Gukomeza kwubaka ubunyarwanda bikwiye kuba intego

Standard

Na: Ndahiro Tom

Ku wa 3-4 Kanama 2017, mu Rwanda hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika. Benshi mubazatora ni urubyiruko. Urubyiruko rwakuriye mu buyobozi bwita ku mibereho myiza, uburenganzira n’agaciro by’Abanyarwanda.

Ni urubyiruko ruzi u Rwanda ruvugwa uburyo rwivanye mu nzitane y’ibibazo byatewe n’ubuyobozi bubi, bwashenye igihugu buhereye ku mbaga itabarika y’Abanyarwanda. Ni urubyiruko rwumva amahanga arata igihugu cyabo nk’intangarugero muri byinshi. Ni u Rwanda ruharanira ubwigenge budacagase bw’umunyarwanda n’umunyafurika muri rusange.

Mu nyandiko zizakurikirana nzajyana n’abato n’abakuru, twibukiranya agace gato k’aho twavuye n’aho tugeze nk’impamvu ibyo twagezeho bigomba gusigasirwa. Umunyarwanda agakomeza kuba mu gihugu abamo yemye, abamo yishimiye kuba umunyarwanda, aterwa ishema n’ubunyarwanda aho ari hose ku isi. Umunyarwanda ubaho ntawe umurenza ingohe.

Ibyo u Rwanda rwagezeho si impano si n’impanuka. Hari ubushake bwo kuva habi n’ubuyobozi butajegajega bwatumye bigerwaho.

Ku itariki ya 1 Nyakanga natanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko ‘Kwubaka Ubunyarwanda no Kurwanya ingengabitekerezo n’Ihakana bya Jenoside.’[1]

Kuba byari ku wa 1 Nyakanga, hari icyo byibutsaga. Uwo ni umunsi ngaruka-mwaka u Rwanda n’u Burundi byagiye ku rutonde rw’ibihugu ku isi bifite ubwigenge. Rimwe na rimwe Abanyarwanda turawibuka, abakozi ba leta n’abandi bakabona ikiruhuko.

Hashize imyaka 23, uwo munsi, mu Rwanda, wibukwa ariko ntiwizihizwe ku mpamvu zumvikana. Ntiwizihizwa kuko atari umunsi wahabwa agaciro n’umunyarwanda ushyira mu gaciro. Ni ubwigenge butaharaniwe, burapfuba buca ibintu.

Iyo bitaba kubona ubwigenge butari bwo, uwa 1 Nyakanga wakabaye uwo kwishimira ubwigenge bw’u Rwanda – tuzirikana gusubirana ubwo twambuwe n’abakoloni b’Abadage n’Ababiligi.

Imyaka 55 irashize ibendera ry’Ababiligi rimanutse, hakazamuka iry’igihugu cy’u Rwanda. Icyabaye kinakwiye kumvikana, ni uko habaye ubushake bushingiye ku kagambane ka Leta y’u Bubiligi guha uburenganzira agatsiko k’Abanyarwanda bibumbiye mu (ishyaka) PARMEHUTU, bwo kuzamura ibendera ry’u Rwanda, ku itariki ya 1 Nyakanga 1962.

Ni ubwigenge bwabaye guhabwa ibendera ry’igihugu gusa, nk’uko byavuzwe na nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere, wahoze ari Perezida wa Tanzaniya.

Nyuma y’iyo myaka yose twitwa ko twabonye ubwigenge, kuba tucyicara tukaganira ku “kubaka Ubunyarwanda” no “kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside” ni uko habaye ikibazo.

U Rwanda rwabonye ubwigenge, ingengabitekerezo ya Jenoside yaratewe, iramera. Imbuto za mbere z’iyo mbuto zeze muw’1959. Abagize uruhare muri uko kubiba no kubagarira iyo mbuto ya Jenoside, ni nabo bahawe ubwigenge n’Ababiligi babafashije kuyibiba.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo “Urose nabi burinda bucya”. Inzozi mbi zatangiye mu 1957, zikabya mu 1959, 1962, 1963-4 ariko bwaje gucya mu 1994. Ingaruka zabyo nizo zituma dufite ikiganiro nk’iki uyu mwaka.

Mu 1994 hari ibintu bibiri byabaye: Habaye gukabya izo nzozi zari zimaze imyaka 37 (1957–1994). Hagati y’iyo myaka hagaragayemo uruhare rw’Abanyarwanda mu gusenya ubunyarwanda. Ndavuga uruhare kuko intangiriro yo gusenya ubunyarwanda yari yaratangiwe n’Ababiligi.

