Diyosezi ya Kabgayi izasabire Imbabazi Icyaha Bakoze cyo Gupfobya Jenoside

Standard

Na: Tom Ndahiro

Mu mwaka w’1991, hari abasore b’Abanyarwanda 26 bahawe uburenganzira bwo kuba Abasaseridoti (Abapadiri). Imyaka 25 irashize. Byagenze bite?

Ubu muri za Diyosezi zitandukanye ibirori birategurwa kwizihiza Yubile y’imyaka 25 y’abahawe Ubusaseridoti icyo gihe. Yubile ibamo kwishima no kwisuzuma. Muri Kiliziya bongeraho no gusaba imbabazi z’abo bakoshereje! Niko bizaba se?

Hari abambuwe ubuzima kuko bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abo ni nka MBUGUJE Alphonce na BONEZA Joseph. Hari na Padiri HABIYAKARE Sylion wapfuye mbere ya jenoside azize impanuka, akaba yaraguye mu mahanga.

Mubahawe ubupadiri icyo gihe hari abavuye muri urwo rwego. Abo ni Myr. MWUMVANEZA Anaclet wa diyosezi ya Nyundo na Myr HAKIZIMANA Celestin wa Diyosezi ya Gikongoro. Aba nabo bazagira yubile ariko bari mu yindi ntera kimwe n’abakiri abasesiridoti ntarinze kuvuga amazina.

Padiri Celestin Hakizimana yakijije Abatutsi muri Saint Paul, Munyeshyaka abicisha kuli Saint Famille. Urebye uko bombi bakoze ibinyuranye shobora kwibaza ko bize ahatandukanye cyangwa batanaziranye.

Hari n’abatarakomeje kuba abapadiri bagasubira mu buzima busanzwe. Aba nabo simbavuze kuko ni mu buzima bwabo bwite. Mu mubare w’abazagira/bazakorerwa Yubile ntibarimo.

Muri abo hari abacyitwa abasaseridoti kandi bakwiye kwitwa abajenosideri. Abo ni nka MUNYESHYAKA Wenceslas (icyamamare mu bwicanyi bwakorewe kuri Saint Famille- Kigali), RUKUNDO Emmanuel, NDAGIJIMANA Joseph bo muri KABGAYI na NYANDWI Athanase (Uyu ni Umurundi uzwi cyane mu bwicanyi bw’i Kaduha).

Ikibazo cy’abajenosideri RUKUNDO Emmanuel, NDAGIJIMANA Joseph bo muri KABGAYI cyamenyekanye kubera Ubutumire bwakwijwe guhera muri Gicurasi 2016 bukaza gushyirwa ahabona kuwa 25 Kamena 2016.

Iyo Yubile ya Diyosezi ya Kabgayi izabera kuri Paruwasi ya Mushishiro ku itariki ya 16 Nyakanga 2016.

Ba “Padiri” RUKUNDO Emmanuel na NDAGIJIMANA Joseph bahamijwe n’inkiko ibyaha bya jenoside. Rukundo Emmanuel yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha akatirwa igifungo cy’imyaka 23. Bimwe mu byaha byahamye Umwicanyi RUKUNDO harimo no kwicisha mugenzi we Padiri Mbuguje Alphonse.

Umujenosideri NDAGIJIMANA Yozefu, wahamwe n’ibyaha bya Jenoside aho afatanyije n’Interahamwe yagabaga ibitero byo kwica Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Byimana yari abereye Padiri mukuru.

Icyo kibazo kimaze kumenyekana, ku itariki ya 27 Kamena 2016, Umuryango w’abarokotse Jenoside IBUKA watanze impuruza mu bitangazamakuru ndetse no kumbuga nkoranyambaga yamagana icyo cyemezo cya  Diyosezi ya Kabgayi. IBUKA yasabye Myr MBONYINTEGE Smaragde uyobora iyo Diyosezi gukura abo bajenosideri babiri ku rutonde rw’abazakorerwa yubile.

Aho kwumva ko ubwo butumire bwari amahano, ko n’ababwamagana bafite impamvu yo kubikora, Myr. MBONYINTEGE yahakanye ko ubutumire atari ubwa diyosezi ye kandi ko atanabuzi ahubwo ababukwije bafite ibyo bagamije.

