Amatakirangoyi ya Rudasingwa n’abandi nkawe

Uwitwa Rudasingwa, yaba we cyangwa undi ubyiyitirira, yanditse inyandiko ifite interuro iri hejuru aha, nyisomye bintera kwibaza. Ndagirango nsangire namwe ibyo nibajije:

Ese ibitekerezo biruta ibishyirwa mu bikorwa bikazamura abanyarwanda, ibitekerezo byavuyemo programs nziza mu miyoborere myiza (ingando, itorero ry’igihugu, imihigo, inzego zegereye abaturage n’uburyo zikora,…), mu bukungu bw’igihugu birimo green revolution, kwegeranya ubutaka no kububyaza umusaruro, guhinga ibihingwa bibereye akarere, mechanization mu buhinzi na irrigation byatangiye, … mu mibereho myiza y’abaturage birimo gahunda ya Girinka, Umurenge VUP uzamura abakene bicishijwe mu budehe, ubuvuzi kuri bose, uburezi (igihe ahandi muri Africa bakiri muri Universal Primary Education mu Rwanda turi muri Nine years basic education, mu minsi mike turarasa ku ntego za MDGs …) mu butabera aho Gacaca yarangije ibibazo byari ingorabahizi, ivugururwa rya bwa butabera wasize n’aho mukuru wawe Gahima yari abugejeje abumunga; ibitekerezo ushaka bindi ni ibihe? Ese uzi ubu hari ibihe bindi bishya abaturage ubwabo bahawe ubushobozi basigaye bizanira nko kuremera abakene, isuzumabikorwa rihoraho, n’ibindi. Ngira ngo kandi utabyirengagije uzi neza ko u Rwanda rwabaye icyitegererezo muri Africa no ku Isi muri gahunda nyinshi. Bigomba kuba bitagushimisha. Cyeretse niba uvuga ko ibi byose ari wowe wasize ubitanze none kuri wowe bikaba bishaje! Icyakora rero, n’ubwo tugera kuri byinshi bwose, nanjye ndemera ko twari kuba twarageze ku birenze kure ibi iyo tutadindizwa na bamwe bafite imyumvire mibi…., barimo wowe na bagenzi bawe!

Uti amatora aribwa! Abanyarwanda barahagurutse mu ntambara y’amagambo menshi bayasimbuza ibikorwa, bitabira ntawe basize inyuma, 98% biyandikisha ku ilisiti y’itora muribo 93% barenga batora KAGAME Paul nka Perezida wabo. Ibi byahagarikiwe n’inzego zinyuranye zirimo iza Commonwealth, iza East African Community, iza AU, Ibihugu byunze ubumwe by’i Burayi, abo bose n’abandi ntavuze bemeje ko ayo matora ari nta makemwa, ariko Rudasingwa we mu ijisho ryuzuye ubwiko arungurukira iyo yatorongereye asanga amatora yaribwe… Ese ari wowe ari n’abari abakandida biyemereye ibyavuye mu matora, twemere nde? Aho ntushaka kurusha imbabazi nyina w’umwana? Izo mpuhwe za bihehe se…! Ngo u Rwanda ni irimbi risize irangi ! Uteye isoni gusa, nta n’uburere! Abanyarwanda witwa ngo uravugira ubahinduye abapfu bose? Cyangwa ni abakozi bakora mu irimbi!

Hari indwara yateye abashaka kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda ngo bumva banekwa aho bari hose, batotezwa cyangwa bahigwa bukware. Aho ibi ntibigaragaza intege nke bafite gusa? Ngaho ngo bararogwa, barikanga baringa, barikanga igicucu cyabo…Mu by’ukuri benshi bikanga umutimanama wabo kubera ubuhemu bagiriye abantu benshi batanakibuka! Abo ngo nibo barindiriye guhirika ingoma!

Mbagiriye inama bakwirira utwo baronse n’iyo baba bataturuhiye (ariko basigaye biyuha akuya kuri internet da!) nibura bagatora agatege ejo batazagwa isari, bakabona impamvu bitwaza umunsi babajijwe n’abambari babo igituma batabasha guhirika ingoma ya Kagame. Murikoza ubusa ariko, burya koko baca umugani ngo: “Inyana y’impongo ivuka abahigi bayihigira ikarinda ibahotorana amahembe”.

