Ni ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ si ‘Jenoside yo Muri Mata 1994’

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ku wa 11 Mata 2016, ku nshuro ya 22 twibutse Abatutsi ibihumbi batereranywe n’abasirikare ba Loni ahahoze ari ETO-Kicukiro bakajya kwicirwa mu mpinga ya Nyanza. Natanze iki ni igice cya mbere cy’ikiganiro natanze ‘Ingengabitekerezo ya Jenoside, ingaruka zayo n’impamvu zo kuyirwanya’.

Turibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 22. Intego n’umugambi bikubiye mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ikirwanywa ni ukubera ko ari kibi cyane kigomba gutsindwa.

Iyi nsanganyamatsiko inakwiye kumvikana ko ari n’umugambi uhoraho. Mu irangashingiro ry’itegeko nshinga ryacu handitsemo ko:

“TWIBUKA jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni, twibuka n’amateka mabi yaranze Igihugu cyacu;”

Hakanavugwa ko

“TWIYEMEJE gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose;”

Ibyo twiyemeza mu iranganshingiro nibyo biza mu ngingo ebyiri za mbere z’amahame remezo hiyongereyemo gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda. Ubumwe bw’abanyarwanda nicyo cya mbere cy’ingenzi ingengabitekerezo ya jenoside yashenye.

Amateka yacu si amahimbano

Maze igihe nsoma ahari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ngo “yo muri Mata 1994”! Muri iki cyunamo nateze amatwi ibiganiro byinshi ndetse n’indirimbo bishyirwa ku maradiyo na TV. Abanyarwanda, ndetse harimo n’abanyamakuru badukanye banakomeza iyo mvugo igoreka amateka ku buryo bukabije bunanyuranyije n’amategeko.

Jenoside twibuka si iyakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cg “iyo muri Mata 1994”. Ntibanavuga nibura ko yatangiye muri Mata abayikora bagatsindwa muri Nyakanga 1994. Jenoside ivugwa yemewe n’amategeko mu Rwanda yatangiye mu Ukwakira 1990 kugera mu Ukuboza 1994. ICTR yatangiriraga muri Mutarama –Ukuboza 1994.

No guhera mu Ukwakira 1990, byabaye guhinira hafi kubera ko amateka ya leta yateguye jenoside yishyize ahagaragara muri icyo gihe.

Uvuze jenoside “yo muri Mata 1994” uba wibagiwe byinshi n’amateka menshi. Mu mwaka w’2014 kuri Stade amahoro twumvise ubuhamya bwa Rwamuhizi Fidel. Amateka ye yo gucika kw’icumu rya jenoside, kimwe n’abandi yatangiye mu myaka irenga 30 mbere ya Mata 1994.

Abatutsi kwicwa mu Rwanda byabaye kenshi no gucinyizwa mu buryo bwinshi. Uhereye mu kwezi kw’Ukwakira 1990 gusa, twibuke abantu barenze 8000 bafashwe bakicwa urubozo bagafungirwa amaherere nta kindi cyaha bazira uretse kwitwa Abatutsi. Abagogwe benshi bishwe mu mezi ya nyuma y’uw’1990.

Abishwe mu Bugesera 1992, muri perefegitura za Kibuye na Gisenyi mu 1993 na mbere yaho ni jenoside yakorwaga bikitwa ibindi. Hari raporo zakozwe n’itsinda ry’imiryango mpuzamahanga rivuga ko ari Abatutsi bibasirwaga kubera ko ari Abatutsi.

Hari itsinda riyobowe na Dr. Iyamuremye Augustin ryakoze raporo ku bwicanyi bwabereye ku Kibuye na Gisenyi basobanura ko Abatutsi bishwe bazira ubwoko. Byaba ari ugupfobya jenoside gukomeza kubyita uko bitari. Bijya bivugwa ko ryari igeragezwa rya jenoside. Iryo gerageza ryica abantu bamwe bazira icyo baricyo byitwa iki? Ni jenoside! Nifuje guhera aha!

