Ibaruwa ya kabiri ifunguye kuri Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda

Standard

Na: Tom Ndahiro

Umwaka mwiza Bwana Frank Habineza.

Bitewe namwe, bibaye ngombwa ko nkwandikira umwaka ugitangira. Ariko kandi uzi ko nari naragusezeranyije ko nzabikora nyuma y’aho unsubirije ku ibaruwa ya mbere nakwandikiye ku itariki ya 11 Ukuboza 2014.

Igitumye nkandikira ni ukubera cya kirego muregera Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda. Rwose ntugire ngo ni ikindi gishya cyadutse.

Mukoresheje twitter mwatumenyesheje ko Urukiko rw’Ikirenga rwasanze ikirego cyanyu gikwiye kujya ahandi. Ibyo twabibonye mu itangazo mu rurimi rw’icyongereza.

Iryo tangazo ryo ku wa 5 Mutarama 2015, uwarisinye si mwe, ahubwo ni Jean Claude NTEZIMANA, akaba Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka mubereye perezida.

Iryo tangazo risoza rishimangira ko ngo kuba leta y’u Rwanda idaha agaciro igifaransa kimwe n’ikinyarwanda bibangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Aho iryo tangazo risoreza niho ntangirira.

Reka amatiku no kwanduranya

Bwana Habineza, nka perezida w’ishyaka rya politiki ryemewe mu Rwanda, sinibaza impamvu mwaba mwarahisemo politiki y’amatiku, guteranya no kwanduranya.

Nakwandikiye ibaruwa usubiza utumvise icyo nkubwira. Iyo wumva ibyo nakwandikiye ntiwari kwirushya unsubiza ibaruwa yawe yo ku wa 12 Ukuboza.

Muri iyo baruwa nakwandikiye, hari aho nkubaza niba uba mu Rwanda cyangwa utahaba, nanakubaza uwo waba ukorera kimwe n’uko nakubajije impamvu unenga abandi utihereyeho. Iyo wumva neza ibyo bibazo nakubajije, n’impamvu nabibajije, ntabwo uba warakoze amakosa amwe arimo no kunsubiza ibyo utumvise. Simbisubiramo. Ngusabye gufata iyo baruwa ukongera ukayisoma witonze. Niba utumva neza ikinyarwanda ushake ugufasha kuyumva.

Iyo ushinga urubanza rw’ibintu bidafatika ntaho uba utandukaniye cyane n’umunyamahugu. Reka ngusobanurire impamvu.

  1. Nakubajije niba uba mu Rwanda kubera ko mubyo waregeye urukiko ngo ari uko mu Rwanda abavuga igifaransa ari bo benshi. Impamvu naguhaye ntacyo wazivuzeho kandi harimo ibintu bifatika. Mu itangazo ryanyu (mu cyongereza) ryo ku wa 8 Ukuboza mwanditse mukomeje ko ngo abanyarwanda nyamwinshi bavuga igifaransa (majority of Rwandans use French Language). Kuba utarumva ko iki ari ikinyoma cyambaye ubusa, wowe n’ishyaka uyobora mugomba kuba mufite ikibazo gikomeye kijyanye n’imyumvire cyangwa se n’ubujiji bukabije.
  2. Ukimara kubona ibaruwa nabandikiye, vuba na bwangu mwihutiye gukora itangazo mu gifaransa ngo rise n’iryo mucyongereza kuko nari nakubwiye byinshi bikwereka ko ubwawe n’ishyaka ryanyu mutubahiriza ibyo musaba leta y’u Rwanda kubahiriza. Iryo tangazo riri mu gifaransa ryasohotse ku wa 12 Ukuboza. Ibyo aribyo byose ntabwo mwahinyuje ibyo nababwiye ko mutari mukwiye kugira uwo murega mutihereyeho. Muri iryo tangazo rifite umutwe “DGPR a déposé une plainte à la Cour Supreme, concernant le non-respect de la Constititution Rwandaise” uwaryanditse, bigaragara ko yasanze hari ikinyoma gikabije mwanditse ahitamo gusa n’ubigoronzora. Aho kuvuga ko Abanyarwanda nyamwinshi bavuga igifaransa avuga ko abanyarwanda benshi bakoresha igifaransa nk’ururimi rw’amahanga. Kuvuga ngo “…majority of Rwandans use French Language” si kimwe na “… la majorité de la population rwandaise communique en Français comme leur langue premiere étrangère.” Ibyo nabyo ni ukubeshya cyangwa gukabya. Ngusabye ko uzaduha imibare yemeza ibyo uvuga. Heeloo!!
  3. Bwana Habineza, hari ikijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mukomeza gusubiramo wowe n’umunyamabanga wanyu mukuru, uzongere usome cyangwa usomeshe ibaruwa ya mbere nakwandikiye. Nizeye ko bizagufasha kumva neza ko urubanza mushinga nta nyungu z’abanyarwanda zirimo. Abanyarwanda ntibapfuye ururimi rw’amahanga, si narwo ruzabunga. Ururimi rwabahuje ni ikinyarwanda ni narwo rubagira bamwe. Ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda byashenywe n’ubuyobozi bigarurwa n’ubundi buyobozi. Ndasanga ibyo murimo ryo kuburanira igifaransa ari ugushaka guteranya abantu.

