Imyaka 66 y’Itegeko Mpuzamahanga Rihana Rigakumira Jenoside. Ryarumvikanye?

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ku wa 9 Ukuboza 1961, nibwo igihugu cya Tanganyika cyabonye ubwigenge. Uyu munsi, icyo gihugu nicyo cyaje kwiyunga na Zanzibar ku wa 26 Mata 1964, bibyara igihugu cyitwa Tanzania.

Nicyo gihugu cya mbere cyabonye ubwigenge muri aka karere ka Afrika y’iburasirazuba bwa Afrika. U Rwanda, n’u Burundi, byakurikiyeho nyuma y’amezi hafi arindwi (7).

Hari ku wa 1 Nyakanga 1962 ubwo ibyo bihugu byombi byategekerwaga hamwe n’Ababiligi (Rwanda-Urundi) byahabwaga ubwigenge buri kimwe.

Ariko se koko u Rwanda rwabonye ubwigenge nk’ubw’abandi babonye?

Mbyibajije kuri uyu munsi, w’uwa 9 Ukuboza 2014, imyaka 66 ishize Umuryango w’Abibumbye wemeje Amasezerano Mpuzamahanga yo Guhana no Gukumira icyaha cya Jenoside.

Uwarose nabi burinda bucya

2014, ni umwaka twibukiyemo, ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ntiyaje nk’impanuka. Ni icyaha cy’ubugome gifite imizi yacyo yameze kera.

U Rwanda rwahawe ubwigenge (kuko PARMEHUTU itigeze ibuharanira) n’Ababiligi ruri mu miborogo. Ababiligi, bashyigikiye ishyaka ry’irondabwoko, PARMEHUTU, bafatanya kwimika politiki yashingiweho gutsemba Abatutsi mu bihe bitandukanye byageze ku ndunduro muw’1994.

Mu gihe Tanganyika yabonaga ubwigenge bwayo, hashize imyaka 13 Loni yemeje gukumira no guhana jenoside, u Rwanda rwari mu mushinga wo kuzakora icyo cyaha mu bwigenge.

Kuva mu 1959 gutoteza, kwica no kwirukana abanyarwanda bitwa “ABATUTSI” mu Rwanda byari byemewe, kandi n’Ababiligi bategekaga baremeye uwo mushinga ndetse bakanawugiramo uruhare. Iyo Ababiligi batabyemera ngo babishyigikire, ntibyari kuba kuko nibo bari bafite ubutegetsi busesuye.

Ibihugu bya Congo yitwaga Mbiligi (yahawe ubwigenge 1960), u Burundi, Tanganyika, na Uganda (yabonye ubwigenge 9 Ukwakira 1962, amezi atatu nyuma y’u Rwanda) byari bifite impunzi ibihumbi amagana by’abanyarwanda (babarirwaga mu Batutsi).

Uretse abagiye muri Congo, abandi bose bagiye mu bihugu bigikoronejwe. Bivuga ko, abakiriye impunzi za mbere, muri ibyo bihugu bitari Congo, bari abakoloni.

Abahunga nabo bari bahunze ubwicanyi bw’akagambane k’abakoloni n’abenegihugu bagenzi babo.

Abo bantu, nanjye ndi mo, bisanze ahantu abaho bagishaka ubwigenge bwo kwikiza ubukoloni bw’abazungu.

Birumvikana ko aho bageze bitahaye isura nziza u Rwanda, kuko mu gihe abandi birukanaga abazungu, mu Rwanda abazungu bashyigikiraga bamwe mu banyarwanda kwirukana ndetse no kwirukana abandi banyarwanda mu gihugu cyabo.

Abo banyarwanda nabo (PARMEHUTU) bashyigikiye ko abazungu bakwiye gukomeza kubategeka ngo nibura indi myaka 25.

Politiki y’u rwango mu bwigenge

Mu gihe isi yagaraga ko yakanzwe n’intambara z’urudaca zahitanye za miliyoni z’abantu:

Isi yarashegeshwe no kubona kwicwa kw’Abayahudi barenga miliyoni esheshatu;

Isi ntizibagirwa amabombe ya atomiki yakaranze hafi ibihumbi magana ane by’Abayapani muri Hiroshima na Nagasaki mu minota mike imbaga itabarika igasigarana ubumuga budasanzwe;

Iyo si kandi ireba n’amateka yabayemo za jenoside n’ubundi bwicanyi n’iyicarubozo bitandukanye byagiye bihitana abantu imbaga itabarika.

Abantu za miliyoni nyinshi zatikiriye mu bucakara, abandi za miliyoni barishwe kubera abakwizaga amadini ku ruhembe rw’umuheto n’ingoyi, ubukoloni n’ibindi byinshi

Ayo mateka arimo ibibi byinshi yabayemo isomo rikomeye ku bihugu byari bikomeye bisanga igihe kigeze ko bashyiraho amategeko mpuzamahanga abagenga ngo bave muri uwo mwijima. N’ubwo ahanini yarangwagamo irondabwoko, cyakora afite ibyo yafashije kwibuka no kwibutsa, birimo guha umuntu agaciro—nibura mu nyandiko.

Niko hagiyeho amategeko agenga intambara, hashyirwaho n’aya masezerano ku guhana no gukumira Jenoside, Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu n’andi mategeko arengera umuntu muby’imbonezamubano, politiki, ubukungu, umuco n’imibereho myiza.

Bwa mbere isi yitaye kandi ku kibazo cy’ivangura kijya mu mategeko n’amahame mpuzamahanga.

Twize iki?

Uyu munsi, turibuka ko bi byose byabayeho. Ariko se byafashije abanyarwanda? Iyo hari isomo riva mubyo tuvuze, u Rwanda ntirwari gutegekwa na politiki ya PARMEHUTU kuva ivuka kugeza kuri HUTU-PAWA yateguye ikanakorera jenoside Abatutsi guhera mu 1990 kugeza mu 1994.

Iyo isomo riboneka ku Rwanda, politiki ya Hitler ku bayahudi n’abandi atibonagamo, siyo yari kuba ingengabitekerezo y’abategetse igihugu cyacu nyuma y’ubwigenge.

Iyo haba isomo, ku banyarwanda n’abanyamahanga, nyuma ya jenoside ntabwo abayikoze bari gukomeza guhabwa ijambo hirya no hino.

Iyo haba amasomo ntabwo itangazamakuru mpuzamahanga riba ryarabaye umuyoboro wa kabiri wa RTLM.

Iyo amateka n’amategeko mpuzamahanga akumira ibyaha nka jenoside yumvikana icyo yashyiriweho ntabwo FDLR iba yidegembya kubera kumva ko ishyigikiwe.

Iyo jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu Rwanda yumvikana uburemere bw’akababaro yasize, nta muntu uba atinyuka kuvuga ngo abantu nka Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) n’abanyapolitiki.

Ikikubwira utarafashe isomo mu mateka ya kera y’Isi, n’aya vuba mu Rwanda by’umwihariko ni uguha agaciro aba Neo-Interahamwe, nka IVU nk’abanyapolitiki aho kubabonamo abakangurambaga b’ingengabitekerezo ya jenoside.

Ikikubwira kandi abahushije isomo kuby’ayo mateka y’ubugome tuvuga, ni ukutita ku mvugo z’u rwango kandi tuzi aho zagejeje igihugu cyacu.

Icyo cyaha akaba ari cyo cyahagurukije amahanga akacyamagana nkuko byagenze ku itariki ya 9 UKUBOZA 1948.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s