Ibitangazamakuru Bikorera Kuri Internet mu Rwanda Nibireke Gutera Inkunga Ingengabitekerezo ya Jenoside

Standard

Na: Tom Ndahiro

Itangazamakuru rikorera mu Rwanda, rishyira inkuru  kuri murandasi (internet) rikwiye gushaka imikorere mishya ituma ridakomeza kuba umuyoboro uhoraho w’ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya no guhakana jenoside n’urwango.

Ni byiza kuba BBC- Gahuzamiryango yarashyizwe mu mwanya ikwiriye. Nari nzi ko bizaba n’isomo cyane cyane ku bitangazamakuru bikorera mu gihugu.

Siko byagenze. Ibitangazamakuru bimwe, ku bushake cyangwa uburangare bukabije, bikomeje kuba imiyoboro y’ ibitekerezo bisa n’uburozi.

Ku wa 10 Mata 2015, twibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, natanze ikiganiro nise “Uruhare rw’Itangazamakuru mu Kurwanya Ihakana rya Jenoside Yakorewe y’Abatutsi”.

Muri icyo kiganiro nashimangiye ko kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside ari ukurwanya jenoside.

Nibukije abantu ko abahakana n’abapfobya jenoside nkana kenshi ari abayikoze cyangwa ababashyigikiye. Ibyo nabivuze nshaka kwumvisha ko kurwanya ibikorwa by’abantu nk’abo ntaho bitaniye no kurwanya abajenosideri nyiri izina.

Muri icyo kiganiro, nasabye abanyamakuru ko niba bashaka kurwana urwo rugamba bagomba kwiyemeza ibintu bine (4) aribyo: a) kumenya imikorere y’abantu bashyigikira Jenoside; b) kugira ubushake no kwumva akamaro ko kubikora; c) kugira umwete no kutajenjeka iyo ubikora; na d) guhanga uburyo bwo kwamagana cyangwa gukumira ibikorwa byose biganisha ku ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bibaye ngombwa kubigarukaho kuko bitumvikanye. Kugirango byumvikane ndakoresha urugero rw’ibyo nakuye ku nkuru imwe y’igitangazamakuru kimwe.

Itangazamakuru ryirengagiza

Ku wa mbere Ukwakira uyu mwaka twibutse ku nshuro ya 25 urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu rutangiye. Kuri uwo munsi, IGIHE.COM banditse inkuru bise: “Iya mbere Ukwakira 1990, umunsi utazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda”.[1]

Ibitekerezo bibiri bya mbere byakurikiye iyo nkuru, byagiyeho ku mugoroba w’itariki 2 Ukwakira. Biracyari kuri urwo rupapuro kugeza uyu munsi.

Ni ibitekerezo bigaragaza ko ababyanditse bagomba kuba ari abajenosideri cyangwa abo batoje.

Uwa mbere ni uwiyise ‘NSENGIYUMVA’ wanditse ngo “Nibyo rwose iyi tariki ntawayibagirwa kuko nibwo urupfu rutewe n’amasasu no guhorora (sic) abantu rwinjiye mu Rwanda”.

Icyo gitekerezo cyagiye ku rubuga saa 17:11:59. Kuri iyo saha umunota n’amasegonda bimwe IGIHE.COM bashyiraho ibishimangira ibya NSENGIYUMVA cyakora byitirirwa ‘TURIKUMANA’.

Ngo “Nibyo koko iyi tariki ntizibagirana kuko ariho genocide yatangiriye. Uwahakana ko iyo u Rwanda rudaterwa kuri iriya tariki Genocide iba itarabayeho yaba ari umuswa cg yirengagiza ukuri ku bushake. Uko igihugu cyari kimeze kizamuka kurusha ibindi mu karere ubu kiba kirengeje kure uko kimeze uko iyo kiticwa n’intambara yamaze imyaka 4.”

Ibi bitekerezo icyo bisobanura, muri make, ni uko INKOTANYI arizo nyirabayazana y’urupfu na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni imvugo ikoreshwa n’abajenosideri n’ababashyigikira bose, bahora bashaka kwikuraho icyo cyaha bakacyegeka kubo bishe n’ababarwanyije bakanabatsinda. Nabyanditseho byinshi usomye ibiri aha.

Maze gusoma inyandiko nyinshi zishyigikira Jenoside, urugomo n’urwango ku mbuga za internet z’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda. Si iyi zonyine nerekenye hano. Si n’ubwa mbere mbigaragaje mu nyandiko cyangwa se mu biganiro. Ni urugero nashakaga gutanga gusa.

Hakwiye gukorwa iki?

Aba mbere bakwiye kubihagurukira ni abanyamakuru ubwabo. Nta rwitwazo na ruto rukwiye kubaho rwo gukomeza kureka ibitangazamakuru byabo kuba imiyoboro y’ibitekerezo birimo uburozi.

Ibitangazamakuru bikwiye kwumva ko bikwiye kuba abarinzi b’abasomyi babo. Hari abantu badafite uko bahitisha ingengabitekerezo yabo bakayibonera mu bitekerezo bitangwa munsi y’inkuru zandikwa kuri internet.

Ubazwa uburozi bwanditswe si uwihishahisha inyuma y’amazina atagira ba nyirayo. Ni igitangaza makuru ubwabyo.

Hejuru y’aho abantu batanga ibitekerezo, mu Igihe.com handitse “AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY’IGITEKEREZO CYAWE”.

Ayo mategeko akabuza abantu gutandukira kubijyanye n’inkuru; kwandika ibisebanya…etc Bagasoza basobanura ko “Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y’isuzuma rikorwa na IGIHE.com

Icyo ibi bisobanura ni uko ibi bya TURIKUMANA na NSENGIYUMVA bibazwa Igihe.com. Nibo babibazwa kuko babisuzumye bakabyemera. Iyo biba byiza bari kubishimirwa. Kuko ari bibi nibo ari babigayirwa.

Hashize igihe (umwanya) kinini tuvuga ikoreshwa nabi ry’ibitekerezo byandikwa kubera kuyungururwa nabi. Ikigaragara ni uko bidahinduka.

Icyo nagira inama abafite ibyo bitangazamakuru ni uko, niba badashoboye kuyungururana ubushishozi ibibanyuraho, nibareke gushyiraho urubuga rw’ibitekerezo kugeza igihe bashyiriyeho uburyo n’abantu bashishoza kurushaho.

IYI NIYO NAMA NKURU! KUBYIRENGANGIZA NKAHO NTACYO BITWAYE, NI UGUSENYA SI UKUBAKA.

 

Bizakomeza…

[1] Reba: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iya-mbere-ukwakira-1990-umunsi-utazibagirana-mu-mitima-y-abanyarwanda

 

One thought on “Ibitangazamakuru Bikorera Kuri Internet mu Rwanda Nibireke Gutera Inkunga Ingengabitekerezo ya Jenoside

  1. Igihe.com yo yireke irashaje usibye n’igirekerezo gisebanya cyangwa se ikivuga nabi, n’ikizima ntibagishyiraho ngo baba bategereje kubanza kukinonosora da! Umwanya wa “comment” bazawuvaneho bigire inzira!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s