Perezida wa RNC yanga abanyarwanda akabyamamaza

19 Mata 2011

Amateka ntitukayatererane kandi abamo ibimenyetso by’ibihe. Kuba ishyaka Rwanda National Congress (RNC) rifite Paul Rusesabagina nka perezida ntibitangaje. Abo ayoboye, na we ubwe, barigaragaje ko nta nyungu z’abanyarwanda baharanira. Bifuza u Rwanda rugurumana. Wowe se abantu bajya ahagaragara bati nta mfura ziruta aboretse imbaga mu Rwanda? Iyo bakamamaza abahejeje abanyarwanda mu bwigunge n’ubujiji ngo nibo ntanga rugero mu miyoborere myiza nta kindi baba bifuriza igihugu.

Gufatanya kwa RNC/CNR n’Inkingi ya FDLR ntibitangaje. Umuvugizi wabo Rusesabagina afite amateka yo kwanga ibyagirira akamaro abanyarwanda. Icyabinyibukije ni ikiganiro Imvo n’Imvano ya BBC yo ku itariki ya 12 Nzeri 2009. Umusogongero uri kuri website y’iyo radiyo.[1]

Muri icyo kiganiro Rusesabagina yari yaritsize avuga ko adashaka ko u Rwanda rwinjira mu muryango w’ibihugu bikoresha icyongereza uzwi nka “Commonwealth”.

Ndahera ku guhumuriza no gukomeza Prof. Rwanyindo Ruzirabwoba na Frank Mwiine bamaze igihe cy’isaha yose, bavugana n’intumva Rusesabagina. Barihanganye.

Icyo kiganiro Rusesabagina yagishoje abwira umunyamakuru ko umugambi afite ari uwo kutazahinduka. Ati: “Nicyo nasezeranyije abanyarwanda kandi ndacyubahiriza.” Aha niho mpera mpa abavuganye nawe pole. Nibajije cyane kuli ayo masezerano avuga ko yagiranye n’abanyarwanda.

Nagerageje kwibuka igihe ayo masezerano yaba yarabereye, nsanga ari nk’ibya ya filimi “Hotel Rwanda” yamugize intwari. Ubu hari abifashe nk’ukuri ko ari intwari kandi ari inkuru y’impimbano.

Ayo masezerano Rusesabagina yagiranye n’abanyarwanda ni ay’ahe? Yakorewe he? Akorwa ryari? Biturutse kuki? Abo banyarwanda avuga ni ba nde?

Natekereje ko Rusesabagina yibeshye ko kuba yitwa Paul bimugira Perezida Paul Kagame kuko ari we wagiranye amasezerano n’abanyarwanda!

Icyo kiganiro gikorwa, Kagame we yari afite ibyo yasezeranyije, akanasezerana n’abanyarwanda mu matora  yo mu mwaka w’2003. Ayo masezerano akaba yarongeye gusubukurwa no kuvugururwa mu 2010.

Nakunze icyo Prof. Rwanyindo yibajije kuri Rusesabagina agira ati: “Niba akunda u Rwanda koko…” Igisubizo ni uko atarukunda.

Iyo arukunda ntabwo yari kwirirwa mu mahanga n’amaradiyo asakuza ngo u Rwanda ntirukwiye kujya mu muryango wa Commonwealth ngo kubera ko hari abantu batabyishimira kubera igifaransa cyaharitswe.

Izo ndimi zose z’amahanga, icyongereza cyangwa igifaransa, kuzimenya zose n’amahirwe benshi baharanira. Kuzimenya byafasha umunyarwanda gushyikirana n’abandi no guhahirana nabo, nkuko Rusesabagina byamuhiriye.

Icyongereza, aho ibihe bigeze, ni ururimi rwafasha umunyarwanda. Amahirwe akiyongera arwongereye ku zindi ndimi nk’igifaransa, ikinyarwanda, igishinwa, igiswayire n’izindi. N’i lingala ye!

