Kutabona ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa ni ubuhumyi cyangwa ubuswa

Standard

Muri iyi nyandiko, ndashaka gutanga ibitekerezo, nk’Umunyarwanda uhora ababazwa n’ukuntu hari abantu birirwa basebya u Rwanda bavuga ko mu Rwanda uburenganzira bwa Muntu butubahirizwa, nerekana ahubwo ko u Rwanda ari kimwe mu Bihugu biri mu nzira y’amajyambere byubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Nkaba njye nibaza abo bantu babiterwa n’ubuhumyi gusa cyangwa izindi nyungu?

Reka mbanze nibutse uburenganzira bwa muntu icyo aricyo, n’ubwo aribwo.

Ubwo burenganzira bwagaragajwe bwa mbere  mu itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu( Universal Declaration of Human Rights) ryo ku wa 10/12/1948 akaba ari nayo nyandiko mpuzamahanga y’ingenzi ikubiyemo uburenganzira bw’abagize umuryango w’abantu butavogerwa(inalienable rights).

Ubwo burenganzira bwose bwubakiye ku ngingo ya gatatu yayo iteganya ko ‘’umuntu wese afite uburenzira bwo kubaho, bwo kwishyira akizana no kudashyirwa mu bugenzurwe.(“Every one has the right to life, liberty and security of person’’).

Mu myaka yakurikiyeho, hagiye habaho amasezerano mpuzamahanga atandukanye yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu mu byiciro binyuranye .

Ni muri urwo rwego  mu mwaka wa 16/12/1966, Inteko rusange y’Umuryango w’abibumbye yatoye icyemezo(resolution) n0 2200A cyemeje amasezerano mpuzamahanaga yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu mu by’imbonezamubano no mu bya politiki, atangira gukurikizwa kuwa 23/03/1976.

Muri ubwo burenganzira umuntu yavuga :

Uburenganzira muby’imbonezamubano (civil rights).

Muri iki cyiciro , dusangamo uburenganzira bukurikira :

–          kwishyira ukizana: Kwishyira ukizana ni ugukora ikintu cyose kitabangamiye undi muntu, ubwo burenganzira bwo kwishyira ukizana bugarukira kutabangamira undi muntu mu burenganzira nawe afite bwo kwishyira akizana. Aho ubwo burenganzira bugarukira hateganywa n’amategeko y’igihugu.

–         Kudahohotera umubiri w’umuntu : ni uburenganzira bwo kubaho, kutagirwa umucakara, kuticwa urubozo, kudahabwa ibihano ndengakamere cyangwa bitesha agaciro kamere muntu ,no kudafungwa mu buryo butemewe n’amategeko.

–         Uburenganzira bwerekeranye n’Umuryango( family freedom) nk’uburenganzira bwo gushinga urugo.

–         Uburenganzira ku mutungo bwite, keretse iyo awuvanywemo ku nyungu rusange kandi agahabwa indishyi ikwiye.

–         Uburenganzira bwo gukorana amasezerano n’undi muntu nk’uko umuntu abyishakiye, ariko atabangamiye umutekano rusange(public order/ordre public)

Uburenganzira mu bya politiki( political rights).

Iki kiciro gikubiyemo uburenganzira bukurikira:

–         Uburenganzira bwo gutora no gutorwa

–         Uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo(freedom of expression) : ubu burenganzira ni ubwo umuntu wese afite bwo kuvuga icyo atekereza. Mu bihugu byose byo kw’isi, ubu burenganzira bugira umupaka.Urugero: amasezerano y’ibihugu by’i Burayi y’uburenganzira bwa muntu (European Convention on human rights) mu ngingo yayo ya 10-2 ateganya ko itegeko rishobora guteganya ibibanza gukurikizwa cyangwa gusabwa (formalities/conditions) kugira ngo bwubahirizwe, cyangwa se bukagabanywa (restrictions) kugira ngo hubahirizwe umutekano w’Igihugu , ubusugire bw’Igihugu n’umutekano rusange, gukumira icyaha, kurinda ubuzima cyangwa umuco mbonera (moral), kutavogera reputation cyangwa uburenganzira bw’undi muntu, kubuza isakazwa ry’amakuru y’ibanga…’’

Muri rusange kandi, mu mategeko y’ibihugu byose, amagambo yose umuntu avuze atesha undi  icyubahiro, cyangwa se amagambo arimo ibitutsi  arahanwa. Ibyo birerekana  rero  ko  uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo (freedom of   expression ) bitavuze kuvuga icyo umuntu ashaka cyose, ubwo burenganzira bufite imipaka  ku isi yose.