Ikibazo cy’inyito n’amazina y’ibintu si ikintu gito. Nzi neza ko hari benshi bagoreka ukuri atari ubugome cyangwa ubushake buke! Nabihereyeho ngo hato bitibagirana. Kurwanya ingengabitekerezo iyo ariyo yose ukoresha amagambo asobanura ikiri cyo. Iyo uhushije ukuri abantu barabimenyera ukuri kukibagirana.

Nasabaga inzego zibishinzwe ko zagira icyo zikora.

ICTR rujya guca ihakana rya jenoside ryakorwaga n’abakurikiranwaga n’urwo rukiko n’ababunganira mu mwaka w’2006 rwaciye iteka (Judicial Notice) ko ntawe uzongera kwiburanira akoresheje guhakana ko nta jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda! Iyo nkemura mpaka yakijije byinshi birimo umwanya n’amafaranga yatakariraga muri iryo hakana.

Muri iyo Judicial Notice yo kuwa 16 Kamena 2006

  • The following state of affairs existed in Rwanda between 6 April 1994 to 17 July 1994: there were throughout Rwanda widespread or systematic attacks against a civilian population based on Tutsi ethnic identification. During the attacks, some Rwandan citizens killed or caused serious bodily or mental harm to person[s] perceived to be Tutsi. As a result of the attacks, there were a large number of deaths of persons of Tutsi ethnic identity;
  • Between 6 April 1994 and 17 July 1994 there was genocide in Rwanda against Tutsi ethnic group.

*Amatariki avugwa na ICTR ni uguhera jenoside itangira ingege ya habarimana imaze kureswa no gufatwa kw’umujyi wa Gisenyi Guverinoma y’abajenosideri ikemera ko itsinwe ikimukira muri zone y’Abafaransa na Zaire.

Biragaragara ko ari ngombwa Inkiko zo mu Rwanda cyane cyane ururuta izindi ko rwakora Judical notice. Izadufasha hugindura Jenoside “yo muri Mata 1994”.

Iyo ‘Judicial Notice’ yadufasha kuvuga umubare w’abishwe uri hafi y’ukuri ifatizo ari umubare wavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hagati y’umwaka w’2000-2002 igatangazwa muw’2004.

Iyo ‘Judicial Notice’ ikanashimangira inyito iboneye y’icyaha n’abagikorewe kugirango abakomeza kuvuga ‘Jenoside Nyarwanda’ (Rwandan Genocide/Genocide Rwandais) bakarekera aho cyangwa se bagakomeza tukabafata nk’abahakana ukuri nkana. Iki gitekerezo hari abantu tugisangiye kuko tukijyaho impaka kenshi.

Nibiba ngombwa hazanemezwe ikimenyetso kigomba kujya ahari urwibutso hose rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ubu ari hake kiri. Aho icyo kimenyetso kitari niho henshi. Ahenshi hari ibimenyetso biranga imyemerere by’umwihariko imisaraba. Byavuzwe kenshi ko abishwe batazize idini bazize kuba Abatutsi barimo abakirisitu n’abatari bo.

Aho kugoganira ku mezi n’imyaka kandi abatutsi barishwe igihe kire kire mu Rwanda, byiswe ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ gusa byaba bihagije. Kuko n’iyakorewe abayahudi mu yiswe ‘Jewish Holocaust’ nta kuzitirwa n’ibihe.

Ku bijyanye n’ikimenyetso gikwiye kujya  ku nzibutso za Jenoside, byo bishobora kwemezwa n’iteka rya Minisitiri cyangwa se Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe.

Ako cyari icya mbere cyari ku mutima kandi kitoroshye! Nagihereyeho ku buremere n’isano gifitanye no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

One thought on “Ni ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ si ‘Jenoside yo Muri Mata 1994’

  1. Comrade Tom: I totally agree with you. A genocide against Tutsis should not be named otherwise…..it is what it is, and should be called thus!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s