Gucira Kagame na FPR ibinyoma ni amatakirangoyi y’ababuze ibisobanuro ku myitwarire yabo y’inkundamugayo. Ni bimwe by’akabaye icwende katoga, kakwoga ntigacye, kanacya ntigashire umunuko. Mwabuze ubutwari bwo gusobanurira abanyarwanda (accountability) ibyo muryozwa ahubwo murashwekura mugana iyo bweze. Kugirango mwicire inshuro murahimba mugahimbarwa, mugasobanya amagambo mukibagirwa ibyo mwavuze ejo, mukivuguruza none. Mwikomye ababavuga babazi, babavuga uko babazi, ariko ntibibuza ukuri kuba ko. Uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba amwishe. Ntabwo bitangaje kuba Rudasingwa ari “inspired” na Hitler, koko rero strategy ya Rudasingwa nawe ni ukuvuga no gukwiza ibinyoma kuri President Kagame n’u Rwanda, yizera ko amaherezo bizafatwa nk’ukuri!! Ngo “ibihe biregereje”? Icyo nahamya ni uko “ibihe byanyu byo byageze”. Muri make kababayeho!

Ubwoba bw’ingoma ya Kagame Rudasingwa yihaye guhanura buvuguruzwa n’ubushakashatsi bwa Barometer y’ubumwe n’ubwiyunge buri wese yabona abishatse, yerekana ko 90% by’abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bwabo. Iyo Kagame atizera abanyarwanda ngo nabo bamwizere ntaba yarakurikiwe n’imbaga y’abanyarwanda igihe yabatangarizaga imigambi ye yiyamamaza, aribyo byacecekesheje abakemangaga imyitabire y’amatora bari mu gihugu, abarungurukiraga hanze bagatera iyabo mbyino. Ubwoba ntibwigeze buranga abanyarwanda bazima batagira icyo bishisha: biyemeje kubohora igihugu bitanga batihishe mu marwariro cyangwa ngo bihadike amatugunguru, baratabazwa ku rugamba muri Darfour, Haiti n’ahandi bagahaguruka bakitwara neza, barahamagarirwa kwiyunga bakagira ubutwari bakababarirana bakongera bakabana, baramaganira kure ibibatanya bagahaguruka bagahashya ababashuka. Aba nibo ntwari rero. Kuva ku muyobozi w’ikirenga wabo kugeza ku muturage bahagurukiye kwamaganira kure icyabasubiza inyuma. Intwari si izimokera hanze, kuko izo zitabuza iterambere ry’abanyarwanda rigaragarira mu bikorwa, intwari si izitema ibitsi izazikamiwe, ahubwo ni izigabira abatishoboye; intwari si izigambanira uwazikamiye ni izitura uwazigabiye; intwari si izitatira igihango, ni izubahiriza amasezerano.

Rudasingwa ko bajya bavuga ko waba uri umuganga, kuki ukomeza kubeshya abantu ko voluntary vasectomy ari ugukona? Niba ali ko ubyumva uzasubire mu masomo yawe uzabona neza ko nta mahuriro. Aliko ndahamya ko ubikora nkana kugira ngo ubone abakuyoboka kubera ubujiji ubabibamo. None se President Kagame niwe wa mbere wakoresheje imbwa mu birebana n’umutekano? Urabizi neza ko imbwa zikoreshwa mu gutahura bombs, ibiyobyabwenge, gushakisha abaguweho n’amazu mugihe cy’imitingito y’isi nk’uko bikorwa muri iyi minsi muri Japan…Kuki ubyirengagiza?
Kuba indege yagira antimissile system bitwaye iki? Kuri wowe kutagira ubwoba ni ukurara udakinze ugakandagira aho ubonye ukagendera mu ndege zitagira security…?
Hanyuma se ya pistol wahoranaga ku desk yawe ukiri SG/RPF yasobanuraga ubwoba wari ufite (cyangwa washakaga gutera abantu)?