–         Uburenganzira bwo kwishyira hamwe (freedom of association): ubu burenganzira bugaragarira mu gushyiraho imitwe ya politiki, n’andi mashyirahamwe atandukanye( associations). Ubwo burenganzira, n’ubwo bwemewe ntibukoreshwa mu buryo ubwo aribwo bwose, amategeko ateganya uko bukoreshwa.

Ikindi kandi, amashyirahamwe ashingiye ku mpamvu zerekeranye no kwica amategeko ariho mu gihugu, abangamiye imico myiza y’Igihugu , abangamiye ubusugire bw’Igihugu ntiyemewe, ahubwo ndetse afatwa nk’atabayeho.

–         Uburenganzira bwo gukora amateraniro mu buryo butuje( peaceful meetings).

–         Uburenganzira bwo gushyiraho amadini no kuyayoboka.

Ubu se tuvuge ko ubu burenganzira buvuzwe hejuru nta buba mu Rwanda?

Niba butari buhari, ntihari kuba hariho imitwe ya politiki tuzi ikorera ku mugaragaro kandi mu bwisanzure,  ntihari kuba hariho amashyirahamwe atabarika, ntihari kuba hariho amadini ajya kungana n’abayasengeramo, ntihari kuba hariho ibitangazamakuru by’ubwoko bwose, ari ibyandika, ari za radio, za cyber  café ziruzuye hirya no hino aho abantu bashobora kureba no kohereza amakuru ayo ariyo yose nta nkomyi. Abagira umwanya yo kumva za radiyo ziba mu Rwanda nibo bazi ukuntu abanyarwanda birirwa batelefona batanga ibitekerezo bitandukanye birimo no kunenga abayobozi. Hazagire uvuga ko yazize ko yatanze ibitekerezo nk’ibyo!

Sinvuga ko u Rwanda ari paradizo, ariko iyo ubona uko uburenganzira mu bya politiki buhohoterwa mu bihugu bimwe ndetse byateye imbere ukareba na situation ya human rights mu Rwanda, ahubwo wibaza niba  abavuga ko mu Rwanda abantu bose baba muri gereza bazi uburenganzira bwa muntu icyo aricyo.

Nigeze kuvuga ko uburenganzira bwa muntu mu byiciro byabwo bitandukanye bwagiye bwemerwa n’isi yose mu masezerano mpuzamahanga, akaba ari muri urwo rwego na none Inteko rusange yatoye icyemezo(resolution) no 2200A, gishyiraho amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco(International Covenant on Economic, Social and Cultural Rights), aya masezerano akaba yaratangiye gukurikizwa kuwa 3 Mutarama 1976.

Muri icyo cyiciro, umuntu yavuga ubw’ingenzi bukurikira:

–         Kugira imibereho myiza, ni ukuvuga kugira ibiribwa bihagije no guca inzara, kwambara neza no kugira icumbi ;

–         Kugira ubwiteganyirize(social security), hakoreshejwe uburyo bw’ubwisungane;

–         Kurinda Umuryango, umugore n’umwana;

–         Kugira ubuzima bwiza , bugaragazwa no kubona uburyo bwo kwivuza, kugabanya imfu z’abana, no kwita ku buzima bw’umwana by’umwihariko, guca burundu indwara z’ibyorezo, etc;

–         Uburenganzira bwo kwiga, hitabwaho by’umwihariko ku burezi bw’ibanze bugomba kuba itegeko, kandi bukaba ku buntu.

HARI UBURENGANZIRA BWA MUNTU BURUTA UBUNDI?

Ikibazo cya mbere umuntu yibaza iyo avuga ku burenganzira bwa muntu, ni ukumenya niba uburenganzira bwa muntu bwose bufite agaciro kamwe.

