Abambari n’impirimbanyi muri politiki gica (Igice cya I)

Standard

Na: Ndahiro Tom

Ku wa gatandatu wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2011 ikiganiro Imvo n’Imvano kiyoborwa na  Neo-Interahamwe Ally Yusuf Mugenzi wa BBC. Icyo kiganiro cyakomeje gahunda yacyo yo kwamamaza abahakana n’abapfobya jenoside.[1]

Kuli gahunda icyavugwaga ni ukwemeza ko jenoside yakorewe abatutsi yatewe no guhanuka kw’indege ya Habyarimana Juvenal. Icyo ni kimwe mubisanzwe mu mvugo y’ Abambari ba politiki y’umunuko.

Abatumiwe muri icyo kiganiro bari batatu. Uretse Janvier FORONGO w’Umuryango Ibuka, abandi bavugaga rumwe na MUGENZI.

Umwe mubagitumiwemo, n’ubwo Ally Yusuf MUGENZI yamwise “IMPIRIMBANYI” y’uburenganzira bwa muntu wamusanga ku Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside.

Uwo si undi ni Noel TWAGIRAMUNGU (No 550). Mu kwezi kw’ukuboza 2010, uyu TWAGIRAMUNGU twahuriye mu nama yabereye muri Brown University, yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uretse kumwita impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, narumiwe mbonye yarabeshye abateguye inama ko ngo yacitse ku icumu rya jenoside.

Uko gucika kwe ku icumu Noel TWAGIRAMUNGU nsanga ari ikinyoma nshingiye ku bitekerezo atanga ndetse n’abo akorana nabo kuva kera hano mu Rwanda, kugeza kubo akorana nabo ubu barimo Aloys Habimana wo muri Human Rights Watch, wo muri politiki za Hutu-Pawa.

Undi bakoranye kera kugeza ubu  ni RWAKA Theobald babana cyane muri USA.

Uyu wa nyuma we ari no ku Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside. RWAKA Theobald ni No 434.

Gahunda y’abantu babeshya ko bacitse ku icumu kugirango bakwize politiki y’urwango nicyo kintu kigezweho muri Amerika.

Ku itariki ya 3 Werurwe 2011, nakurikiye inama yari yakorewe mu cyumba kimwe cya Congress y’abanyamerika i Washington DC.

Muri iyo yari yahuje IMPIRIMBANYI zo gupfobya jenoside zirimo Nii Akuetta na Emira Wood bakomoka muri Africa y’uburengerazuba, Claude GATEBUKE, w’umunyarwanda,  n’abanyekongo (DRC) bitwa Jacques BAHATI na Kambale MUSAVULI.

Uwari uyoboye iryo tsinda, Emira Woods, yabwiye abari aho ko Claude GATEBUKE yacitse ku icumu rya jenoside. No kuli internet Ubishatse wabibona si ibanga.

Mu kiganiro Gatebuke aza kuvuga ngo “navuze ko nacitse ku icumu rya jenoside kandi ntawabihakanye.”

Byarankanze numva ko hagomba kuba hari ikintu kidasanzwe. Bikubitiye ku binyoma byinshi n’ibindi bicurikiranye nahamagaye umunyamakuru Thomas KAMILINDI ukorera VOA mubwira ko hari ikintu nshaka kubaza no kubwira Claude GATEBUKE.

Negereye GATEBUKE mubaza icumu rya jenoside yacitseho. Yarambwiye ngo yacitse ku icumu rya jenoside y’u Rwanda.

Mubaza iyo jenoside avuga n’iyo ari yo ati: I survived Rwandan genocide and war.” Nyuma y’ibyo bisubizo naramubwiye nti: “Uri umunyabinyoma utunzwe no kubeshya abanyamerika badashobora gufindura ibinyoma byawe kubera ko kumenya ukuri kw’ibyabaye bitabareba.”

