Abambari ba politiki y’umunuko

Standard

Na : Ndahiro Tom

Iyo uciye ahantu, waba uhegereye ukumva umunuko mwinshi, cyangwa se waba utanahegereye ukabona urusazi rutuma ahantu, hombi haba hari ikintu kitari cyiza. Haba hari ikintu cyaboze.

Umuntu unukirwa cyangwa wanga ibintu bibi ntahatinda kuko atagubwa neza.

N’ahantu  hari abambari b’ibitekerezo bishimagiza abajenosideri n’urwango ku Abatutsi, hakaba n’abahakanyi ba jenoside yakorewe abatutsi, uhabwirwa n’amazina y’abantu bakunze kwigaragaza kenshi.

Ayo mazina n’ibitekerezo bamamaza nabyo umuntu yabigereranya n’umunuko uri ahantu hari ikintu kiboze. Ibyo bigaterwa n’uko kenshi uhasanga abantu bamwe batahabura, n’ibitekerezo bidahinduka.

Abantu nkabo wabagereranya n’abakunda umunuko n’ububore.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2011, UMUVUGIZI watangaje amazina ahora mu bikorwa byo kwamamaza jenoside. (Reba) Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside.

Ni urutonde rurimo abanyarwanda n’abanyamahanga. Ikigaragara ni uko hari ibitekerezo bibi abana bagiye bahabwa n’ababyeyi ubu bikaba byarabaye uruhererekane.

Nyuma yo gushyira ahagaragara urwo rutonde hari abanyandikiye bashima ko rugiye ahagaragara, abandi bambwira ko hari abo narenganije kubashyira ku rutonde nk’uru, n’abantutse ibidasubirwamo.

Muri abo bantutse, umwe yemeye ko uru rutonde atari jye warukoze, ko ahubwo abaruriho aribo barwishyizeho.

Uwo wemeye ko atari jye wakoze urutonde ahubwo ko narushyize ahagaragara gusa, yababajwe cyane n’uko ibyo bari bazi ko bizakomeza kuba ibanga byagiye ahabona.

Uru rutonde, ni urwo mu mwaka w’2008 rukaba rwari urw’abantu bamaganaga Bernard Kouchner wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa.

Icyo Kouchner yaziraga ngo ni uko yari yateye utwatsi ibirego by’umucamanza wabo Jean Louis Bruguiere, byari byashingiweho mu ifatwa rya Rose Kabuye.

Benshi muri aba maze no kumenya ko bamaze gucudika n’ibigarasha nyirizina. Imiryango irimo iya ba KABUGA Felicien, na musanzire we HABYARIMANA Juvenal niyo ba GAHIMA Gerard na KAREGEYA Patrick birirwamo bacinya inkoro.

Na RUDASINGWA Theogene ajya kubeshya ngo azi uwishe Habyarimana, ni amasezerano yakomotse  mu ruganiriro rwa bamwe bari kuli uru rutonde.

Icyo bamwijeje nibo bakizi ariko amateka yabo si ayo gucecekwa. Udakunda amateka anuka ntiwakwicarana n’abateje u Rwanda umunuko.

Muri urwo rutonde, hari abantu bafitanye amasano ya hafi n’abajenosideri bazwi, hari abaregwa jenoside, ariko ikibabaje ni no kubona hari imiryango isa nkaho kujya mu murongo umwe w’ababyeyi bakoze ishyano, bakabareresha ibitekerezo bibi.

Ugiye mu Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside uhasanga amazina y’abana b’umujenosideri wapfuye witwa Juvenal Habyarimana.

Abo bana n’inomero zabo ku rutonde ni aba: Habyarimana Léon  (No 37) Habyarimana Pierre  (No 205) Marie-Rose Habyarimana (No 358) Bernard Rugwiro Habyarimana (No 756) Habyarimana Jean-Luc  (No 1041).

Mu mwaka w’1995 Habyarimana Léon yarongoye umukobwa wa KABUGA Felicien witwa Françoise Mukanziza.

Kuri urwo rutonde hari muramu wa HABYARIMANA akaba na nyirarume w’abo bana witwa Rwabukumba Séraphin  (No 751).

Ku rutonde hari mubyara w’abo bana ba Habyarimana witwa Antoine Mukiza Zigiranyirazo (No 447), ndetse n’abana ba Matayo Ngirumpatse ari bo  Juanita Ngirumpatse (No 888) na Aline Ngirumpatse  (No 889).

Abafitanye isano n’umuryango wa Habyarimana bari kuri urwo rutonde n’akaga. Urugero ni  SEYOBOKA Henri Jean Claude (No 175) akaba ari ex-FAR uba muri France.