Hari abantu babona ko kuba harabayeho amasezerano atandukanye yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu, bituma ubwo burenganzira butareshya. Bamwe bakumva ko uburenganzira bwa muntu mu by’imbonezamubano na politiki ari bwo burenganzira nyabwo, abandi bakumva uburenganzira mu by’ubukungu, imbonezamubano n’umuco aribwo bufite agaciro kurusha ubundi.

Nyamara siko bimeze kuko, ari Universal declaration of human rights yo muri 1948, ari amasezerano yombi yerekeranye n’ibyo byiciro byombi by’uburenganzira bwa muntu yose yabuhaye agaciro kamwe.

MU RWANDA UBWO BURENGANZIRA BWUBAHIRIZWA GUTE?

Icya mbere cyo umuntu wese akwiye kumenya ni nta gihugu cyo kw’isi aho uburenganzira bwa muntu busendereye  bubaho. Kuko iyo si ni iy’Abantu! Ariko nyamara kugera ku burenganzira busendereye ni intego/it is an ideal. Ni inzira rero igomba kuzagerwaho. Mu bihugu bimwe iyo nzira yatangiye hashize imyaka myinshi, mu bindi bihugu hashize igihe gito, ntabwo rero iyo ntego yagererwaho rimwe muri ibyo bihugu byose.

Ikindi kitagomba kwibagirana, ni uko uburenganzira bwa muntu bugomba kuba bumwe kuri buri muntu utuye iyi isi, mu bihugu n’Imiryango y’abantu bifite imico, amategeko n’indangagaciro   bitandukanye.

Ariko rero tugomba kwitondera kugendera  ku ndangagaciro nk’iyo kubahiriza uburenganzira bwa Muntu, turebera gusa ku bipimo n’amahame areba Umuryango w’Abantu bari ku rwego rw’iterambere ry’Umuryango w’Abantu uyu n’uyu, baba aha n’aha, bemera iki n’iki…

Ariko ikigaragara, ni uko mu Rwanda inzira imaze guterwa kandi ikomeje itanga ikizere ko uburenganzira bwa Muntu butera imbere. Kuko amategeko ariho abwubahiriza ariho ndetse n’Inzego zishinzwe kubahiriza ayo mategeko ziriho.

Reka duhere ku burenganzira buhatse ubundi, ubwo kubaho (right to life).

Mbere na mbere abantu bakwiye kumenya ko Abanyarwanda bazi kuva kera na kare kubungabunga ubuzima kugera no ku bw’inyamaswa. Umugani uvuga ngo iyo‘’inyamaswa ihungiye mu rugo rw’umuntu iba itagipfuye’’ nicyo uvuze.

Niba rero abanyarwanda  baratinyaga guhohotera ubuzima bw’inyamaswa, ni uko bari bazi agaciro k’ubuzima cyane cyane ubw’umuntu.

Mwibuke iby’urutare rwa Kamegeri, wavumbuye umuti wo kwica abantu babatwikishishe urutare rushyushye akaba ariwe barushyiraho, byari ukugaragaza ko ubugome bugeze aho butari ubw’Abanyarwanda.

Ikindi kandi, abanyarwanda benshi bahuye n’ibibazo byahutaje uburenganzira bwa muntu, kuva kera ku buryo atari bo baba aba mbere mu kubuhohotera. Abari mu buhungiro babujijwe uburenganzira bwose, burimo n’ubwo kubaho.  Uretse ubwo burenganzira bavukijwe mu bihe bitandukanye, abenshi bahuye n’ibibazo by’ inzara, babuzwa uburenganzira bwo kwiga, ubwo kwivuza, babaye mu nzu z’ibyatsi. Abari mu Gihugu  nabo ababuvukijwe nibo benshi kurusha ababwubahiririjwe.

Abanyanyarwanda rero bazi agaciro ko kubaha uburenganzira bwa muntu, kuko nta n’umwe muribo utarakuye isomo mu bintu byose bahuye nabyo byahutaje uburenganzira bwabo. Kandi ntawifuza kuba yakongera guhura nabyo.