Ndagirango mbeshyuze isahura ushinja Kagame. Usahura yishyira ntaha abanyarwanda amashanyarazi akayakwirakwiza mu cyaro adahereye kwa nyirarume na nyinawabo, bitwaye amiliyoni y’amadolari; ntashyiraho imiyoboro y’ikoranabuhanga ya km 2500 igera mu Turere twose tw’igihugu, ntiyubaka imihanda ngo asibure n’iyasibye, ahuze uduce twose tw’igihugu ndetse n’ibihugu by’abaturanyi; ntashyiraho ibikorwaremezo bifitiye inyungu abanyarwanda birimo inyubako z’ubuyobozi kugera no ku nzego zegerejwe abaturage, aharangirizwa ibibazo byabo. Usahura yishyira ni uhimba amayeri akambura, agahemuka, agafata imyenda mu mabanki mu buryo budasobanutse agamije iyezandonke, akandagaza n’abamubyaye ayibitirira. Inama nakugira ni uko utakomeza guta igihe utega abandi iminsi, kuko n’iyawe nta control uyifiteho. Ntabwo isi izagendera ku butindi bwawe, umujinya udafite ishingiro n’ibyifuzo bibi ufitiye President wacu n’u Rwanda. Erega turi benshi cyane tumukunda kandi tumwifuriza byiza!

Mbaye mvuze ibyo, ibindi ubundi. Uko Kagame yakirwa, yumvwa cyangwa afatwa n’amahanga biterwa n’abo uhisemo. Mu gihe urebye abo muvuga rumwe, mufatanya guhakana no gupfobya ukuri, mwahisemo guhakana ishyano rya jenoside ryaguye ku Rwanda mugamije inyungu zanyu, nta mugayo ni nka wa mugani w’abumvikana nk’abanyoni mu isoko . Ntibibujije rero ko hari abandi kandi na benshi kuruta abo, bamufata uko ari, bamuha agaciro akwiye, baha agaciro ibitekerezo n’ibyifuzo by’abanyarwanda bamwitoreye nk’umuyobozi wabo w’ikirenga. Aba banamuha ibihembo bashingiye ku bikorwa bye n’imyitwarire ye byiza kandi bishimwa na benshi. Gusubiza rero kuri we ni ikinyabupfura, asubiza benshi kenshi, ari abaturage basanzwe, ari abanyabwenge, abamushimira yewe ndetse n’abatemeranywa nawe afata umwanya akabasobanurira. Aha agaciro bose rero cyeretse ahubwo abatiha agaciro ubwabo, abo bo nta mwanya we yata, kuko umwanya we yawuhariyeineza y’abanyarwanda.

Ese ahubwo nyibutsa… harya wibutse gushimira abaguhaye PhD (Hon) mu buyobozi n’impinduka nziza zabaye mu Rwanda(muri CV wiyandikiye ko wabonye Honorary PhD for Leadership and contribution to the positive changes that have taken place in Rwanda, dore ko iby’utaruhiye bikugwa neza!)? Ko njya numva se uhakana ko nta cyiza cyabaye mu Rwanda ruyobowe na Kagame, harya ibyo wahembewe wabikoze ku giti cyawe mu Rwanda rwawe rwa wenyine, cyangwa wagendeye ku buyobozi bw’u Rwanda tuzi rwari ruyobowe na Kagame n’igihe wahabwaga iryo shimwe? Mufashe hasi rero umureke ayobore urwo wahunze, yabiherewe ububasha n’abaturage.

*Iyi ni inyandiko yanditswe n’umusomyi w’UMUVUGIZI

6 thoughts on “Amatakirangoyi ya Rudasingwa n’abandi nkawe

  1. Rwanda National Congress: End of the beginning or Beginning of the End (Part II)

    Bosco Habimana, March 18, 2011

    We all know anyone can wake up and start a Political Party but making stronger ones requires viable Political Strategy, plausible ideology, visionary leadership and Resources. In countries regarded as mature democracy significant political parties have existed for as long as the democracy itself. In the United States they have Democratic and Republican parties, while in the United Kingdom Labor Party and Conservative Party. We can go on and on. While other weak parties have come and go, strong political parties still exist due to the fact that they built a firm foundation and hence their long existence. The Rwanda National Congress is on the death bed because they have no discipline, no strategy, no vision, no integrity and no resources. To most of us RNC is just a butch of opportunists and failures who wants just wanted to out there to promote themselves. No wonder they are called Gangs.

    Characteristics of Rwanda National Congress:

    1. Bunch of cowards: Some people have argued that Kayumba Nyamwasa is a courageous general, he fought the bush war and he himself said that he saved President Kagame life twice. Can you imagine a person worth the rank of the general seeking a credit for saving his commander’s life twice! I am not a soldier by any sense of the word but these utterances would only be expected to come from a coward or young kid. When we were little we used to tease each other after a group fight saying the same thing. Rwandan National Congress cannot ever win any reasonable minds nor can their win any political or military battle. These are bunch of opportunists who want other people to fight their wars and their activities prove this argument to be right.