Mu gihe Abanyarwanda bari bagize igitekerezo cyo gushaka ubwigenge, niho Ababiligi nabo bagize igitekerezo cy’uko bagomba gusiga u Rwanda ari umuyonga. Umwotsi, n’umuriro wacanywe gutwika u Rwanda, wagaragaye muri Werurwe 1957 ari nabwo twabonye igisobanuro cya wa mugani ngo “Usenya urwe umutiza umuhoro”. Muri uwo mwaka nibwo Musenyeri Andre Perraudin n’abapadiri be babiri bateguriraga abanyarwanda 9 inyandiko yiswe “Manifeste de Bahutu”.

Muri iyo myaka 60 ishize, ibyari inzozi byabaye intekerezo (philosophy), bihindukamo ingengabitekerezo (ideology), bishyirwa muri politike, ndetse iyo politiki ishyirwa mu bikorwa imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni baricwa muw’1994.

Umwaku u Rwanda rwagize ni uko mu gihe ibihugu byose byakolonijwe byahagurukiraga kurwanya ubukoloni, hari umunyarwanda wari yarahagurukiye kurwanya ubunyarwanda n’umunyarwanda.

Gregori Kayibanda ni umwe mubasinye “Manifesto de Bahutu”, mu 1962 abayimusinyishije bamuha gutegeka u Rwanda nyuma y’“ubwigenge” atashakaga.

Mu 1959 Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, uwahagarariye ubwo bwicanyi ni Umubiligi Colonel Guy Logiest ndetse arabyigamba uretse ko atabyita Jenoside akabyita revolisiyo yo gushinga repubulika na demokarasi.

Logiest yaje kuba ambasaderi wa mbere w’u Bubiligi mu Rwanda ndetse akaba yaranandikiye u Rwanda itegeko nshinga rya mbere rwagendeyeho mbere y’uko handikwa irindi ryasohotse ku wa 24 Ugushyingo 1962.

Ububiligi bumuhinduriye inshingano, Perezida Kayibanda yamwandikiye ibaruwa ngufi yuzuye urukundo rwinshi:

“Nemera nkomeje ko Imana yagukoresheje muri gahunda yayo yo gukiza igihugu cyacu. Ukugera kwawe mu Rwanda mu Gushyingo kwa 1959 niyo ntangiriro yo kubohora burundu imbaga y’Abanyarwanda. Wagize uruhare runini mu gutsinda kwa Mouvement Hutu nari mbereye umuyobozi.  Uracyari inshuti y’Abanyarwanda. Ariko kandi ibikorwa byawe byarenze aho bigera kure: byerekanye ko gushyira imbere ikiza atari umwotsi utumuka, ahubwo ari ingufu zikomeye zateguwe n’Imana mu mateka y’isi. Byaba byiza habaye benshi bakurikiza urugero rwawe, atari muri Afrika gusa, ariko no muri biriya bihugu birangwa n’ubukungu bwinshi bungana n’ubunyamaswa; aho iterambere rijyanye no kwibeshya ku by’ingenzi, kuko benshi mu babiyoboye batazi ko urukundo rusumba byose. Imyifatire yawe igororotse(ntamakemwa) izabera urugero ibisekuruza bizadukurikira.”[2]

Utazi Col. Logiest, ntabwo yakwiyumvisha ko uwitwa ko yazanywe n’Imana yari umukoloni waje aje gutegekesha u Rwanda agahato kadasanzwe harimo kwica no kwirukana Abanyarwanda mu gihugu cyabo.

Nimwibaze urubyiruko n’ibisekuru by’abanyarwanda bigize umurage wo kwumva agakiza ku butegetsi bwabayeho….

*Iyi nyandiko ibanjirije izindi zizayikurikira tuzagenda tubagezaho muri iyi minsi igihugu cyacu cyinjiye mu bihe by’amatora…

 

[1] Ihuriro ry’abanyarwanda barenga 300, i Beukenhof mu Buholandi bavuye ku mugabane w’Ubulayi ku wa 1 Nyakanga 2017.

 

[2] Reba: Guy Logiest, Mission au Rwanda. Un Blanc dans la bagarre Tutsi-Hutu, (Bruxelles, Didier Hatier, 1988. 209-212)

Advertisements

2 thoughts on “Gukomeza kwubaka ubunyarwanda bikwiye kuba intego

  1. Pingback: U Rwanda Twifuza Ruzubakwa no Kumenya u Rwanda Tutifuza | umuvugizi

  2. Pingback: Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s