Uzi Rusesabagina, ukumva ko ari we utifuza ko abanyarwanda batajya mu muryango runaka ngo kubera ko igifaransa cyahungabana, nabifashe nko kwanga abanyarwanda.

Umwuga wo guteka neza  mu mahoteli Rusesabagina yabyigiye muli Utalii College-Nairobi, Kenya (1981-4).

Aho ahitiyemo kuba mu mahanga, isosiyete ye yo gutwara ibintu mu makamyo ikorera Zambia.

Kenya na Zambia n’ibihugu bikoresha cyane icyongereza kandi biri muri Commonwealth kuva byabona ubwigenge. Ubu Rusesabagina yimukiye muri Amerika, kandi ni igihugu gikoresha icyongereza.

Aho yigiye, aho acururiza n’aho atuye, yabigejejweho ni uko ururimi rw’icyongereza ruhakoreshwa aruzi.

Guhera mu mwaka w’2000 kugeza mu 2009 hari ibihembo nka birindwi Rusesabagina yahawe. Muri ibyo bihembo nta na kimwe nabonye yahawe n’abavuga igifaransa.[2]

Mu buriganya, umuyobozi wa RNC yashyizeho “Foundation” abeshya ko ari iyo gufasha abapfakazi n’imfubyi za jenoside kandi ari ayo gutunga umuryango we no gusagulira FDLR, n’abameze nka Rudasingwa na Gahima.

Iyo fondasiyo yakwitwa umureko w’amafaranga ashakwa bunyoni, ikorera muri Amerika, ari naho hakomoka igitabo na filimi byamwamamaje.

Kurwanya ko u Rwanda rujya muri Commonwealth, bigaragaza ko Rusesabagina yangaga ko abanyarwanda bajya mu muryango ukoresha ururimi ahahisha.

Iyo umuntu atifuza ko abandi bagera ahabongerera amahirwe, ni uko aba atifuza ko  ibyiza bibageraho. Ntaba abakunda. Ng’uwo Rusesabagina n’ishyaka ayoboye.

Na: Ndahiro Tom


[1] Inkuru ya Ally Yusufu Mugenzi “Rusesabagina ntashaka ko u Rwanda rujya muri Commonwealth”

http://www.bbc.co.uk/greatlakes/news/story/2009/09/090911_rusesabaginacommonwealth.shtml

5 thoughts on “Perezida wa RNC yanga abanyarwanda akabyamamaza

  1. rusesabagina iyo ukurikiye amatekaye nigisambo nikiryi nkicyomuda nubwo we atagira icyo agutwara yakwishisha ariko akibonera inote ibyo ntumugore!!!

  2. yew ibyarusesabaginabyo ninkikinamico gusa bituma umuntu yibuka ubuzima yanyuzemo bikabyutsa ibikomere biba bimaze gusibangana gusa gushinyagurabyo IMANA izabibabaza naho ubundi duharanire kwigira tutararamiye ibyabazungu kuko jyewe mbona ari abagome ntekereza ukuntu abantu baphaga abazungu babareba bafite za brende nkunva bibabaje

  3. Shitani wagiye gukorera ahandi ko abanya rwanda wabogeyeho ubulimiro harya niyo twaba injiji ubu ntidushobora gutandukanya urupfu nubugingo? ibyiza byawe twarabibonye muli 1994 ubu dukeneye kubaka ibyowashenye kandi nta mu nyarwanda uzasigara aguteze amatwi twebwe twahagurukiye rimwe jya kuduhira kuli bbc.

  4. ibyabariya bagabo bo muri rnc ntakeza kabo kuko bashishikajwe nogusebya abayoboye neza uRwanda kunyungu zinda yabo bonyine jye sindi umu politicie but nkunda igihugu cyambyaye sinareka kuvuga ukuli kdi nkubona he paul kagame nabo batuyoboranye especial rpf god bless them kuko ntawe bahwanye

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s