Kiliziya Gatolika Isabye Imbabazi Yavana Abakirisitu mu Rujijo

Standard

Na: Valens Munyabagisha

Tariki ya 2 Mata 2004, Umuryango African Rights wandikiye Papa Jean-Paul II ubaza impamvu Kiliziya Gatolika itarakora ubushakashatsi bugamije kumenya abayobozi bayo batatiye igihango bakishora muri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu Rwanda nk’uko Guverinoma zimwe ndetse n’imiryango mpuzamahanga zabikoze, ndetse bamwe bakemera uruhare rwabo bakanabisabira imbabazi.

Natwe nk’Abakirisitu, ibyo turabyibaza n’ubwo akenshi ugerageje gushaka kumenya ukuri ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 afatwa nko kuyiharabika no kuyisebya.

Nyamara n’ubwo ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bukomeza guhakana ko nta ruhare Kiliziya yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubushakashatsi bwakozwe na Sena y’u Rwanda (bwise Ideologie du Genocide et Strategie de son Eradication, Kigali 2006, urup. 141) bugaragaza ko abanyarwanda bagera kuri 75% bemeza ko amadini (cyane cyane Kiliziya Gatolika) yagize uruhare runini mu macakubiri ashingiye ku bwoko kandi ko aribyo byatumye habaho jenoside muri 1994. Ndetse n’ubushakashatsi bwinshi bwakozwe kuva 1994 niko bubibona.

Imbabazi zasabiwe abana ba Kiliziya bagize uruhare muri jenoside

Ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017 muri Paruwasi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, Abakirisitu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, barangije ibihano, barireze ndetse basaba imbabazi abo bahemukiye, bakirwa muri kiliziya ndetse banakomorerwa amasakaramentu bari bamaze igihe barahagarikiwe. Icyo gikorwa cyarashimwe cyane.

Biragaragara rero ko Kiliziya yemera ko abahabwa imbabazi ari abemeye icyaha, bagihaniwe kandi basabye imbabazi abo bahemukiye. Nyamara twabonye Abapadiri bafunzwe barahamijwe icyaha cya jenoside basoma misa muri gereza bagatanga n’ukarisitiya. Ko tutumvise basaba imbabazi abo bahemukiye? Ubwo se bari mu bo Kiliziya Gatolika yasabiye imbabazi?

Hari abandi bahamijwe icyaha cya jenoside n’inkiko gacaca ariko batorotse babifashijwemo na Kiliziya. Abenshi bari mu Burayi kandi baracyari abapadiri bafite na paruwasi bayobora. Hari abagaragayeho imyitwarire n’imvugo bihumekamo amacakubiri ndetse no guhakana no gupfobya jenoside. Nabo se bari mu bo Kiliziya Gatolika yasabiye imbabazi?

Ibikorwa by’abo bayobozi ba Kiliziya nibyo abanyarwanda bagera kuri 75% baheraho bavuga ko Kiliziya Gatolika yagize uruhare muri jenoside, batitaye ku kumenya niba barabikoze ku giti cyabo, cyangwa niba byari gahunda ya Kiliziya. Ikindi ni uko abantu basanga ibyo bamwe bakoze cyangwa bavuze bisa n’ibyari mu murongo wa Kiliziya nkuru y’i Vatikani.

Abakirisitu dukeneye kumva Kiliziya yamagana umurongo Vatikani yigeze gufata wo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Dukeneye kumva yamagana kandi yitandukanya n’abagaragayeho ingengabitekerezo ya jenoside mu bihe bitandukanye. Dukeneye kumva yafatiye ibihano abahamwe n’icyaha cya jenoside, yabasezereye ku mirimo yabo y’ubupadiri n’ububikira, yabahagarikiye amasakaramentu nk’uko byakorewe abakirisitu bo mu Bugesera.