 

Musuzugura cyangwa ntimwita ku Banyarwanda

Nkomeje gutekereza ko hari abandi mukorera batari abanyarwanda. Iyaba mwakoreraga abanyarwanda koko, muri iki gihugu, muba muzi ururimi ruvugwa na na benshi. Uko kutamenya cyangwa kwirengagiza ururimi rukoreshwa na benshi mu Rwanda, bigaragazwa n’uburyo mubyo mwandika mudaha agaciro ikinyarwanda n’abanyarwanda.

Itangazo nababwiye ryo ku wa 8 Ukuboza, mwarisemuye mu gifaransa nyuma yo kubereka ko mukabya kwigira miseke igoroye. Iryo tangazo ariko, ntabwo mwigeze murisemura mu Kinyarwanda.

Niko Habineza w’umunyapolitiki ukaba na perezida w’ishaka, byagenze bite ngo mugerageze gusemura icyongereza mugishyira mu gifaransa mukananirwa kurishyira mu rurimi rw’abo mwita ko barenganye?

Bwana Habineza, mwaba mutazi ikinyarwanda akaba ariyo mpamvu muburanira ururimi rw’amahanga mwirengangiza urwacu? Aho gusemura iryo tangazo rigenewe abanyamakuru, wibuka ko mwafashe inkuru yanditswe ku wa 8 Ukuboza n’umunyamakuru Mathias Hitimana wa IGIHE akaba ari yo mwita itangazo rigenewe abanyamakuru ku wa 12 Ukuboza? Uzi ko ibyo ari ugukabya? Erega mugatinyuka ngo murarega leta!

Bwana Habineza, niba mudakorera abanyamahanga, mbwira uburyo wowe nk’umukuru w’ishyaka wakwandika ubutumwa busoza umwaka mu cyongereza gusa?

Nasomye ubutumwa mwise “End of year message: 2014 was the year when DGPR Established itself at the Grassroots Level” bwo ku wa 30 Ukuboza, 2014”. Narumiwe ndihangana. Nibajije impamvu mutaryanditse mu rurimi rw’igifaransa mbura igisubizo. Harya muri mu biki? Buriya butumwa mwatanze busoza umwaka mwari mubugeneye ba nde?

Iyo biba ari abanyarwanda bugenewe, muba mwarabushyize mu ndimi bumva neza. Kuri mwe benshi ni abavuga igifaransa, kuri jye abenshi ni abavuga bakanasoma ikinyarwanda.

Ubwo koko mwumva abanyarwanda nta bwenge bagira bwo kumenya ko ibyo mukora birimo kubasuzugura? Ku ruhande rumwe muratanga ikirego kiburanira igifaransa. Ku rundi ruhande urwo rurimi mukarushyira kure y’ibindi.

Gahunda yanyu ni iyihe koko? Ibyo si agasuzuguro ku banyarwanda?

Niba atari ibyo abanyarwanda bumva muvuga nta soni, ko benshi muri bo ari abavuga igifaransa kandi atari byo mubibona mute? Mbibonamo agasuzuguro kuko, mugaragaza imitekerereze igira umunyarwanda injiji idatekereza ku bivugwa n’ibyandikwa.

 

Nsoza

Mbifurije ko guhera ubu mwamenya ko politiki yubaka atari iyo gucangacanga nk’umukino w’amakarita. Tuzajye tubwizanya ukuri nk’uko izina ryawe Frank/Franc risobanura.

Muzagire umwaka mushya muhire w’2015.

One thought on “Ibaruwa ya kabiri ifunguye kuri Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s