Umugore wa SEYOBOKA yitwa Odine, akaba mwene Colonel SAGATWA Elie. Uyu Sagatwa wapfanye na HABYARIMANA Juvenal, uretse kuba  umunyamabanga we wihariye, yari na muramu we kuko yari musaza wa KANZIGA Agatha.

Kuri urwo rutonde hari  Bagosora Achille  (No 188), uwo ngo akaba umuhungu w’umujenosideri  Colonel BAGOSORA Theoneste uzwi cyane mu itegurwa rya jenoside we yari yarise imperuka.

Mu banyeshuri ba jenoside hari RUNYINYA Kami (No 802) na Felicien M. Barabwiriza (No 1040) ngo bakaba ari bene RUNYINYA BARABWIRIZA wari umujyanama wa HABYARIMANA Juvenal akaba na perezida wa MRND i Butare.

Runyinya ari mu bantu batangiye gutegura interahamwe i Butare afatanyije n’uwari Depite  Baravuga Laurent n’umusaza witwa RUGIRA Amandin wagereranyije Abatutsi n’imbagara igomba gutwikwa.

Hari n’abana ba Shingiro Mbonyumutwa ari bo Maryse Mbonyumutwa (No 646) na  Mbonyumutwa Ruhumuza (No 215). Umwe muri aba ni umujyanama w’ibigarasha birimo GAHIMA Gerard.

Muri uwo murage  wa jenoside, ku rutonde harimo Bicamumpaka Bède (No202) ngo we akaba mwene Jerome Bicamumpaka, umudiplomate wa jenoside.

Uretse n’abana b’abantu bazwi mu gutegura jenoside, urutonde rufite n’abagore nka NGIRABATWARE Félicité (No 835).

Uyu Félicité akaba ari umugore wa Dr. NGIRABATWARE Augustin wari minisitiri mu gihe jenoside yakorwaga no mu gihe yategurwaga.

Izina Félicité yiswe n’ababyeyi be ni MUKAMEDALI. Abo babyeyi bakaba ari KABUGA Félicien na Joséphine Mukazitoni. KABUGA arazwi bihagije. Urumva nawe Félicité mwene Félicien.

NGIRABATWARE Augustin yigeze kugira avoka umwunganira cyangwa se umugira inama witwa Michel Aurillac. Uyu mu avoka akaba yari na avoka w’umuryango wa Kabuga Félicien.

Michel Aurillac si umuntu woroshye mu mateka ya France kuko yigeze kuba Minisitiri w’ubutwererane mu bufaransa muri leta ya Jacques Chirac hagati y’1986-88.

Kuri uru rutonde hali amazina NTILIVAMUNDA (No 408) na MUNYAMPETA (No 906). Mu miryango y’akazu umukobwa wa Perezida HABYARIMANA Juvenal witwa Jeanne, yarongowe na NTILIVAMUNDA Alphonse ubu akaba aba mu Bubiligi.

Iyo GAHIMA ari i Buruseli ngo akunze kuba ari kumwe na NTILIVAMUNDA cyangwa Filip Reyntjens. Yagera i Paris akajya kumara irungu nyirabukwe wa NTILIVAMUNDA.

Uyu NTILIVAMUNDA akaba ari mwene MUNYAMPETA Gaspar ugomba kuba aba muri France, kuko ariho yari yarahawe ubuhunzi.

Umuhungu wa HABYARIMANA witwa Jean-Pierre (yarapfuye) yari yararongoye umukobwa wa KABUGA witwa UWAMARIYA Bernadette akaba ngo ari inshuti magara ya KAREGEYA. Mbese ngo kuri we “niho ruzingiye”.

Biracyaza….

9 thoughts on “Abambari ba politiki y’umunuko

  1. Pingback: Abambari n’impirimbanyi muri politiki gica (Igice cya I) « umuvugizi

  2. Pingback: Ibimenyetso by’Abaholandi bibaye umutingito. IVU arasaba imbabazi, FDU ikagadagadwa, Evode Nizeyimana akambaza Kangura « umuvugizi

  3. Pingback: Ibimenyetso by’Abaholandi bibaye Tsunami. IVU arasaba imbabazi, FDU ikagadagadwa Evode Nizeyimana akambaza Kangura « friends of evil

  4. Pingback: Abashyigikiye Urwango na Jenoside Bakwiye Kumenyekana (Igice cya 3) | umuvugizi

  5. Pingback: Abashyigikiye Urwango na Jenoside Bakwiye Kumenyekana (Igice cya 4) #Rwanda | umuvugizi

Leave a comment