Gusa haracyari abantu bibaza ko uburenganzira bwo kwishyira ukizana butagira umupaka ; hari abibaza ko uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza cyose butagira umupaka, cyangwa ko uburenganzira bwo kwishyira hamwe butagira umupaka. Nerekanye mu mirongo ibanza ko ubwo burenganzira budakoreshwa mu buryo ubwo aribwo bwose. Izo nizo ntambara abantu bamwe nka ba INGABIRE Victoire,  NTAGANDA, ABANYAMAKURU BANWE nk’ab’UMUSESO, UMUVUGIZI, ba KAYUMBA na bagenzi be bafatanije gusebya u Rwanda, bamaze iminsi bagerageza kurwana ngo uburenganzira bwabo ntibwubahirizwa; birengagije  ko uburenganzira bwabo bugarukira aho ubw’abandi butangirira, birengagiza  ko umutekano w’Igihugu uza imbere ya byose kuko ari umutekano rusange w’abatuye u Rwanda, birengagiza ko nta burenganzira bubaho buhamagarira abantu gukora ibyaha cyangwa kwangana. Birengaje  ko amategeko yo mu Rwanda  abereho kurengera uburenganzira bwa Muntu.

Nigeze kuvuga ko hari abantu bibwira ko uburenganzira mbonezamubano no mu bya politiki aribwo burenganzira bwonyine cyangwa ko buruta ubundi? Ese ubwo abasebya u Rwanda, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga  ntibaba ariko bashaka kubibona, no kubigaragaza gutyo?

Mbajije iki kibazo kuko abo navuze hejuru ndeste na bamwe mu Banyamahanga bakunda kuvuga  ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa Muntu, bahereye ku byemezo byagiye bifatwa bigamije kubuza abo navuze gukoresha uburenganzira bwabo mu buryo butemewe n’amategeko. Ariko barahumye ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza.

None se ko ntari numva mubyo bavuga  bashima intambwe nziza iterwa.

Reka twibukiranye:

–         Mu Rwanda hashize igihe kitari gito hagiyeho gahunda yiswe Integrated Development Program(IDP), iyo gahunda ikaba ikubiyemo cyane cyane gahunda yo kuvugurura ubuhinzi (green revolution), hagamijwe kongera umusaruro no kwihaza mu bihingwa.

Iyi gahunda ikubiyemo kandi izindi programs zigamije kurwanya ubukene  nka Girinka Munyarwanda, nk’ubudehe n’izindi…

Izi gahunda zose zo kurwanya inzara n’ubundi bukene igamije kongera imibereho myiza muri rusange. Ibyo rero bikaba ari ukubahiriza uburenganzira bw’ibanze ku muntu cyane cyane umuntu w’Umunyarwanda.

–         Mu Rwanda kandi hagiye gushira imyaka irenga 10 hagiyeho gahunda yo kuvuza abanyarwanda mu buryo bw’ubwisungane( mutuelle de santé), aho umuntu atanga amafaranga atageze no ku bihumbi 2000 yo kwivuza mu mwaka wose. Kandi birazwi ko kuba igihugu gikenye n’abaturage barakennye, bivuze ko barwara kenshi. Kubaha uburyo bwo kwivuza bitabavunye, nta kubahiriza uburenganzira bwa muntu  bwasumba ubwo bwo kubaho neza.

Siniriwe mvuga umubare w’ibitaro n’ibigo nderabuzima byubakwa buri mwaka hirya no hino mu Gihugu, siniriwe mvuga gahunda zijyanye no gukangurira Abanyarwanda kwirinda indwara , no kugira isuku n’isukura.

Kuba rero Igihugu kibashyiriraho uburyo bworoshye butuma bashobora kwivuza, ni ukubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwo kugira ubuzima n’imibereho myiza. Nibutse ko gahunda ya mutuelle de santé itaba mu bihugu byose byo kw’isi.

–         Gahunda y’uburezi bw’imyaka icyenda, abana bakiga ku buntu(mu by’ukuri bakiga ku nkunga ya Leta), kandi bikaba itegeko ku mwana wese w’Umunyarwanda, nayo ni gahunda igamije guteza imbere uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu.

–         Gahunda yo gushakira icumbi riboneye abanyarwanda, hitawe cyane cyane ku bakene n’abandi batishoboye ; iyo ni gahunda igamije guteza imibereho myiza y’abanyarwanda, ibyo bikaba ari ukurengera uburenganzira bw’ibanze nk’uko bukubiye mu masezerano mpuzamahanga.