Umurongo wa Vatikani  kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

N’ubwo hari igihe Vatican yagaragaye nk’iyamagana jenoside, hari umurongo yafashe kandi itarigera ivaho. Bwa mbere watangajwe mu ibaruwa yo kuwa 9 Mutarama 1995 n’Intumwa ya Papa mu Rwanda (Nonciature Apostolique) Musenyeri Ngûyen Van Tôt afatanyije na Padiri Henryk Hoser bandikiye Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda bavuga bati:

“Mu gihe impunzi za kera (z’abatutsi) zakiranwa yombi zikanakora ibyo zishatse, iza vuba zatahutse (z’abahutu) usanga akenshi zamburwa ibyazo, zibayeho mu bwoba bwinshi kubera kuzishinja jenoside no kuzifunga zirengana.”

Bituma dutekereza ko ubutegetsi bwariho (MRND) bwabuze ubufasha mpuzamahanga kubera ubwicanyi bakoze, akaba ariyo mpamvu twumva tutaba twibeshye, turamutse tuvuze ko Guverinoma iriho (ya FPR) ikora nk’ibyo iyayibanjirije yakoze, nayo izasenyuka vuba nubwo nta gitero cyaba giturutse hanze y’Igihugu”. Wabisanga mu gitabo cya Sena y’u Rwanda cyavuzwe haruguru ku ipai ya 96.

Nyuma y’imyaka ine, Vatikani yerekanye neza aho ihagaze ibinyujije mu Kinyamakuru cyayo cyandikirwa i Vatikani cyitwa L’Osservatore Romano cyo kuwa 19 Gicurasi 1999 mu nyandiko yitwa “Genocide rwandais: dernier acte”: “Mu Rwanda hatangiye gahunda yo gutoteza Kiliziya Gatolika bayibeshyera ko yaba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ifatwa rya Mgr Misago nyuma y’imyaka itanu (yose) ubwo bwicanyi bubaye, bigomba gufatwa nk’umugambi wa Leta y’u Rwanda wo gupfobya uruhare rwiza Kiliziya yagize mu mateka y’u Rwanda kugeza ubu.

Mu by’ukuri tugomba gukomeza kugaragaza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi (n’abahutu moderes) yatangiye tariki ya 6 Mata 1994 yahitanye abagera kuri 500.000, n’indi yakorewe abahutu kuva mu Ukwakira 1990 kugeza FPR ifashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994, yahitanye abahutu bagera kuri 1.000.000”. Izo jenoside zombi tugomba guhora tuzibutsa kugirango duhangane na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gushinja Kiliziya gatolika yonyine”.

Ingengabitekerezo mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika

Kuba Kiliziya itaramagana abantu “ku giti cyabo” bagaragayeho ingengabitekerezo ya jenoside bituma abakirisitu dukeka ko biri mu murongo wa Kiliziya. Abo ubushakashatsi bwagaragaje ni benshi ariko ntacyo turumva Kiliziya ibavugaho.

Hari nka:

  1. Musenyeri Andereya Perraudin:Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje uruhare yagize mu macakubiri ashingiye ku bwoko yabaye intandaro ya jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko mu nyandiko “Manifeste y’abahutu” yanditswe na ba Padiri Chanoine Ernotte na Padiri Arthur Dejemeppe. Mu gitabo cye: Un Eveque au Rwanda: les six premières années de mon episcopat (1956-1962), Musenyeri A. Perraudin yavuze ko nta mbabazi yasaba kuko yemera ko ibyo yakoze aribyo yagombaga gukora.
  2. Musenyeri Phocas Nikwigizewa Diyosezi Ruhengeri hagati ya 1968-1996, yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyitwa De Volkskrant cyo kuwa 26/06/1995 ko: “Ibyabaye muri 1994 mu Rwanda byari ibintu buri wese yakumva: iyo umuntu atewe aritabara. Icyo gihe wibagirwa ko uri umukrisitu kuko uri umuntu mbere ya byose.”