    2. Desperate: While Kayumba and Karegeya were busy working with FDLR in the Congo to attack Rwanda, Gahima and his half brother Rudasingwa were busy trying to recruit Hutu extremists, genocide deniers and any one they could get. When the half brothers did not get much out of their trips and went back to their home in Maryland desperate souls. That’s why, feeling rejected, on his interview with VOA, Rudasingwa characterized Victoire Ingabire as a freedom fighterand there after they turned to Rusesabagina, the master of deception who also like the gangs of four supports FDLR and made him one of the founder.

    3. Paranoid: After the above high profile recruitment, then it was time to get RNC spokesman and chief of security in North America , Mr. Sharangabo Rufagari. As we can see Sharangabo took his job so seriously. The first email from the chief himself sent on 15 March reads directives clairs ko umuntu uwo ariwe wese uzaza mu mibonano ya RNC afotorwa hakororeshejwe Mobile phone.Bakatwohereza agafoto ke.Tukabwira abanyarwanda uwo ariwe. Another instructions was “Ibi ni bintu assez important.Turifuza ko utumenyesha neza JUSTINE MBABAZI.Ubundi twari twasabye yuko mu mibonano yose Rusesabagina cyangwa RNC izakorera muri USA yuko bafotora umuntu wese uzanye akavoragamwo.Umuntu wese wu MUTUTSI cyangwa usa nu MUTUTSI i Photo ye bayitwohereza kuri internet tukababwira uwo ariwe maze tuka mushanyagura mbone nkubone.ukureho ububwa buranga bendhi muribo mu kwihisha ku mazina y’impmbano. Now, as the message here reads very clear, any Hutu or a person who looks like Hutu is welcome while Tutsis and others who look like them are not welcome. Wasn’t the same methods used during the 1994 Tutsi genocide?

    4. Intimidation to Rwandans abroad: First during one of his lectures at the Lee Washington University , Gahima assured one of Rwandan diaspora how he was going to report him to FBI because he (Rwandan diaspora guy) was sent by the embassy to spy on him . The Rudasingwa sent emails instructing all Rwandans abroad to report to the law enforcement any Rwandan who visit Rwanda embassies. These empty intimidations show the party that is on the death bed just waiting for a doctor to pull out a life support.

    5. Empty words, same old selfishness: As we have seen before RNC leadership know in their hearts that they will never achieve anything because they have and will never in their lives work as a team and instead will focus to satisfy their ego and self interest. Few months ago when Karegeya was asked if he feels safe in South Africa , he replied that Proximity is very important. If Kagame had remained in the United States [During the 1990-94 liberation struggle and after], he would not be the Rwanda president today. Now, as it became evident karegeya who sounded so tough guy during this interview, first sent his wife and children to the United States and are currently applying for asylum in Atlanta . Karegeya was heard saying that his intention is to join his family. Can he tell the readers what happened to proximity?

    As they say, you can take a person out of the hood but you can’t the hood out of the person and that is the story behind the end of the beginning of Rwanda National Congress.

  2. I really liked this article. Nubwambere mbonye article yerekana exactly who are these people are(Gang of four),and their fellows.Twange ibinyoma,b’se we all know where we are from and where we are now and we should focas on the direction of future.Bareke kuturangaza zino mburamukoro!!

  3. for sure electing Rufagari to this level tells you who these guys are! it is a pity for the party to be lead by nonsensical people like this fella, it is indeed a party of idlers and failures.
    mbese ni ukubura uwo utuma.
    strong and couragious Rwandese do not buy their cowardice ideas

  4. Iyi nyandiko nanjye iranshimishije cyane. Ni byiza ko abahemu, mpemukendamuke nka Rudasingwa bashyirwa ahagaragara abantu benshi cyane cyane abo bashuka bakabamenya. Murakoze rwose.

  5. Please leave Rwandese people and our President alone!!!! Nimukomeze mwandangare ahongaho, ubundi twebwe tuzi ico dushaka kandi twishimiye igihuga cyacu nagahunda abayobozi bacu batugezaho. Erega ntaco mushobora kuzageraho, kuko dufite focus. Amagambo yanyu ntazigera narimwe aduca intege, ahubwo adutera imbaraga zo gukom,eza dukora ibyiza , ubundi bibarye!!!

Leave a reply to Karasanyi Rugagi Cancel reply