–         Gahunda zo gukwirakwiza amazi meza mu migi no mu byaro, izo gahunda nta kuzishakira andi mazina atari uguteza imbere uburenganzira bw’abanyarwanda bwo kubaho neza.

–         Gahunda ya Leta yo kwita  by’umwihariko ku byiciro bifite intege nkeya nk’abana n’ abamugaye iri mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa Muntu.

Ibi maze kuvuga ni bike mu  bimaze igihe bikorwa mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bwa Muntu mu by’ubukungu n’imibereho myiza, bigaragarira buri wese, ndetse hari n’ibipimo uwashaka kuzimenya yazibona.

None rero njye nibarize abakora  raporo zidafite ishingiro zivuga ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa Muntu ibibazo bibiri :

1)    Ese ntimuzi ko  izo gahunda zose zo kurwanya ubukene no kuzamura imibereho y,abanyarwanda  ziri mu rwego rw’uburenganzira bwa muntu, zikaba zifite agaciro kamwe,cyangwa niba zitakarusha uburenganzira bwo kwishyira ukizana, nk’uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, cyangwa bwo kwishyira hamwe.

2)    Ese   mu isi  1/5 cy’abaturage b’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bafite inzara, ¼ cyabo kikaba kitagira amazi meza, bakaba baba mu bukene bukabije, bazagira gute uburenganzira bwo kwishyira ukizana ? None umuturage umuze atyo icyo afitemo inyungu ni uguhabwa urubuga rutagira umupaka rwo kwirirwa muri za mitingi y’amashyaka , kwirirwa atukana  mu binyamakuru,   kurusha kurwana no kubaha amazi meza, kubakangurira guhinga kijyambere kandi bigezweho , kubegereza amavuriro , cyangwa kubongerera umubare w’ibinyamakuru bisenya izo gahunda, n’izindi gahunda ?

Ku bwanjye uburenganzira ku muntu waburaye, warwaye akananirwa kwivuza, abana be bamwirirwa iruhande kuko batagiye mu ishuri, ntibubaho n’uwabumuhereza ku  mbehe ntacyo bwamumarira.

ICYO ABANENGA U RWANDA BAKWIYE KUMENYA

Abasebya n’abemera ibyo bababwira  nibahumuke kuko ni impumyi. Ariko si n’impumyi gusa, kuko n’utabona abwirwa aho ageze n’umurandata, kandi ntiyanga kwemera icyo abwiwe. Ariko Bamwe muri bo bahumye vuba aha barabanje kubona, none se kubera iki babeshya isi ? Baba bo , baba ababashyigikiye barata inyuma ya Huye kuko abashaka kureba bo barabona , abatarabona nabo ntibazatinda kubona. Bazabona ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu buhari, n’ubwo atari paradizo , kandi nta na hamwe paradizo y’uburenganzira bwa muntu iba kw’isi; kandi ubwo Abanyarwanda bifuza ko burengerwa kurusha ubundi ni ubw’ubutuma babona icyo barya, icyo banywa, uko bivuza iyo barwaye bo n’abana babo, ni ubutuma abana babo bashobora kwiga bakagira ejo hazaza, ni ubutuma babona aho barara(icumbi) hatari nyakatsi. Nk’uko inyandiko zose n’amasezerano yose mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu ashingira kuri dignity  umuntu akwiye kugira , iyo dignity ikaba ariyo shingiro ry’ubwisanzure, ubutabera n’amahoro ku isi, iyo dignity ntishobora kubaho ku muntu wishwe n’ubutindi, kandi  utitaweho. Niyo mpamvu politiki yo mu Rwanda ishingiye kuvana Umunyarwanda muri ubwo butindi bw’ubukene, ikamuha nyine iyo dignity. Umunyarwanda nava muri ubwo bukene, azaba yabaye Umunyarwanda ufite dignity, kandi niyo umuntu wese akeneye.

Abo bose basizwe n’ibihe hamwe n’ababashyigikiye nibamenye ko uburenganzira bwo kuvuga butagira umupaka, bwa bundi buhamagarira abanyarwanda kumara abandi cyangwa kubarimbura  Abanyarwanda barabubonye kandi babonye ingaruka zabwo, ndahamya ko  batakibwifuza !

Ibitekerezo kuri iyi nyandiko birakaza neza.

KAMANA Andrew

Leave a comment