Muri buri ntambara habamo intasi. Kugira ngo FPR ishobore kuvanaho ubutegetsi ni uko bari bafite ibyitso. Abatutsi bari bafatanije na FPR, bari ibyitso by’umwanzi. Bagombaga rero kwicwa kugirango batatugambanira”.

Yarakomeje ati: “…Umugambi wa FPR wari ugufata ubutegetsi ku ngufu. Kugirango babigereho bakoresheje intwaro ebyiri: imbunda n’abagore babo. Bahaye abagore babo abanyaburayi bituma bagirana igihango gikomeye. Abatutsi ni abantu babi bikabije. Umuhutu ni umuntu wiyoroshya kandi w’ukuri, ariko umututsi ni inyaryenge kandi ubeshya. Umututsi ni umuntu mubi muri kamere ye, atari ukubera uburere yahawe ahubwo kubera ko ari ko yaremwe”.

  1. Musenyeri Augustin Misago:Muri Kamena 1994 jenoside irimbanije, yasabye Cardinal Etchegaray wari mu Rwanda imbere y’abandi Basenyeri: “gutekereza neza (envisager serieusement) ku kibazo cy’Abapadiri b’Abatutsi batakifuzwa n’abanyarwanda”. Ubushakashatsi kandi bwakozwe na Golias-Magazine No 48-49 ku ipaji ya 122 buvuga ko uwo Musenyeri yanze guhisha abapadiri b’abatutsi avuga ngo: “n’ubundi Abatutsi bagomba gupfa (de toute facon, les tutsis sont condamnes)”.
  2. Père Walter Aelvoet:Mu gitabo cya Collette Braeckman: Rwanda-Histoire d’un genocide, ku ipaji ya 42, hagaragaramo ko mu 1994, uyu mupadiri yavuze ngo:

Kuri twe amateka y’u Rwanda atangira muri 1959. Ibya mbere y’aho byari umuco wa gitutsi. Ubwo abahutu bivumbagatanyaga, byari bibabaje kuko hari abapfuye. Ariko mu mutima wanjye nari nishimye. Ubwo bavugaga iby’urupfu rw’Umwami (Mutara Rudahigwa) nababwiye ko mu gitondo tuzasoma misa y’akababaro (Requiem). Jye numvaga ariko ko mu by’ukuri tuzasoma misa yo gushimira Imana (Te Deum)
Padiri Aelvoet akongera ati:

Nahambye abashefu ba mbere b’abatutsi bishwe i Gitarama. Abahutu barabyinaga bishimye bafite imihoro bavuga ngo: abatutsi bagomba gusubira iwabo muri Abyssiniya. Baratubwiraga ngo: Padiri uzagaruke ejo tuzakuzanira abandi bo guhamba.”

  1. Père Berome Carlisquia:Ikinyamakuru cyitwa Golias-Magazine No 48-49 cyo muri 1996 pg 109, kivuga ko uyu mupadiri w’umutaliyani wageze mu Rwanda muri 1941 yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi muri 1959, 1961, 1963, 1965. Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri 1994 yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ba Rusumo no muri Paruwasi ye. Mu nyigisho ze (homelies) ngo yasabaga abahutu guhiga abatutsi kandi nawe ubwe yabaga kuri bariyeri ndetse afite imbunda. Nyuma y’aho yasubiye iwabo Brescia mu Butaliyani akomeza imirimo ye. Ntiyigeze akurikiranwa.
  2. Abbé Gabriel Maindron:Mu gitabo cya Nicolas Poincare, Rwanda. Gabriel Maindron, Un prêtre dans la tragedie, havugwa ko uyu mupadiri w’umufaransa yageze mu Rwanda mu 1959. Yashyigikiye byimazeyo Burugumesitiri wa Rutsiro mu gutsemba Abagogwe muri 1992 ndetse aza kuvuga ati:

FPR yateye u Rwanda abatutsi batangira kwishima. Abahutu bararakaye bica abatutsi. Ntawabarenganya rero kuko bari barakaye.” Muri kinyamakuru cya Kiliziya cyitwa Dialogue No 177, Kanama-Nzeri ku ipaji ya 55, yavuze ko: “jenoside yatewe na FPR yakomeje kwima CDR, ishyaka rya rubanda, uburenganzira bwo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko”.