Abakoresha mudasobwa, izina rya Claude GATEBUKE na Mushiki we witwa Alice GATEBUKE, bigaragara kenshi. Ngeze i Kigali nagerageje kubaza ababa bazi GATEBUKE wacikiye ku icumu I Gikondo cyangwa Gatenga nari narabwiwe ndaheba.

Ibyo ntibibuza Gatebuke kuba yarageze aho aba Carl Wilkens Fellow kubera ko ngo yacitse ku icumu kandi nta kindi akora uretse kwamamaza amatwara y’abakoze jenoside.

Ibi abihuriyeho n’abandi basore nka Aimable MUGARA cyangwa Ambrose NZEYIMANA babaye impirimbanyi zo gupfobya jenoside.

Nta kintu kibabaza nko kubona umuryango cyangwa izina runakaryarabaye ruharwa mu kujya mu murongo wa bya bitekerezo binuka.

Izina rya GATEBUKE riza kenshi ku Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside. Beatrice GATEBUKE (No 602)   Claude Gatebuke  (No 605) na Justin GATEBUKE (No 716).

Kuru urwo rutonde kandi hanariho Ambrose NZEYIMANA (No 243) uheruka kuvugana na BBC-Gahuzamiryango ku itariki ya 2 Nzeri 201.

Ni kimwe na Gervais Condo (No 353) wo mubigarasha bya Rwanda National Congress (RNC).

Uwo NZEYIMANA ari  mu bantu bakwiza cyane urwango ku batutsi akoresheje internet. Hari n’amakuru avuga ko anakorana cyane n’abantu banga urunuka abayahudi (anti-Semitists).

Iyo wiga cyangwa ukurikirana abapfobya jenoside ugomba kumenya ariko ukanamenyera ikoreshwa ry’imvugo n’ibikorwa by’ambari babyo.

Bimwe mubibaranga ni: Kuvuga nabi leta y’u Rwanda, RPF n’ubuyobozi bwayo by’umwihariko; kutavuga na rimwe abateguye bagakora jenoside ahubwo bakayitwerera RPF; no kubeshya ko baharanira uburenganzira bwa muntu n’umuco wo kudahana.

Umuntu ushyira mu gaciro wese, ntakwiye kwishimira ko abarimo ba GATEBUKE, NZEYIMANA, MASAVULI na BAHATI bamuvuga neza.

Gerageza wibaze abantu Ally Yusuf Mugenzi aha ijambo kenshi. Uwo bavuze neza aba  akwiye kwibaza ikosa yakoze mubyo yanditse cyangwa yavuze.

Impamvu ni uko abo bavuga neza bose, uretse abatagira aho bahurira n’u Rwanda, baba ari abantu bacengewe n’ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa ari abakunzi b’ibyo bitekerezo.

Ally Yusuf Mugenzi ategura iriya Imvo n’Imvano yashatse babiri muri batatu bavuga ibyo ashaka ko abantu bumva kurusha.

Iby’ingenzi ni ijwi Mugenzi rya RUDASINGWA yahitishije yunganirwa n’abatumirwa babugenewe.

Abo ni Noel TWAGIRAMUNGU na Etienne MASOZERA. N’ubwo MUGENZI yavuze ko Theogene RUDASINGWA atabonetse, muri gahunda nta cyuho cyabayemo kubera ko abatari Janvier Forongo bari bahagije gushimangira ikinyoma ku urupfu rwa HABYARIMANA.

Biracyaza…


[1] Iyi nyandiko irakomereza aho Abambari ba politiki y’umunuko.yarangiriye

One thought on “Abambari n’impirimbanyi muri politiki gica (Igice cya I)

  1. Imyitwarire ya Gatebuke na bagenzi be, tutibagiwe uwasimbuye Jean Baptiste Bamwanga mushya kuri BBC ari we Ally Yussuf Mugenzi birababaje.Ariko amateka azabibabaza

Leave a comment