U Rwanda Twifuza Ruzubakwa no Kumenya u Rwanda Tutifuza

Standard

Na: Ndahiro Tom

Inyandiko ibanziriza iyi nise “Umunyarwanda, N’undi wese Wabonye Ikibi Amenya Guhitamo Icyiza” nayishoje nibutsa icyo Perezida Paul Kagame, w’u Rwanda na FPR- Inkotanyi yavuze ku bumwe bw’abanyarwanda muri manifesto ya FPR mu mwaka w’2010.

Soma n’indi: “Gukomeza kwubaka ubunyarwanda bikwiye kuba intego

Muri Manifesto ya 2017-2024, nka Perezida wa FPR- Inkotanyi yibutsa ko “Kuva Umuryango FPR-INKOTANYI wabaho, waharaniye kandi wiyemeza kurwana urugamba rw’ibintu bitatu.

Icya mbere, ni ukwubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda. Perezida Kagame ati: “Duharanira UBUMWE, kuko tuzi neza uko amacakubiri yaranze u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu kugeza mu 1994 yasenye u Rwanda”.

Kuri iyo ntego n’urugamba rwo kwubaka ubumwe Perezida Kagame ati: “Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza guharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukumira icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya”.

Icya kabiri, ni DEMOKARASI. FPR iyiharanira kuko ari “yo nzira yonyine y’imiyoborere myiza ituma abaturage bagira ijambo n’uruhare mu bibakorerwa, harimo kwishyiriraho abayobozi, kugenzura imikorere yabo, no gufata ibyemezo mu micungire y’Igihugu.” Perezida Kagame yemeza ko aho demokarasi mu Rwanda igeze ari aho kwishimira, ariko ati: “Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza gushimangira Demokarasi ibereye Abanyarwanda, hashingiwe ku mateka y’Igihugu cyacu, no guhitamo kw’Abanyarwanda”. Warenzaho iki?

Icya gatatu, ni uguharanira AMAJYAMBEREkuko FPR-Inkotanyi yemera ko “intego nyamukuru y’ubuyobozi bwiza ari uguhindura imibereho y’abaturage, igahora igana aheza”. Perezida Kagame ati uretse aho tugeze hashimishije, mu myaka irindwi itaha Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza guharanira kurinda ibyo igihugu cyagezeho no kwihutisha iterambere ry’Abanyarwanda bose.

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye i Nyanza ku wa 14 Nyakanga, yagarutse kuri izo ntego eshatu mu yandi magambo. Yibukije ko kugirango u Rwanda rugere kure kandi rwihuse ni uko abanyarwanda bafatanya, bakareba ibibabereye batitaye ku byo abihaye inshingano yo kunenga abandi n’ahatari ikosa ndetse n’ibitabareba.

Izi ngingo eshatu uko zavuzwe, ni inkingi zifata runini mu buzima bw’igihugu. Iyo kimwe kibuze, ibindi birazamba. Nta bantu bashobora kumenya neza akamaro n’isano by’Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere nk’Abanyarwanda bariho iki gihe bazi n’aho igihugu cyavuye.

U Rwanda rwavuye mu bukoloni bwitwa ko bwabonye ubwigenge na demokarasi, nta bumwe bw’Abanyarwanda buhari. Juvenal Habyarimana akuyeho Gregory Kayibanda avuga ko agaruye Ubumwe kandi ko azanye Amajyambere, ariko nta Demokarasi. Nta n’ubumwe nyabwo yagaruye ahubwo byari ibigambo gusa.

Iyo Ubumwe bw’abanyarwanda budahungabanywa, ngo bwicwe, mbere na nyuma y’icyiswe ubwigenge, FPR-Inkotanyi zikotanira ibyo bitatu ntiyari kubaho kuko bitari kuba ari ngombwa.

Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ubu bifitanye isano ikomeye n’aho igihugu cyavuye n’icyatumye bigerwaho.

Kuvuka kwa FPR-Inkotanyi n’amahame by’uwo muryango n’ibyo kwigwa kugirango abantu bumve inkomoko y’ibyo babona ubu.

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘Imana itera amapfa ni nayo itanga aho bahahira’. Iyo hataba FPR-Inkotanyi n’Imigambi yawo, ngo uyu muryango ube ufite Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi, u Rwanda rwari kuba ruri he nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi?

Mu nyandiko ikurikira iyi nzagerageza gusubiza ibyo bibazo ntangirira kucyo Perezida Kagame yashyize muri Manifesto ya FPR-Inkotanyi 2017-2024 ngo “Kuva Umuryango FPR-INKOTANYI wabaho…” na gahunda ya “TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA”.

Biracyaza….

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s