Dore Uko yabwiye ikinyamakuru Izuba rirashe cyo kuwa 27 Kamena “Njye nibaza n’uwabitangaje uwo ari we, icyo yashakaga. Ntabwo ari byo, ntabwo ari byo! Nabyumvise, tuzakora yubile y’abapadiri bitwaye neza bari mu gihugu. Ayo ni yo makuru twabatangariza.”… Ubwo butumire uwabukoze ni ibyo yiyandikiye ntaho bihuriye n’ubutumwa bw’umwepiskopi kuko ntabwo nakoze njyewe. Abazakorerwa yubile ni abari mu gihugu, ntabwo ari abafunze cyangwa abari mu mahanga. …”

Nyamara ku itariki ya 7 Nyakanga 2016, Myr. MBONYINTEGE yarivuguruje yemera ko ari bo batanze ubwo butumire. Yagiye mu binyamakuru avuga ko bariya bajenosideri babiri tuvuga ari abana ba Kiliziya, bavuye mu nda yayo, ko badashobora kubata.

Ku itariki ya 10 Nyakanga 2016 hasohotse ubutumire bwa kabiri buyobya uburari. Muri ubwo butumire bwitwa bushya Myr. MBONYINTEGE aho kuvuga Yubile bavuze ngo “HARI UMUHANGO UJYANYE N’IMYAKA IJANA Y’UBUSASERIDOTI MU RWANDA NA 25 Y’ABABUHAWE MU 1991”. Iyo nteruro yagarutse no mu butumire bwanditswe ku nshuro ya gatatu, bwasohotse budafitemo amazina y’abo bajenosideri.

Uko gukuraho Yubile ugashyiramo interuro irimo “25 y’ababuhawe mu 1991” abo baharimo n’abajenosideri RUKUNDO Emmanuel na NDAGIJIMANA Joseph.

Muri ubwo butumire bushya bwitwa ko busimbura hiyongereyemo amazina y’Abapadiri babiri bazize Jenoside aribo Padiri MBUGUJE Alphonse na Padiri HABIYAKARE Sylioni. Ubwo butumire ntibwanditse ko MBUGUJE yishwe azira ko ari Umututsi, ahubwo ko “YITABYE IMANA” bakabasabira iruhuko ridashira.

Uvuze ko Padiri HABIYAKARE yitabye Imana, bipfa kumvikana kuko we twamenye ko yaguye mu mahanga azize impanuka mbere ya jenoside.

Kuvuga ko uwishwe muri jenoside yitabye Imana, ntaho bitaniye no kuvuga ko uwamwishe ari Intumwa y’Imana. Imvugo yo kwitaba Imana tuyimenyereye ku bantu bazize urw’ikirago. Kubishyira no kubazize Jenoside ni uguhakana no gupfobya bikabije icyo cyaha ndengakamere.

Abakurikirana ibyaha mu butabera iby’abahakana bagapfobya jenoside bakwiye kumenya uwateguye akanakwirakwiza buriya butumire. Nta gushidikanya ko ubutumire bushyira abajenosideri mu mwanya w’abagomba gushimwa no kubahirizwa ari nk’imfashanyigisho ibwira abakristu Gatolika by’umwihariko, n’abanyarwanda muri rusange ko Jenoside atari icyaha kiremereye.

Ko uwahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko zibifitiye ububasha, bitamubuza kwizihizwa no guhabwa ikuzo, kandi ko uwazize Jenoside ntaho ataniye n’uwazize urupfu rusanzwe nkuko ubutumire bwa Kabgayi bubigaragaza.

Ibyo kwizihiza abantu baduhekuye, baba cyangwa ntibabe barigeze kwitwa Abapadiri,  bikwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’akarande k’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara kuri bamwe mu bihaye Imana mu gihe Abanyarwanda biyemeje kuyirandura burundu nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Abazajya i Mushishiro bazabe maso kuko bashobora kwisanga mu mihango ya Yubile ya RUKUNDO na NDAGIJIMAMA.

Mu mbabazi zizasabirwa i Mushishiro Musenyeri wa Kabgayi ko habaye guhemukira abacitse ku icumu n’inyokomuntu muri rusange kandi anavuge ko agaye uwanditse ubutumire bugaragaza gushyigikira abajenosideri.

Diyosezi ya Butare yatanze urugero, aho ari n’umupadiri wavuyemo atagaragara kubazakorerwa Yubile. I Kabgayi byabagengekeye bite? Hari ikibazo cy’ingengabitekerezo mbi gikwiriye kuzigwa mu buryo bwimbitse.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s