ko abo yabonye bari “Inkotanyi”.

Iyo radiyo yatangaje ngo “abashaka ivyo biziga, ntibiramenyekana” kuko nta perereza rirakorwa. Cyakora ngo hakaba hari ibyemezo byafashwe birimo kuhashyira “ikirindiro c’igisirikare i Dagaza, ahari imva zashinguwemwo ibiziga bine vyatowe aho mu Rweru.”

Hemezwa kandi ko “ata muntu n’umwe asubira kwinjira mu mazi inyuma y’isaha 12 z’umugoroba.”

Ikindi ni uko muri ako gace hari hiriwe guverineri w’Intara ya Muyinga umukuru w’igipolisi w’intara, n’umukuru w’akarere ka kane gisirikare. Amakuru y’abarobyi!!??

Bukeye, 23 Nzeri, inkuru yarakomeje bavuga ko noneho abaturage babwe bahiye ubwoba, ngo bagatangira guhunga kubera gutinya abanyarwanda bazaza kwiba imirambo.

Umutwe wayo wari: “Ubwoba muri bamwe mu banyagihugu ba Dagaza

“Umukuru wa Zone ya  Masaka, Celestin Ngendakumana, avuga ko abo banyagihugu baciye bahumurizwa, basabwa gusubira muhira kugirango ntibahave basahurwa n’abokwikinga mu kiza.” Kubera ngo “avuga ko ata nkuru y’imvaho afise ku vyerekeye ubwo bwato bwavurwa bwatumye abo abanyagihugu bahunga.”

Iyo umuyobozi w’ahantu nkaho avuga ko nta nkuru y’imvaho afite, ibisigaye bindi wabyita ute? Ni impuha! Uretse ko atari impuha zisanzwe.

Birenze ayo ku kiyaga

Twabajije umukuru w’abarobyi Nyandwi Sadiki ibijyanye n’uwaba yarabonye ikarita ya mituelle twabwiwe, ngo abitubwire by’imvaho.

Sadiki yariye iminwa atangira kutubwira ko hari umukonseye wabibwiwe n’umuturage. Konseye si umuturage usanzwe ni umuyobozi. Twabajije uwo mukonseye ari we n’aho abarizwa, biba nko kugana ikirere n’amaguru.

Twanabajije uko babonye ibyanditswe ku dupira twambawe n’imirambo yambaye ubusa, Sadiki avuga ko yabibwiwe n’ababonye imirambo itemba.

Akagera ntikikatishije

Tujya ku Rweru bwa mbere, kuwa 5 Nzeri, nibazaga uko Akagera kinjiye mu kiyaga kandi bitarabagaho.

Nyandwi Sadiki wadutembereje inshuro zombi, yatubwiye ko nta na rimwe Akagera kigeze kamena ngo ariko bikaza kuba muri Nyakanga, mu gihe amazi aba yaramanutse cyane.

Nabyibajijeho cyane, kuko amazi y’imigezi yishakira inzira mu gihe yabaye menshi akagira imbaraga.

Icyo gihe Nyandwi ntiyahatunyujije ngo tuharebe. Yahisemo kutunyuza aho Rweru imena mu Kagera.

Dusubiyeyo twagiye ahavugwa ko Akagera kamennye. Kuva mu kiyaga uganayo byararuhanyije kuko hari aho igitaka cyabaga cyinshi hagasigara ahangana na metero imwe n’igice ho kunyura harehare.

Tugana ku Kagera, umuvumba w’amazi wariyongereye. Nka metero 40 imbere twageze ahantu tubona ibitaka n’ibumba ryinshi birunze iburyo n’ibumoso.

Narabifotoye ngo nze kubyitegereza neza kuko byanteye amakenga. Tunasubira mu kiyaga ndabyitegereza nsanga harabaye gucukura igitaka ngo kibise umugezi.

Tugeze ku cyambu cya Nzove negereye Nyandwi ndamubaza nti ese biriya birundo by’ibitaka n’icyondo ni nde wabicukuye aho Akagera kameneye. Ikibazo ntiyari acyiteze, andeba mu maso abura icyo ambwira yivugisha ibindi nk’aho ibyo namubajije atabyumvise.

Nashatse kwongera gusubiramo ikibazo, sanga guceceka kwe ari igisubizo. Akagera ntikikatishije, hari abakayoboye aho bashaka.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yasubiragamo ngo “aha niho hari inkuru” ku buryo umunyamakuru umwe yaje kumbwira ati uzi ko yabaye ‘realisateur’/producer.

Icyo gitaka n’ibumba ntabwo byikoze ni amaboko n’ubwenge bw’umuntu bwabikoze.  Ni nde wabikoze? Ku zihe nyungu?

Ikinyoma cyarihuse, ariko amaherezo ukuri kuzahagera aka wa mugani wa Koffi Olomide

Biracyaza…

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s