By’umwihariko uyu mupadiri yari yarinjiye mu kazu kwa Habyarimana ndetse yarabonye umudari “Ordre national de la paix” tariki ya 5 Nyakanga 1981. Yashimishwaga no kwitwa “CDR w’Umuzungu”. Yavugaga ko Bikira Mariya ariwe ufasha abahutu kuvumbura abatutsi ngo bicwe.

  1. Padiri Serge Desouter:Uyu mupadiri wera yatangaje inyandiko nyinshi zuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside mu kinyamakuru cya Kiliziya cyitwa Dialogue. By’umwihariko, tariki ya 1 Ukwakira 1994 yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bubiligi,Vif Express, ngo: “FPR niyo yateje jenoside. Igikorwa cy’ubwiyahuzi (acte suicidaire) bwayo nicyo cyatumye bene wabo bashira. Kuba yarateye igihugu byatumye abahutu bica abatutsi”. Arangiza avuga ati: “ntihigeze habaho abatutsi benshi mu gihugu nk’abariho ubu nyuma ya jenoside”.
  2. Ibaruwa y’abapadiriNahimana Daniel, Habimana Balthazar, Bikubiyeho Juvenal, Twagiramungu Bernardin, Twagirayezu Urbain, Gasimba Cyprien, Twagiramungu Valens, Ngerero Silas, Wenceslas MUNYESHYAKA, Sentarure Edouard, Ntamugabumwe Jean Baptiste, Ntihabose Jean Berchmans, Twagirayezu Tadeyo, Nsengiyumva Juvenal, Kanyarwanda Raphael, Rwamayanja Jean Baptiste, Kagabo Boniface, Ntakarakorwa Pierre (junior), Ntakarakorwa Pierre (Senior), Ndibeshye Jean, Barugahare Vincent, Nturo Mathias, Habiyambere P. Claver, Duhilimana Placide, Zirarushya Leopold, Nzitabakuze Andre, Habyarimana Simon, Sibomana Valens, Gasirabo Emmanuel:

Tariki ya 2 Kanama 1994 aba bapadiri bandikiye Papa Jean-Paul II bamubwira ngo: “ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwatewe na FPR kubera ubushotoranyi bwayo no gushyira ku nkeke abanyarwanda. Kuvuga ko jenoside yakozwe n’abahutu bishe abatutsi bonyine ni ukutamenya ko abahutu n’abatutsi bicanye hagati yabo. Turahamya tudashidikanya ko abahutu bishwe na FPR baruta kure abatutsi baguye mu mvururu zishingiye ku bwoko”.

  1. Abafaratiri bo mu Nyakibanda:Nyuma y’ibyumweru bibiri abapadiri bavuzwe haruguru bandikiye Papa, barumuna babo b’abafaratiri nabo baramwandiye bavuga ngo: “...FPR ifatanyije n’ubugambanyi bw’amahanga, irimo kunoza umugambi wo gushyira “hima empire muri Afurika yo hagati; ibyo bigaragazwa no kuba u Rwanda rwatangiye guturwa n’abanyamahanga baturutse muri Uganda no mu Burundi no guteza imvuru mu baturanyi b’i Burundi. Kiliziya Gatolika iri mu buhungiro yababajwe no kuba hari abapadiri, ababikira n’abandi bihaye Imana b’abatutsi bagambaniye abahutu mu nyungu z’ubwoko bwabo”.

Ibi byose bituma abakirisitu dukomeza kwibaza impamvu Kiliziya yacu ikomeza kunangira ikanga kugaragaza ukuri ndetse byaba ngombwa igasaba imbabazi abanyarwanda. Ntabwo bidushimisha kubona Kiliziya ikomeza kwitwara nka leta y’ uBufaransa.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s